Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 5

“Umugore uhebuje”

“Umugore uhebuje”

1, 2. (a) Ni akahe kazi Rusi yakoraga? (b) Vuga ibintu byiza Rusi yamenye ku birebana n’amategeko y’Imana n’abagaragu bayo.

RUSI apfukamye iruhande rw’imiba y’ingano za sayiri yiriwe atoragura. Kubera ko butangiye kwira, abakozi benshi bo mu mirima ikikije Betelehemu batangiye gutaha, berekeza mu irembo ry’uwo mugi muto wari wubatse ku gasozi ko hafi aho. Rusi agomba kuba ananiwe, kuko yiriwe akora. Nyamara aho kuruhuka, akomerejeho ahura ingano. Muri make, umunsi wagenze neza kurusha uko yabitekerezaga.

2 Ese uwo mupfakazi wari ukiri muto, yari atangiye kubona imigisha? Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, yari yariziritse kuri nyirabukwe Nawomi, yariyemeje kugumana na we no gusenga Imana Nawomi yasengaga ari yo Yehova. Abo bagore bombi b’abapfakazi bari baje i Betelehemu baturutse i Mowabu, kandi Rusi w’Umumowabukazi yahise amenya ko hari ibyo Amategeko ya Yehova yateganyirizaga abakene babaga muri Isirayeli n’abanyamahanga. Icyo gihe yahumurijwe no kubona ukuntu bamwe mu bagaragu ba Yehova bakurikizaga amategeko ye, binyuze mu myifatire yabo n’ineza yabo.

3, 4. (a) Ni mu buhe buryo Bowazi yahumurije Rusi? (b) Urugero Rusi yadusigiye rwadufasha rute muri iki gihe ubukungu bwifashe nabi?

3 Umwe muri abo bantu ni Bowazi, umugabo w’umukire wari ugeze mu za bukuru, akaba yari nyir’imirima Rusi yahumbagamo. Icyo gihe yari yamwitayeho nk’umubyeyi. Bowazi yamushimiye ko yitaga kuri Nawomi wari ugeze mu za bukuru no kuba yaremeye guhungira kuri Yehova Imana y’ukuri. Uko Rusi yatekerezaga kuri ayo magambo arangwa n’ineza yari yabwiwe na Bowazi amushimagiza, ashobora kuba yarasabwaga n’ibyishimo.​Soma muri Rusi 2:11-14.

4 Icyakora Rusi agomba kuba yaranatekerezaga uko yari kuzabaho. Ubwo se ko yari umunyamahanga w’umukene, nta kana nta n’umugabo, we na Nawomi bari kuzatungwa n’iki? Ese yari kuzajya atungwa gusa n’ibyo yahumbye? Ni nde se wari kuzamwitaho ageze mu za bukuru? Niba yarajyaga yibaza ibyo bibazo, nta wamuveba. Kubera ko muri iki gihe ubukungu bwifashe nabi, abantu benshi bahangayikishwa n’ibintu nk’ibyo. Uko turi bugende dusuzuma ukuntu ukwizera kwa Rusi kwamufashije guhangana n’ibyo bibazo, turi bubone ko hari byinshi twamwigiraho.

Umuryango uba ugizwe na ba nde?

5, 6. (a) Umunsi wa mbere Rusi yahumbye mu murima wa Bowazi wagenze ute? (b) Nawomi yifashe ate igihe yabonaga Rusi?

5 Igihe Rusi yari amaze guhura ingano no kuzirunda, yabonye ko yari yahumbye izijya kungana na efa, ihwanye na litiro 22. Umutwaro we ushobora kuba warapimaga ibiro 14! Birashoboka ko yazihambiriye mu mwenda maze akazikorera ubundi akajya i Betelehemu, dore ko bwari butangiye kwira.​—Rusi 2:17.

