Soma ibirimo

TWIGANE UKWIZERA KWABO | YONATANI

Yonatani—“Nta cyabuza Yehova gukiza”

Yonatani—“Nta cyabuza Yehova gukiza”

Sa n’ureba abasirikare babiri bitegeye ahantu h’ubutayu kandi h’ibihanamanga. Muri ibyo bihanamanga hari hakambitse ingabo z’Abafilisitiya. Izo ngabo zitegereje abo basirikare b’Abisirayeli zirabasuzugura cyane kuko Abafilisitiya bari bamaze igihe kirerekire bakandamiza Abisirayeli. N’iyo Abisirayeli bakeneraga gukora ikintu cyoroheje, urugero nko gutyaza isuka, bagomba kwitabaza Abafilisitiya. Ingabo z’Abisirayeli ntizari zifite intwaro zihagije. Ikindi kandi abo basirikare bari babiri gusa! Ese niyo baba ari abarwanyi kabuhariwe kandi bafite intwaro zikomeye, hari icyo bari gutwara Abafilisitiya? Abafilisitiya barabasuzuguye barababwira bati: “Ngaho nimuze tubereke!”—1 Samweli 13:19-23; 14:11, 12.

Abafilisitiya baribeshyaga. Ni bo bari bagiye guhabwa isomo batari kuzigera bibagirwa. Abo basirikare babiri b’Abisirayeli bahise bamanuka bambuka ikibaya maze batangira kuzamuka begera ibirindiro by’ingabo z’Abafilisitiya. Aho hantu hari hahanamye cyane kuburyo bahazamutse bakoresheje amaboko n’amaguru, burira ibitare, bagenda berekeza aho izo ngabo zari zikambitse (1 Samweli 14:13). Abafilisitiya bahise babona ko umusirikare wari imbere yari afite intwaro ari kumwe n’uwamutwazaga intwaro. Ariko baribazaga bati: “Aba bantu basaze cyangwa? Ubu se koko abantu babiri batinyuka gutera umutwe w’ingabo?”

Ariko uwo musirikare ntiyari yasaze ahubwo yari afite ukwizera gukomeye. Uwo musirikare yitwaga Yonatani kandi ibyo yakoze byakwigisha Abakristo amasomo menshi muri iki gihe. Nubwo tutarwana intambara izi zisanzwe, dushobora kwigana Yonatani tukagira ubutwari, tukaba indahemuka kandi tukirinda ubwikunde kugira ngo tugire ukwizera gukomeye.—Yesaya 2:4; Matayo 26:51, 52.

Umusore w’Indahemuka akaba n’umusirikare w’intwari

Kumenya amateka ya Yonatani, byatuma dusobanukirwa impamvu yatumye yiyemeza gutera Abafilisitiya. Yonatani yari imfura y’umwami wa mbere wa Isirayeli ari we Sawuli. Igihe Sawuli yabaga umwami, Yonatani yari afite imyaka nka 20 cyangwa irenga. Uko bigaragara Yonatani yakomeje kuba inshuti ya se kandi inshuro nyinshi se yajyaga amubwira amabanga amwe n’amwe. Yonatani akiri muto yabonaga ko se yari umugabo muremure, mwiza kandi akaba umusirikare w’intwari. Ariko ik’ingenzi kurushaho, yabonaga ko se yari afie ukwizera kandi akicisha bugufi. Iyo mico, yatumye amenya impamvu Yehova yamutoranyije ngo abe Umwami. Kandi koko umuhanuzi Samweli na we yavuze ko nta muntu wari uhwanye na Sawuli muri Isirayeli!—1 Samweli 9:1, 2, 21; 10:20-24; 20:2.

Nta gushidikanya ko Yonatani yumvaga atewe ishema no kurwanira ubwoko bwa Yehova, ayobowe na se ku rugamba. Ibyo byari bitandukanye n’intambara zo muri iki gihe. Yehova yari yaratoranyije ishyanga rya Isirayeli ngo ribe ubwoko bwe kandi Abisirayeli bahoraga baterwa n’amahanga yasengaga imana z’ibinyoma. Abafilisitiya basenganga imana yitwa Dagoni bakaba barashakaga gukandamiza cyangwa kurimbura ubwoko Yehova yari yaratoranyije.

