Soma ibirimo

TWIGANE UKWIZERA KWABO | YONATANI

‘Babaye agati gakubiranye’

‘Babaye agati gakubiranye’

Urugamba rwari rwarangiye kandi ikibaya cya Ela cyari gituje. Mu gihe akayaga ka nimugoroba kahuhaga ku mahema yo mu nkambi ya gisirikare, Umwami Sawuli yaganiraga na bamwe mu basirikare be. Umuhungu we w’imfura Yonatani yari ahari, hari n’umusore wari umushumba warimo abara inkuru. Uwo musore yitwaga Dawidi kandi yavugaga iyo nkuru yishimye cyane. Sawuli yari amuteze amatwi yitonze kandi ntiyifuzaga ko hagira ikimucika. Yonatani we yumvaga ameze ate? Yari yararwanye intambara nyinshi za Yehova kandi arazitsinda. Ariko uwo munsi si we wari watsinze urugamba. Ahubwo rwari rwatsinzwe na wa musore. Uwo ni Dawidi wari wivuganye igihangange kitwaga Goliyati! Icyo gihe Dawidi yarashimagijwe cyane kandi ahabwa icyubahiro. None se ibyo byatumye Yonatani amugirira ishyari?

Uko Yonatani yitwaye bishobora kugutangaza cyane. Bibiliya igira iti: “Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, ubugingo bwa Yonatani buba agati gakubiranye n’ubwa Dawidi, akunda Dawidi nk’uko yikunda.” Yonatani yahaye Dawidi intwaro yarwanishaga harimo n’umuheto we. Iyo yari impano idasanzwe kuko Yonatani yari asanzwe ari umurashi w’umuhanga. Nanone kandi Yonatani na Dawidi bagiranye isezerano, bavugana ko batazahemukirana ahubwo ko bazajya bashyigikirana.—1 Samweli 18:1-5.

Abo ni bamwe mu bantu bavugwa muri Bibiliya bakundanye cyane. Kugirana ubucuti ni ngombwa ku bantu bizera Imana. Iyo duhisemo inshuti neza, tugashyigikirana kandi tukirinda guhemukirana, tugira ukwizera gukomeye muri iyi si itarangwa n’urukundo (Imigani 27:17). Reka turebe icyo twakwigira ku bucuti bwa Dawidi na Yonatani.

Icyo ubucuti bugomba kuba bushingiyeho

Kuki Dawidi na Yonatani bahise bakundana? Ibyo byatewe n’icyo ubucuti bwabo bwari bushingiyeho. Reka turebe uko byatangiye. Yonatani yari mu bihe bitoroshye. Se wa Yonatani ari we Sawuli yagendaga ahinduka mubi cyane. Nubwo yahoze ari umuntu wicisha bugufi kandi wumvira, yaje kuba umwibone utubaha Imana.—1 Samweli 15:17-19, 26.

Kuba Sawuli yaragendaga aba mubi bishobora kuba byarababaje Yonatani cyane kuko yakundaga se (1 Samweli 20:2). Yonatani ashobora kuba yaribazaga ukuntu ibyo Sawuli yakoraga byari kugira ingaruka ku bwoko Yehova yari yaritoranyirije. Ese kuba Sawuli yari yarigometse ku Mana byari gutuma Abisirayeli badakomeza gukorera Yehova, bityo na we ntakomeze kubemera? Birumvikana ko ibyo byari ibihe bigoye kuri Yonatani wari ufite ukwizera.

Ibyo byose bishobora kuba ari byo byatumye Yonatani akunda Dawidi cyane. Yonatani yabonye ko Dawidi yari afite ukwizera gukomeye. Ibuka ko Dawidi atigeze atinya Goliyati wari igihangange kandi ingabo za Sawuli zari zamutinye. Dawidi yumvaga ko kwishingikiriza kuri Yehova byari gutuma agira imbaraga kurusha Goliyati nubwo we yari afite intwaro nyinshi kandi zikomeye.—1 Samweli 17:45-47.

