Soma ibirimo

Twigane ukwizera kw’abantu bavugwa muri Bibiliya

Izi ngingo zibanda ku bantu bavugwa muri Bibiliya bagaragaje ukwizera gukomeye. a Ibyababayeho n’urugero rwiza badusigiye bishobora gutuma nawe ugira ukwizera gukomeye kandi ukaba inshuti y’Imana.

a Hari ibisobanuro uzasanga muri izi nkuru bitaboneka muri Bibiliya, bigufasha gusa n’ureba ibivugwa mu nkuru zabo kandi ukarushaho kwiyumvisha ibyababayeho. Ibyo bisobanuro byakorewe ubushakashatsi bwitondewe, kugira ngo bibe bihuje na Bibiliya, ibivugwa mu mateka n’ibyataburuwe mu matongo.

Kuva igihe k'irema kugeza ku mwuzure

Abeli—“Aracyavuga nubwo yapfuye

Ni iki twakwigira kuri Abeli waranzwe no kwizera nubwo avugwa gake muri Bibiliya?

Henoki: “Yashimishije Imana rwose”

Niba utunze umuryango cyangwa ukaba urwana no gukora ibyiza, ushobora kwigira ku kwizera kwa Henoki.

Nowa—“Yagendanaga n’Imana y’ukuri”

Ni ibihe bibazo Nowa n’umugore we bahuye na byo mu kurera abana babo? Ni mu buhe buryo bagaragaje ukwizera igihe bubakaga inkuge?

‘Yamukijije hamwe n’abandi barindwi’

Nowa n’umuryango we barokotse bate ibihe bigoye byabayeho mu mateka y’abantu?

Kuva ku mwuzure kugeza igihe Abisirayeli baviriye muri Egiputa

Aburahamu—“Se w’abafite ukwizera bose”

Ni mu buhe buryo Aburahamu yagaragaje ukwizera? Wakwigana ute ukwizera yagaragaje?

Sara yari “umugore ufite uburanga”

Muri Egiputa, abatware bo kwa Farawo babonye ko Sara yari mwiza. Ibyabaye nyuma y’aho bishobora kugutangaza.

Imana yamwise “umwamikazi”

Kuki izina Sara yiswe yari arikwiriye?

Rebeka: “Ndajyana na we”

Uretse ukwizera, hari indi mico myiza Rebeka yagaragaje.

“Nimwumve inzozi narose”

Imiryango ibamo abana badahuje ababyeyi ishobora kuvana isomo ry’ingenzi ku bibazo umuryango wa Yozefu wahuye na byo.

“Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni?”

Ni iki cyatumye Yozefu ananira amareshyo y’umugore wa Potifari washakaga ko baryamana?

“Mbese gusobanura si ukw’Imana?”

Ni iki cyafashije Yozefu kugira ubutwari bwo gusobanura inzozi z’umuhereza wa divayi, iz’umutetsi w’imigati n’iza Farawo? Byagenze bite ngo Yozefu ave muri gereza ajye ibwami mu munsi umwe gusa?

“None se ndi mu cyimbo cy’Imana?”

Niba mu muryango wanyu harajemo ibibazo bitewe n’ishyari, kugambanirana cyangwa urwango, inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Yozefu ishobora kugufasha.

“Sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”

Ibyabaye kuri Yobu byadufasha gute mu gihe duhanganye n’ibibazo, tubuze ibyo dutunze cyangwa duhanganye n’ikindi kigeragezo?

Yehova yamumaze agahinda

Nitwigana Yobu tugakomeza kugira ukwizera bizarakaza Satani, ariko bishimishe Yehova Imana yacu

Miriyamu—“Muririmbire Yehova”

Umuhanuzikazi Miriyamu yayoboye abagore b’Abibisirayelikazi baririmbira Imana bari ku Nyanja Itukura. Twamwigiraho kugira ubutwari, ukwizera no kwicisha bugufi.

Kuva igihe Abisirayeli baviriye muri Egiputa kugeza igihe bagiriye umwami wa mbere

Rahabu “yabazweho gukiranuka binyuze ku mirimo”

Inkuru ya Rahabu igaragaza ite ko Yehova abona ko twese dufite agaciro mu maso ye? Ni irihe somo tuvana ku kwizera kwe?

‘Narahagurutse kandi ndi umubyeyi muri Isirayeli’

Inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Debora na Baraki hamwe n’ingabo za Isirayeli itwigisha iki ku birebana n’ukwizera n’ubutwari?

Rusi​—‘Aho uzajya ni ho nzajya’

Kuki Rusi yari yiteguye no gusiga umuryango we akajya mu kindi gihugu? Ni iyihe mico yagaragaje igatuma Yehova abona ko afite agaciro mu maso ye?

Rusi​—“Umugore uhebuje”

Kuki kuba Rusi na Bowazi barashyingiranywe ari ikintu cy’ingenzi cyane? Ibyabaye kuri Rusi na Nawomi biduhishurira iki ku birebana n’umuryango?

Hana—Yabwiye Imana ibyari bimuri ku mutima

Kwizera kwa Hana kwamufashije kwihanganira ibintu byasaga n’ibidashoboka.

