Zaburi 1:1-6
1 Umuntu ugira ibyishimo ni udakurikiza inama z’ababi,Ntiyifatanye n’abanyabyaha,Kandi ntagire inshuti zinenga abakora ibyiza.
2 Ahubwo amategeko ya Yehova ni yo yishimira,Kandi amategeko y’Imana ayasoma ku manywa na nijoro akayatekerezaho.
3 Uwo azamera nk’igiti cyatewe hafi y’amazi,Cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo.Amababi yacyo ntiyuma,
Kandi ibyo akora byose bizamugendekera neza.
4 Ariko ababi bo ntibameze batyo,Ahubwo bameze nk’umurama* utumurwa n’umuyaga.
5 Ni yo mpamvu ababi bazacirwa urubanza bagahanwa,Kandi n’abanyabyaha ntibazakomeza kuba mu iteraniro ry’abakiranutsi.
6 Kuko Yehova azi ibikorwa by’abakiranutsi,Ariko ababi bo bazarimbuka, n’ibikorwa byabo bikurweho.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni udushishwa tuba turi ku binyampeke, tuvaho iyo babihuye.