Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TWIGANE UKWIZERA KWABO | YOZEFU

“None se ndi mu cyimbo cy’Imana?”

“None se ndi mu cyimbo cy’Imana?”

UMUGOROBA urakubye. Yozefu ari mu busitani bwe, wenda aritegereza ibiti by’imikindo, ibiti byera imbuto n’ibidendezi by’amazi byamezemo ibyatsi. Atereye akajisho hakurya y’uruzitiro ahabona ingoro ya Farawo. Ngaho sa n’utekereza uko yari ameze, igihe yumvaga umwana we Manase asetsa murumuna we Efurayimu wari ukiri uruhinja. Yozefu yashoboraga kwiyumvisha ibyarimo bibera iwe mu nzu, igihe umugore we yitegerezaga abo bana bakina akamwenyura. Yozefu yarasetse kuko yari azi ko yahawe umugisha.

Yozefu yari yarise umwana we w’imfura Manase, kuko iryo zina risobanura kwibagirwa (Intangiriro 41:51). Nta gushidikanya ko imigisha yari yarabonye mu myaka mike yari ishize, yari yaramwibagije agahinda yaterwaga no kwibuka iby’iwabo, abavandimwe be na se. Urwango bakuru be bamwangaga rwari rwaratumye imibereho ye ihinduka. Bari baramwibasiye bagerageza kumwica, hanyuma bamugurisha ku bacuruzi bagendaga bashaka ibicuruzwa, kugira ngo abe umucakara. Kuva icyo gihe, yakomeje guhura n’ingorane zazaga zisukiranya. Yamaze imyaka igera kuri cumi n’ibiri ari umucakara, nyuma yaho aza kumara igihe runaka afunzwe aboheshejwe imihama y’ibyuma. Ariko icyo gihe yari uwa kabiri kuri Farawo mu gihugu cy’igihangange cya Egiputa. *

Mu myaka runaka yari ishize, Yozefu yari yariboneye uko ibintu byagendaga bisohora nk’uko Yehova yari yarabivuze. Icyo gihe Egiputa yari mu gihe cy’imyaka irindwi y’uburumbuke yari yarahanuwe kandi Yozefu ni we wari uhagarariye igikorwa cyo guhunika ibinyampeke mu gihugu. Icyo gihe yari amaze kubyarana n’umugore we Asinati abahungu babiri. Ariko kandi yakomezaga gutekereza ku muryango we wari utuye mu birometero bibarirwa mu magana uvuye aho. Yakumburaga cyane cyane murumuna we Benyamini na Se Yakobo. Yozefu ashobora kuba yaribazaga niba bari bamerewe neza kandi bari amahoro. Nanone ashobora kuba yaribazaga niba bakuru be bari bakiri abagome cyangwa se niba yarashoboraga kwiyunga n’umuryango we bakongera kubana.

Niba mu muryango wanyu harajemo ibibazo bitewe n’ishyari, kugambanirana cyangwa urwango, ushobora kumva umeze nk’uko Yozefu yari ameze. Ni iki twakwigira ku kwizera Yozefu yagaragaje igihe yitaga ku muryango we?

“NIMUSANGE YOZEFU”

Kubera ko icyo gihe Yozefu yari ahuze cyane, yabonaga imyaka yihuta. Nk’uko Yehova yari yarabivuze mbere y’igihe binyuze mu nzozi Farawo yarose, imyaka irindwi y’umusaruro mwinshi cyane yakurikiwe n’igihe kibi cy’inzara. Nta musaruro bongeye kubona. Bidatinze, mu bihugu byahanaga imbibi na Egiputa inzara yatangiye guca ibintu. Nyamara Bibiliya ivuga ko ‘mu gihugu cya Egiputa hose hakomeje kuba ibiribwa’ (Intangiriro 41:54). Nta gushidikanya ko ibyo Yozefu yahanuye ahumekewe, n’urugero rwiza yatanze mu birebana no gushyira ibintu kuri gahunda, byagiriye akamaro Abanyegiputa.

Yozefu yakomeje kwicisha bugufi bituma Yehova akomeza kumukoresha

Abanyegiputa bashobora kuba barumvaga ko bagomba gushimira Yozefu kandi bakamwubahira ubuhanga bwe bwo gushyira ibintu kuri gahunda. Ariko kandi, Yozefu agomba kuba atarifuzaga guhabwa icyo cyubahiro, ahubwo akaba yarifuzaga ko cyahabwa Yehova Imana ye. Natwe niba dufite impano runaka mu murimo dukorera Imana yacu twicishije bugufi, ishobora kudufasha tukazikoresha neza kurusha uko twabitekerezaga.