6 Nawomi akibona umukazana we yakundaga yarishimye, kandi birashoboka ko yatangajwe no kubona yikoreye umutwaro uremereye w’ingano. Nanone Rusi yari yazanye ibyokurya yari yashigaje igihe Bowazi yagaburiraga abakozi, maze abo bapfakazi bombi barabisangira. Nawomi yaramubajije ati “uyu munsi wahumbye he kandi se wakoreye he? Uwakwitayeho ahabwe umugisha” (Rusi 2:19). Nawomi yarangwaga n’ubushishozi. Yabonye izo ngano zose Rusi yazanye, yumva ko hagomba kuba hari umuntu wamwitayeho akamugirira neza.

7, 8. (a) Nawomi yabonye ko ineza Bowazi yabagaragarije yaturukaga kuri nde, kandi kuki? (b) Ni mu buhe buryo Rusi yongeye kugaragariza nyirabukwe urukundo rudahemuka?

7 Batangiye kuganira, Rusi yabwiye Nawomi ukuntu Bowazi yamugiriye neza. Nawomi byamukoze ku mutima, maze aravuga ati “Yehova ahe umugisha uwo mugabo utaretse kugirira neza abazima n’abapfuye” (Rusi 2:20). Yabonye ko ineza ya Bowazi yari iturutse kuri Yehova, we utuma abagaragu be bagira ubuntu, kandi akabizeza ko azabagororera ku bw’iyo neza. *Soma mu Migani 19:17.

8 Nawomi yateye Rusi inkunga yo kwemera ibyo Bowazi yari yamusabye, agakomeza guhumba mu mirima ye, kandi akaba hafi y’abakobwa bo mu rugo rwe, kugira ngo abasaruzi batamusagarira. Rusi yumviye iyo nama. Nanone ‘yakomeje kubana na nyirabukwe’ (Rusi 2:22, 23). Ayo magambo agaragaza undi muco w’ingenzi warangaga Rusi, ni ukuvuga urukundo rudahemuka. Urugero rwe rushobora gutuma natwe twibaza niba duha agaciro isano dufitanye na bene wacu, tubashyigikira mu budahemuka kandi tukabafasha mu gihe bikenewe. Urukundo nk’urwo rudahemuka ntirwisoba Yehova.

Urugero rwa Rusi na Nawomi rutwibutsa ko twagombye kwishimira umuryango wacu

9. Ni irihe somo twakura kuri Rusi na Nawomi ku bihereranye n’umuryango?

9 Ese Rusi na Nawomi bari bagize umuryango wuzuye? Hari abavuga ko umuryango witwa ko wuzuye ugomba kuba ugizwe n’abana, ababyeyi babo, ba nyirakuru, ba sekuru n’abandi. Ariko urugero rwa Rusi na Nawomi rutwibutsa ko iyo abagaragu ba Yehova babwiranye ibibari ku mutima, bishobora gutuma n’umuryango w’abantu bake cyane ugira ibyishimo kandi ukarangwa n’ubwuzu, ineza n’urukundo. Ese wishimira umuryango wawe? Yesu yibukije abigishwa be ko n’abadafite umuryango bashobora kuwubona mu itorero rya gikristo.​—Mar 10:29, 30.

Rusi na Nawomi barafashanyaga kandi bagaterana inkunga

“Ni umwe mu bacunguzi bacu”

10. Ni mu buhe buryo Nawomi yifuzaga gufasha Rusi?

10 Rusi yakomeje guhumba mu mirima ya Bowazi, kuva muri Mata mu ntangiriro z’isarura ry’ingano za sayiri kugeza muri Kamena ubwo babaga basarura ingano zisanzwe. Uko igihe cyagendaga gihita, nta gushidikanya ko Nawomi yarushagaho gutekereza icyo yakorera umukazana we. Bakiri i Mowabu, Nawomi yumvaga ko atari kuzigera abonera Rusi undi mugabo (Rusi 1:11-13). Icyakora icyo gihe bwo yari atangiye guhindura ibitekerezo. Yegereye Rusi maze aramubwira ati “mukobwa wanjye, ese sinagombye kugushakira aho uba kugira ngo ugubwe neza” (Rusi 3:1)? Icyo gihe ababyeyi ni bo bashakiraga abana babo abo bazabana, kandi na Rusi ni nk’aho yari yarabaye umukobwa wa Nawomi. Yifuzaga gushakira Rusi ‘aho aba kugira ngo agubwe neza,’ ni ukuvuga ahantu aba hafite umutekano, akamushakira n’umugabo. Ariko se Nawomi yari kubigeraho ate?