Ubwo rero, abantu bari bafite ukwizera nk’ukwa Yonatani, babonaga ko kujya ku rugamba byari ukubera Yehova ndahemuka, kandi Yehova yahaye umugisha Yonatani. Sawuli amaze kuba umwami, yahaye umuhungu we Yonatani gutwara abasirikare 1.000 maze bagaba igitero ku birindiro by’abafilisitiya i Geba. Nubwo abo basirikare batari bafite intwaro zikomeye, Yehova yafashije Yonatani maze batsinda urwo rugamba. Nyuma yaho Abafilisitiya baragiye bateranya ingabo nyinshi cyane. Ingabo za Sawuli zibabonye zahiye ubwoba. Bamwe barahunze bajya kwihisha hari n’abishyize mu maboko y’Abafilisitiya! Ariko Yonatani we yakomeje kurangwa n’ubutwari.—1 Samweli 13:2-7; 14:21.

Nk’uko twabivuze tugitangira, umunsi umwe, Yonatani yiyemeje kugaba igitero mu ibanga ajyana gusa n’uwamutwazaga intwaro. Bageze ku birindiro by’Abafilisitiya i Mikimashi, ni bwo yabwiye uwamutwazaga intwaro icyo yari agiye gukora. Yaramubwiye ati: “Reka tuge aho bari maze tubiyereke.” Nuko aramubwira ati: “Abafilisitiya nibatubwira ngo twambuke tubasange araba ari ikimenyetso cy’uko Yehova ari budufashe.” Uwamutwazaga intwaro yaramwemereye, wenda abitewe n’amagambo atera inkunga Yonatani yamubwiye agira ati: “Nta cyabuza Yehova gukiza akoresheje abantu benshi cyangwa bake” (1 Samweli 14:6-10). Ariko se ubwo yashakaga kuvuga iki?

Yonatani yari azi Imana neza. Yari azi ko hari igihe Imana yari yaragiye ifasha ubwoko bwayo bugatsinda abanzi babwo nubwo babaga babaruta ubwinshi. Hari n’igihe Imana yatumaga Abisirayeli batsinda ikoresheje umuntu umwe gusa (Abacamanza 3:31; 4:1-23; 16:23-30). Ubwo rero, Yonatani yari azi ko abagaragu ba Yehova batatsindaga bitewe n’uko ari benshi, ari abanyambaraga cyangwa bafite intwaro zikomeye, ahubwo byaterwaga n’uko babaga bafite ukwizera. Ni yo mpamvu, Yonatani yizeye Yehova akamusaba ikimenyetso, cyari kugaragaza ko yemeye ko we n’uwari umutwaje intwaro batera ibirindiro by’Abafilisitiya. Yonatani amaze kubona ko Yehova abemereye, yahise abatera.

Hari ibintu bibiri bigaragaza ko Yonatani yari afite ukwizera. Icya mbere, yatinyaga Yehova cyane. Yari azi ko Imana Ishoborabyose, idakenera kwitabaza imbaraga z’abantu kugira ngo isohoze imigambi yayo. Ariko nanone, yari azi ko iha umugisha abantu b’indahemuka bayikorera (2 Ingoma 16:9). Icya kabiri, Yonatani yabanje gusaba Yehova ikimenyetso ngo amenye ko yari yemeye ibyo yari agiye gukora. Muri iki gihe, ntidusaba Imana gukora ibitangaza kugira ngo tumenye niba yemeye ibyo tugiye gukora. Ahubwo dufite Ijambo ry’Imana, ririmo ibyo dukeneye byose kugira ngo tumenye ibyo Imana ishaka. (2 Timoteyo 3:16, 17). None se mbere yo gufata imyanzuro ikomeye, dusuzuma Bibiliya twitonze kugira ngo turebe icyo ibivugaho? Iyo tubikoze tuba twiganye Yonatani, tukagaragaza ko twifuza gukora ibyo Imana ishaka aho gukora ibyo twishakiye.

Ubwo rero, Yonatani n’uwari umutwaje intwaro bahise bazamuka begera ibirindiro by’Abafilisitiya. Abafilisitiya babonye ko abo basirikare babiri bamaramaje kubarwanya, na bo bohereje ingabo ngo zirwane na bo. Uretse kuba Abafilisitiya bari benshi, bari no ku mpinga z’umusozi ku buryo kwica abo basirikare babiri b’Abisirayeli byari gufata akanya nk’ako guhumbya. Nyamara Yonatani yatangiye kugenda abararika, naho uwamutwazaga intwaro akamugenda inyuma abasonga. Mu kanya gato bari bamaze kwica abanzi babo bagera kuri 20! Hanyuma Yehova yakoze ikindi kintu gitangaje. Iyo nkuru ikomeza igira iti: “Mu nkambi y’Abafilisitiya no mu birindiro by’ingabo zabo zigenda imbere y’izindi haba umutingito, ndetse n’imitwe yabo y’abanyazi ihinda umushyitsi, isi iratigita. Uwo wari umutingito uvuye ku Mana.”—1 Samweli 14:15.

