Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TWIGANE UKWIZERA KWABO | MARIYA

Yashize agahinda

Yashize agahinda

MARIYA yari apfukamye, yashenguwe n’agahinda bitavugwa. Ariko kandi, yari acyumva umwana we wari hafi gupfa aniha, dore ko hari hashize amasaha menshi ababara cyane. Nubwo hari ku manywa y’ihangu, ikirere cyahise gicura umwijima, maze isi iratigita cyane (Matayo 27:45, 51). Ibyo bishobora kuba byaratumye Mariya abona ko Yehova yashakaga kwereka isi ko na we ubwe yari ababajwe cyane n’urupfu rwa Yesu Kristo kurusha undi muntu uwo ari we wese.

Igihe umunsi wari uciye ikibu, ari na ko umwijima ugenda utwikira ikirere cy’aho hantu hitwaga Igihanga cyangwa Gologota, Mariya yatangiye kuririra umwana we (Yohana 19:17, 25). Uko bigaragara, yahise yibuka byinshi. Kimwe mu byo yibutse gishobora kuba ari icyabaye mbere y’imyaka igera kuri 33. Igihe we na Yozefu bari bajyanye uwo mwana wabo w’agaciro kenshi mu rusengero rw’i Yerusalemu akiri uruhinja, umusaza witwaga Simeyoni yarahumekewe, ahanura ibintu bikomeye byari kuzaba kuri Yesu, yongeraho ko Mariya yari kuzagira agahinda, akamera nk’aho inkota ndende imuhinguranyije (Luka 2:25-35). Uwo munsi ni bwo Mariya yasobanukiwe neza ko ayo magambo ari ukuri.

Mariya yari afite agahinda kenshi

Hari abavuga ko gupfusha umwana ari byo bintu bishavuza cyane, kandi ko ari byo bitera agahinda kurusha ibindi byose. Urupfu ni umwanzi ukomeye kandi twese rudutera agahinda (Abaroma 5:12; 1 Abakorinto 15:26). Ese ako gahinda umuntu aba afite gashobora gushira? Gusuzuma imibereho ya Mariya duhereye igihe Yesu yatangiriye umurimo kugeza igihe yapfiriye, biratwigisha byinshi ku birebana n’ukwizera kwafashije Mariya gushira agahinda kari kameze nk’inkota yamuhinguranyije.

“ICYO ABABWIRA CYOSE MUGIKORE”

Reka duse n’abasubira inyuma, turebe uko byari byifashe imyaka itatu n’igice mbere yaho. Mariya yatahuye ko hari ihinduka ryari rigiye kuba. Mu mugi muto wa Nazareti, abantu barimo baganira ibirebana na Yohana Umubatiza n’ubutumwa bwe bushishikaje burebana no kwihana. Mariya yatahuye ko uwo mwana we w’imfura yabonaga ko ubwo butumwa bwari nk’ikimenyetso kimwereka ko igihe cyari kigeze ngo atangire umurimo we (Matayo 3:1, 13). Mariya n’abari bagize umuryango we bari kubabazwa cyane no kubura Yesu mu muryango wabo. Kubera iki?

Yozefu umugabo wa Mariya ashobora kuba yari yarapfuye. Niba ari ko byari bimeze, Mariya yari azi ukuntu gupfusha bitera agahinda. * Yesu ntiyitwaga “umwana w’umubaji” gusa, ahubwo yanitwaga ‘umubaji.’ Ibyo bigaragaza ko yari yarakomeje umwuga wa se, kandi akaba ari we wari warasigaranye inshingano yo gutunga umuryango, mu bari bawugize hakaba harimo barumuna be nibura batandatu (Matayo 13:55, 56; Mariko 6:3). Nubwo Yesu yari yaratoje murumuna we Yakobo uwo mwuga, uko bigaragara akaba ari we wamukurikiraga, kubura umwana w’imfura mu muryango ntibyari byoroshye. Ese n’ubundi ko Mariya atari yorohewe, ibyo ntibyari kumuhuhura? Nta wamenya. Ariko hari ikibazo cy’ingenzi dushobora kwibaza: ese igihe Yesu w’i Nazareti yari kuba Yesu Kristo, ari we Mesiya wari umaze igihe kirekire yarasezeranyijwe, Mariya yari kuzabyakira ate? Hari inkuru yo muri Bibiliya yagize icyo ibivugaho.—Yohana 2:1-12.