Mbere yaho, Yonatani na we yigeze gutekereza atyo. Yemeraga adashidikanya ko we n’uwari umutwaje intwaro bashoboraga gutera ibirindiro by’abanzi babo kandi bakabatsinda. Kuki yabibonaga atyo? Yaravuze ati: “Nta cyabuza Yehova gukiza” (1 Samweli 14:6). Yonatani na Dawidi bari bafite byinshi bahuriyeho; bizeraga Yehova kandi baramukundaga cyane. Icyo ni cyo ubucuti bwabo bwari bushingiyeho. Nubwo Yonatani yari umwana w’umwami kandi akaba yari hafi kugira imyaka 50, naho Dawidi akaba yari umushumba kandi afite imyaka igera kuri 20, ntibyababujije gukundana. *

Isezerano bagiranye ryatumye bakundana urukundo nyarwo. Mu buhe buryo? Ibuka ko Dawidi yari azi neza ko Imana ishaka ko azasimbura Sawuli, akaba umwami wa Isirayeli! Ese yabigize ibanga abihisha Yonatani? Oya. Inshuti nyanshuti zibwizanya ukuri kandi nta cyo zikingana. None se Yonatani amaze kubimenya yabyakiriye ate? Byari kugenda bite iyo Yonatani aba yifuza kuba umwami kugira ngo akosore amakosa ya se? Bibiliya ntivuga ko Yonatani yaba yari afite ibitekerezo nk’ibyo. Ivuga gusa ko Yonatani yari indahemuka kandi ko yari afite ukwizera, kandi ibyo ni byo by’ingenzi. Yahise abona ko Dawidi ayoborwa n’umwuka wera (1 Samweli 16:1, 11-13). Ibyo byatumye yubahiriza isezerano bagiranye kandi ntiyagirira Dawidi ishyari, ahubwo akomeza kumukunda. Yonatani yifuzaga ko ibyo Yehova ashaka bikorwa.

Yonatani na Dawidi bizeraga Yehova cyane kandi baramukundaga

Ubwo bucuti bwatumye abona imigisha. Ni iki twakwigira ku kwizera kwa Yonatani? Abagaragu ba Yehova bose bagombye guha agaciro ubucuti bagirana n’abandi. Iyo inshuti zacu zifite ukwizera gukomeye, zishobora kudutera inkunga nubwo twaba tutanganya imyaka cyangwa tutari ku rwego rumwe. Yonatani na Dawidi bateranaga inkunga kandi buri wese agakomeza mugenzi we. Ibyo bari babikeneye kuko bari bagiye guhura n’ibigeragezo byari kugaragaza ko ari inshuti koko.

Yonatani yahuye n’ikibazo cyo guhitamo uwo yari kubera indahemuka

Sawuli yabanje gukunda Dawidi amuha umutwe w’ingabo ayobora. Ariko bidateye kabiri Sawuli yatangiye kumugirira ishyari. Icyakora Yonatani we ntiyigeze amugirira ishyari. Dawidi yatsinze abanzi b’Abisirayeli bitwaga Abafilisitiya kandi yabatsinze inshuro nyinshi. Ibyo byatumye abantu batangira gukunda Dawidi bakajya bamuvuga ibigwi. Hari n’igihe abagore bo muri Isirayeli baririmbye bati: “Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica ibihumbi bibarirwa muri za mirongo.” Sawuli yanze iyo ndirimbo kubi. Bibiliya igira iti: “Kuva uwo munsi, Sawuli atangira kwishisha Dawidi” (1 Samweli 18:7, 9). Yatinyaga ko Dawidi yazamwambura ubwami. Ariko Sawuli yaribeshyaga. Birumvikana ko Dawidi yari azi ko azasimbura Sawuli, ariko ntiyigeze atekereza kwigarurira ubwami bw’umuntu washyizweho na Yehova, kandi uwo muntu agitegeka!