Icyakora nyuma y’igihe kirekire, Abanyegiputa na bo baje kugira ikibazo cy’inzara. Igihe batakiraga Farawo, nta kindi yakoze uretse kubabwira ati “nimusange Yozefu, ibyo abategeka byose mubikore.” Yozefu yatangiye gufungura ibigega byari bihunitsemo ibinyampeke kugira ngo ababikeneye babigure.Intangiriro 41:55, 56.

Ariko kandi, mu bihugu byari bibakikije, abantu bari bashonje. Umuryango wa Yozefu wari i Kanani ku birometero bibarirwa mu magana uvuye muri Egiputa, na wo wari ushonje. Yakobo wari ushaje yumvise ko muri Egiputa hari ibinyampeke, nuko abwira abahungu be ngo bajye guhahirayo.Intangiriro 42:1, 2.

Yakobo yohereje abahungu be icumi, hasigara umuhererezi ari we Benyamini. Yakobo yakomezaga kuzirikana ukuntu yigeze kohereza Yozefu umuhungu we yakundaga cyane, ngo ajye gusura bakuru be kandi ari wenyine. Yamuherutse ubwo! Abo bahungu ba Yakobo bakuru bari barashubije mu rugo ya kanzu nziza cyane ya Yozefu, yagaragazaga ko se amukunda kandi ko yamwitagaho, ariko yari yaracikaguritse kandi yuzuye amaraso. Bashakaga kwereka uwo musaza wari wishwe n’agahinda ko Yozefu yari yariwe n’inyamaswa.Intangiriro 37:31-35.

“YOZEFU AHITA YIBUKA”

Nyuma y’urugendo rurerure, abahungu ba Yakobo bageze muri Egiputa. Igihe babazaga ibirebana no guhaha ibinyampeke, babarangiye umutware mukuru witwaga Safunati-Paneya (Intangiriro 41:45). Ese igihe bamubonaga, bamenye ko ari Yozefu? Oya. Babonye gusa umutware wo mu rwego rwo hejuru wo muri Egiputa wagombaga kubaha ibyo bari bakeneye. Kugira ngo bagaragaze ko bari bamwubashye nk’uko abandi babigenzaga, ‘baraje maze bamwikubita imbere bubamye.’Intangiriro 42:5, 6.

Yozefu yabyifashemo ate? We yahise abamenya. Igihe bamwikubitaga imbere bubamye, yibutse ibyabaye kera akiri umwana. Iyo nkuru igira iti “Yozefu ahita yibuka za nzozi” yarose akiri umwana igihe Yehova yavugaga ko hari igihe abavandimwe be bari kuzamupfukamira. Byari bibaye neza neza nk’uko yari yarabirose (Intangiriro 37:2, 5-9; 42:7, 9). Yozefu yari gukora iki? Ese yari kubahobera cyangwa yari kwihorera?

Yozefu yari azi ko atagombaga kugira icyo akora ahubutse, uko byari kugenda kose. Byaragaragaraga ko Yehova ari we warimo ayobora ibyo bintu bitangaje byarimo biba, kandi byari bifitanye isano n’umugambi we. Yari yarasezeranyije Yakobo ko urubyaro rwe rwari kuzaba ishyanga rikomeye (Intangiriro 35:11, 12). Niba abavandimwe ba Yozefu bari bakiri abanyarugomo, bikunda, cyangwa ari abahemu, bari kuzahura n’akaga gakomeye kandi k’igihe kirekire. Uretse ibyo, iyo Yozefu ahubuka akagira icyo akora yari kuba akomye rutenderi, maze iby’iwabo bigahita bizamba, wenda bikaba byanagira ingaruka kuri se no kuri Benyamini. Ahubwo se bari bakiriho? Yozefu yakomeje kwiyoberanya kugira ngo agerageze abavandimwe be, kugira ngo arebe uko bari basigaye bitwara. Nyuma yaho ni bwo yashoboraga kumenya icyo Yehova yifuza ko akora.

