Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TWIGANE UKWIZERA KWABO | DEBORA

‘Narahagurutse kandi ndi umubyeyi muri Isirayeli’

‘Narahagurutse kandi ndi umubyeyi muri Isirayeli’

DEBORA yarimo yitegereza abasirikare bari bashinze ibirindiro mu mpinga y’umusozi wa Tabori. Kubabona kuri uwo musozi byari bishimishije cyane. Akazuba kamaze kurasa, yarabitegereje abona ko ari ingabo z’intwari, kandi ko Baraki wari umugaba wazo yarangwaga n’ukwizera. Abo basirikare bagera ku 10.000 b’intwari bari bagiye guhura n’ikigeragezo kitoroshye. Bari bagiye gusakirana n’abasirikare b’abagome babaruta ubwinshi kandi babarusha intwaro. Ariko bahebeye urwaje babiyahuraho, ahanini batewe akanyabugabo n’uwo mugore witwaga Debora.

Ngaho sa n’ureba Debora ari kuri uwo musozi imyenda ye ihuhwa n’umuyaga, igihe we na Baraki bitegerezaga aho hantu hatagira uko hasa. Umusozi wa Tabori wari uhanamye cyane ariko mu mpinga yawo hashashe. Iyo wabaga uri kuri iyo mpinga iri ku butumburuke bwa metero 400, wabaga ugenzura ikibaya cya Esidereloni, kiri mu majyepfo y’iburengerazuba. Umugezi wa Kishoni wambukiranyaga icyo kibaya, ukagenda ukikiye umusozi wa Karumeli maze ukisuka mu Nyanja ya Mediterane. Nubwo amazi yawo ashobora kuba yari make icyo gitondo, hari ikindi kintu cyatumaga icyo kibaya gisa n’ikirabagirana. Ingabo za Sisera zagendaga zisatira uwo musozi zisa n’izitera ibishashi. Izo ngabo z’intwari zagenderaga ku magare y’intambara 900, ashobora kuba yari afite inziga zikwikiyemo ibyuma. Sisera yaje yiteguye urugamba, afite intego yo gutsemba Abisirayeli batagiraga intwaro zihagije.

Debora yari azi ko Baraki n’ingabo ze bari bategereje ijambo rye rya nyuma kugira ngo rwambikane. Ese ni we mugore wenyine wari aho ngaho? Iyo nshingano itoroshye yasabwaga gusohoza yayibonaga ate? Ese yaba yaribazaga ati “ubu ndamara iki aha?” Birumvikana ko ibyo atabyibajije. Yehova Imana ye yari yaramubwiye ko yagombaga gushoza urwo rugamba kandi ko yari gukoresha umugore akaba ari we ururangiza (Abacamanza 4:9). Ukwizera kwa Debora n’ubutwari bw’izo ngabo bitwigisha iki?

“MUJYE KU MUSOZI WA TABORI MUHASHINGE IBIRINDIRO”

Aho Bibiliya ivuga Debora bwa mbere imwita “umuhanuzikazi.” Iryo zina rituma aba umuntu wihariye mu mateka ya Bibiliya, ariko si we wenyine. * Hari indi nshingano Debora yari afite. Ashobora kuba ari we wakemuraga amakimbirane abantu babaga bagiranye, binyuze mu kubabwira ibyo Yehova yavuze.Abacamanza 4:4, 5

Debora yari atuye mu misozi miremire ya Efurayimu, hagati y’umugi wa Beteli n’uwa Rama. Yicaraga munsi y’igiti cy’umukindo akageza ku bantu amabwiriza Yehova yabaga yamuhaye. Iyo nshingano ntiyari yoroshye kandi yamusabaga gukora byinshi. Ariko kandi ntiyigeze imutera ubwoba. Nyuma yaho yaje kugira uruhare mu guhimba indirimbo yahumetswe, avugamo uko yabonaga abari bagize ubwoko bwe bari barahemukiye Yehova. Yagize ati “bitoranyirije imana z’inzaduka. Icyo gihe ni bwo intambara yugarije amarembo yabo” (Abacamanza 5:8). Kuba Abisirayeli barataye Yehova bagakorera izindi mana, byatumye abahana mu maboko y’abanzi babo. Umwami w’Umunyakanani witwaga Yabini yigaruriye Abisirayeli, ashyiraho umujenerali w’intwari witwaga Sisera ngo abategeke.