Sawuli yacuze umugambi wo gutuma Dawidi agwa ku rugamba, ariko biba iby’ubusa. Dawidi yakomeje gutsinda urugamba kandi arushaho gukundwa n’abantu. Icyo Sawuli yakurikijeho ni ukwifashisha abagaragu be n’umuhungu we w’imfura mu mugambi mubisha wo kwica Dawidi. Ngaho tekereza ukuntu Yonatani yababajwe cyane no kubona se acura umugambi mubisha nk’uwo (1 Samweli 18:25-30; 19:1)! Yonatani yakundaga se ariko nanone yakundaga Dawidi cyane. None se yari kubyifatamo ate? Ese yari gukunda Dawidi akamurutisha se?

Yonatani yaravuze ati: “Umwami ntacumure ku mugaragu we Dawidi, kuko Dawidi atigeze agucumuraho, ahubwo yagukoreye ibintu byiza cyane. Yashyize ubugingo bwe mu kaga yica wa Mufilisitiya, bituma Yehova aha Abisirayeli bose agakiza gakomeye. Warabibonye kandi warabyishimiye. None kuki wacumura ku maraso y’utariho urubanza, ukica Dawidi umuhora ubusa?” Nibura icyo gihe Sawuli yashyize mu gaciro yumvira Yonatani ndetse arahira ko atazongera guhiga Dawidi. Ariko Sawuli ntiyari wa mugabo uhagarara ku byo yavuze. Dawidi yakomeje kugera kuri byinshi maze Sawuli aganzwa n’ishyari, umunsi umwe amutera icumu (1 Samweli 19:4-6, 9, 10). Ariko Dawidi yararyizibukiriye, ahunga Sawuli.

Ese wigeze ugera mu mimerere igusaba guhitamo uwo wabera indahemuka? Niba byarakubayeho wiboneye ko biba bitoroshye. Iyo bimeze bityo, hari abakubwira ko umuryango wawe ari wo wagombye kuza mu mwanya wa mbere. Ariko Yonatani we si uko yabyumvaga. None se yari gushyigikira se kandi Dawidi ari we wari indahemuka kuri Yehova? Ubwo rero umwanzuro Yonatani yari gufata wari guterwa n’urukundo yakundaga Yehova. Ni yo mpamvu yashyigikiye Dawidi ku mugaragaro. Icyakora nubwo Yonatani yabereye Imana indahemuka, nanone yabereye se indahemuka amugira inama aho kumubwira ibyo yifuzaga kumva. Twagombye kwigana Yonatani natwe tukaba indahemuka.

Kuba indahemuka bisaba kwigomwa

Yonatani yongeye kugerageza kunga Sawuli na Dawidi, ariko icyo gihe bwo yamwamaganiye kure. Dawidi yagiye kureba Yonatani mu ibanga amubwira ko ahangayikishijwe n’uko Sawuli ashobora kumwica. Dawidi yabwiye Yonatani ati: “Ubu urupfu rurangera amajanja!” Yonatani yijeje Dawidi ko agiye kuneka ngo yumve intego se afite maze amubwire uko byifashe. Kubera ko Dawidi yari yihishe, Yonatani yari kumumenyesha uko bimeze akoresheje umuheto n’imyambi. Gusa Yonatani yasabye Dawidi kumurahira ko azubahiriza iyi ndahiro: “Uzakomeze kugaragariza ineza yuje urukundo abo mu rugo rwanjye kugeza ibihe bitarondoreka. Yehova narimbura abanzi bawe bose akabakura ku isi, izina ryanjye ntirizakurwe mu nzu yawe.” Dawidi yemeye ko igihe cyose yari kwita ku bo mu rugo rwa Yonatani kandi akabarinda.—1 Samweli 20:3, 13-27.

Yonatani yagerageje kuvuganira Dawidi, ariko Sawuli arushaho kurakara. Sawuli yabwiye Yonatani ati: “Wa mwana w’umuja w’icyigomeke we!” Yongeraho ko kuba Yonatani yarifatanyije na Dawidi byari ugukoza isoni umuryango we. Yabwiye Yonatani ko agomba gutekereza ku nyungu ze. Yaramubwiye ati: “Igihe cyose mwene Yesayi azaba akiriho, ubwami bwawe ntibuzahama.” Yonatani yongeye kwinginga se amubwira ati: “Kuki agomba kwicwa? Yakoze iki?” Ibyo byatumye Sawuli arushaho kurakara. Nubwo yari ashaje yari agifite imbaraga zo kurwana. Yahise atera icumu Yonatani! Nubwo Sawuli yari umusirikare watojwe kandi w’umuhanga, yaramuhushije. Yonatani yarababaye cyane maze agenda arakaye.—1 Samweli 20:24-34.

