Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 16

Yagaragaje ubwenge n’ubutwari kandi yirinda ubwikunde

Yagaragaje ubwenge n’ubutwari kandi yirinda ubwikunde

1-3. (a) Esiteri yumvaga ameze ate igihe yajyaga kureba umwami? (b) Umwami yakiriye ate Esiteri?

ESITERI arimo aragenda yegera buhoro buhoro intebe y’umwami ariko umutima we uradiha cyane. Tekereza ukuntu mu ngoro y’umwami w’Ubuperesi i Shushani hahise haba umutuzo mwinshi! Hari hatuje cyane ku buryo Esiteri yumvaga intambwe ze uko agenda atambuka buhoro buhoro n’imyambaro ye ya cyami igenda ihuhwa n’umuyaga. Ntiyashoboraga kurangarira ubwiza buhambaye bw’iyo ngoro y’ibwami, inkingi nziza cyane n’igisenge cyayo gikozwe mu mbaho z’amasederi zibajwe neza cyane zatumizwaga muri Libani. Esiteri yakomeje guhanga amaso uwo mugabo wari wicaye ku ntebe ya cyami, kuko ari we wari kumwica cyangwa akamukiza.

2 Uko umwami yakamutunze ya nkoni ya zahabu, yakomeje kwitegereza uko Esiteri aza amusanga. Kuba umwami yararambuye ukuboko, bisa n’aho atari ikintu gikomeye. Nyamara ni byo byarokoye ubuzima bwa Esiteri, kuko byagaragazaga ko umwami amubabariye ikosa yari yakoze ryo kuza imbere ye atamutumyeho. Esiteri yarakomeje arinjira maze akora ku mutwe w’iyo nkoni, yishimiye ko umugabo we amugiriye imbabazi akarokora ubuzima bwe.​—Esit 5:1, 2.

Esiteri yemeye imbabazi z’umwami yicishije bugufi

3 Ibintu byose Ahasuwerusi yari afite byagaragazaga ko yari umwami w’umuherwe kandi ukomeye cyane. Hari ubushakashatsi bwemeza ko abami b’Ubuperesi b’icyo gihe bambaraga imyenda y’akataraboneka yabaga ifite agaciro kabarirwa muri za miriyoni z’amadorari amagana n’amagana. Nyamara Esiteri we yireberaga ukuntu umugabo we wamukundaga amurebana ubwuzu. Ahasuwerusi yaramubwiye ati “mwamikazi Esiteri, ufite kibazo ki? Icyo usaba ni iki? Niyo cyaba icya kabiri cy’ubwami, uragihabwa!”​—Esit 5:3.

4. Ni izihe nzitizi Esiteri yari guhura na zo?

4 Icyo gihe, Esiteri yari amaze kugaragaza ubudahemuka n’ubutwari bukomeye kuko yari yemeye kuza imbere y’umwami kugira ngo avuganire ubwoko bwe, bitewe n’umugambi wari wacuzwe wo kubutsembaho bwose. Aho byari bigeze, hari icyo Esiteri yari amaze kugeraho, ariko hari izindi nzitizi zikomeye yari guhura na zo. Yagombaga kumvisha umwami ko umujyanama we yizeraga yari umuntu mubi kandi ko yamushutse kugira ngo atsembe burundu ubwoko bwa Esiteri. Ariko se yari kubimwumvisha ate? Ni irihe somo twakura ku kuntu yagaragaje ukwizera?

Yagaragaje ubwenge igihe yahitagamo “igihe cyo kuvuga”

5, 6. (a) Esiteri yakurikije ate ihame riboneka mu Mubwiriza 3:1, 7? (b) Vuga uko Esiteri yagaragaje ubwenge igihe yavugishaga umwami.

