Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 18

‘Yajyaga atekereza’ kuri ayo magambo

‘Yajyaga atekereza’ kuri ayo magambo

1, 2. Vuga uko urugendo Mariya yakoze rwari rumeze, unasobanure impamvu rutari rumworoheye.

MARIYA yari yicaye ku ndogobe, ariko yumvaga atamerewe neza. Yari yakoze urugendo rw’amasaha menshi ari kuri iyo ndogobe. Yozefu yari imbere ye yakataje, agenda amwereka inzira igana i Betelehemu. Icyo gihe nanone Mariya yumvise umwana yari atwite yikubaganya.

2 Mariya yendaga kubyara. Bibiliya ivuga ko icyo gihe “yari akuriwe” (Luka 2:5). Uko uwo mugabo n’umugore we bagendaga banyura hafi y’imirima, birashoboka ko abahinzi babaga bahinga cyangwa babiba bunamukaga bakamureba, bakibaza impamvu umugore wari muri iyo mimerere yakoze urugendo. Ni iki cyari cyatumye Mariya ava iwabo i Nazareti agakora urugendo rureshya rutyo?

3. Ni iyihe nshingano Mariya yahawe, kandi se ni iki turi busuzume?

3 Hari hashize amezi make ibyo byose bitangiye, igihe uwo mukobwa w’Umuyahudikazi wari ukiri muto yahabwaga inshingano itari yarigeze ibaho mu mateka y’abantu. Yagombaga kubyara uwari kuzaba Mesiya, Umwana w’Imana (Luka 1:35)! Kubera ko igihe cyo kubyara cyari cyegereje, byabaye ngombwa ko akora urwo rugendo. Muri urwo rugendo, Mariya yahuye n’ibintu byagerageje ukwizera kwe. Reka turebe icyamufashije gukomeza kugira ukwizera gukomeye.

Urugendo yakoze ajya i Betelehemu

4, 5. (a) Kuki Yozefu na Mariya bagiye i Betelehemu? (b) Itegeko rya Kayisari ryatumye hasohozwa ubuhe buhanuzi?

4 Yozefu na Mariya si bo bonyine bagombaga gukora urwo rugendo. Kayisari Awugusito yari aherutse gutegeka ko abaturage bo mu gihugu hose bibaruza, kandi abantu bagombaga kujya mu migi bavukiyemo kugira ngo bubahirize iryo tegeko. Yozefu yitabiriye ate iryo tegeko? Iyo nkuru igira iti “birumvikana nyine ko Yozefu na we yavuye i Galilaya mu mugi wa Nazareti, akajya i Yudaya mu mugi wa Dawidi witwa Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango wa Dawidi.”​—Luka 2:1-4.

5 Kuba Kayisari yaratanze iryo tegeko muri icyo gihe, ntibyapfuye kubaho. Hari hashize ibinyejana birindwi handitswe ubuhanuzi buvuga ko Mesiya yari kuzavukira i Betelehemu. Icyo gihe hari umugi witwaga Betelehemu wari ku birometero cumi na kimwe gusa uturutse i Nazareti. Icyakora, ubuhanuzi bwari bwaravuze neza ko Mesiya yagombaga kuzakomoka i “Betelehemu Efurata.” (Soma muri Mika 5:2.) Kugira ngo abantu bavuye i Nazareti bagere muri uwo mudugudu muto, banyuraga mu misozi n’i Samariya bagakora urugendo rw’ibirometero 130. Iyo ni yo Betelehemu Yozefu yagombaga kujyamo, kubera ko ari ho abantu bo mu muryango w’Umwami Dawidi bakomokaga. Uwo muryango ni na wo Yozefu n’umugeni we bakomokagamo.

6, 7. (a) Kuki urugendo rwo kujya i Betelehemu rutari rworoheye Mariya? (b) Kuba Mariya yari umugore wa Yozefu byahinduye iki ku myanzuro ye? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