Yonatani n’uwo bari kumwe bagabye igitero ku birindiro by’ingabo zari zifite intwaro zikomeye

Ingabo zari kumwe na Sawuli, zabonaga ukuntu mu nkambi y’Abafilisitiya bahiye ubwoba kandi bavurunganye, kuburyo bari batangiye no gusubiranamo! (1 Samweli 14:16, 20) Abisirayeli bahise batera iyo nkambi, barwanisha wenda intwaro bamburaga Abafilisitiya bari bapfuye. Uwo munsi Yehova yatumye ubwoko bwe butsinda mu buryo budasubirwaho. Yehova ntiyigeze ahinduka. No muri iki gihe nitumwiringira nk’uko Yonatani n’uwamutwazaga intwaro babigenje, ntituzigera na rimwe twicuza.—Malaki 3:6; Abaroma 10:11.

“Yakoranye n’Imana”

Iyo nsinzi yagaragazago ko Yehova yahaye umugisha Yonatani. Ariko si ko byari bimeze kuri Sawuli. Sawuli yari yarakoze amakosa akomeye. Yasuzuguye umuhanuzi Samweli wari warashyizweho na Yehova, maze atamba ibitambo byagombaga gutambwa gusa n’uwo muhanuzi wari umulewi. Igihe Samweli yahuraga na Sawuli, yamubwiye ko Ubwami bwe butari kumara kabiri bitewe n’uko yasuzuguye Yehova. Nyuma yaho, igihe Sawuli yoherezaga ingabo ku rugamba, yabanje kuzirahiza indahiro idahuje n’ubwenge agira ati: “Havumwe umuntu wese ugira icyo arya butarira, ntaramara kwihorera ku banzi banjye!”—1 Samweli 13:10-14; 14:24.

Ayo magambo yagaragaje ko Sawuli yari yaratangiye kwangirika. Ese Sawuli wari usanzwe yicisha bugufi kandi akunda Imana, yari atangiye kwishyira hejuru? Mu by’ukuri, si Yehova wari wamubwiye ngo ahe izo ngabo zari intwari iryo tegeko ridashyize mu gaciro. None se amagambo Sawuli yavuze agira ati “ntaramara kwihorera ku banzi banjye”—agaragaza iki? Ese yumvikanisha ko Sawuli yatekerezaga ko iyo ntambara yari igamije kumuhesha icyubahiro? Ese yari yaribagiwe ko ubutabera bwa Yehova ari bwo bw’ingenzi kuruta inyota yari afite yo kwihorera, kwishakira icyubahiro no kwigarurira ibihugu?

Yonatani ntiyari azi iby’iyo ndahiro Se yari yarahije abantu. Ni yo mpamvu igihe yari avuye ku rugamba ananiwe cyane kandi ashonje, yakojeje inkoni mu buki maze ararya ako kanya ahita ahembuka. Nuko umwe mu ngabo bari kumwe amubwira ko Se yari yarahije abantu ko batagombaga kugira icyo barya. Yonatani aramusubiza ati: “Data yagiriye abantu nabi. Ntimwirebera ukuntu amaso yanjye arabagiranye aho mariye kurya kuri ubu buki! Iyo uyu munsi abantu baza kuba bariye ku byo banyaze abanzi babo, ntitwari kurushaho gutsinda Abafilisitiya? None dore ntitwashoboye kwica Abafilisitiya benshi” (1 Samweli 14:25-30). Ibyo Yonatani yavugaga ni ukuri. Yonatani yumviraga se, ariko kandi ntiyamwumviraga buhumyi. Ntiyemeraga ikintu cyose se yabaga avuze cyangwa akoze ngo ni uko gusa yari se, ahubwo yashyiraga mu gaciro kandi ibyo byatumye abandi bamwubaha.

Igihe Sawuli yamenyaga ko Yonatani yarenze ku itegeko yari yatanze, ntiyisubiyeho ngo yemere ko yari yatanze itegeko ridashyize mu gaciro. Ahubwo yavuze ko umuhungu we agomba gupfa! Yonatani ntiyigeze aburana cyangwa ngo asabe imbabazi. Yavuganye ubutwari ati: “Niteguye gupfa!” Ariko ingabo zibwira Sawuli ziti “Mbese Yonatani akwiriye gupfa kandi ari we wahesheje Isirayeli agakiza gakomeye gatya? Ntibikabeho! Turahiye Yehova Imana nzima ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe we kari bugwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n’Imana. Nguko uko ingabo zarokoye Yonatani ntiyapfa”—1 Samweli 14:43-45.

