Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 3

“Se w’abafite ukwizera bose”

“Se w’abafite ukwizera bose”

1, 2. Kuva nyuma y’Umwuzure kugeza mu gihe cya Aburahamu isi yari yarahindutse mu rugero rungana iki, kandi se ibyo byamugizeho izihe ngaruka?

ABURAHAMU yubuye amaso yitegereza urusengero rurerure kandi runini rwari mu mugi yabagamo wa Uri. * Hejuru y’urusengero hari urusaku kandi hacumbaga umwotsi. Abatambyi b’imana y’ukwezi bari bongeye gutambira imana yabo ibitambo. Sa n’uwitegereza Aburahamu ahindukiye, akazunguza umutwe, yakambije agahanga. Asubiye iwe, ari na ko agenda anyura mu kivunge cy’abantu bari mu mihanda, atekereza ukuntu gusenga ibigirwamana byari byogeye muri uwo mugi wa Uri. Uko gusenga kwanduye kwari kwarogeye hose kuva mu minsi ya Nowa.

2 Aburahamu yavutse hashize imyaka ibiri Nowa apfuye. Igihe Nowa n’umuryango we basohokaga mu nkuge nyuma y’Umwuzure, uwo mukurambere yatambiye Yehova Imana igitambo, Yehova na we ahita ashyira umukororombya mu kirere (Intang 8:20; 9:12-14). Icyo gihe, ku isi hose hari ugusenga kumwe kutanduye. Ariko mu gihe cya Aburahamu, nyuma y’ibisekuru icumi uhereye kuri Nowa, abantu bake gusa ni bo basengaga Yehova. Ahantu hose wasangaga abantu basenga imana z’ibinyoma. Ndetse na Tera, se wa Aburahamu, yasengaga ibigirwamana, wenda akaba yaranabikoraga.​—Yos 24:2.

Ni mu buhe buryo Aburahamu yabaye intangarugero mu bihereranye no kwizera?

3. Uko igihe cyahitaga, ni uwuhe muco Aburahamu yagendaga agaragaza, kandi se ni iki ibyo bitwigisha?

3 Aburahamu we yari afite ukwizera, atandukanye n’abandi bantu. Uko igihe cyagendaga gihita, ni ko byarushagaho kugaragara. Nyuma yaho intumwa Pawulo yarahumekewe maze amwita “se w’abafite ukwizera bose.” (Soma mu Baroma 4:11.) Nimucyo turebe uko Aburahamu yaje kugira ukwizera nk’uko. Ibyo bishobora kutwigisha uko natwe twarushaho kugira ukwizera gukomeye.

Gukorera Yehova nyuma y’Umwuzure

4, 5. Ni nde ushobora kuba yarafashije Aburahamu kumenya Yehova, kandi se kuki dushobora kuvuga ko ibyo ari ukuri?

4 Byagenze bite kugira ngo Aburahamu amenye Yehova Imana? Tuzi ko icyo gihe nabwo Yehova yari afite abantu b’indahemuka bamukoreraga ku isi. Shemu yari umwe muri abo. Nubwo atari we mfura mu bana batatu ba Nowa, ni we ukunze kuvugwa mbere y’abandi. Ibyo bishobora kuba biterwa n’uko yari afite ukwizera gukomeye. * Hashize igihe runaka nyuma y’Umwuzure, Nowa yavuze ko Yehova ari “Imana ya Shemu” (Intang 9:26). Shemu yubahaga Yehova kandi akamusenga mu buryo butanduye.

5 Ese Aburahamu yari azi Shemu? Birashoboka ko yari amuzi. Tekereza ukuntu Aburahamu akiri umwana muto ashobora kuba yaratangazwaga no kuba afite sekuruza wari ufite imyaka isaga magana ane! Shemu yari yarabonye ibibi byakorwaga mbere y’Umwuzure, yibonera Umwuzure urimbura ibyo ku isi byose, ukuntu abantu bongeye kugwira ku isi bagashinga ibihugu bya mbere byabayeho, abona n’ibihe bigoye byo ku bwa Nimurodi wigometse ku Mana akubaka Umunara wa Babeli. Shemu wari indahemuka yirinze kwifatanya n’icyo cyigomeke. Igihe Yehova yasobanyaga indimi z’abubakaga uwo munara, Shemu n’umuryango we bakomeje kuvuga ururimi umuntu wa mbere yavugaga, ari na rwo Nowa yavugaga. Aburahamu na we yari uwo muri uwo muryango. Ku bw’ibyo rero, Aburahamu yakuze yubaha Shemu cyane. Nanone kandi, Aburahamu yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe Shemu akiriho. Birashoboka ko Shemu ari we wafashije Aburahamu kumenya Yehova.

