Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TWIGANE UKWIZERA KWABO | TIMOTEYO

“Umwana wanjye mu Mwami, uwo nkunda kandi w’indahemuka”

“Umwana wanjye mu Mwami, uwo nkunda kandi w’indahemuka”

SA N’UREBA Timoteyo avuye mu rugo, ahanze amaso imbere ye nta gukebaguza. Ari kumwe na bagenzi be, kandi baragenda bamunyuza ahantu asanzwe azi. Icyakora baragenda bitarura umugi w’iwabo witwa Lusitira, uri hakurya aho ku gasozi. Timoteyo aragenda atekereza ukuntu nyina na nyirakuru bamwitegerezaga, bakamusezeraho bafite ikiniga ariko nanone bakumva abateye ishema. Abo babyeyi baribajije bati “ese mama, arahindukira adusezereho bwa nyuma?”

Icyo gihe Pawulo yari kumwe na Timoteyo, akajya agenda ahindukira akitegereza Timoteyo maze akamwenyura. Yari azi ko Timoteyo yari agifite isoni, ariko yashimishwaga n’uko uwo musore yarangwaga n’ishyaka. Timoteyo yari akiri muto, kuko yari afite imyaka igera kuri 20. Yubahaga Pawulo cyane kandi akamukunda. Icyo gihe Timoteyo yari inyuma y’uwo mugabo w’indahemuka kandi w’umunyamwete, bari mu nzira ibajyana kure y’iwabo. Mu ngendo zabo bagombaga kugenda n’amaguru cyangwa bagakoresha ubwato, kandi bahuraga n’ingorane nyinshi. Nta cyizere Timoteyo yari afite cyo kuzongera gusubira iwabo.

Ni iki cyatumye uwo musore ahitamo kujyana na Pawulo? Kwigomwa bene ako kageni byari kuzamugirira akahe kamaro? Ni irihe somo twavana ku kwizera yagaragaje?

YATANGIYE KWIGISHWA MU “BWANA BWE”

Reka dusubize amaso inyuma, turebe uko byari byifashe mbere y’imyaka ibiri cyangwa itatu mu mugi wa Lusitira, uko bigaragara akaba ari ho Timoteyo yavukiye. Uwo mugi wari muto, udahambaye, ukikijwe n’ikibaya kinese. Abantu baho bashobora kuba barumvaga ikigiriki, ariko bivugiraga ururimi rwabo kavukire rw’urunyalukawoniya. Umunsi umwe, uwo mugi wari usanzwe utuje wumvikanyemo urusaku. Abamisiyonari babiri b’Abakristo, ari bo Pawulo na Barinaba, bari bawugezemo bavuye mu wundi mugi munini wari hafi aho wa Ikoniyo. Igihe barimo babwiriza, Pawulo yarebye umugabo wari waramugaye ibirenge, abona ko yari afite ukwizera nyakuri, maze amukiza mu buryo bw’igitangaza!—Ibyakozwe 14:5-10.

Benshi mu bari batuye i Lusitira bemeraga ibyavugwaga mu migani, ko kera imana zaho ziyoberanyaga zikihindura abantu, zikaza muri ako gace. Ni yo mpamvu abantu bitiriye Pawulo ikigirwamana cyitwa Herume, naho Barinaba bamwitirira icyitwa Zewu. Abo Bakristo bombi bicishaga bugufi, bashoboye kubuza abo abantu kubatambira ibitambo, nubwo byabagoye.—Ibyakozwe 14:11-18.

Icyakora bamwe mu bari batuye i Lusitira ntibumvaga ko bari basuwe n’izo mana zivugwa mu migani. Bumvaga ko basuwe n’abantu basanzwe, bari babazaniye ubutumwa bwiza. Muri abo bantu harimo Umuyahudikazi witwaga Unike wari ufite umugabo w’umugiriki, * hamwe na nyina Loyisi. Bombi bateze amatwi ubutumwa bwa Pawulo na Barinaba bashishikaye cyane kandi bishimye. Icyo gihe, Abayahudi b’indahemuka bari bagiye kumva ubutumwa bifuzaga cyane, buvuga ko Mesiya yari yaraje kandi ko yashohoje ubuhanuzi bwinshi bwamuvuzweho mu Byanditswe.