6 Ese Mariya yashyigikiye umwanzuro wa Yozefu wo kujya kwibaruza? Mu by’ukuri, urwo rugendo rwari kugora Mariya. Birashoboka ko hari mu ntangiriro z’umuhindo wo muri uwo mwaka. Bityo rero, birashoboka ko akavura kari karatangiye kugwa, kubera ko igihe cy’izuba cyagendaga kirangira. Ikindi kandi, amagambo ngo ‘[yazamutse] ava i Galilaya’ arakwiriye, kubera ko Betelehemu yari ku butumburuke bwa metero 760. Ibyo byumvikanisha ko bagombaga kuzamuka kugeza igihe bagereye i Betelehemu, kandi ko byari kubasaba imbaraga nyinshi cyane kugira ngo barangize urwo rugendo rwari kumara iminsi itari mike. Birashoboka ko byari kubatwara igihe kiruta icyo bari basanzwe bakoresha, kubera ko imimerere Mariya yarimo yamusabaga kuruhuka kenshi. Ubusanzwe, iyo umugore ukiri muto yabaga ari hafi kubyara, yabaga akeneye kuguma mu rugo, aho abagize umuryango we n’incuti ze babaga biteguye kumufasha igihe afashwe n’ibise. Nta gushidikanya ko gukora urwo rugendo byamusabye ubutwari.

Urugendo rwo kujya i Betelehemu ntirwari rworoshye

7 Nyamara, Luka yanditse ko Yozefu yagiye “kwiyandikishanya na Mariya.” Nanone, yavuze ko Mariya ‘yari yaramaze gushyingiranwa na Yozefu nk’uko yari yarabisezeranyijwe’ (Luka 2:4, 5). Kuba Mariya yari umugore wa Yozefu byagize icyo bihindura ku myanzuro ye. Yabonaga ko umugabo we Yozefu ari we ugomba kumwitaho mu buryo bw’umwuka, bityo yemera inshingano Imana yamuhaye yo kumubera umufasha maze abigaragaza ashyigikira imyanzuro yafataga. * Bityo, Mariya yarumviye, aba akuyeho iyo mbogamizi yashoboraga kugerageza ukwizera kwe.

8. (a) Ni iki kindi gishobora kuba cyaratumye Mariya ajyana na Yozefu i Betelehemu? (b) Ni mu buhe buryo abantu bizerwa bose bashishikazwa n’urugero rwa Mariya?

8 Ni iki kindi gishobora kuba cyaratumye Mariya yumvira? Ese yari azi ubuhanuzi buvuga ko Mesiya yari kuzavukira i Betelehemu? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Ariko birashoboka ko yari azi ubwo buhanuzi, kubera ko muri rusange abayobozi b’idini ndetse na rubanda rusanzwe bari bazi iby’ubwo buhanuzi (Mat 2:1-7; Yoh 7:40-42). Mariya yari azi Ibyanditswe (Luka 1:46-55). Uko biri kose, niba Mariya yarakoze urwo rugendo agira ngo yumvire umugabo we, cyangwa agira ngo yubahirize itegeko rya leta cyangwa agira ngo asohoze ubuhanuzi bwa Yehova, cyangwa se akaba yararukoze kubera izo mpamvu zose, ikigaragara ni uko yatanze urugero ruhebuje. Yehova yishimira umuco wo kwicisha bugufi n’uwo kumvira, yaba igaragajwe n’abagabo cyangwa abagore. Muri iki gihe aho usanga incuro nyinshi umuco wo kuganduka usa n’aho usuzuguritse, urugero Mariya yatanze rushishikaza abantu bizerwa aho bari hose.

Ivuka rya Kristo

9, 10. (a) Ni iki Mariya na Yozefu bashobora kuba baributse bageze hafi y’i Betelehemu? (b) Mariya na Yozefu baraye he, kandi kuki?

9 Mariya agomba kuba yariruhukije akimara kubona umudugudu wa Betelehemu. Igihe bazamukaga imisozi bakanyura ku biti by’imyelayo, icyo gihe isarura rikaba ryari hafi kurangira, Mariya na Yozefu bashobora kuba baributse amateka y’uwo mudugudu. Uwo mudugudu wari muto cyane ku buryo utabarirwaga mu migi y’u Buyuda, nk’uko umuhanuzi Mika yari yarabivuze. Ariko kandi, aho ni ho Bowazi, Nawomi ndetse na Dawidi bari baravukiye, icyo gihe hakaba hari hashize imyaka irenga igihumbi.

10 Mariya na Yozefu basanze muri uwo mudugudu hari abantu benshi cyane. Hari abandi bantu bari baje kwibaruza mbere yabo. Ku bw’ibyo, amacumbi yari yashize. * Ahantu honyine bashoboraga kurara ni mu kiraro cy’amatungo. Dushobora kwiyumvisha ukuntu Yozefu yahangayitse abonye umugore we agira umubabaro atari yarigeze agira, kandi ukaba waragendaga wiyongera. Aho ni ho ibise byamufatiye.

11. (a) Kuki abagore bose bashobora kwiyumvisha uko Mariya yari amerewe? (b) Ni mu buhe buryo Yesu yari umwana w’imfura?