Yonatani ntiyishakiye inyungu ze bwite

Bukeye bwaho Yonatani yagiye kureba Dawidi aho yari yihishe mu gasozi. Yonatani yarashe umwambi nk’uko bari babivuganye ngo amumenyeshe ko se yari yagambiriye kumwica. Nyuma yaho Yonatani yohereje umugaragu we asubira mu mugi. Kubera ko Yonatani na Dawidi bari basigaye bonyine, nibura babonye akanya ko kuganira. Bombi bararize maze Yonatani asezera ku nshuti ye Dawidi maze Dawidi afata inzira arahunga.—1 Samweli 20:35-42.

Yonatani yakomeje kuba indahemuka muri ibyo bihe biruhije kandi ntiyaharanira inyungu ze bwite. Satani umwanzi w’abantu bose b’indahemuka yari kwishima iyo Yonatani yigana Sawuli agatwarwa n’inyota y’ubutegetsi no kwishakira icyubahiro. Jya wibuka ko Satani yuririra kuri kamere y’ubwikunde ikunze kuba mu bantu. Ibyo ni byo yuririyeho ashuka Adamu na Eva, ari bo babyeyi bacu ba mbere (Intangiriro 3:1-6). Ariko ntiyashoboye gushuka Yonatani. Satani agomba kuba yarahasebeye! Ese nawe nuhura n’ikigeragezo nk’icyo uzagitsinda? Turi mu isi irangwa n’ubwikunde (2 Timoteyo 3:1-5). Ese tuzigana Yonatani tugaragaze ubudahemuka kandi twirinde ingeso mbi y’ubwikunde?

Yonatani yaburiye Dawidi ngo ahunge kugira ngo adahura n’akaga

“Waranshimishaga cyane”

Amaherezo Sawuli yanze Dawidi agera ubwo amera nk’uwafashwe n’ibisazi. Yonatani yumvise abuze uko agira igihe yabonaga se yegeranya ingabo ze akaziyobora ngo zizenguruke igihugu cyose zihiga umuntu umwe w’inzirakarengane (1 Samweli 24:1, 2, 12-15; 26:20). Ese Yonatani yifatanyije na se? Igishimishije ni uko nta hantu Ibyanditswe bivuga ko yifatanyije muri ibyo bikorwa bya se. Ibyo ntiyari kubikora kuko yaharaniraga kubera Yehova na Dawidi indahemuka kandi akaba yarazirikanaga isezerano yagiranye na Dawidi.

Yonatani yakomeje gukunda Dawidi. Hashize igihe, yongeye guhura na Dawidi. Bahuriye i Horeshi bisobanura ngo “ishyamba.” Horeshi ni agace gaherereye mu misozi karimo ishyamba, kari ku birometero bike uvuye mu magepfo y’uburasirazuba bwa Heburoni. Kuki Yonatani yashyize ubuzima bwe mu kaga akajya gushaka Dawidi aho yari mu ishyamba? Bibiliya itubwira ko Yonatani yari agiye gufasha Dawidi “kwiringira Imana” (1 Samweli 23:16). Yonatani yabigenje ate?

Yonatani yabwiye inshuti ye ati: “Ntutinye, kuko data Sawuli atazagufata.” None se icyo kizere cyari gishingiye ku ki? Yonatani yizeraga adashidikanya ko Yehova yari gusohoza umugambi we. Yaramubwiye ati: “Uzaba umwami wa Isirayeli.” Umuhanuzi Samweli yari yarabivuze mbere yaho. Icyo gihe Yonatani yibutsaga Dawidi ko Yehova buri gihe asohoza ibyo yavuze. None se Yonatani we yumvaga azaba iki? Yaravuze ati: “Nzaba uwa kabiri kuri wowe.” Uwo mugabo yicishaga bugufi rwose! Yari yiteguye kuyoborwa n’uwo mwana yarushaga imyaka 30 yose kandi akamushyigikira. Yonatani yaravuze ati: “Kandi na data Sawuli ibyo arabizi” (1 Samweli 23:17, 18). Uretse kwigiza nkana, Sawuli yari azi neza ko atazatsinda Dawidi, kuko Yehova yari yaramutoranyije ngo azamusimbure.

