Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 17

“Dore ndi umuja wa Yehova!”

“Dore ndi umuja wa Yehova!”

1, 2. (a) Ni iyihe ndamukanyo Mariya yabwiwe n’umuntu atazi? (b) Ni uwuhe mwanzuro Mariya yagombaga gufata?

IWABO wa Mariya hinjiye umushyitsi, maze Mariya yubuye amaso arikanga. Uwo mushyitsi ntiyavuze ko ashaka se wa Mariya cyangwa nyina. Ahubwo yari azanywe no kureba Mariya ubwe! Mariya yari azi ko uwo mushyitsi atari aturutse i Nazareti, kubera ko mu mugi muto nk’uwo byari byoroshye kumenya umuntu utari uwaho. Abantu bose bari guhita bamumenya. Uwo mushyitsi yavugishije Mariya mu buryo atari amenyereye agira ati “gira amahoro, wowe utoneshejwe cyane! Yehova ari kumwe nawe.”​Soma muri Luka 1:26-28.

2 Ibyo ni byo Bibiliya itubwira ku birebana na Mariya umukobwa wa Heli wari utuye mu mugi wa Nazareti y’i Galilaya. Bibiliya itubwira ibya Mariya igihe yagombaga gufata umwanzuro ukomeye mu buzima bwe. Yari yarasabwe na Yozefu wari umubaji. Yozefu ntiyari umukire, ariko yari umugabo wizerwa. Bityo, byasaga n’aho Mariya yari yarateguriwe kuzagira imibereho yoroheje, agashyigikira umugabo we Yozefu bagafatanya kurera abana babo. Ariko mu buryo butunguranye, yagiye kubona abona ari kumwe n’uwo mushyitsi wari uje kumumenyesha inshingano yari yahawe n’Imana. Iyo nshingano yagombaga guhindura ubuzima bwe.

3, 4. Kugira ngo tumenye neza Mariya ni iki tugomba kwirinda, kandi se ni iki turi bwibandeho?

3 Abantu benshi batangazwa n’uko Bibiliya itatubwira ibintu byinshi kuri Mariya. Ivuga ibintu bike ku birebana n’imikurire ye, ikavuga bike cyane kuri kamere ye, kandi nta cyo ivuga ku isura ye. Icyakora, ibyo Ijambo ry’Imana rimuvugaho biduhishurira byinshi.

4 Kugira ngo tumenye neza Mariya, ntitugomba kwita ku bitekerezo byinshi amadini atandukanye yagiye yigisha abayoboke bayo ku bihereranye na we. Urebye ntituri bwibande ku mashusho abumbye, abaje cyangwa se ashushanyije agaragaza Mariya. Nta n’ubwo turi bwibande ku bitekerezo bya tewolojiya no ku mahame yatumye uwo mugore wicishaga bugufi ahabwa amazina y’icyubahiro, urugero nka “Nyina w’Imana” cyangwa “Umwamikazi w’Ijuru.” Ahubwo turibanda ku byo mu by’ukuri Bibiliya imuvugaho. Bibiliya idusobanurira neza ukuntu yari afite ukwizera, ikanatwereka uko twamwigana.

Asurwa n’umumarayika

5. (a) Uko Mariya yitwaye igihe Gaburiyeli yamuramutsaga bitwigisha iki? (b) Ni irihe somo ry’ingenzi tuvana kuri Mariya?

5 Umushyitsi wasuye Mariya ntiyari umuntu usanzwe. Ni marayika Gaburiyeli. Igihe Gaburiyeli yabwiraga Mariya ko ‘yatoneshejwe cyane,’ iryo jambo ‘ryamuhagaritse umutima cyane,’ maze yibaza icyo iyo ndamukanyo idasanzwe yashakaga kuvuga (Luka 1:29). Ni nde wari waramutonesheje cyane? Mariya ntiyari yiteze ko yaba mu bantu batoneshejwe. Uwo mumarayika yashakaga kuvuga ko Mariya yari yaratoneshejwe na Yehova Imana. Ibyo kuri we byari ibintu by’ingenzi cyane. Icyakora ntiyigeze yirata kubera ko Imana yamutonesheje. Natwe nidushyiraho imihati kugira ngo dutoneshwe n’Imana, ariko ntitwishyire hejuru twibwira ko yamaze kudutonesha, bizatwigisha isomo ry’ingenzi Mariya yamenye neza akiri muto. Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abiyoroshya n’abicisha bugufi irabakunda kandi ikabashyigikira.​—Yak 4:6.