11 Abagore bose bashobora kwiyumvisha imimerere Mariya yarimo. Imyaka igera ku 4.000 mbere yaho, Yehova yari yaravuze ko abagore bose bagombaga kubabara mu gihe cyo kubyara bitewe n’icyaha barazwe (Intang 3:16). Nta kintu twashingiraho tuvuga ko Mariya we bitamubayeho. Inkuru ya Luka ntitubwira ukuntu Mariya yababaye. Itubwira gusa ko ‘yabyaye umuhungu w’imfura’ (Luka 2:7). Ni koko, icyo gihe Mariya yari abyaye umwana w’“imfura” mu bana benshi yabyaye, bose hamwe bakaba nibura bari barindwi (Mar 6:3). Ariko kandi, uwo we yari atandukanye n’abandi. Uretse no kuba yari imfura ya Mariya, yari Umwana w’ikinege wa Yehova, “akaba n’imfura mu byaremwe byose.”​—Kolo 1:15.

12. Mariya yabyariye he, kandi se ni mu buhe buryo imikino, amashusho n’ibishushanyo bigaragaza ivuka rya Yesu mu buryo butari bwo?

12 Aha rero ni ho iyo nkuru itubwira ikindi kintu abantu bazi cyane. Ivuga ko Mariya ‘yamufurebye mu bitambaro akamuryamisha aho amatungo arira’ (Luka 2:7). Imikino igaragaza ivuka rya Yesu, amashusho n’ibishushanyo biboneka hirya no hino ku isi bigaragaza ibyo bintu mu buryo butari bwo. Ariko reka dusuzume uko byagenze mu by’ukuri. Umuvure w’inka ni igikoresho inka ziriramo. Wibuke ko uwo muryango wari ucumbitse mu nzu y’amatungo, ahantu nk’aho hakaba hatarashoboraga kuba umwuka mwiza cyangwa isuku, kandi n’ubu ahantu nk’aho ni ko haba hameze. Mu by’ukuri uretse amaburakindi, nta mubyeyi wahitamo ko umwana we avukira ahantu nk’aho. Ababyeyi benshi bifuriza abana babo ibintu byiza cyane kuruta ibindi. Birumvikana rwose ko Mariya na Yozefu bifuzaga gukorera Umwana w’Imana ibintu byiza cyane.

13. (a) Ni mu buhe buryo Mariya na Yozefu bakoze uko bashoboye kose? (b) Muri iki gihe, ababyeyi b’abanyabwenge bamenya bate ibyo bashyira mu mwanya wa mbere nk’uko Yozefu na Mariya babigenje?

13 Nyamara, ntibarakajwe n’uko nta bundi bushobozi bari bafite. Urebye bakoze ibyiza bari bashoboye gukora. Urugero, zirikana ko Mariya ubwe yitaye kuri uwo mwana, akamworosa ibitambaro kugira ngo adakonja, akamuryamisha mu muvure w’inka abyitondeye kugira ngo asinzire, kandi agakora ibishoboka byose kugira ngo asusuruke maze amererwe neza. Uko byari kugenda kose, Mariya ntiyari kureka ngo imihangayiko itewe n’imimerere yarimo imurangaze, ngo imubuze gukorera uwo mwana ibintu byiza cyane uko bishoboka kose. Nanone kandi, Mariya na Yozefu bari bazi ko gufasha uwo mwana kugirana imishyikirano n’Imana, ari byo bintu byiza cyane bashoboraga kumukorera. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6-8.) Muri iki gihe, ababyeyi b’abanyabwenge na bo batoza abana babo iyo mico, bazirikana ko bari mu isi ibona ko gukorera Imana nta gaciro bifite.

Abashumba babateye inkunga

14, 15. (a) Kuki abashumba bari bashishikajwe no kureba uwo mwana? (b) Abashumba bakoze iki bamaze kubona Yesu mu kiraro?

14 Hari hatuje, ariko mu buryo butunguranye haba urusaku ruhungabanya umutekano. Abashumba bahise birukira mu kiraro, bifuza cyane kureba abagize uwo muryango, ariko uwo mwana ni we wari ubashishikaje cyane. Abo bagabo bari batangaye cyane, ubona mu maso habo bafite akanyamuneza. Baje biruka baturutse mu misozi, aho babanaga n’imikumbi yabo. * Babwiye abo babyeyi bari batangaye cyane ibintu bishishikaje bari babonye. Mu gicuku ubwo bari ku musozi, bagiye kubona babona umumarayika arababonekeye. Ikuzo rya Yehova ryarabagiranye aho hantu hose, maze uwo mumarayika ababwira ko Kristo cyangwa Mesiya yari amaze kuvukira i Betelehemu. Yababwiye ko bari gusanga uwo mwana aryamye mu muvure w’inka, afurebye mu bitambaro. Hanyuma habaye ikintu gitangaje cyane. Babonye umutwe w’abamarayika b’abaririmbyi uririmba ikuzo rya Yehova!​—Luka 2:8-14.