Tekereza ukuntu Timoteyo yumvise ameze igihe Pawulo yabasuraga! Timoteyo yari yaratojwe gukunda Ibyanditswe Byera by’Igiheburayo kuva mu bwana bwe (2 Timoteyo 3:15). Timoteyo, nyina na nyirakuru babonaga ko ibyo Pawulo yabigishaga ku bihereranye na Mesiya byari ukuri. Tekereza kuri wa muntu wari waramugaye ibirenge! Timoteyo ashobora kuba yarakundaga kumubona ku mihanda y’i Lusitira. Icyo gihe, ni bwo yari amubonye ku ncuro ya mbere agenda. Ntibitangaje rero kuba Unike na Loyisi bari barahindutse Abakristo, na Timoteyo akaza kugera ikirenge mu cyabo. Muri iki gihe, ababyeyi bashobora kwigira byinshi kuri Loyisi na Unike, bakabera abana babo urugero rwiza.

TUGOMBA KUNYURA “MU MIBABARO MYINSHI”

Abahindutse abigishwa ba Kristo mu mugi wa Lusitira, bagomba kuba barishimiye cyane kumenya ko bari kuzabona imigisha myinshi. Ariko nanone biboneye ko kuba Umukristo hari icyo byari kubasaba kwigomwa. Abayahudi bari bakomeye ku idini baturutse muri Ikoniyo no muri Antiyokiya baza mu mugi wa Lusitira, maze bashishikariza abantu baho kurwanya Pawulo na Barinaba. Bidatinze, imbaga y’abantu b’abanyarugomo birukankanye Pawulo bamutera amabuye, yitura hasi. Baramukurubanye bamujugunya hanze y’umugi, bamusiga aho bibwira ko yapfuye.—Ibyakozwe 14:19.

Icyakora Abakristo b’i Lusitira bamusanze aho yari ari, maze baramukikiza. Igihe Pawulo yakoraga iyo bwabaga agahaguruka agahita asubira i Lusitira, byarabahumurije cyane. Bukeye bwaho, Pawulo na Barinaba bakomereje umurimo wo kubwiriza mu mugi wa Derube. Bamaze guhindura abantu batari bake abigishwa, bahaze amagara yabo basubira i Lusitira. Bari bagiye gukorayo iki? Iyo nkuru ikomeza igira iti “bakomeje abigishwa, babatera inkunga yo kuguma mu kwizera.” Sa n’ureba Timoteyo ateze amatwi yitonze, igihe Pawulo na Barinaba basobanuriraga abo Bakristo ko kugira ngo bazabone imigisha ihebuje, hari icyo byari kubasaba kwigomwa. Baravuze bati “tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.”—Ibyakozwe 14:20-22.

Timoteyo yafunguye umutima we yumva inyigisho z’intumwa Pawulo

Timoteyo yari yariboneye ukuntu Pawulo yari yarahanganye n’imibabaro myinshi, igihe yatangazaga ubutumwa bwiza abigiranye ubutwari. Ni yo mpamvu Timoteyo yari yiteze ko nakurikiza urugero rwa Pawulo, na we abantu b’i Lusitira bari kumurwanya, harimo na se ubwe. Ariko ibyo bitotezo ntibyari gutuma ahindura umwanzuro yari yafashe wo gukorera Imana. Muri iki gihe hari abakiri bato benshi bameze nka Timoteyo. Bashakisha incuti zifite ukwizera gukomeye, zishobora kubatera inkunga kandi zikabakomeza. Nubwo batotezwa, ntibibabuza gukorera Yehova.

“YASHIMWAGA N’ABAVANDIMWE”

Nk’uko byavuzwe mbere, Pawulo ashobora kuba yaragarutse i Lusitira nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu. Ngaho sa n’ureba ukuntu abari bagize umuryango wa Timoteyo bishimye cyane, igihe babonaga azanye na Silasi. Pawulo na we agomba kuba yarishimye cyane, kandi kuba yarishimye byari bifite ishingiro kuko yasanze imbuto z’ukuri yari yarabibye I Lusitira zarakuze. Loyisi n’umukobwa we Unike, bari barabaye Abakristokazi b’indahemuka, barangwaga n’ukwizera “kuzira uburyarya” (2 Timoteyo 1:5). None se byari byifashe bite kuri Timoteyo?

Timoteyo yakomeje kujya mbere mu murimo yakoreraga Imana kuva igihe Pawulo yaherukiraga kubasura. Koko rero, Timoteyo yashimwaga n’abavandimwe b’i Lusitira no muri Ikoniyo, umugi wari ku birometero 32 ugana mu majyaruguru ashyira uburasirazuba (Ibyakozwe 16:2). Kuki yavugwaga neza aho hantu hose?