Iyo Abisirayeli bumvaga izina Sisera byonyine, bahitaga bashya ubwoba kuko Abanyakanani bari babi. Ibyo bigaragazwa n’ibikorwa bakoraga byo gutamba abana n’ubusambanyi bwakorerwaga mu rusengero. Byari byifashe bite igihe uwo mujenerali w’Umunyakanani n’ingabo ze bategekaga icyo gihugu? Indirimbo ya Debora igaragaza ko gukora ingendo byasaga n’aho bidashoboka kandi ko nta bantu bari bakirangwa mu midugudu (Abacamanza 5:6, 7). Sa n’ureba ukuntu abantu bagendaga bihishahisha mu bihuru no mu misozi, batinya guhinga no kororera mu midugudu itagira inkuta cyangwa kuhaba. Nanone batinyaga kugenda mu mihanda ku manywa kugira ngo batagirirwa nabi, abana babo bakanyagwa cyangwa abagore babo bagafatwa ku ngufu. *

Ubwo bwoba babumaranye imyaka 20, amaherezo Yehova aza kubona ko abari bagize ubwoko bwe bari biteguye guhinduka. Indirimbo ya Debora na Baraki ibivuga neza igira iti “kugeza aho jyewe Debora nahagurukiye, kugeza aho nahagurukiye ndi umubyeyi muri Isirayeli.” Ntituzi niba Debora wari umugore wa Lapidoti yari yarabyaye cyangwa niba iyo mvugo ari ikigereranyo. Icyo tuzi ni uko Yehova yahaye Debora inshingano yo kurinda Isirayeli mu buryo bwa kibyeyi. Yamutumye ku mucamanza w’intwari warangwaga n’ukwizera witwaga Baraki, ngo ahaguruke ajye kurwanya Sisera.Abacamanza 4:3, 6, 7; 5:7.

Debora yashishikarije Baraki gushikama kugira ngo akize ubwoko bw’Imana

Yehova yatanze itegeko binyuze kuri Debora agira ati “mujye ku musozi wa Tabori muhashinge ibirindiro.” Baraki yagombaga gukusanya ingabo 10.000 azivanye mu miryango ibiri ya Isirayeli. Debora yababwiye isezerano Imana yari yatanze ry’uko bari gutsinda intwari Sisera wari watabaranye amagare 900. Iryo sezerano ryatangaje Baraki. Isirayeli nta ngabo yagiraga kandi nta ntwaro zihagije yari ifite. Nyamara Baraki yemeye kujya ku rugamba, ariko asaba Debora ko bajyana ku musozi wa Tabori.Abacamanza 4:6-8; 5:6-8.

Hari abavuga ko kuba Baraki yaritabaje Debora ngo bajyane ku rugamba ari ukubura ukwizera. None se iyo biza kuba ari ko biri, ntiyari no gusaba Imana ikamwongerera intwaro? Ahubwo ukwizera ni ko kwatumye abona ko byari bikwiriye ko ajyana n’umuntu uhagarariye Yehova, kugira ngo amutere inkunga we n’ingabo ze (Abaheburayo 11:32, 33). Yehova yemeye ko Debora atabarana na Baraki nk’uko Baraki yari yabisabye. Ariko Yehova yanahumekeye Debora ngo ahanure ko igihe bari kuba batabarutse, icyubahiro kitari kuzahabwa umugabo (Abacamanza 4:9). Imana yari yavuze ko Sisera yari kuzicwa n’umugore.

Muri iyi isi ya none, abagore bibasiwe n’akarengane, urugomo n’ihohoterwa. Ni gake cyane bahabwa icyubahiro Imana yifuza ko bahabwa. Ariko kandi, abagabo n’abagore bafite agaciro kangana imbere y’Imana kandi bose irabemera (Abaroma 2:11; Abagalatiya 3:28). Urugero rwa Debora rutwibutsa nanone ko Imana iha abagore imigisha, bagasohoza inshingano zihariye. Nanone rugaragaza ko ibiringira kandi ikabemera. Ni iby’ingenzi cyane ko twirinda ivangura ryogeye ku isi rikorerwa abagore.

‘ISI YAHINZE UMUSHYITSI N’IJURU RIRAJOJOBA’

Baraki yakusanyije ingabo ze z’intwari 10.000 kugira ngo zitere ingabo za Sisera zari ziteye ubwoba. Igihe Baraki yari ayoboye ingabo ze bazamuka umusozi wa Tabori, yari ashimishijwe n’uko yari kumwe n’umuntu wari kubatera akanyabugabo. Bibiliya igira iti “Debora azamukana na we” (Abacamanza 4:10). Izo ngabo zigomba kuba zarashimishijwe no kubona uwo mugore w’intwari azamukana na zo ku musozi wa Tabori, yiteguye guhara ubuzima bwe akazirwanirira, bitewe n’uko yizeraga Yehova Imana.