15 Ntibitangaje kuba abo bagabo bicishaga bugufi barahise biruka bajya i Betelehemu. Bashobora kuba barashimishijwe cyane no kubona uwo mwana wari wavutse aryamye aho, nk’uko umumarayika yari yabivuze. Iyo nkuru ntibayimenye ngo bicecekere. Bibiliya ivuga ko ‘bavuze ibyo bari babwiwe kuri uwo mwana. Ababyumvise bose batangazwaga n’ayo magambo babwiwe n’abashumba’ (Luka 2:17, 18). Abayobozi b’amadini bo muri icyo gihe basuzuguraga abashumba. Ariko Yehova we yabonaga ko abo bagabo bicishaga bugufi kandi b’indahemuka ari ab’agaciro. Ariko se ni mu buhe buryo abo bashumba baje kubasura bateye Mariya inkunga?

Yehova yabonaga ko abo bashumba bicishaga bugufi kandi b’indahemuka ari ab’agaciro

16. Mariya yagaragaje ate ko yatekerezaga cyane, kandi se ni ikihe kintu cy’ingenzi cyane cyatumye arushaho kugira ukwizera gukomeye?

16 Nta gushidikanya, Mariya yari ananiwe kubera ko yari yabyaye. Icyakora, yateze amatwi yitonze ibyavuzwe byose. Ndetse hari n’ibindi yakoze. Bibiliya igira iti “Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekerezaho” (Luka 2:19). Mu by’ukuri, uwo mubyeyi wari ukiri muto yaratekerezaga cyane. Yari azi ko ubutumwa yahawe na wa mumarayika bwari ubw’ingenzi cyane. Imana ye Yehova yashakaga ko amenya uwo uwo mwana yari we n’uruhare yari kuzagira, kandi akabisobanukirwa neza. Bityo rero, ntiyateze amatwi gusa, ahubwo ayo magambo yose yayabitse mu mutima we, kugira ngo azajye ayatekerezaho kenshi mu gihe cyari gukurikiraho. Icyo ni ikintu cy’ingenzi cyane cyatumye Mariya agira ukwizera mu mibereho ye yose.​Soma mu Baheburayo 11:1.

Mariya yateze amatwi abo bashumba maze amagambo bavuze ayabika ku mutima

17. Twakwigana Mariya dute mu birebana no gutekereza ku nyigisho z’ukuri ko mu buryo bw’umwuka?

17 Ese uzakurikiza urugero rwa Mariya? Yehova yashyize mu Ijambo rye inyigisho z’ukuri zo mu buryo bw’umwuka. Ariko tudateze amatwi izo nyigisho nta cyo zatumarira. Twazitega amatwi dusoma Bibiliya buri gihe. Icyakora, ntitugomba kuyisoma nk’abasoma igitabo cyanditswe n’abahanga, ahubwo tugomba kubona ko ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe (2 Tim 3:16). Nanone kimwe na Mariya, tugomba gucengeza izo nyigisho mu mitima yacu kandi tukazitekerezaho. Nidutekereza ku byo dusoma muri Bibiliya, tugashaka ukuntu twashyira mu bikorwa inama za Yehova mu buryo bwuzuye, tuzagira ukwizera gukomeye.

Andi magambo yagombaga kuzirikana

18. (a) Yozefu na Mariya bumviye bate Amategeko ya Mose kuva Yesu akiri muto? (b) Ituro Mariya na Yozefu batuye rigaragaza rite amikoro bari bafite?

18 Ku munsi wa munani, Mariya na Yozefu bakebye uwo mwana nk’uko Amategeko ya Mose yabisabaga, bamwita Yesu bakurikije amabwiriza bari barahawe (Luka 1:31). Hanyuma ku munsi wa 40, bamuvanye i Betelehemu bamujyana i Yerusalemu, mu birometero bigera ku icumi uvuye aho bari bari, nuko batura ibitambo byo kwiyeza, batura intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, nk’uko Amategeko ya Mose yabyemereraga abakene. Niba baranatewe isoni no kuba batuye intungura kandi abandi babyeyi bafite ubushobozi baraturaga imfizi y’intama, ibyo ntibabyitayeho. Ibyo ari byo byose, kuba bari aho ngaho byarabashimishije.​—Luka 2:21-24.