11, 12. (a) Igihe Nawomi yavugaga ko Bowazi ari “umucunguzi,” ni irihe tegeko ry’Imana ryuje urukundo yashakaga kuvuga? (b) Rusi yakiriye ate inama yagiriwe na nyirabukwe?

11 Igihe Rusi yavugaga bwa mbere ibya Bowazi, Nawomi yaramubwiye ati “uwo mugabo ni mwene wacu. Ni umwe mu bacunguzi bacu” (Rusi 2:20). Ibyo bisobanura iki? Mu Mategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli, harimo n’iryo kwita ku miryango yabaga ifite ibibazo yatewe n’ubukene cyangwa gupfusha. Iyo umugore yapfakaraga nta bana afite, yabaga asigaye mu kangaratete bitewe n’uko izina ry’umugabo we ryabaga ryibagiranye agapfa ari incike. Icyakora, Amategeko y’Imana yemeraga ko umuvandimwe w’uwo mugabo wapfuye ashaka uwo mupfakazi, kugira ngo amucikure maze amubyarire umwana uzitirirwa izina ry’umugabo we, kandi akita ku mutungo w’umuryango. *​—Guteg 25:5-7.

12 Nawomi yabwiye Rusi uko yari kubigenza. Ngaho tekereza ukuntu Rusi yari ameze igihe nyirabukwe yabimubwiraga! Rusi yari ataramenya neza Amategeko yo muri Isirayeli kandi yari ataranamenya imico yaho myinshi. Nubwo byari bimeze bityo ariko, yateze amatwi Nawomi yitonze kuko yamwubahaga cyane. Nubwo ibyo Nawomi yasabye Rusi byasaga n’aho biteye isoni cyangwa bidakwiriye ndetse bikaba byarashoboraga kumusuzuguza, Rusi yarabyemeye. Yamubwiye yicishije bugufi ati “ibyo uvuze byose ndabikora.”​—Rusi 3:5.

13. Ni irihe somo twakura kuri Rusi ku birebana no kumvira inama tugirwa n’abantu bakuru? (Reba nanone muri Yobu 12:12.)

13 Hari igihe abakiri bato birengagiza inama bahabwa n’abantu bakuru cyangwa b’inararibonye. Biroroshye kumva ko abantu bakuru badashobora kwiyumvisha neza ingorane n’ibibazo abakiri bato bahura na byo. Icyakora, urugero rwa Rusi rwo kwicisha bugufi rutwibutsa ko kumvira inama z’abantu bakuze badukunda kandi batwifuriza ibyiza bishobora kuduhesha imigisha. (Soma muri Zaburi ya 71:17, 18.) Ariko se ni iyihe nama Nawomi yagiriye Rusi, kandi se ni iyihe migisha yabonye abikesha kuyikurikiza?

Rusi ku mbuga bahuriraho

14. Imbuga bahuriragaho yabaga imeze ite, kandi se bayigosoreragaho bate?

14 Uwo mugoroba, Rusi yagiye ku mbuga bahuriraho. Iyo mbuga yabaga ishashe kandi ikomeye ni yo abahinzi bahuriragaho ingano zabo akaba ari na ho bazigosorera. Akenshi iyo mbuga yabaga iri mu ibanga ry’umusozi cyangwa mu mpinga yawo, kuko habaga hari umuyaga mwinshi nimugoroba no mu gitondo cya kare. Kugira ngo bagosore ingano, bazitereraga hejuru bakoresheje ibintu bimeze nk’ibitiyo cyangwa ibimeze nk’amakanya, maze umuyaga ukajyana umurama naho ingano zikagwa hasi.

15, 16. (a) Sobanura uko byagenze igihe Bowazi yari ku mbuga bahuriraho arangije akazi nimugoroba. (b) Bowazi yamenye ate ko Rusi aryamye iruhande rwe?