Sisera amaze kubona ko Isirayeli yari yatinyutse kumugabaho igitero, yahise agira icyo akora. Hari abami b’Abanyakanani biyunze n’ingabo z’umwami Yabini, akaba ashobora kuba ari we wari ukomeye muri bo. Hanyuma ingabo za Sisera zagenderaga ku magare y’intambara zatigishije isi, bitewe n’imirindi n’urusaku rw’izo ngabo zari zuzuye ikibaya. Abanyakanani bari bizeye ko bari buhite bakubita incuro ingabo z’Abisirayeli, dore ko babonaga ko zitagira kirengera.Abacamanza 4:12, 13; 5:19.

Baraki na Debora bari gukora iki ko umwanzi yagendaga abasatira? Kuguma mu mabanga y’umusozi wa Tabori byari gutuma bakumira ingabo z’Abanyakanani, kuko amagare yabo yarwanaga neza mu kibaya. Ariko Baraki yagombaga kurwana nk’uko Yehova yari yabitegetse. Ni yo mpamvu yari ategereje ko Debora agira icyo avuga. Amaherezo Debora yaravuze ati “haguruka, kuko uyu munsi Yehova agiye guhana Sisera mu maboko yawe. Mbese Yehova si we ukugiye imbere? Baraki amanuka umusozi wa Tabori akurikiwe na ba bagabo ibihumbi icumi.”Abacamanza 4:14. *

Ingabo za Isirayeli zamanutse uwo musozi zigana muri icyo kibaya kigari, zigenda zisanganira ingabo za Sisera zari ziteye ubwoba zagenderaga ku magare y’intambara. Ese Yehova yabagiye imbere nk’uko Debora yari yabibasezeranyije? Yehova yahise agaragaza ko yari kumwe na bo. Bibiliya igira iti “isi yahinze umushyitsi, ijuru rirajojoba.” Ingabo za Sisera ziyemeraga zatangiye guhuzagurika, maze bigiye guhumira ku mirari n’imvura itangira kugwa. Haguye imvura y’amahindu ku buryo aho urugamba rwaremeraga hahindutse isayo. Bidatinze, ya magare yari afite inziga zikomeye aho kubagirira akamaro yatangiye kubabera imbogamizi. Yarasaye maze ananirwa kugenda.Abacamanza 4:14, 15; 5:4.

Baraki n’ingabo ze ntibatunguwe n’iyo mvura kuko bari bazi aho iturutse. Bahise biruka bagenda basatira ingabo z’Abanyakanani. Abisirayeli bakoze ibyo Yehova yababwiye, maze batikiza ingabo za Sisera ntibasiga n’uwo kubara inkuru. Umugezi wa Kishoni waruzuye urarengerwa, maze imirambo igenda ireremba yerekeza mu Nyanja ya Mediterane.Abacamanza 4:16; 5:21.

Yehova yarwaniriye ubwoko bwe butsinda ingabo za Sisera nk’uko Debora yabihanuye

Muri iki gihe abagaragu ba Yehova ntibakijya ku rugamba. Ariko Yehova adusaba kurwana intambara yo mu buryo bw’umwuka (Matayo 26:52; 2 Abakorinto 10:4). Nidukomeza kumwumvira, tuzaba tugaragaje ko tumushyigikiye. Icyakora dukeneye kugira ubutwari, kuko abari ku ruhande rw’Imana bashobora kurwanywa cyane. Yehova ntiyahindutse. Muri iki gihe na bwo atabara abamwizera kandi bakamwiringira, nk’uko yateye ingabo mu bitugu Debora, Baraki n’ingabo z’intwari z’Abisirayeli.

‘YAHAWE UMUGISHA KURUSHA ABANDI BAGORE BOSE’

Umwe mu banzi b’Abanyakanani yaracitse, kandi ni we wari ukomeye kurusha abandi. Uwo ni Sisera wakandamizaga ubwoko bw’Imana wayabangiye ingata. Yasize ingabo ze mu mazi abira zigipfa, maze anyura ku ngabo z’Abisirayeli yarambitse inda ku muyaga, agana ahari ubutaka bwumutse, yerekeza aho yumvaga ko yabona umutabara. Amaze kumarisha icyo kibaya amaguru ahunga ingabo z’Abisirayeli, yerekeje ku ihema rya Heberi w’Umukeni. Heberi uwo yari yaritandukanyije n’abandi Bakeni babaga mu mahema yerekeza mu majyepfo, maze agirana amasezerano n’umwami Yabini.Abacamanza 4:11, 17.