Nubwo gusenga ibigirwamana byari byogeye muri Uri, Aburahamu yarabyanze

6. (a) Aburahamu yagaragaje ate ko yazirikanaga isomo rikomeye yavanye ku byabaye mu gihe cy’Umwuzure? (b) Aburahamu na Sara bari babayeho bate?

6 Buri gihe Aburahamu yakomezaga kuzirikana isomo rikomeye yavanye ku byabaye mu gihe cy’Umwuzure. Yihatiraga kugendana n’Imana nk’uko Nowa yagendanaga na yo. Ni yo mpamvu Aburahamu yanze gusenga ibigirwamana, akaba umuntu utandukanye n’abantu bo muri Uri ndetse wenda na bene wabo ba bugufi. Icyakora yaje kubona umugore mwiza. Yashakanye na Sara wari umugore mwiza cyane kandi wizeraga Yehova. * Gukorera Yehova byabateraga ibyishimo byinshi nubwo nta kana bagiraga. Nanone kandi bareze Loti wari imfubyi akaba n’umuhungu wa mukuru wa Aburahamu.

7. Abigishwa ba Yesu bakwigana bate Aburahamu?

7 Aburahamu ntiyigeze areka Yehova ngo asenge ibigirwamana byo muri Uri. We na Sara bari bariyemeje kuba abantu batandukanye n’abaturanyi babo basengaga ibigirwamana. Niba dushaka kugira ukwizera nyakuri tugomba kugira imyifatire nk’iya Aburahamu na Sara. Natwe tugomba kwiyemeza kuba abantu batandukanye n’abandi. Yesu yavuze ko abigishwa be ‘batari kuba ab’isi’ kandi ko ibyo byari gutuma isi ibanga. (Soma muri Yohana 15:19.) Niba ujya wumva ubabajwe n’uko abagize umuryango wawe cyangwa abaturanyi bawe bakwanga bitewe n’icyemezo wafashe cyo gukorera Yehova, ujye wibuka ko utari wenyine. Uba ugendana n’Imana nk’uko Aburahamu na Sara bakubanjirije babigenje.

“Va mu gihugu cyawe”

8, 9. (a) Ni ibihe bintu bitazibagirana byabaye kuri Aburahamu? (b) Ni iki Yehova yabwiye Aburahamu?

8 Umunsi umwe hari ibintu bitazibagirana byabaye kuri Aburahamu. Yagize atya abona ubutumwa buturutse kuri Yehova Imana! Bibiliya ntivuga byinshi ku bihereranye n’ukuntu ubwo butumwa bwageze kuri Aburahamu. Icyakora ivuga ko “Imana y’icyubahiro” yabonekeye uwo mugabo w’indahemuka. (Soma mu Byakozwe 7:2, 3.) Birashoboka ko Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi yeretse Aburahamu umusogongero w’ikuzo rye rihebuje binyuze ku mumarayika umuhagarariye. Dushobora kwiyumvisha ukuntu Aburahamu yishimiye cyane kubona itandukaniro riri hagati y’Imana nzima n’ibigirwamana abantu bo mu gihe cye basengaga.

9 Ni iki Yehova yabwiye Aburahamu? Yaramubwiye ati “va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu, ujye mu gihugu nzakwereka.” Yehova ntiyabwiye Aburahamu icyo gihugu icyo ari cyo, ahubwo yamubwiye gusa ko yari kuzakimwereka. Mbere na mbere, Aburahamu yagombaga kuva mu gihugu cye agasiga na bene wabo. Kera, mu muco wo mu Burasirazuba bwo Hagati, umuryango wari ikintu cy’ingenzi cyane. Iyo umugabo yavaga muri bene wabo akajya kure yabo byabaga ari nk’umuvumo, ku buryo bamwe babonaga ko birutwa no gupfa.