“Ibyanditswe Byera” nyina na nyirakuru bamwigishije ‘uhereye mu bwana bwe,’ byarimo inama nziza kandi z’ingirakamaro zigenewe abakiri bato (2 Timoteyo 3:15). Imwe muri zo ni igira iti “jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe” (Umubwiriza 12:1). Timoteyo amaze kuba Umukristo, yarushijeho kwiyumvisha ukuntu iyo nama ari iy’ingenzi. Yaje kubona ko uburyo bwiza kurusha ubundi bwo kwibuka Umuremyi Mukuru, ari ugutangaza ubutumwa bwiza buvuga ibya Kristo Umwana w’Imana. Isoni yari yisanganiwe zamubuzaga kuganiriza abandi zagiye zishira buhoro buhoro, maze atangira gutangaza ubutumwa bwiza buvuga ibya Yesu Kristo.

Abari bahagarariye itorero na bo babonaga ko Timoteyo yagendaga atera imbere. Nta gushidikanya ko bakozwe ku mutima no kubona ukuntu yitwaraga neza. Ibyo byagiriye abandi akamaro kandi bamwigiraho byinshi. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko Yehova na we yabibonaga. Hari ubuhanuzi bwahumetswe buvuga ibya Timoteyo, bushobora kuba bwerekeza ku murimo yari kuzakorera amatorero menshi. Igihe Pawulo yabasuraga, yabonye ko Timoteyo yashoboraga kuzamugirira akamaro, akajya amuherekeza mu ngendo ze z’ubumisiyonari. Yabyemeranyijeho n’Abavandimwe b’i Lusitira, maze uwo musore Timoteyo bamurambikaho ibiganza, baba bamuhaye inshingano yihariye yo gukorera Yehova Imana.—1 Timoteyo 1:18; 4:14.

Dushobora gutekereza ko Timoteyo agomba kuba yarumvise iyo nshingano imurenze kandi ikamutera ubwoba. Nyamara yari yiteguye gukora uwo murimo neza. * Ariko se, se wa Timoteyo yari kwakira ate iby’uko uwo musore yari agiye kuba umukozi w’Imana ugenda asura amatorero? Ashobora kuba yarateganyirizaga uwo mwana we ibintu bihabanye n’ibyo. Nyina na nyirakuru bo babyakiriye bate? Ese bumvise bibateye ishema, maze bagerageza kubihisha kugira ngo Timoteyo adahura n’akaga? Birumvikana ko ari ko bagomba kuba barabigenje.

Nk’uko twabivuze mu ntangiriro y’iyi ngingo, Timoteyo yafashe umwanzuro wo kujya akorana ingendo n’intumwa Pawulo. Uko yagendaga asiga inyuma umugi wa Lusitira, ni na ko yagendaga agera ahantu atazi, kure y’iwabo. Amaherezo nyuma y’urugendo rw’umunsi wose, abo bagabo uko ari batatu bageze muri Ikoniyo. Ni bwo Timoteyo yatangiye kubona uko Pawulo na Silasi bahaga abantu amabwiriza bari bahawe n’inteko nyobozi yakoreraga i Yerusalemu, kandi bagakomeza ukwizera kw’Abakristo bo muri Ikoniyo (Ibyakozwe 16:4, 5). Icyakora inzira yari ikiri ndende.

Nyuma yo gusura amatorero y’i Galatiya, abo bamisiyonari bataye imihanda y’i Roma migari ishashemo amabuye, bambukiranya akarere ka Furugiya, berekeza mu majyaruguru, hanyuma baza gukomereza mu burengerazuba. Umwuka w’Imana wabajyanye i Tirowa, nuko barakomeza bafata ubwato berekeza i Makedoniya (Ibyakozwe 16:6-12). Aho ni ho Pawulo yaboneye ko Timoteyo amufitiye akamaro, maze we na Silasi abasiga i Beroya (Ibyakozwe 17:14). Hari n’igihe yohereje Timoteyo wenyine mu mugi wa Tesalonike. Timoteyo agezeyo yiganye urugero rwiza yari yarahawe, maze akomeza ukwizera kw’Abakristo baho b’indahemuka.—1 Abatesalonike 3:1-3.