15 Uko akazi kagendaga gacogora ari na ko bugenda bwira, Rusi yakomezaga gucungira hafi uko ibintu bigenda. Hagati aho, Bowazi na we yitegerezaga uko imirimo yo kugosora ingano yagendaga, dore ko zari zimaze kuba ikirundo kinini. Amaze gufata ibyokurya yizihiwe, yaryamye iruhande rw’icyo kirundo. Urebye ibyo bisa n’ibyari bimenyerewe, kugira ngo barinde izo ngano abajura bataza kuziba. Kubera ko Rusi yari yabonye Bowazi ajya kuryama nijoro, igihe cyari kigeze ngo ashyire mu bikorwa ibyo Nawomi yari yamubwiye.

16 Rusi yaramwegereye ariko igitima kidiha. Yari yatahuye ko uwo mugabo yasinziriye. Ku bw’ibyo, yabigenje nk’uko Nawomi yari yabimubwiye, agenda yomboka yorosora ibirenge bye maze araryama, ubundi arategereza. Uko amasaha yagendaga yicuma, Rusi we ashobora kuba yarabonaga ijoro ryamubanye rirerire. Amaherezo igicuku kinishye, Bowazi yatangiye kwinyagambura. Yarakangutse yumva aratitira kubera imbeho, maze areguka kugira ngo yongere yiyorose ku birenge. Ariko yumvise hafi aho hari umuntu. Nk’uko iyo nkuru ibivuga, Bowazi ‘yaregutse abona umugore uryamye ku birenge bye!’​—Rusi 3:8.

17. Abantu bavuga ko ibyo Rusi yakoze bidakwiriye, ni ibihe bintu bibiri baba birengagije?

17 Yaramubajije ati “uri nde?” Rusi ashobora kuba yaramushubije afite ubwoba, agira ati “ndi Rusi umuja wawe. Worose umuja wawe umwambaro wawe kuko uri umucunguzi wacu” (Rusi 3:9). Hari abantu bo muri iki gihe basobanura Bibiliya, bumva ko ibyo Rusi yakoze n’amagambo yavuze icyo gihe, byumvikanisha ko yashakaga kwiryamanira na Bowazi. Ariko kandi, hari ibintu bibiri baba birengagije. Icya mbere, ni uko ibyo Rusi yakoze byari byemewe mu muco w’icyo gihe, nubwo muri iki gihe twumva bidasanzwe. Ku bw’ibyo, turamutse dutekereje ko ibyo yakoze bimeze nk’ibikorwa by’urukozasoni byogeye muri iki gihe, twaba twibeshye. Icya kabiri, ni uko uburyo Bowazi yabyitwayemo bugaragaza ko yabonaga ko Rusi atiyandarikaga kandi ko yari indakemwa.

Igihe Rusi yajyaga gushaka Bowazi, ntiyari abitewe n’ubwiyandarike cyangwa ubwikunde

18. Ni ayahe magambo Bowazi yavuze ahumuriza Rusi, kandi se ni izihe ncuro ebyiri Rusi yagaragaje ineza yuje urukundo?

18 Bowazi yahumurije Rusi akoresheje imvugo ituje kandi irangwa n’ineza, agira ati “Yehova aguhe umugisha mukobwa wanjye. Ineza yuje urukundo ugaragaje ubu iruta iyo wagaragaje mbere, kuko utagiye gushaka umugabo mu basore, baba abakene cyangwa abakire” (Rusi 3:10). Ineza Rusi ‘yagaragaje mbere’ yerekeza ku rukundo rudahemuka yagaragaje ubwo yajyanaga na Nawomi asubiye muri Isirayeli, kandi akamwitaho. Naho iyo ‘yagaragaje ubu,’ yerekeza kuri icyo gikorwa yari akoreye Bowazi. Bowazi yumvaga ko umugore ukiri muto nka Rusi yashoboraga kwishakira umugabo ukiri muto, yaba akize cyangwa akennye. Aho kugira ngo Rusi abigenze atyo, yifuzaga kugirira neza Nawomi n’umugabo we wari warapfuye, kugira ngo izina rye ritazibagirana mu gihugu cye. Birumvikana ko Bowazi yashimishijwe n’igikorwa kizira ubwikunde uwo mugore wari ukiri muto yakoze.