Mariya ntiyigeze yirata kubera ko Imana yamutonesheje

6. Ni iyihe nshingano ihebuje umumarayika yahaye Mariya?

6 Byari bikwiriye ko Mariya yicisha bugufi atyo, kuko uwo mumarayika yamuhaye inshingano ihebuje. Uwo mumarayika yasobanuriye Mariya ko yari kuzabyara umwana wari kuzaba umuntu ukomeye kuruta abandi. Gaburiyeli yagize ati “Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami ya se Dawidi. Azaba umwami ategeke inzu ya Yakobo iteka ryose, kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo” (Luka 1:32, 33). Nta gushidikanya, Mariya yari azi isezerano Dawidi yari yarahawe n’Imana, icyo gihe hakaba hari hashize imyaka irenga igihumbi. Imana yari yarasezeranyije Dawidi ko umwe mu bari kuzamukomokaho yari kuzategeka iteka ryose (2 Sam 7:12, 13). Bityo rero, umwana we yari kuzaba Mesiya, uwo ubwoko bw’Imana bwari bumaze imyaka ibarirwa mu magana butegereje.

Marayika Gaburiyeli yabwiye Mariya ko yari agiye guhabwa inshingano ihebuje

7. (a) Ikibazo Mariya yabajije cyagaragaje ko yari muntu ki? (b) Ni irihe somo abakiri bato bo muri iki gihe bakura kuri Mariya?

7 Nanone kandi, uwo mumarayika yabwiye Mariya ko uwo mwana ‘yari kuzitwa Umwana w’Isumbabyose.’ Ni mu buhe buryo umugore usanzwe yashoboraga kubyara Umwana w’Imana? Ariko se koko, ni mu buhe buryo Mariya yari kubyara? Yari yarasabwe na Yozefu, ariko bari batarashyingiranwa. Mariya yabajije uwo mumarayika icyo kibazo nta guca ku ruhande. Yaramubajije ati “ibyo byashoboka bite, ko ntaragirana imibonano mpuzabitsina n’umugabo?” (Luka 1:34). Zirikana ko Mariya atatewe isoni no kuvuga ko yari isugi. Ahubwo yishimiraga cyane ubusugi bwe. Muri iki gihe, abakiri bato benshi bumva ko gutakaza ubusugi bwabo ari ishema kandi bagakoba abakiri amasugi. Isi yarahindutse cyane. Nyamara Yehova we ntahinduka (Mal 3:6). Kimwe no mu gihe cya Mariya, Yehova aha agaciro abantu bagendera ku mahame mbwirizamuco yashyizeho.​Soma mu Baheburayo 13:4.

8. Ko Mariya atari atunganye, yashoboraga ate kubyara umuntu utunganye?

8 Nubwo Mariya yari umuja w’Imana wizerwa, ntiyari atunganye. None se yashobaraga ate kubyara umwana utunganye, ari we Mwana w’Imana? Gaburiyeli yabisobanuye agira ati “umwuka wera uzakuzaho, kandi imbaraga z’Isumbabyose zizagutwikira. Iyo ni na yo mpamvu umwana uzavuka azitwa uwera, Umwana w’Imana” (Luka 1:35). Kuvuga ko ikintu cyera bisobanura ko gifite isuku, ko kitariho ikizinga. Ubusanzwe, abantu baraga ababakomokaho icyaha no kudatungana. Icyakora kuri Mariya, Yehova yari kuzakora igitangaza kidasanzwe. Yari kuzavana ubuzima bw’Umwana we mu ijuru akabwimurira mu nda ya Mariya, hanyuma agakoresha imbaraga ze cyangwa umwuka we wera ‘ugatwikira’ Mariya, bityo ukarinda uwo mwana inenge iyo ari yo yose ituruka ku cyaha. Ese Mariya yemeye ibyo uwo mumarayika yamubwiye? Ni iki Mariya yashubije uwo mumarayika?

Icyo Mariya yashubije Gaburiyeli

9. (a) Kuki abemeragato bashidikanya ku nkuru ya Mariya baba bibeshya? (b) Ni iki Gaburiyeli yabwiye Mariya cyatumye arushaho kugira icyizere?