Birashoboka ko utazigera uzamurwa mu ntera bigeze aho. Icyakora muri iki gihe umwiryane n’amacakubiri mu bagize imiryango birogeye. Mu gihe duhuye n’ibyo bibazo, dushobora guhubuka tugakora ibyo umutima wacu utubwiye. Ni iby’ubwenge rero kwigana Yozefu, tukagerageza kumenya uko Imana ishaka ko twakemura ibyo bibazo (Imigani 14:12). Twagombye kuzirikana ko kubana amahoro na Yehova n’Umwana we ari byo by’ingenzi kuruta kubana amahoro n’abagize umuryango wacu.Matayo 10:37.

“IKI NI CYO KIZAGARAGAZA ABO MURI BO”

Yozefu yatangiye kugerageza abavandimwe be mu buryo butandukanye kugira ngo amenye ibyari mu mitima yabo. Yabanje kubabwira nabi akoresheje umusemuzi, abashinja ko bari abatasi bavuye mu mahanga. Bisobanuye bavuga iby’umuryango wabo, banamubwira ikintu cy’ingenzi. Bamuhishuriye ko umwana wabo w’umuhererezi yari yasigaye mu rugo. Yozefu yagerageje kubahisha ko yari yishimye cyane. Ese koko murumuna we yari akiriho? Icyo gihe yamenye uko agiye kubigenza. Yababwiye ko kuzana murumuna wabo akamubona ari cyo cyari ‘kuzagaragaza abo ari bo.’ Nyuma yaho, yumvikanye na bo abemerera gusubira mu rugo bakazana umuhererezi wabo, ariko ababwira ko umwe muri bo agomba gusigara akaba ingwate.Intangiriro 42:9-20.

Igihe abo bavandimwe be bavuganaga kuri icyo kibazo ariko batazi ko Yozefu abumva, bicujije icyaha gikomeye bari barakoze, icyo gihe hakaba hari hashize imyaka 20. Baravuze bati “nta gushidikanya ko turiho urubanza bitewe n’ibyo twakoreye umuvandimwe wacu, kuko twabonye ukuntu yari afite intimba ku mutima igihe yadutakiraga ariko ntitwamwumva. Ni cyo gitumye ibi byago bitugeraho.” Yozefu yumvise ibyo barimo bavuga, maze abava iruhande kugira ngo batamubona arira (Intangiriro 42:21-24). Icyakora nanone yari azi ko kwihana by’ukuri birenze ibi byo kumva wicuza bitewe n’ingaruka z’ibibi wakoze zikugezeho. Ni yo mpamvu yakomeje kubagerageza.

Yarabasezereye basubira iwabo ariko afunga Simeyoni. Nanone yahishe amafaranga mu mifuka bari batwayemo ibiribwa bari bajyanye iwabo. Bagezeyo, basabye se Yakobo ko yabaha umuhungu we Benyamini yakundaga, bakamujyana muri Egiputa ariko abyemera bigoranye. Bageze muri Egiputa, babwiye igisonga cya Yozefu ko babonye amafaranga mu mifuka yabo, bemera no kuyishyura yose. Nubwo ibyo bakoze byari byiza, Yozefu yashakaga kumenya byinshi ku mico yabo. Yabateguriye ibirori, ariko ntiyabahishurira ko yari ashimishijwe no kubona Benyamini. Hanyuma yarabasezereye basubira iwabo, nanone abaha ibiribwa, ariko ahisha mu mufuka wa Benyamini igikombe cy’ifeza.Intangiriro 42:26–44:2.

Yozefu yashohoje umugambi yari yateguye, yohereza umuntu ngo abakurikire, amubwira ko nabafata abashinja ko bibye igikombe. Igihe cyabonekaga mu mufuka wa Benyamini, bose bagaruwe kwa Yozefu. Icyo gihe, Yozefu yari abonye uburyo bwo kubamenya neza. Yuda yasabye imbabazi mu izina ryabo kandi yemera ko bose uko ari 11 baba abacakara muri Egiputa. Yozefu yarabyanze, ategeka ko Benyamini asigara wenyine muri Egiputa ari umucakara, abandi bose bagasubira iwabo.Intangiriro 44:2-17.