19, 20. (a) Kuki Bowazi atahise afata Rusi ngo amugire umugore we? (b) Ni mu buhe buryo Bowazi yagaragarije Rusi ineza yuje urukundo, akamwitaho kandi akirinda ko hagira uwamuvuga nabi?

19 Bowazi yakomeje agira ati “none rero mukobwa wanjye, humura. Ibyo uvuze byose nzabigukorera, kuko abantu bose muri uyu mugi bazi ko uri umugore uhebuje” (Rusi 3:11). Bowazi yishimiye igitekerezo cyo gushakana na Rusi, kandi birashoboka ko atatunguwe n’uko yamusabye kumucikura. Icyakora Bowazi ntiyifuzaga gukora ibihuje n’ibyifuzo bye gusa, kuko yari umukiranutsi. Yabwiye Rusi ko hari undi mucunguzi wa bugufi wo mu muryango w’umugabo wa Nawomi wari warapfuye. Ni yo mpamvu Bowazi yari kubanza kubaza uwo mucunguzi niba yakwemera kuba umugabo wa Rusi.

Rusi yihesheje izina ryiza kubera ko yitaga ku bandi kandi akabubaha

20 Bowazi yasabye Rusi kuba aryamye agategereza ko bucya, maze akabyuka kare kare akagenda nta wumuciye iryera. Ntiyashakaga ko hagira ubakeka amababa, kuko abantu bashoboraga gutekereza ko baraye baryamanye. Rusi yongeye kuryama ku birenge bya Bowazi, ariko noneho ashobora kuba yari atuje kuko uwo mugabo yari yumvise ibyo yamusabye. Yabyutse mu gitondo butaracya, Bowazi yuzuza ingano za sayiri mu mwitero wa Rusi, maze uwo mugore asubira i Betelehemu.​Soma muri Rusi 3:13-15.

21. Ni iki cyatumye Rusi yitwa “umugore uhebuje,” kandi se twakwigana dute urugero yadusigiye?

21 Rusi agomba kuba yarashimishijwe n’amagambo ya Bowazi, igihe yamubwiraga ko abantu bari bazi ko yari “umugore uhebuje.” Nta gushidikanya ko kuba yari ashishikajwe no kumenya Yehova no kumukorera, ari byo byatumye abantu bamubona batyo. Nanone yari yaragiriye neza Nawomi n’ubwoko bwe kandi amwitaho, kuko yemeye gukurikiza umuco atari amenyereye. Nitwigana ukwizera kwa Rusi, tuzihatira kubaha abandi, kandi twubahe umuco wabo. Nitubigenza dutyo, tuzihesha izina ryiza natwe tube abantu bahebuje.

Rusi abona aho aba

22, 23. (a) Impano Bowazi yahaye Rusi ishobora kuba yarasobanuraga iki? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) (b) Ni iyihe nama Nawomi yagiriye Rusi?

22 Rusi amaze kugera mu rugo, Nawomi yaramubajije ati “mukobwa wa, ese ni wowe?” Birashoboka ko umwijima ari wo watumye atamubona neza, bigatuma amubaza icyo kibazo. Ariko Nawomi yanashakaga kumenya niba Rusi agarutse afite icyizere cyo kubona umugabo cyangwa niba nta cyo yari afite. Rusi yahise abwira nyirabukwe uko ibye na Bowazi byagenze, amwereka n’impano Bowazi yari yamuhaye ngo ayishyire Nawomi. *​—Rusi 3:16, 17.

23 Nawomi yagiriye Rusi inama irangwa n’ubwenge yo kuguma mu rugo uwo munsi agatuza, aho kujya guhumba. Yahaye Rusi icyizere agira ati ‘uyu munsi uriya mugabo ntari butuze atarakemura icyo kibazo.’​—Rusi 3:18.

24, 25. (a) Bowazi yagaragaje ate ko yari umukiranutsi utarangwa n’ubwikunde? (b) Ni iyihe migisha Rusi yabonye?