9 Abantu b’abemeragato ndetse na bamwe mu bahanga mu bya tewolojiya bo mu madini yiyita aya gikristo, kwemera ko umukobwa w’isugi yabyara birabagora. Nubwo bize cyane, bananirwa gusobanukirwa ukuri koroheje. Nk’uko Gaburiyeli yabivuze, “nta cyo Imana yavuze kitazashoboka” (Luka 1:37). Mariya yemeye amagambo Gaburiyeli yamubwiye, kubera ko yari afite ukwizera gukomeye. Icyakora, Mariya ntiyapfaga kwemera ibintu buhumyi. Kimwe n’undi muntu wese ushyira mu gaciro, Mariya yari akeneye ibintu bifatika yashingiraho yizera ayo masezerano. Gaburiyeli na we yari yiteguye kumuha ibindi bihamya byiyongera ku byo yari asanzwe azi. Yabwiye Mariya ibya mwene wabo Elizabeti wari ugeze mu za bukuru, wari umaze igihe kirekire ari ingumba. Nyamara Imana yatumye asama inda mu buryo bw’igitangaza.

10. Kuki twavuga ko inshingano Mariya yahawe yari ikomeye kandi iteye ubwoba?

10 None se ni iki Mariya yari gukora? Yari azi inshingano imutegereje, kandi yari afite gihamya y’uko Imana yari igiye gukora ibintu byose Gaburiyeli yari yamubwiye. Twagombye kumva ko iyo nshingano yari ikomeye kandi iteye ubwoba. Icya mbere, yagombaga kuzirikana ko yari yarasabwe na Yozefu. Ese Yozefu yari kwemera kubana na Mariya igihe yari bube amaze kumenya ko atwite? Ikindi ni uko iyo nshingano ubwayo ishobora kuba yari iteye ubwoba. Mariya yagombaga gutwita ikiremwa gihebuje mu biremwa byose by’Imana, ni ukuvuga Umwana wayo ikunda cyane! Yagombaga kumwitaho mu gihe yari kuba akiri umwana muto kandi akamurindira mu isi mbi. Koko rero, iyo yari inshingano itoroshye!

11, 12. (a) Rimwe na rimwe abantu bakomeye kandi b’indahemuka bagiye bakira bate inshingano zitoroshye bahawe n’Imana? (b) Igisubizo Mariya yahaye Gaburiyeli cyagaragaje ko yari muntu ki?

11 Bibiliya igaragaza ko rimwe na rimwe n’abantu bari bafite ukwizera gukomeye babanzaga gushidikanya mbere yo kwemera inshingano zikomeye Imana yabaga yabahaye. Mose yabanje kwanga inshingano yo kuba umuvugizi w’Imana, yitwaje ko atari ashoboye kuvuga vuba (Kuva 4:10). Yeremiya yashatse kwanga inshingano Imana yamuhaye avuga ko ‘akiri umwana’ ku buryo atayishobora (Yer 1:6). Yona we yahunze inshingano ye (Yona 1:3)! Mariya we se yari kubyifatamo ate?

12 Abantu bose bafite ukwizera bazi amagambo yavuze arangwa no kwicisha bugufi no kubaha. Mariya yabwiye Gaburiyeli ati “dore ndi umuja wa Yehova! Bibe nk’uko ubivuze” (Luka 1:38). Umuja ni we wari woroheje mu bantu bose; ubuzima bwe bwose bwabaga buri mu maboko ya shebuja. Uko ni ko Mariya yibonaga imbere ya Shebuja Yehova. Yari azi ko nta cyo yari kuba ari kumwe na Yehova, kuko Yehova abera indahemuka abantu bamubera indahemuka. Nanone kandi, yari azi ko Yehova yari kumuha imigisha igihe yari gukora uko ashoboye kose kugira ngo asohoze neza iyo nshingano itari yoroshye.​—Zab 18:25.

Mariya yari azi ko nta cyo yari kuba ari kumwe na Yehova Imana idahemuka

13. Urugero rwa Mariya rwadufasha rute mu gihe twumva ko gukora ibyo Imana idusaba bisa n’ibigoye cyangwa nk’ibidashoboka?

13 Hari igihe Imana idusaba gukora ibintu bisa n’aho bikomeye cyangwa bidashoboka ukurikije uko tubibona. Icyakora, mu Ijambo ryayo iduha impamvu zumvikana zituma tuyiringira, tukayishingikirizaho nk’uko Mariya yabigenje (Imig 3:5, 6). Ese natwe ni uko tubigenza? Nituyiringira, izatugororera kandi iduhe impamvu zituma turushaho kuyizera.