19. (a) Kuki amagambo Simeyoni yabwiye Mariya na yo yagombaga kuyazirikana? (b) Ana yakoze iki amaze kubona Yesu?

19 Hari umusaza witwaga Simeyoni wabegereye maze abwira Mariya andi magambo yagombaga kuzirikana. Uwo musaza yari yarasezeranyijwe ko mbere y’uko apfa yari kuzabona Mesiya, kandi umwuka wera wa Yehova wamugaragarije ko uwo mwana Yesu ari we Mukiza wari warahanuwe. Nanone, Simeyoni yaburiye Mariya ko hari igihe yari kuzagira umubabaro mwinshi. Yavuze ko Mariya yari kumva ameze nk’uhinguranyijwe n’inkota ndende (Luka 2:25-35). Ndetse n’ayo magambo y’urucantege ashobora kuba yarafashije Mariya kwihangana, igihe yahuraga n’ibihe biruhije nyuma y’imyaka mirongo itatu. Nyuma ya Simeyoni, umuhanuzikazi witwaga Ana yabonye umwana Yesu maze atangira kuvuga ibye abibwira abantu bose bari bategereje gucungurwa kwa Yerusalemu.​Soma muri Luka 2:36-38.

Igihe Mariya na Yozefu bajyaga mu rusengero rwa Yehova i Yerusalemu byarabashimishije

20. Ni mu buhe buryo kujyana Yesu mu rusengero i Yerusalemu byari umwanzuro mwiza?

20 Yozefu na Mariya bafashe umwanzuro mwiza igihe bajyanaga umwana wabo mu rusengero rwa Yehova i Yerusalemu. Igihe bamujyanagayo, bari bahaye uwo mwana intangiriro yo kutazigera asiba mu rusengero rwa Yehova. Igihe bari aho, bakoze ibyo bari bashoboye byose mu murimo w’Imana, bahamenyera ibintu byinshi kandi bahatererwa inkunga. Nta gushidikanya ko uwo munsi Mariya yavuye mu rusengero ukwizera kwe kwarushijeho gukomera, kandi mu mutima we afite amagambo menshi y’ingenzi yagombaga gutekerezaho no kubwira abandi.

21. Ni iki twakora kugira ngo tugire ukwizera gukomeye nk’uko byagenze kuri Mariya?

21 Kubona ababyeyi bakurikiza urwo rugero muri iki gihe birashimisha. Mu Bahamya ba Yehova harimo ababyeyi b’indahemuka bajyana abana babo mu materaniro ya gikristo. Abo babyeyi bakora uko bashoboye kose bakabwira Abakristo bagenzi babo amagambo atera inkunga. Ibyo bituma abo Bakristo basubira iwabo bafite ukwizera gukomeye, bishimye cyane kandi bafite ibyiza byinshi babwira abandi. Guteranira hamwe na bo birashimisha cyane. Nitubigenza dutyo, tuzibonera ko ukwizera kwacu kuzarushaho gukomera nk’uko byagenze kuri Mariya.

^ par. 7 Zirikana itandukaniro riri hagati y’iyi nkuru n’indi ivuga iby’urugendo Mariya yakoze mbere yaho. Inkuru ivuga iby’urwo rugendo igira iti ‘Mariya arahaguruka ajya’ gusura Elizabeti (Luka 1:39). Kubera ko icyo gihe Mariya na Yozefu bari baremeranyijwe kubana ariko batarashyingiranwa, birashoboka ko Mariya yakoze urwo rugendo atabanje kugisha Yozefu inama. Nyuma y’aho bashyingiraniwe, urugendo bombi bakoze rwitiriwe Yozefu, ntirwitiriwe Mariya.

^ par. 10 Muri icyo gihe byari bimenyerewe ko imigi iteganya inzu ya rusange abagenzi bararagamo.

^ par. 14 Kuba muri icyo gihe abo bashumba barararaga hanze bari hamwe n’imikumbi yabo, bishimangira uko ibintu bivugwa muri Bibiliya byagiye bikurikirana. Kristo ntiyavutse mu Kuboza igihe barazaga imikumbi mu biraro byabaga biri hafi y’ingo, ahubwo yavutse mu ntangiriro z’Ukwakira.