Yonatani yateye inkunga Dawidi igihe yari abikeneye

Nta gushidikanya ko mu myaka yakurikiyeho, Dawidi yakomezaga kwibuka ayo magambo Yonatani yamubwiye. Ikibabaje ni uko ayo magambo ari yo ya nyuma bavuganye! Ikindi kibabaje, ni uko Yonatani atigeze aba uwa kabiri kuri Dawidi nk’uko yabitekerezaga. Byagenze bite?

Yonatani yajyanye na se ku rugamba bagiye kurwanya Abafilisitiya bari abanzi ba Isirayeli. Yagombaga kujyana na se ku rugamba nta cyo umutimanama umushinja, kuko yaharaniraga gukora ibyo Yehova ashaka atitaye ku makosa se yakoraga. Yarwanye inkundura kandi agaragaza ubutwari ku rugamba, ariko Abisirayeli baranga baratsindwa. Sawuli yabaye mubi ku buryo yageze nubwo ajya mu bapfumu. Amategeko y’Imana yavugaga ko icyo ari icyaha gihanishwa igihano cy’urupfu. Ibyo byatumye Yehova atongera kumuha umugisha. Abahungu batatu ba Sawuli baguye ku rugamba, harimo na Yonatani. Sawuli yarakomeretse cyane maze ariyahura.—1 Samweli 28:6-14; 31:2-6.

Yonatani yabwiye Dawidi ati: “Uzaba umwami wa Isirayeli nanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe.”—1 Samweli 23:17

Dawidi yagize agahinda kenshi. Nubwo Sawuli yari yaramurembeje kandi akamuteza ibibazo, ntibyabujije Dawidi kumuririra kuko yari umugwaneza kandi akababarira! Dawidi yanditse indirimbo y’agahinda aririra Sawuli na Yonatani. Yanditse amagambo akora ku mutima avuga iby’inshuti ye agira ati: “Unteye agahinda kenshi muvandimwe wanjye Yonatani, waranshimishaga cyane. Urukundo rwawe rwari ruhebuje, rwandutiraga urw’abagore.”—2 Samweli 1:26.

Dawidi ntiyigeze yibagirwa isezerano yagiranye na Yonatani. Hashize igihe kirekire, yitaye ku muhungu wa Yonatani wari waramugaye witwaga Mefibosheti (2 Samweli 9:1-13). Koko rero Dawidi yigiye byinshi kuri Yonatani kuko yari indahemuka kandi akihambira ku nshuti no mu gihe byabaga bitoroshye. Ese natwe tuzigana Yonatani? Ese natwe tuzashaka inshuti zimeze nka Yonatani? Ese tuzabera abandi inshuti nk’izo? Ibyo tuzabigeraho nidufasha abavandimwe kugira ukwizera gukomeye, tukabera Imana indahemuka kandi natwe tukabera inshuti zacu indahemuka aho kwishakira inyungu. Icyo gihe tuzabera abandi inshuti nziza nka Yonatani kandi twigane ukwizera kwe.

^ par. 7 Yonatani avugwa bwa mbere muri Bibiliya igihe Sawuli yari akimara kuba umwami. Yari umugaba w’ingabo kandi ashobora kuba yari afite imyaka 20 (Kubara 1:3; 1 Samweli 13:2). Sawuli yamaze imyaka 40 ku ngoma. Igihe Sawuli yapfaga Yonatani yari afite imyaka nka 60. Dawidi yari afite imyaka 30 igihe Sawuli yapfaga (1 Samweli 31:2; 2 Samweli 5:4). Uko bigaragara Yonatani yarushaga Dawidi imyaka igera kuri 30.