Mariya ajya gusura Elizabeti

14, 15. (a) Yehova yagororeye ate Mariya igihe yasuraga Elizabeti na Zekariya? (b) Amagambo Mariya yavuze aboneka muri Luka 1:46-55 agaragaza ko yari muntu ki?

14 Amagambo Gaburiyeli yabwiye Mariya amumenyesha ko Elizabeti atwite, yasobanuraga byinshi kuri Mariya. Mu bagore bose bo ku isi, ni nde wari kwiyumvisha neza imimerere Mariya yarimo kurusha Elizabeti? Mariya yihutiye kujya mu gihugu cy’imisozi miremire cy’i Buyuda, ahantu hari urugendo rw’iminsi itatu cyangwa ine. Igihe yageraga mu rugo rw’umutambyi Zekariya n’umugore we Elizabeti, Yehova yamuhaye ikindi kimenyetso gikomeye cyari gutuma ukwizera kwe kurushaho gukomera. Elizabeti akimara kumva indamukanyo ya Mariya, yahise yumva umwana wari mu nda ye asimbagurika kubera ibyishimo. Yuzuye umwuka wera maze yita Mariya ‘nyina w’Umwami we.’ Imana yari yarahishuriye Elizabeti ko umwana wa Mariya yari kuzaba Umwami we, ari we Mesiya. Byongeye kandi, yarahumekewe maze ashimira Mariya kubera ko yumviraga Imana mu budahemuka. Yaramubwiye ati “nanone hahirwa uwizeye” (Luka 1:39-45). Ni koko, ibintu byose Yehova yasezeranyije Mariya byari kuzasohora.

Ubucuti Mariya na Elizabeti bari bafitanye bwabagiriye akamaro

15 Mariya na we yagize icyo avuga. Amagambo ye yanditswe uko yakabaye mu Ijambo ry’Imana. (Soma muri Luka 1:46-55.) Iyo ni yo nkuru ndende cyane yanditswe muri Bibiliya igaragaza amagambo Mariya yavuze kandi ihishura byinshi kuri we. Iyo nkuru igaragaza ukuntu Mariya yari afite umutima ushimira, igihe yasingizaga Yehova amushimira kuba yaramutonesheje akamugira nyina wa Mesiya. Igaragaza ukuntu yari afite ukwizera gukomeye, igihe yavugaga ko Yehova yacishije bugufi abibone n’abafite ubushobozi kandi agafasha aboroheje n’abakene bifuza kumukorera. Nanone igaragaza ko yari afite ubumenyi bwinshi. Iyo ugereranyije usanga Mariya yarerekeje ku magambo yo mu Byanditswe bya giheburayo incuro zirenga 20! *

16, 17. (a) Ni iyihe mico ya Mariya n’umwana we dukwiriye kwigana? (b) Kuba Mariya yarasuye Elizabeti bitwigisha iki?

16 Biragaragara ko Mariya yatekerezaga cyane ku Ijambo ry’Imana. Ariko yakomezaga kwicisha bugufi, akareka Ibyanditswe bigasobanura imimerere yarimo, aho kwivugira ibye ubwe. Uwo mwana wakuriraga mu nda ye na we yaje kugaragaza umwuka nk’uwe igihe yagiraga ati “ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye” (Yoh 7:16). Byaba byiza twibajije tuti “ese nanjye ngaragaza ko nubaha Ijambo ry’Imana cyangwa mpitamo gutanga ibitekerezo byanjye n’inyigisho zanjye ubwanjye?” Uko Mariya yasubiza icyo kibazo birigaragaza.

17 Mariya yamaranye na Elizabeti amezi agera kuri atatu, kandi nta washidikanya ko bateranye inkunga (Luka 1:56). Inkuru isusurutsa umutima ivuga iby’urwo ruzinduko itwibutsa akamaro ko kugira incuti nziza. Natwe nidushaka incuti zikunda Yehova Imana by’ukuri, tuzarushaho kugirana na we imishyikirano myiza kandi turusheho kumwegera (Imig 13:20). Icyakora, Mariya yageze aho arataha. Yozefu yari kuvuga iki igihe yari kuba amenye imimerere Mariya yarimo?