Sisera wari umaze kugwa agacuho yageze ku ihema rya Heberi asanga nta wuhari, ahubwo ahasanga umugore we witwaga Yayeli. Sisera ashobora kuba yaratekereje ko Yayeli yari bwubahirize amasezerano umugabo we yari yaragiranye n’umwami Yabini. Agomba kuba atariyumvishaga ko uwo mugore yatatira igihango umugabo we yari yaragiranye n’uwo mwami. Sisera ashobora kuba atari azi neza Yayeli. Yayeli yari yariboneye Abanyakanani bakandamiza rubanda, kandi ashobora kuba yarumvaga ko agomba guhitamo icyo yakora. Yashoboraga gutabara uwo mugabo w’umugome, cyangwa akajya ku ruhande rwa Yehova maze akarwanya umwanzi w’ubwoko bw’Imana. Ariko se yakoze iki? Byari gushoboka bite ko umugore yica uwo mwanzi wari intwari ku rugamba?

Yayeli yafashe umwanzuro mu buryo bwihuse. Yeretse Sisera aho yaruhukira maze Sisera amusaba ko nihagira umuntu uza amushakisha, amubwira ko adahari. Amaze kuryama yaramworoshe, hanyuma amusabye amazi amuha ikivuguto. Mu kanya gato Sisera yarasinziriye araheza. Yayeli yafashe ibikoresho bibiri, ni ukuvuga urubambo rw’ihema n’inyundo y’igiti. Yari agiye gukora igikorwa kitoroshye cyo kuba umuhozi wa Yehova. Yagiye yomboka maze yegera umutwe wa Sisera. Iyo yibeshya gato akamuhusha, yari kuba agushije ishyano. Ese yatekerezaga ukuntu uwo mugabo yari amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ajujubya ubwoko bw’Imana? Yaba se yaratekerezaga ku ishema ryo kuba yararwaniriraga Yehova? Nta cyo iyo nkuru ibivugaho. Icyo tuzi gusa ni uko yaje gusohoza umugambi yari afite akica Sisera.Abacamanza 4:18-21; 5:24-27.

Nyuma yaho Baraki yarahasesekaye aza ashakisha uwo mwanzi we. Igihe Yayeli yamwerekaga umurambo wa Sisera n’urubambo rushinze muri nyiramivumbi, yamenye ko ubuhanuzi bwa Debora bwari busohoye. Umugore yari yishe Sisera wari intwari ku rugamba! Hari abemeragato n’abantu bajora bo muri iki gihe bavuga ko ibyo Yayeli yakoze ari amahano, ariko Baraki na Debora bari basobanukiwe neza ko Yayeli yakoze igikorwa cy’ubutwari. Barahumekewe maze baririmba indirimbo ishimagiza Yayeli, igira iti “azahabwa umugisha kurusha abandi bagore bose” kubera ubutwari bwe (Abacamanza 4:22; 5:24). Ibyo bigaragaza ko Debora atagiriye Yayeli ishyari. Icyari kimushishikaje ni ukubona ibyo Yehova yavuze bisohora.

Sisera amaze gupfa, umwami Yabini nta bubasha yari agifite. Abisirayeli bigobotoye ingoyi y’Abanyakanani bamara imyaka 40 mu mahoro (Abacamanza 4:24; 5:31). Kuba Debora, Baraki na Yayeli barizeye Yehova Imana, byabahesheje imigisha. Nitwigana ukwizera kwa Debora tugashyigikira Yehova tubigiranye ubutwari, kandi tugashishikariza abandi kubigenza batyo, Yehova azaduha imigisha adufashe gutsinda urugamba turiho kandi dutunge dutunganirwe.

^ par. 7 Abandi bahanuzikazi ni Miriyamu, Hulida n’umugore wa Yesaya.Kuva 15:20; 2 Abami 22:14; Yesaya 8:3.

^ par. 9 Indirimbo ya Debora igaragaza ko igihe Sisera yabaga avuye ku rugamba, mu minyago yatahukanaga habaga harimo abakobwa, ku buryo buri musirikare yabaga afite uwe (Abacamanza 5:30). Ijambo “umukobwa” ryakoreshejwe muri uyu murongo, risobanura “inda ibyara.” Iyo mvugo yumvikanisha ko abo basirikare bakundaga kunyaga abakobwa bashaka kubasambanya. Ibyo bigaragaza ko gufatwa ku ngufu byari byogeye.

^ par. 17 Urwo rugamba ruvugwa muri Bibiliya incuro ebyiri. Aha mbere ni mu mateka avugwa mu Bacamanza igice cya 4, no mu ndirimbo ya Debora na Baraki mu gice cya 5. Izo nkuru ziruzuzanya kuko hari ibivugwa mu nkuru imwe ntibivugwe mu yindi.