5 Ese Esiteri yaba yarahise abwira umwami ikibazo yari afite imbere y’abantu bose bakoraga ibwami? Iyo aza kubigenza atyo byari gusuzuguza umwami kandi bigatuma umujyanama we Hamani abona uburyo bwo kwiregura cyangwa gupfobya ibyo Esiteri yamuregaga. None se Esiteri yabigenje ate? Ibinyejana byinshi mbere yaho, umwami w’umunyabwenge Salomo yahumekewe n’Imana, arandika ati “ikintu cyose gifite igihe cyagenewe, . . . hariho igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga” (Umubw 3:1, 7). Ibyo bishobora gutuma dutekereza ukuntu kera Esiteri akiri muto, Moridekayi wamureraga yajyaga amwigisha ayo mahame yo muri Bibiliya uko yagendaga akura. Birumvikana ko Esiteri yari asobanukiwe akamaro ko guhitamo neza “igihe cyo kuvuga.”

6 Esiteri yaravuze ati “niba umwami abona ko ari byiza, uyu munsi umwami azane na Hamani mu birori namuteguriye” (Esit 5:4). Umwami yarabyemeye ndetse ategeka na Hamani ngo baze kujyana. Ese wabonye ukuntu Esiteri yagaragaje ubwenge mu byo yavuze? Yahesheje umugabo we icyubahiro kandi ashakisha igihe cyiza kugira ngo amugezeho icyari kimuhangayikishije.​Soma mu Migani 10:19.

7, 8. Amafunguro Esiteri yabanje gutegurira umwami yari ameze ate, kandi se kuki atahise abwira umwami icyo yamushakiraga?

7 Esiteri yateguye amafunguro abyitondeye, akora uko ashoboye kose kugira ngo ategure ibyo umugabo we akunda. Iryo funguro ryari riherekejwe na vino nziza, yari gutuma barushaho kwishima (Zab 104:15). Ahasuwerusi yarishimye cyane, maze yongera kubaza Esiteri ikintu yashakaga kumusaba. Ese igihe cyari kigeze ngo amubwire icyo yamushakiraga?

8 Esiteri yabonye ko icyo atari cyo gihe. Ahubwo yasabye umwami kongera kuzana na Hamani undi munsi akongera akabategurira amafunguro (Esit 5:7, 8). Kuki yatinze bene ako kageni? Zirikana ko abantu bose bo mu bwoko bwa Esiteri bari bagiye gupfa bitewe n’iteka ry’umwami. Esiteri yagombaga gushaka umwanya ukwiriye kugira ngo avuge ikimuhangayikishije kuko bari mu mazi abira. Ni yo mpamvu yabaye aretse, kugira ngo agaragarize umugabo we icyubahiro yamuhaga n’ukuntu yifuzaga kumushimisha.

9. Kuki kwihangana ari umuco w’ingenzi, kandi se twakwigana dute urugero rwa Esiteri?

9 Kwihangana ni umuco mwiza ariko wabaye ingume muri iki gihe. Nubwo Esiteri yari ahangayitse cyane kandi ashaka kuvuga ikimuri ku mutima, yarihanganye ategereza igihe gikwiriye cyo kubivuga. Ibyo yakoze bishobora kutwigisha byinshi, kuko hafi ya twese twagiye tubona ibintu bidakwiriye bigomba gukosorwa. Niba hari ikibazo dushaka kugeza ku muntu ukomeye kugira ngo akidukemurire, dushobora kwihangana nka Esiteri. Mu Migani 25:15 havuga ko “iyo wihanganye ushobora kwemeza umuyobozi, kandi [ko] ururimi rurangwa n’ineza rushobora kuvuna igufwa.” Nitwihangana tugategereza igihe gikwiriye cyo kuvuga kandi tukavuga twicishije bugufi, nubwo twaba duhanganye n’ikintu gikomeye nk’igufwa, gishobora kuvunika. Ese Yehova Imana ya Esiteri yaba yaramugororeye kubera ubwenge no kwihangana yagaragaje?

Kwihangana byatumye barenganurwa

10, 11. Ni iki cyarakaje Hamani igihe yari avuye mu birori ku ncuro ya mbere, kandi se ni iyihe nama umugore we n’incuti ze bamugiriye?