Yuda yahise amusobanurira amwinginga ati ‘ni we wenyine usigaye mu bana nyina yabyaye, kandi se aramukunda cyane.’ Ayo magambo agomba kuba yarakoze Yozefu ku mutima kuko yari imfura mu bana Yakobo yabyaranye na Rasheli umugore we yakundaga cyane, akaba yarapfuye arimo abyara Benyamini. Yozefu, kimwe na se, ntibigeze bibagirwa Rasheli. Birashoboka ko ibyo byatumye arushaho gukunda cyane Benyamini.Intangiriro 35:18-20; 44:20.

Yuda yinginze Yozefu amusaba kutagira Benyamini umugaragu. Yageze n’aho yemera kuba umugaragu mu mwanya wa Benyamini. Yashoje atakambira Yozefu ati “nasubira kwa data nte ntari kumwe n’uwo mwana? Sinifuza kubona amakuba yagera kuri data” (Intangiriro 44:18-34). Ibyo byamweretse ko Yuda yari yarahindutse. Ntiyagaragaje ko yihannye gusa, ahubwo yanerekanye indi mico myiza urugero nk’impuhwe, kwita ku bandi no kwishyira mu mwanya wabo.

Yozefu yabonye ko abavandimwe be bicujije

Yozefu ntiyari agishoboye kwiyumanganya. Yagombaga kugaragaza ibyiyumvo yari yarapfukiranye. Yaheje abagaragu be bose, arangurura ijwi ararira ku buryo urusaku rwageze mu ngoro ya Farawo. Amaherezo yarabibwiye. Yaravuze ati “ni jye Yozefu umuvandimwe wanyu.” Abo bavandimwe be baguye mu kantu! Yarabahobeye maze ababwira ko abababariye ibyo bamukoreye byose (Intangiriro 45:1-15). Yagaragaje umuco wa Yehova, we witeguye kubabarira (Zaburi 86:5). Ese natwe ni uko tubigenza?

‘URACYARIHO!’

Igihe Farawo yamenyaga neza ibyarimo bibera kwa Yozefu, yamusabye kujya kwimura se wari ushaje hamwe n’umuryango we wose, akabazana muri Egiputa. Bidatinze, Yozefu yongeye guhura na se yakundaga. Se yaravuze ati “ubu noneho ninshaka nipfire, kuko mbonye mu maso hawe, ukaba ukiri muzima.”Intangiriro 45:16-28; 46:29, 30.

Nyuma yaho Yakobo yabaye muri Egiputa imyaka 17. Icyo gihe cyari gihagije kugira ngo abone uko avuga amagambo y’ubuhanuzi, aha imigisha abahungu be 12. Yozefu wari umwana wa 11, yamuhaye umugabane ukubye incuro ebyiri uw’abandi, ubusanzwe ukaba warahabwaga umwana w’imfura. Imiryango ibiri ya Isirayeli ni we yari gukomokaho. Byagenze bite se kuri Yuda wari umwana we wa kane, wagaragaje ko afite imico myiza igihe yicuzaga? Yabonye imigisha ihebuje kuko Mesiya yari kuzakomoka mu muryango we.Intangiriro igice cya 48, 49.

Igihe Yakobo yapfaga afite imyaka 147, abavandimwe ba Yozefu batinyaga ko uwo muvandimwe wabo wari ufite ububasha yari kwihorera. Ariko Yozefu yarabahumurije. We yakomeje kumva ko Yehova ari we watumye abari bagize umuryango we bimuka bakajya muri Egiputa, bityo abavandimwe be bakaba baragombaga kureka guhangayikishwa n’ibyabaye. Yabajije ikibazo cy’ingenzi kigira kiti “none se ndi mu cyimbo cy’Imana?” (Intangiriro 15:13; 45:7, 8; 50:15-21). Yozefu yabonye ko Yehova ari Umucamanza utunganye. None se Yozefu yari nde, ku buryo ari we wari guhana abo Imana yababariye?Abaheburayo 10:30.

Ese kubabarira bijya bikugora? Bishobora kugorana cyane cyane igihe umuntu yaduhemukiye abigambiriye. Ariko iyo tubabariye abantu bihannye by’ukuri, bidufasha gukiza ibikomere harimo n’ibyacu. Nanone ibyo bizadufasha kwigana ukwizera kwa Yozefu, na Se wo mu ijuru ari we Yehova urangwa n’imbabazi.

^ par. 4 Reba ingingo igira iti “Twigane ukwizera kwabo” yo Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 2014, uwo ku ya 1 Ugushyingo 2014 n’uwo ku ya 1 Gashyantare 2015.