Samweli—Yakomeje ‘gukurira imbere ya Yehova’

Ni ikihe kintu cyihariye cyabaye kuri Samweli akiri muto? Ni iki cyatumye ukwizera kwe kwiyongera igihe yari mu ihema ry’ibonaniro?

Samweli—Yakomeje kwihangana nubwo yahuye n’ibimuca intege

Twese duhura n’ibiduca intege, bikagerageza ukwizera kwacu. Kuba Samweli yarihanganye bitwigisha iki?

Kuva ku mwami wa mbere wa Isirayeli kugeza ku ivuka rya Yesu

Yonatani—“Nta cyabuza Yehova gukiza”

Yonatani n’uwo bari kumwe bagabye igitero ku birindiro by’ingabo zifite intwaro zikomeye, kandi babonye insinzi ikomeye.

‘Intambara ni iya Yehova’

Ni iki cyafashije Dawidi kunesha Goliyati? Inkuru ya Dawidi itwigisha iki?

Dawidi na Yonatani—‘Babaye agati gakubiranye’

Ni iki cyatumye abantu barutanwa cyane kandi bakuriye mu mimerere itandukanye bagirana ubucuti nk’ubwo? Inkuru yabo yagufasha ite kuba inshuti nk’iyo muri iki gihe?

Abigayili—Yagaragaje ubwenge

Ni iki twigira kuri Abigayili ku birebana no gukemura ibibazo mu muryango?

Eliya—Yarwaniriye ugusenga kutanduye

Twakwigana dute ukwizera kwa Eliya mu gihe hari abantu batemera ibyo Bibiliya yigisha?

Eliya—Yabaye maso kandi arategereza

Ni mu buhe buryo umuhanuzi Eliya yagaragaje ko yakundaga gusenga igihe yari ategereje ko Yehova asohoza isezerano rye?

Eliya—Yahumurijwe n’Imana ye

Ni iyihe mimerere Eliya yagezemo agacika intege kugeza aho yifuza gupfa?

Eliya yihanganiye akarengane

Ese wahuye n’akarengane? Ese wifuza ko Imana ikurenganura? Menya uko wakwigana ukwizera kwa Eliya.

Eliya yakomeje kwihangana kugeza ku iherezo

Nitwigana ukwizera kwa Eliya, tuzashobora kwihanganira ibihe bigoye.

Yona—Yavanye isomo ku makosa yakoze

Ese ushobora kwiyumvisha ubwoba Yona yari afite igihe yangaga inshingano? Inkuru ye itwigisaha amasomo y’ingenzi agaragaza ukuntu Yehova yihangana kandi akagira impuhwe.

Yona—Yize kugira imbabazi

Ni mu buhe buryo inkuru ivuga ibya Yona ishobora kudufasha kwisuzuma tutibereye?

Esiteri—Yavuganiye ubwoko bw’Imana

Kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa nk’urwo Esiteri yagaragaje bisaba ukwizera n’ubutwari.

Esiteri—Yagaragaje ubwenge n’ubutwari kandi yirinda ubwikunde

Ni mu buhe buryo Esiteri yakoreye Yehova n’ubwoko bwe igikorwa kizira ubwikunde?

Kuva igihe Yesu yavukiye kugeza mu gihe cy'urupfu rw'intumwa

Mariya​—“Dore ndi umuja wa Yehova!”

Uko Mariya yashubije marayika Gaburiyeli bigaragaza iki ku birebana n’ukwizera kwe? Ni iyihe micyo myiza yindi yagaragaje?

Mariya—‘Yajyaga atekereza’ kuri ayo magambo

Ibyabaye kuri Mariya igihe yari i Betelehemu byakomeje ukwizera kwe kandi bituma arushaho kwiringira amasezerano ya Yehova.

Yashize agahinda

Urugero rwa Mariya nyina wa Yesu, rushobora kugufasha mu gihe ufite agahinda kenshi.

Yozefu—Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana

Ni mu buhe buryo Yozefu yarinze umuryango we? Kuki yahungishirije Mariya na Yesu muri Egiputa?

Marita​—“Nizeye”

Ni mu buhe buryo Marita yagaragaje ukwizera kudasanzwe n’igihe yari afite agahinda?

Mariya Magadalena—“Nabonye Umwami!”

Mariya Magadalena ni we mwigishwa wa mbere wabonye Yesu amaze kuzuka. Yahawe inshingano ihebuje yo kugeza ku bandi iyo nkuru nziza.

Petero—Yanesheje ubwoba no gushidikanya

Ubwoba bushobora kugira imbaraga kandi bukagira ingaruka. Icyakora Petero yanesheje ubwoba no gushidikanya, akomeza gukurikira Yesu.

Petero—Yabaye indahemuka mu bigeragezo

Ni mu buhe buryo ukwizera n’ubudahemuka bya Petero byatumye yemera gukosorwa na Yesu?

Petero—Shebuja yamwigishije kubabarira

Ni irihe somo Yesu yigishije Petero mu bijyanye no kubabarira? Yesu yagaragaje ate ko yababariye Petero?

“Umwana wanjye mu Mwami, uwo nkunda kandi w’indahemuka”

Ni iki cyatumye Timoteyo wari umusore ugira isoni, ahinduka umugenzuzi w’Umukristo wihariye?