10 Kuba Esiteri yarihanganye byatumye haba ibintu byinshi bidasanzwe. Ubwa mbere Hamani yatashye “yishimye n’umutima we unezerewe,” kubera ko umwami n’umwamikazi bari bamutumiye. Igihe Hamani yari ageze ku irembo ry’umwami, yabonye Moridekayi, wa Muyahudi wari waranze kumwunamira. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Moridekayi yari afite impamvu zo kutamwunamira kubera umutimanama we n’imishyikirano yari afitanye na Yehova Imana, si agasuzuguro. Icyakora ibyo ‘byarakaje’ Hamani cyane.​—Esit 5:9.

11 Igihe Hamani yabwiraga umugore we n’incuti ze ukuntu Moridekayi yanze kumwunamira, bamugiriye inama yo gushinga igiti kirekire gifite metero 22, hanyuma agasaba umwami uburenganzira bwo kukimumanikaho. Hamani yashimye iyo nama, maze ategura uko yayishyira mu bikorwa.​—Esit 5:12-14.

12. Kuki umwami yasabye ko bamuzanira igitabo cyandikwagamo ibyabaye ku ngoma z’abami, kandi se kugisoma byamwibukije iki?

12 Hagati aho umwami we ntiyasinziriye. Bibiliya ivuga ko ‘umwami yabuze ibitotsi,’ maze agasaba ko bamuzanira igitabo cyandikwagamo ibyabaye ku ngoma z’abami bakakimusomera. Mu byo bamusomeye harimo inkuru y’umuntu wavuze umugambi mubisha wigeze gucurwa n’abantu bashakaga kwica Ahasuwerusi. Yibutse ko abo bantu bashakaga kumwica bafashwe maze bakicwa. Bite se kuri Moridekayi wavuze iby’uwo mugambi mubisha? Umwami yahise abaza niba Moridekayi yaragororewe. Bamushubije ko nta cyo yagororewe.​Soma muri Esiteri 6:1-3.

13, 14. (a) Ni ikihe kintu kidashimishije cyabanje kuba kuri Hamani? (b) Incuti za Hamani n’umugore we bamubwiye iki?

13 Umwami yararakaye maze ahamagara umuntu wari hafi aho mu rugo rw’ibwami kugira ngo amufashe gukemura icyo kibazo. Igitangaje ni uko Hamani ari we wari mu rugo rw’ibwami! Hamani yaje yiruka kuko na we yashakaga gusaba umwami uburenganzira bwo kunyonga Moridekayi. Ariko mbere y’uko Hamani agira icyo asaba, umwami yamubajije uko yagororera umuntu utonnye mu maso y’umwami. Hamani abyumvise yagize ngo ni we umwami avuze, maze na we si ukubivuga karahava! Yaravuze ati ‘uwo muntu bamwambike umwambaro wa cyami, bazane ifarashi umwami ubwe agenderaho bayimwicazeho, hanyuma umwe mu batware b’umwami bakomeye amutembereze mu mugi wa Shushani hose, agenda arata ibigwi bye kugira ngo bose babyumve.’ Tekereza nawe ukuntu Hamani yahise amera akimara kumenya ko uwo muntu umwami yatonesheje ari Moridekayi! Ese utekereza ko ari nde umwami yashinze kuvuga ibigwi bya Moridekayi? Ni Hamani!​—Esit 6:4-10.

14 Hamani yashohoje iyo nshingano arakaye cyane kuko yumvaga imutesha agaciro, arangije ahita ataha iwe ameze nk’uwapfushije. Ashobora kuba yaragiye yiteze ko umugore we n’incuti ze bari buze kumushyigikira, ariko na bo bamubwira ko ibyo bintu byasuraga ibibi; ko guhangana na Moridekayi w’Umuyahudi byari kumugwa nabi.​—Esit 6:12, 13.

15. (a) Ni ikihe kintu cyiza cyabaye bitewe no kwihangana kwa Esiteri? (b) Kuki kumenya ‘gutegereza’ ari iby’ubwenge?

15 Esiteri yarihanganye ategereza undi munsi kugira ngo ageze icyifuzo cye ku mwami. Ibyo byatumye Hamani na we abona uburyo bwo kugira icyo akora ngo yisubize icyubahiro, ariko ni byo byamukozeho. Birashoboka ko Yehova ari we watumye umwami abura ibitotsi (Imig 21:1). Ntibitangaje rero kuba n’Ijambo ry’Imana ritugira inama yo ‘gutegereza.’ (Soma muri Mika 7:7.) Iyo dutegereje Imana, idukemurira ibibazo mu buryo burenze kure uko twatekerezaga.