“Niteguye gupfa!”

Abantu bakundaga Yonatani kubera ko yagiraga ubutwari, ishyaka n’ubwitange. Ibyo byatumye abantu bamuvuganira igihe yari yugarijwe n’akaga. Byaba byiza natwe dutekereje ku izina twihesha mu byo dukora buri munsi. Bibiliya ivuga ko izina ryiza ari iry’agaciro cyane. (Umubwiriza 7:1) Nitwigana Yonatani tukihesha izina ryiza kuri Yehova, tuzaba twibikiye ubutunzi bw’agaciro kenshi.

Sawuli arushaho kuba mubi

Nubwo Sawuli yakomeje gukora amakosa, Yonatani yamaze imyaka myinshi ajyana na we ku rugamba. Dushobora kumva ukuntu yababazwaga no kubona se akomeza kuba umwibone kandi agasuzugura Yehova. Yonatani yabonaga ukuntu Se yakomezaga kugenda aba mubi ariko nta cyo yashoboraga kubikoraho.

Sawali yagaragaje ko yarenze igaruriro igihe Yehova yamwoherezaga kurwanya Abamaleki. Abamaleki bari babi cyane ku buryo Yehova yari yarategetse Mose ko iryo shyanga ryose ryagombaga kurimburwa (Kuva 17:14). Sawuli yari yategetswe kurimbura amatungo yabo yose kandi akica n’umwami wabo witwaga Agagi. Sawuli yatsinze urwo rugamba, kandi nta gushidikanya ko Yonatani na we yarwanye muri urwo rugamba. Icyakora Sawuli yasuzuguye Yehova cyane, akiza umwami Agagi kandi arokora ibintu byiza n’amatungo. Icyo gihe ni bwo umuhanuzi Samweli yamenyesheje Sawuli urubanza Yehova yari yamuciriye. Yaramubwiye ati: “Kubera ko wanze ijambo rya Yehova, nawe yanze ko ukomeza kuba umwami.”—1 Samweli 15:2, 3, 9, 10, 23.

Bidatinze Yehova yakuye umwuka we wera kuri Sawuli. Ibyo byatumye atangira kujya ahahamuka, akagira uburakari bukabije kandi akagira ubwoba bwinshi. Mbese twavuga ko umwuka mwiza w’Imana wari wamuvuyeho ugasimburwa n’umubi (1 Samweli 16:14; 18:10-12). Yonatani agomba kuba yarababajwe no kubona se wahoze ari umuntu wubahwa, ahinduka akaba mubi bene ako kageni! Icyakora Yonatani yakomeje gukorera Yehova mu budahemuka. Yashyigikiye se uko ashoboye, ndetse rimwe na rimwe akamubwiza ukuri imbonankubone. Ariko icyo yibandagaho cyane ni ubucuti yari afitanye na Yehova Imana idahinduka, akaba na Se wo mu ijuru.—1 Samweli 19:4, 5.

Ese wigeze kubona umuntu w’inshuti yawe cyangwa mwene wanyu, ahinduka akaba mubi cyane? Ibyo bintu birababaza cyane. Ibyabaye kuri Yonatani bitwibutsa ibyo umwanditsi wa Zaburi yavuze agira ati: “Nubwo data na mama banta, Yehova we yanyakira” (Zaburi ya 27:10). Yehova ni indahemuka. Nawe azakwakira akubere So mwiza kuruta abandi bose, akwibagize ibibi abantu badatunganye baba baragukoreye byose.

Yonatani ashobora kuba yaramenye ko Yehova yari agiye kwaka Sawuli ubwami. Yonatani yabyifashemo ate? Ese yigeze atekereza ko ari we wari kuba umwami mu kimbo cya se? Ese yigeze atekereza ko abaye umwami yari gukosora amakosa se yari yarakoze, akaba umwami w’intangarugero kandi wumvira mu budahemuka? Ntituzi ibyo yatekereje ariko tuzi ko n’iyo abitekereza bitari kuzigera bibaho. Ese ibyo byaba bigagaragaza ko Yehova yibagiwe uwo mugabo w’indahemuka? Ashwi da! Ahubwo urugero rwa Yonatani ni rumwe mu ngero zihebuje z’abantu bavugwa muri Bibiliya bagiranye ubucuti bukomeye. Ubwo bucuti ni bwo tuzibandaho mu yindi ngingo izavuga kuri Yonatani.