10. Kuki twavuga ko Aburahamu na Sara bigomwe igihe basigaga urugo rwabo muri Uri?

10 Kuva mu gihugu cye byamusabye kwigomwa. Hari ibintu bigaragaza ko umugi wa Uri wari utuwe cyane kandi ukize. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Umugi Aburahamu na Sara bavuyemo.”) Ubushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bwagaragaje ko mu mugi wa Uri wa kera hari amazu meza cyane, amwe akaba yari afite ibyumba cumi na bibiri cyangwa birenga by’abagize umuryango n’abagaragu, byabaga bikikije imbuga ishashemo amabuye. Wasangaga ayo mazu arimo amazi, aho kwiyuhagirira n’ubwiherero. Nanone wibuke ko Aburahamu na Sara bari bageze mu za bukuru, kuko Aburahamu yari ageze mu myaka 70 naho Sara ageze mu myaka 60. Aburahamu yifuzaga ko Sara abaho neza kandi akabona ibyo akeneye, ibyo akaba ari byo umugabo mwiza wese yakwifuriza umugore we. Tekereza ukuntu baganiriye kuri ubwo buzima bushya bari bagiye gutangira, ibibazo bibajije n’impungenge bari bafite! Aburahamu ashobora kuba yarishimye cyane igihe Sara yemeraga ko bagenda. Kimwe n’umugabo we, Sara yari yiteguye gusiga ibyiza byose byari mu rugo rwe.

11, 12. (a) Ni iyihe myiteguro Aburahamu na Sara bagombaga gukora n’imyanzuro bagombaga gufata mbere yo kuva muri Uri? (b) Vuga uko byari bimeze ku munsi wo kugenda.

11 Aburahamu na Sara bamaze gufata umwanzuro, hari byinshi bagombaga gukora. Bagombaga gupakira ibintu byabo no kwitegura neza. Ese ko bari bagiye aho batazi, bari gufata iki bakareka iki? Nanone bagombaga gufata umwanzuro ku bihereranye n’icyo bari gukorera bene wabo n’abagaragu babo, ariko cyane cyane Tera, se wa Aburahamu. Bafashe umwanzuro wo kumujyana bakajya bamwitaho. Tera ashobora kuba yarabyemeye abikuye ku mutima, kuko iyo nkuru imuvuga neza igaragaza ko ari umukurambere wakuye umuryango we muri Uri. Biragaragara ko Tera yari yararetse gusenga ibigirwamana. Loti umwana wa mukuru wa Aburahamu na we yari kujyana na bo.​—Intang 11:31.

12 Amaherezo umunsi wo kugenda warageze. Sa n’ureba abagize uwo muryango n’amatungo yabo bateraniye inyuma y’inkuta z’umugi wa Uri n’impavu zawo. Ingamiya n’indogobe zikoreye ibintu byinshi, imikumbi yabo iteraniye hamwe, bene wabo n’abagaragu babo bari mu myanya yabo, mbese ubona babukereye. * Bose bahanze amaso Aburahamu, bategereje ko ababwira ati “tugende.” Igihe cyo kugenda cyarageze maze barahaguruka baragenda bava muri Uri ubutazayigarukamo.

13. Vuga uko muri iki gihe abagaragu ba Yehova benshi bigana Aburahamu na Sara.

13 Muri iki gihe, hari abagaragu ba Yehova benshi bafata umwanzuro wo kwimukira mu turere dukeneye cyane ababwiriza b’Ubwami. Abandi bo biga urundi rurimi kugira ngo bagure umurimo wabo. Hari n’abandi babwiriza bagerageza kubwiriza bakoresheje ubundi buryo batari basanzwe bakoresha. Gufata imyanzuro nk’iyo bisaba kwigomwa, umuntu akiyemeza guhara ubuzima bwiza yari abayemo. Abantu nk’abo bameze nka Aburahamu na Sara kandi ni abo gushimirwa rwose. Niba dufite ukwizera nk’uko, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azaduha ibirenze ibyo tumuha. Buri gihe agororera abamwizera (Heb 6:10; 11:6). Ese yaba yaragororeye Aburahamu?

Bambutse Ufurate

14, 15. Urugendo rwo kuva muri Uri kugera i Harani rwari rumeze rute, kandi se kuki Aburahamu yafashe umwanzuro wo kumara igihe runaka akambitse i Harani?