Yavuganye ubutwari

16, 17. (a) Ni ryari Esiteri yabonye ko “igihe cyo kuvuga” kigeze? (b) Esiteri yari atandukaniye he na Vashiti wari warahoze ari umwamikazi?

16 Ku ncuro ya kabiri, Esiteri yari yateguye amafunguro meza kandi yari yiyemeje kubwira umwami icyo yashakaga kumubwira. Ariko se yari kubigenza ate? Amaherezo umwami yamuhaye ijambo kugira ngo amubwire icyo yifuzaga (Esit 7:2). “Igihe cyo kuvuga” cyari kigeze.

17 Dushobora kwiyumvisha ukuntu Esiteri yabanje gusengera mu mutima mbere y’uko avuga ati “mwami, niba ngutonnyeho, kandi niba umwami abona ko ari byiza, icyo nifuza ni uko yakiza ubugingo bwanjye, kandi icyo nsaba ni uko yarokora ubwoko bwanjye” (Esit 7:3). Zirikana ko Esiteri yabanje guha umwami icyubahiro cye, amwizeza ko afite ubushishozi kandi ko afata imyanzuro myiza. Esiteri yari atandukanye cyane na Vashiti wahoze ari umwamikazi, wasuzuguye umugabo we ku bushake (Esit 1:10-12). Nanone kandi, ntiyigeze anenga umwami bitewe n’uko yabuze amakenga akizera Hamani. Ahubwo yasabye umwami kumukiza akaga kari kamwugarije.

18. Esiteri yahishuriye ate umwami ikibazo yari afite?

18 Umwami amaze kumva ibyo Esiteri yamusabye, yarumiwe. Uwo ni nde wari watinyutse kugira icyo akora ku mwamikazi? Esiteri yakomeje agira ati “jye n’ubwoko bwanjye twagurishijwe kugira ngo twicwe, turimburwe dutsembweho. Iyo tuza kuba twaragurishijwe ngo tube abagaragu n’abaja, sinari kugira icyo mvuga. Ariko ibyo byago ntibikwiriye kubaho kuko umwami na we yabihomberamo” (Esit 7:4). Nanone uzirikane ko Esiteri yavuze yeruye ikibazo yari afite, ariko yongeraho ko iyo biza kuba ari uburetwa yari kubwihanganira. Ariko Esiteri yahisemo kubibwira umwami kubera ko bari bugarijwe n’akaga ko kubatsemba, kandi umwami na we akaba yari kubihomberamo.

19. Ni irihe somo twakura kuri Esiteri ku birebana n’ubuhanga bwo kwemeza?

19 Urugero rwa Esiteri rutwigisha byinshi ku birebana n’ubuhanga bwo kwemeza. Niba ushaka kugira uwo ubwira ikibazo gikomeye, yaba incuti cyangwa umuntu ufite ububasha, kwihangana, kubaha no kuvuga weruye bishobora kugufasha.​—Imig 16:21, 23.

20, 21. (a) Vuga uko Esiteri yashyize ahabona Hamani n’uko umwami yabyakiriye. (b) Hamani yitwaye ate umugambi we umaze guhishurwa?

20 Ahasuwerusi yahise amubaza ati “uwo ni nde, uwo muntu watinyutse gukora ikintu nk’icyo ari he?” Gerageza gusa n’ureba Esiteri atunga urutoki Hamani akavuga ati “uwo muntu w’umwanzi uturwanya ni uyu mugome Hamani.” Ibyo byatumye Hamani ashya ubwoba kandi ahinda umushyitsi. Ngaho sa n’ureba ukuntu umwami yahise arakara cyane, amaze kumenya ko umujyanama we yizeraga, yamushutse agasinya iteka ryo kwicisha umugore we yakundaga. Umwami yarahagurutse ajya mu busitani kugira ngo arebe ko yatuza.​—Esit 7:5-7.