Mariya na Yozefu

18. Ni iki Mariya yabwiye Yozefu, kandi se yabyakiriye ate?

18 Kubera ko Mariya yagombaga kugira icyo abwira Yozefu, birashoboka ko atategereje ko inda igaragara ngo abone kubimubwira. Ariko mbere y’uko abimubwira, ashobora kuba yaribazaga ukuntu uwo muntu mwiza kandi watinyaga Imana yari bwakire iyo nkuru. Icyakora yaramwegereye, maze amubwira uko byamugendekeye. Nk’uko nawe ushobora kubyiyumvisha, Yozefu yarahangayitse cyane. Yumvaga yakwemera ibyo uwo mukobwa w’incuti ye amubwira, ariko byasaga n’aho uwo mukobwa yari yaramuhemukiye. Bibiliya ntitubwira icyo Yozefu yatekereje. Ariko ivuga ko yafashe umwanzuro wo gutandukana na we, kuko icyo gihe iyo abantu babaga baremeranyijwe kubana bafatwaga nk’aho bashyingiranywe. Icyakora Yozefu ntiyifuzaga kumukoza isoni no kumuha rubanda. Ni yo mpamvu yahisemo gutandukana na we mu ibanga (Mat 1:18, 19). Mariya agomba kuba yarababajwe no kubona Yozefu wari umuntu mwiza ababazwa n’ibintu bitari byarigeze bibaho. Ariko kandi, ntiyigeze arakazwa n’uko Yozefu atemeraga ibyo yamubwiye.

19. Yehova yafashije ate Yozefu gufata umwanzuro mwiza?

19 Yehova yafashije Yozefu gukora ibikwiriye. Umumarayika w’Imana yamumenyesheje mu nzozi ko Mariya yasamye inda mu buryo bw’igitangaza. Ibyo bigomba kuba byarahumurije Yozefu, maze kimwe na Mariya agakora ibyo Yehova yamutegetse. Yazanye Mariya iwe maze yitegura gusohoza inshingano yihariye yo kwita ku Mwana wa Yehova.​—Mat 1:20-24.

20, 21. Ni irihe somo abashakanye n’abitegura kurushinga bakura kuri Mariya na Yozefu?

20 Byaba byiza abashakanye ndetse n’abitegura kurushinga bakuye isomo kuri uwo muryango umaze imyaka 2.000 ubayeho. Iyo Yozefu yitegerezaga ukuntu umugore we wari ukiri muto yasohozaga inshingano za kibyeyi, yishimiraga cyane ubuyobozi yahawe n’umumarayika wa Yehova. Yozefu ashobora kuba yarabonye akamaro ko kwishingikiriza kuri Yehova mu gihe umuntu afata imyanzuro ikomeye (Zab 37:5; Imig 18:13). Kubera ko yari umutware w’umuryango, birumvikana ko yakomeje kujya afata imyanzuro mu bwitonzi no mu bugwaneza.

21 None se ni iki twavuga ku birebana n’impamvu yatumye Mariya yemera gushakana na Yozefu? Nubwo mu mizo ya mbere Yozefu yumvaga bimugoye kwiyumvisha ibyari byabaye kuri Mariya, Mariya yategereje ko Yozefu afata umwanzuro kuko ari we wari kuzaba umutware w’umuryango. Yiboneye rwose akamaro ko kwihangana, kandi iryo ni isomo ryiza ku Bakristokazi bashatse bo muri iki gihe. Birashoboka ko ibyo bintu byabaye kuri Yozefu na Mariya byabigishije byinshi ku birebana n’akamaro ko gushyikirana nta buryarya kandi nta wugize icyo akinga undi.​Soma mu Migani 15:22.

22. Umuryango wa Yozefu na Mariya wari wubatse ku ruhe rufatiro, kandi se ni iyihe migisha bari kuzabona?

22 Nta gushidikanya, uwo muryango wari ukimara gushingwa wari wubatswe ku rufatiro rukomeye. Bombi bakundaga cyane Yehova Imana, kandi bifuzaga kumushimisha bagaragaza ko ari ababyeyi bita ku nshingano yabo yo kurera. Birumvikana ko bari kuzabona imigisha myinshi, ariko bakanahura n’ingorane nyinshi. Bari biteguye kurera Yesu, agakura akaba umuntu ukomeye kuruta abandi bose babayeho ku isi.

^ par. 15 Muri izo ncuro, hari aho Mariya yavugaga amagambo yavuzwe n’umugore w’indahemuka witwaga Hana, na we Yehova yahaye umugisha akabyara.​—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Amasengesho abiri y’ingenzi,” kari mu Gice cya 6.