Yesu yagiye kureba Yohana aramubatiza, maze aba abaye Mesiya cyangwa uwo Imana yasutseho umwuka (Luka 3:21, 22). Hanyuma, yatangiye gutoranya abigishwa be. Nubwo umurimo we wihutirwaga cyane, yajyaga afata umwanya agasabana n’incuti n’abavandimwe. We na nyina, abigishwa be n’abavandimwe be, batashye ubukwe mu mugi w’i Kana, ushobora kuba wari wubatse ku gasozi, ku birometero bigera hafi kuri 13 uturutse i Nazareti. Igihe ibirori byari birimbanyije, Mariya yaje kubona ko hari ikibazo. Ashobora kuba yari yabonye bene wabo w’abageni bicirana amaso, ari na ko bongorerana bahangayitse. Divayi yari yashize. Mu muco w’iwabo, gushirirwa na divayi byari gukoza isoni umuryango, bigatuma ubwo bukwe bugenda nabi. Ku bw’ibyo, Mariya yishyize mu mwanya wabo maze yegera Yesu.

Mariya yabwiye umuhungu we ati “nta divayi bafite.” Yari yiteze ko Yesu abikoraho iki? Nubwo tutabyemeza neza, yari azi ko umuhungu we afite ububasha kandi ko yari kuzakora ibitangaza. Ashobora kuba yari yizeye ko yari agiye gutangirira aho. Mbese ni nk’aho yarimo amubwira ati “mwana wa, gira icyo ubamarira.” Igisubizo Yesu yamuhaye kigomba kuba cyaramutunguye. Yaramushubije ati “mugore, mpuriye he nawe?” Nubwo hari abantu bafashe ayo magambo ya Yesu uko atari, kuba yaramubwiye atyo ntibigaragaza agasuzuguro. Bwari uburyo bwo kumucyaha mu kinyabupfura. Yashakaga kwereka nyina ko atari we ugomba kumwereka uko akwiriye gukora umurimo. Ibyo byarebaga Se Yehova.

Mariya yemeye ko umwana we amukosora kuko yari umugore w’umunyabwenge kandi wicishaga bugufi. Yegereye abari bashinzwe kugabura muri ibyo birori, maze arababwira ati “icyo ababwira cyose mugikore.” Mariya yari amaze kubona ko noneho atari we wagombaga kuyobora umuhungu we, ahubwo ko we n’abandi bari aho ari bo bagombaga gukurikiza amabwiriza abahaye. Yesu na we yagaragaje ko yari afitiye impuhwe abo bageni, nk’uko nyina na we yari yazibagiriye. Aho ni ho yakoreye igitangaza cya mbere ahindura amazi divayi. Ibyo byagize akahe kamaro? Byatumye ‘abigishwa be bamwizera,’ Mariya na we aramwizera. Ntiyari akimubona nk’umuhungu we, ahubwo yatangiye kumubona nk’Umwami n’Umukiza we.