Esiteri yagize ubutwari bwo gushyira ahabona ubugome bwa Hamani

21 Kubera ko Hamani yari afite ubwoba, yikubise imbere y’umwamikazi amusaba imbabazi. Umwami agarutse mu nzu, yasanze Hamani ari ku buriri bwa Esiteri, amusaba imbabazi. Nuko arushaho kurakara amushinja ko ashaka gufatira ku ngufu umwamikazi mu nzu ye. Icyo cyaha cyahanishwaga urupfu. Bahise bapfuka Hamani mu maso baramusohora. Hanyuma umwe mu batware b’ibwami yabwiye umwami ko Hamani yari yarashinze igiti kinini cyo kumanikaho Moridekayi. Ahasuwerusi yahise ategeka ko icyo giti bakimanikaho Hamani.​—Esit 7:8-10.

22. Urugero rwa Esiteri rutwigisha iki ku birebana no kubona ko ibintu bizahinduka bikaba byiza no kugira ukwizera?

22 Kubera ko turi mu isi irangwa n’akarengane, dushobora gutekereza ko katazigera kavaho. Ese wigeze utekereza utyo? Esiteri we yarangwaga n’icyizere, akabona ko hari igihe ibintu byari guhinduka bikaba byiza kandi ntiyigeze abura ukwizera. Igihe kigeze yavuganye ubutwari ibyo yari akwiriye kuvuga, kandi yiringira ko Yehova yari gukora ibisigaye. Nimucyo natwe tumwigane. Kuva mu gihe cya Esiteri kugeza ubu, ntabwo Yehova yigeze ahinduka. Aracyafite imbaraga zo gutahura abantu babi kandi akaburizamo imigambi yabo nk’uko yabigenje kuri Hamani.​Soma muri Zaburi ya 7:11-16.

Ntiyigeze arangwa n’ubwikunde mu byo yakoreye Yehova n’ubwoko bwe

23. (a) Umwami yagororeye ate Moridekayi na Esiteri? (b) Ubuhanuzi Yakobo yahanuriye Benyamini bwasohoye bute? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ubuhanuzi bwasohoye.”)

23 Kera kabaye umwami yaje kumenya Moridekayi. Yamenye ko atari umuntu wamukijije urupfu gusa, ahubwo ko ari na we wareze Esiteri. Ahasuwerusi yagororeye Moridekayi, amugira minisitiri w’intebe mu mwanya wa Hamani. Umwami yahaye Esiteri ibya Hamani, inzu ye n’ibyo yari atunze byose, Esiteri na we abishinga Moridekayi.​—Esit 8:1, 2.

24, 25. (a) Umugambi wa Hamani umaze gutahurwa, kuki Esiteri atituramiye? (b) Esiteri yongeye ate guhara amagara ye?

24 Ese kuba Esiteri na Moridekayi bari bamaze kurokoka, umwamikazi yaba yarituramiye, akibagirwa bene wabo? Byari kuba ari ubwikunde. Icyo gihe itegeko rya Hamani ryo kumaraho Abayahudi bose ryarimo rikwirakwira mu bwami hose. Hamani yakoresheje Puri, ni ukuvuga ubufindo bumeze nk’ubupfumu, kugira ngo amenye neza igihe gikwiriye cyo gusohoza umugambi mubisha yari yacuze (Esit 9:24-26). Nubwo hari hasigaye amezi atari make ngo uwo munsi nyir’izina ugere, babonaga ubasatira wihuta. Ese uwo mugambi mubisha wari kuburizwamo?