14 Amaherezo abo bagenzi baje kumenyera guhora bagenda. Dushobora gutekereza ukuntu Aburahamu na Sara bagendaga basimburana, umwe akagenda ku ndogobe undi akagenda n’amaguru. Nanone sa n’uwumva amajwi yabo baganira, ugerageze no kumva amajwi y’inzogera zo ku mikoba y’ingamiya n’indogobe. Buhoro buhoro byageze n’aho abatari bamenyereye urugendo bamenya gushinga amahema no kuyashingura no gufasha Tera wari ugeze mu za bukuru kwicara neza ku ngamiya cyangwa indogobe. Bakomeje urwo rugendo rwabo bagana mu majyaruguru y’iburengerazuba bakurikiye Uruzi rwa Ufurate. Bakomeje urugendo rwabo buhoro buhoro, iminsi irashira indi irataha.

15 Bamaze kugenda ibirometero 960, amaherezo bageze ku mazu y’i Harani ameze nk’imizinga y’inzuki, uwo ukaba wari umugi ukungahaye wari ku mahuriro y’imihanda y’abacuruzi yavaga mu Burasirazuba ijya mu Burengerazuba. Aho ni ho uwo muryango wahagaze umara igihe runaka uhakambitse. Birashoboka ko Tera yari ananiwe cyane ku buryo atashoboraga gukomeza urugendo.

16, 17. (a) Ni irihe sezerano ryashimishije Aburahamu? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yahaye imigisha Aburahamu igihe yari i Harani?

16 Nyuma y’igihe runaka Tera yaje gupfa afite imyaka 205 (Intang 11:32). Aburahamu amaze gupfusha se, Yehova yaramuhumurije kuko yongeye kuvugana na we. Yasubiye muri ya mabwiriza yari yarahaye Aburahamu akiri muri Uri ndetse agira icyo yongera ku masezerano yari yaramuhaye. Aburahamu yari kuzaba “ishyanga rikomeye” kandi imiryango yose yo ku isi yari kuzihesha imigisha binyuze kuri we. (Soma mu Ntangiriro 12:2, 3.) Aburahamu yashimishijwe n’iryo sezerano yari agiranye n’Imana, bituma akomeza urugendo.

17 Icyo gihe noneho Aburahamu yari afite ibintu byinshi yagombaga gutwara kuko Yehova yari yaramuhereye umugisha i Harani. Iyo nkuru ivuga ko Aburahamu n’abo yari kumwe na bo batwaye “ibintu byose bari batunze, batwara n’abagaragu bose yari yararonkeye i Harani” (Intang 12:5). Kugira ngo Aburahamu abe ishyanga byamusabaga kugira ubutunzi n’abagaragu benshi, mbese akagira urugo rukomeye. Icyakora, si ko buri gihe Yehova aha abagaragu be ubutunzi, ahubwo abaha ibyo bakeneye kugira ngo bakore ibyo ashaka. Aburahamu amaze kubona ibintu byose yari akeneye, yakomeje urugendo ajya ahantu atari azi.

Kuva mu buzima bwiza bwo muri Uri ntibyari byoroheye Aburahamu na Sara

18. (a) Ni ryari Aburahamu yakoze ikintu gikomeye cyaranze imishyikirano Imana yagiye igirana n’ubwoko bwayo? (b) Ni ibihe bintu bindi bikomeye byagiye biba ku itariki ya 14 Nisani mu myaka yakurikiyeho? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Itariki y’ingenzi muri Bibiliya.”)

18 Hashize iminsi bavuye i Harani, bageze i Karikemishi aho abagenzi bambukiraga uruzi rwa Ufurate. Umunsi Aburahamu yahagereye, ni umunsi w’ingenzi cyane mu mateka y’ubwoko bw’Imana. Aburahamu n’abo bari kumwe bambutse urwo ruzi mu mwaka wa 1943 M.Y. ku itariki ya 14 y’ukwezi kwaje kwitwa Nisani (Kuva 12:40-43). Mu majyepfo y’aho hantu, ni ho hari igihugu Yehova yari yarasezeranyije Aburahamu ko yari kuzamwereka. Uwo munsi ni bwo isezerano Imana yagiranye na Aburahamu ryari ritangiye.