Nyuma yaho Pawulo yagize icyo avuga kuri Timoteyo agira ati “nta wundi mfite ufite umutima nk’uwe, uzita by’ukuri ku byanyu” (Abafilipi 2:20). Ariko ibyo ntibyapfuye kwizana gutya gusa. Kugira ngo Timoteyo ashimwe atyo, byamusabye kurangwa n’umwete mu murimo, kwicisha bugufi no kwihangana mu gihe ahanganye n’ibigeragezo. Ni ukuri, yabereye urugero rwiza abakiri bato. Rubyiruko, mujye muzirikana ko ahanini ari mwe mwihesha izina ryiza. Mufite amahirwe menshi yo kubigeraho, igihe cyose muzashyira Yehova Imana mu mwanya wa mbere, mukubaha abandi kandi mukagira imico myiza.

“UKORE UKO USHOBOYE KOSE UNGEREHO BIDATINZE”

Timoteyo yitangiye gukora umurimo wa gikristo akiri muto cyane

Timoteyo yamaze imyaka igera kuri 14 akorana umurimo wo kubwiriza n’incuti ye Pawulo. Basangiye akabisi n’agahiye (2 Abakorinto 11:24-27). Hari n’igihe Timoteyo yigeze gufungwa azira ukwizera kwe (Abaheburayo 13:23). Nanone, na we yakundaga abavandimwe urukundo nyakuri kimwe na Pawulo. Ni yo mpamvu Pawulo yamwandikiye ati “nibuka amarira yawe” (2 Timoteyo 1:4). Uretse n’ibyo kandi, Timoteyo na we yari yaritoje ‘kurirana n’abarira,’ kandi yishyiraga mu mwanya w’abandi kugira ngo abone uko arushaho kabahumuriza no kubakomeza (Abaroma 12:15). Mu by’ukuri, twese twagombye kumwigana.

Ntibitangaje rero kuba Timoteyo yaravuyemo umugenzuzi w’Umukristo mwiza cyane. Pawulo ntiyamuhaye inshingano yo gusura amatorero no kuyakomeza gusa, ahubwo yanamuhaye inshingano yo gushyiraho abasaza n’abakozi b’itorero bujuje ibisabwa.—1 Timoteyo 5:22 .

Pawulo yakundaga Timoteyo cyane, akamugira inama za kibyeyi kandi z’ingirakamaro. Yamugiriye inama yo gukoresha neza impano yari afite, bityo agakomeza kujya mbere (1 Timoteyo 4:15, 16). Yanamushikarije kutemera ko ubusore bwe, wenda n’isoni yari yarivukaniye, bimubuza gushikama no kurwanirira icyiza (1 Timoteyo 1:3; 4:6, 7, 11, 12). Pawulo yanamugiriye inama yari kumufasha guhangana n’indwara y’igifu yari yaramuzengereje.—1 Timoteyo 5:23.

Igihe Pawulo yamenyaga ko yari hafi kwicwa, yoherereje Timoteyo ibaruwa ya nyuma, yarimo amagambo akora ku mutima agira ati “ukore uko ushoboye kose ungereho bidatinze” (2 Timoteyo 4:9). Pawulo yakundaga Timoteyo cyane, ku buryo yamwise ‘umwana we mu Mwami, uwo akunda kandi w’indahemuka’ (1 Abakorinto 4:17). Ntibitangaje rero kuba icyo gihe yarashakaga ko Timoteyo amuba hafi. Birakwiriye ko buri wese muri twe yibaza ati “ese abandi banshakiraho ihumure iyo bafite ibibazo?”

Ese Timoteyo yashoboye kumugeraho bidatinze? Ntitubizi. Icyo tuzi ni uko yahoraga yiteguye gukora uko ashoboye kose kugira ngo ahumurize Pawulo n’abandi kandi abakomeze. Mu buzima bwe bwose yaranzwe no gukora ibihuje n’izina rye, risobanurwa ngo “umuntu uhesha Imana icyubahiro.” Nimucyo twese twigane urugero rwiza rw’ukwizera Timoteyo yadusigiye.

^ par. 9 Reba ingingo igira iti “Ese wari ubizi?” iri muri iyi gazeti.

^ par. 20 Timoteyo yemeye no gukebwa igihe Pawulo yabimusabaga. Ibyo ntibyatewe n’uko Abakristo babisabwaga, ahubwo ni uko Pawulo yagira ngo Abayahudi batanga gutega Timoteyo amatwi, bitwaje ko se yari umunyamahanga utarakebwe.—Ibyakozwe 16:3.