25 Icyo gihe nanone Esiteri yemeye guhara amagara ye yongera kujya imbere y’umwami atamuhamagaye. Noneho yari agiye gutakambira umwami kugira ngo asese itegeko ryari ryaratanzwe ryo gutsemba ubwoko bwe. Icyakora, amategeko yabaga yanditse mu izina ry’umwami w’Ubuperesi yabaga ari ntakuka (Dan 6:12, 15). Umwami yahaye Esiteri na Moridekayi uburenganzira bwo gushyiraho irindi tegeko rishya. Ubwo hahise hasohoka irindi tegeko ryahaga Abayahudi uburenganzira bwo kwirwanaho. Intumwa zagenderaga ku mafarashi zagiye mu gihugu hose, zishyiriye Abayahudi iyo nkuru nziza. Iyo nkuru yatumye bagira icyizere kandi irabahumuriza (Esit 8:3-16). Tugerageze gusa n’abareba abo Bayahudi bo mu ntara zitandukanye zo muri icyo gihugu kinini bambariye urugamba; ibyo ntibyari gushoboka iyo hadashyirwaho itegeko rishya. Icyakora, dukeneye kumenya niba “Yehova nyir’ingabo” yari gushyigikira ubwoko bwe.​—1 Sam 17:45.

Esiteri na Moridekayi boherereje ubutumwa Abayahudi bose bari mu bwami bw’Abaperesi

26, 27. (a) Yehova yatumye Abayahudi batsinda abanzi babo mu rugero rungana iki? (b) Kwica abahungu ba Hamani byashohoje ubuhe buhanuzi?

26 Umunsi nyir’izina wageze ubwoko bw’Imana bwiteguye. Ndetse na bamwe mu batware b’Abaperesi bifatanyije na bo, kubera ko inkuru y’uko Moridekayi w’Umuyahudi yabaye minisitiri w’intebe yari yarakwiriye hose. Yehova yatumye ubwoko bwe bunesha abanzi babwo. Nanone yakoze ibishoboka byose ngo abanzi b’ubwoko bwe batsindwe ku buryo budasubirwaho, kugira ngo batazongera kubyutsa umutwe. *​—Esit 9:1-6.

27 Birumvikana ko Moridekayi atari gushobora gutegeka inzu ya Hamani kandi abahungu b’uwo mugome bari bakiriho. Byabaye ngombwa ko na bo bicwa (Esit 9:7-10). Ibyo byashohoje ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwavugaga ko Imana yari kuzarimbura Abamaleki bose ikabamaraho, kubera ko bari abanzi b’ubwoko bwayo (Guteg 25:17-19). Birashoboka ko abo bahungu ba Hamani ari bo bonyine bari basigaye muri iryo shyanga ryaciriweho iteka.

28, 29. (a) Kuki Yehova yashakaga ko Esiteri n’abo mu bwoko bwe bifatanya mu ntambara? (b) Kuki urugero rwa Esiteri rudufitiye akamaro muri iki gihe?

28 Esiteri yari afite inshingano itoroshye yo gushyiraho amategeko y’ibwami arebana n’intambara n’arebana no kwica abanzi b’ubwoko bw’Imana. Birumvikana ko bitari bimworoheye. Ariko icyo Yehova yashakaga ni ukurinda ubwoko bwe kugira ngo butarimbuka, kuko ishyanga rya Isirayeli ari ryo ryari gukomokamo Mesiya wasezeranyijwe, we byiringiro rukumbi by’abantu bose (Intang 22:18). Muri iki gihe, abagaragu b’Imana bashimishwa no kumenya ko igihe Yesu, ari we Mesiya, yari hano ku isi yabujije abigishwa be kwifatanya mu ntambara.​—Mat 26:52.

29 Icyakora, Abakristo bifatanya mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka barwana na Satani uhora ashaka kumunga ukwizera kwabo. (Soma mu 2 Abakorinto 10:3, 4.) Kuba Esiteri yaradusigiye urugero rwiza, ni umugisha rwose! Dushobora kumwigana tugaragaza ukwizera, tugakoresha ubuhanga bwacu no kwihangana kugira ngo twemeze abantu, tukagaragaza ubutwari, tukirinda ubwikunde kandi tukiyemeza kuvuganira ubwoko bw’Imana.

^ par. 26 Umwami yemeye ko Abayahudi bahabwa undi munsi wa kabiri kugira ngo batsembe burundu abanzi babo (Esit 9:12-14). No muri iki gihe, hagati y’impera za Gashyantare n’intangiro za Werurwe, Abayahudi baracyizihiza umunsi mukuru witwa Purimu, umunsi banesherejeho abanzi babo, ari wo wa munsi Hamani yashakaga kubarimburiraho.