19. Ni ikihe kintu kindi Yehova yasezeranyije Aburahamu, kandi se ni iki ibyo bishobora kuba byaribukije Aburahamu?

19 Aburahamu yerekeje mu majyepfo anyura muri icyo gihugu maze we n’abo bari kumwe bakambika i Shekemu hafi y’ibiti binini by’i More. Aho na ho Yehova yongeye kuhavuganira na Aburahamu. Icyo gihe noneho, Imana yasezeranyije Aburahamu ko urubyaro rwe cyangwa abamukomokaho bari kuzigarurira icyo gihugu. Ese Aburahamu yaba yaratekereje ku buhanuzi Yehova yavugiye muri Edeni buhereranye n’“urubyaro” rwari kuzarokora abantu (Intang 3:15; 12:7)? Birashoboka. Ashobora kuba yaratangiye kubona ko yari kuzagira uruhare mu mugambi ukomeye wa Yehova nubwo yari atarabisobanukirwa neza.

20. Aburahamu yagaragaje ate ko yishimiraga ibyo Yehova yamusezeranyije?

20 Aburahamu yishimiye cyane ibyo Yehova yamusezeranyije. Uko yagendaga yimuka muri icyo gihugu, yanyuzagamo agahagarara akubakira Yehova ibicaniro. Icya mbere yacyubatse hafi y’ibiti binini by’i More, ikindi acyubaka hafi y’i Beteli. Icyakora yabikoranaga amakenga kuko icyo gihugu cyari kigituwe n’Abanyakanani. Iyo Aburahamu yatekerezaga urubyaro rwari kuzamukomokaho, yambazaga izina rya Yehova, uko bigaragara akaba yarashimiraga Imana ye abikuye ku mutima. Nanone ashobora kuba yarabwirizaga abaturanyi be b’Abanyakanani. (Soma mu Ntangiriro 12:7, 8.) Muri urwo rugendo Aburahamu yakoze ubuzima bwe bwose, yari kuzahura n’ibintu bikomeye bigerageza ukwizera kwe. Icyakora ntiyasubizaga amaso inyuma ngo yifuze inzu n’ibintu byiza yari yarasize muri Uri. Yahangaga amaso ku biri imbere. Mu Baheburayo 11:10 havuga ko Aburahamu “yari ategereje umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri, umugi wubatswe n’Imana ikawuhanga.”

21. Ibyo tuzi ku Bwami bw’Imana bitandukaniye he n’ibyo Aburahamu yari azi, kandi se wiyemeje gukora iki?

21 Twe abakorera Yehova muri iki gihe, dusobanukiwe iby’uwo mugi w’ikigereranyo kurusha Aburahamu. Tuzi ko uwo mugi ari Ubwami bw’Imana, ko butegekera mu ijuru kandi ko vuba aha buzarimbura iyi si mbi. Nanone tuzi ko Yesu Kristo we Rubyaro Aburahamu yasezeranyijwe kuva kera cyane ari we utegeka ubwo Bwami. Tuzishimira cyane kubona Aburahamu yongeye kubaho maze agasobanukirwa umugambi w’Imana atari yarashoboye gusobanukirwa neza. Ese wifuza kuzaba uhari igihe Yehova azasohoza amasezerano ye yose? Niba ubyifuza, komeza kwigana Aburahamu. Ujye ugaragaza umwuka wo kwigomwa, wumvire kandi usenge Yehova umushimira inshingano aguha. Niwigana ukwizera kwa Aburahamu, “se w’abafite ukwizera bose,” nawe uzaba umwana we.

^ par. 1 Kera Aburahamu yitwaga Aburamu. Icyakora hashize imyaka runaka, Imana yahinduye iryo zina imwita Aburahamu, bisobanura ngo “sekuruza w’amahanga menshi.”​—Intang 17:5.

^ par. 4 Nubwo Aburahamu na we atari imfura, akenshi ni we wavugwaga mbere y’abandi bahungu ba Tera.

^ par. 6 Kera Sara yitwaga Sarayi. Icyakora, hashize igihe runaka Imana yahinduye iryo zina imwita Sara, bisobanura ngo “Igikomangoma.”​—Intang 17:15.

^ par. 12 Hari intiti zimwe na zimwe zivuga ko mu gihe cya Aburahamu abantu batororaga ingamiya. Icyakora, usanga ibyo bavuga nta shingiro bifite. Bibiliya ivuga ko mu bintu Aburahamu yari atunze harimo n’ingamiya.​—Intang 12:16; 24:35.