24 Ibyo Nawomi yavugaga kuri Bowazi byari ukuri. Bowazi yagiye ku marembo y’umugi aho abakuru b’umugi bakundaga guhurira, maze ategereza ko wa mugabo mwene wabo wa bugufi ahanyura. Imbere y’abagabo, Bowazi yasabye uwo mugabo kuba umucunguzi, agashaka Rusi. Icyakora uwo mugabo yarabyanze, yitwaje ko yaba yangije umurage we. Hanyuma, Bowazi yavugiye imbere y’abagabo bari mu marembo y’umugi ko ari we uzaba umucunguzi, akagura isambu ya Elimeleki umugabo wa Nawomi, kandi agashakana na Rusi, umugore wa Mahaloni umuhungu wa Elimeleki. Bowazi yavuze ko ibyo byari gutuma ‘umurage wa nyakwigendera ukomeza kwitirirwa izina rye’ (Rusi 4:1-10). Biragaragara ko Bowazi yari umukiranutsi utarangwa n’ubwikunde.

25 Bowazi yaje gushakana na Rusi. Bibiliya igira iti “Yehova aha Rusi gusama, abyara umuhungu.” Abagore b’i Betelehemu basabiye Nawomi umugisha kandi bashimagiza Rusi, kuko ineza yagiriye Nawomi iruta iyo abahungu barindwi bari kumugirira. Bibiliya ivuga ko uwo muhungu wa Rusi yaje kuba sekuruza wa Dawidi, Umwami wari ukomeye (Rusi 4:11-22). Dawidi na we yabaye sekuruza wa Yesu Kristo.​—Mat 1:1. *

Yehova yahaye Rusi imigisha yo kuba nyirakuruza wa Mesiya

26. Ibyabaye kuri Rusi na Nawomi bitwibutsa iki?

26 Rusi yabonye imigisha nk’iya Nawomi, dore ko Nawomi yareze uwo mwana nk’uwe. Imibereho y’abo bagore bombi, itwibutsa ko Yehova Imana abona imihati abantu bashyiraho kugira ngo bite ku babo kandi bamukorere mu budahemuka, bifatanyije n’ubwoko bwe yatoranyije. Ntabura kugororera abantu b’indahemuka nka Bowazi, Nawomi na Rusi.

^ par. 7 Nawomi yavuze ko Yehova agirira neza abazima n’abapfuye. Yari yarapfushije umugabo n’abahungu be babiri. Rusi na we yari yarapfushije umugabo. Nta gushidikanya ko abo bagore bombi bakundaga abo bagabo uko ari batatu. Ineza iyo ari yo yose Nawomi na Rusi bagiriwe, mu by’ukuri yagiriwe abagabo babo bari barapfuye kuko ari bo bagombaga kubitaho.

^ par. 11 Ubwo burenganzira bwo gucikura bwahabwaga mbere na mbere umuvandimwe w’uwapfuye, bitashoboka bugahabwa mwene wabo wa bugufi, kuko ari na we waragwaga gakondo umugabo yabaga asize.​—Kub 27:5-11.

^ par. 22 Bowazi yahaye Rusi incuro esheshatu z’igipimo kitazwi. Ibyo bishobora kuba byumvikanisha ko nk’uko iminsi itandatu y’akazi yakurikirwaga n’ikiruhuko cy’Isabato, iminsi y’agahinda Rusi yamaze ari umupfakazi na yo yari kuzakurikirwa n’“ikiruhuko” yari kubona abikesheje urugo n’umugabo. Icyakora, biranashoboka ko incuro esheshatu, buri ncuro ikaba yaranganaga n’ibyajya ku gitiyo, ari zo Rusi yashoboraga kwikorera.

^ par. 25 Rusi ni umwe mu bagore batanu Bibiliya ivuga ko bari mu gisekuru cya Yesu. Undi ni Rahabu nyina wa Bowazi (Mat 1:3, 5, 6, 16). Kimwe na Rusi, Rahabu na we ntiyari Umwisirayelikazi.