Muri iki gihe hari byinshi ababyeyi bashobora kwigira ku kwizera kwa Mariya. Ni iby’ukuri ko nta wundi mubyeyi wigeze arera umwana umeze nka Yesu. Ariko kandi, iyo umwana wese ageze mu gihe cyo kuva mu bwana akaba umuntu mukuru, kubyakira bigora ababyeyi, dore ko uwo mwana aba adatunganye. Umubyeyi ashobora gukomeza gufata umwana we nk’aho akiri muto, ariko kumufata atyo ntibiba bikwiriye (1 Abakorinto 13:11). None se ababyeyi bafasha bate abana babo baba bamaze gukura? Bumwe mu buryo babikoramo, ni ukugaragaza ko bafite icyizere cy’uko abana babo b’indahemuka bazakomeza gushyira mu bikorwa inyigisho zo muri Bibiliya, kandi ko Yehova azabaha imigisha. Iyo umubyeyi agaragaje ko afitiye umwana we icyizere kandi ko amwiringira, bituma uwo mwana akura neza. Nta gushidikanya ko Yesu yishimiye uburyo Mariya yamushyigikiye mu myaka yakurikiyeho yabayemo ibintu byinshi kandi bishishikaje.

“ABAVANDIMWE BE NTIBAMWIZERAGA”

Amavanjiri ntatubwira byinshi ku birebana n’imibereho ya Mariya mu gihe cy’imyaka itatu n’igice Yesu yamaze akora umurimo. Ariko icyo dukwiriye kuzirikana ni uko agomba kuba yari umupfakazi, hakaba hashobora kuba hari abana bari barasigaye mu rugo yareraga ari wenyine. Ku bw’ibyo, niba ataraherekezaga Yesu mu murimo wo kubwiriza hirya no hino mu gihugu cyabo, impamvu yabimuteraga yaba yumvikana rwose (1 Timoteyo 5:8). Nubwo byari bimeze bityo ariko, yakomezaga gutekereza ku bintu byo mu buryo bw’umwuka yari yarigishijwe ku birebana na Mesiya, agakomeza no kujya mu materaniro mu isinagogi yo mu gace k’iwabo, nk’uko uwo muryango wari usanzwe ubigenza.—Luka 2:19, 51; 4:16.

Ku bw’ibyo se, igihe Yesu yigishirizaga mu isinagogi y’i Nazareti, Mariya ntiyaba yari mu bari bamuteze amatwi? Kumva umwana we atangaza ko ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya bwari bumusohoreyeho, bigomba kuba byaramushimishije cyane. Ariko nanone agomba kuba yarababajwe no kuba bene wabo b’Abanyanazareti bataremeye umwana we, bakaba baragerageje no kumwica.—Luka 4:17-30.

Nanone yababajwe n’ukuntu abandi bahungu be bakiriye ubutumwa Yesu yabagezagaho. Muri Yohana 7:5 havuga ko abavandimwe bane ba Yesu batari bahuje ukwizera na nyina. Hagira hati “abavandimwe be ntibamwizeraga.” Icyakora, Bibiliya nta cyo ivuga kuri bashiki ba Yesu bageraga nibura kuri babiri. * Uko byaba biri kose, Mariya yari azi ukuntu kuba mu muryango w’abantu badahuje imyizerere bibabaza cyane. Kugira ngo akomeze gukurikiza ukuri ko muri Bibiliya mu budahemuka, ari na ko agerageza kugera ku mutima abari bagize umuryango we atabashyizeho agahato cyangwa ngo ahangane na bo, byamusabaga gushyiraho imihati.

Hari igihe bene wabo ba Yesu, hakaba hagomba kuba harimo na bene nyina, biyemeje kujya ‘kumufata,’ kuko bibwiraga ko yari “yataye umutwe” (Mariko 3:21, 31). Nubwo Mariya yari kumwe n’abo bahungu be, ntiyabonaga ibintu nka bo. Ashobora kuba yaribwiraga wenda ko hari icyo bari kwigira kuri Yesu, bigatuma barushaho kumwizera. Ese baramwizeye? Nubwo Yesu yakomeje gukora ibitangaza no kwigisha inyigisho z’ukuri zihebuje, abandi bana ba Mariya ntibamwizeye. None se Mariya yaba yarihebye, yibaza icyo yakora ngo abagere ku mutima?

Ese nawe waba uba mu muryango w’abantu badahuje imyizerere? Ukwizera kwa Mariya gushobora kukwigisha byinshi. Nubwo bene wabo batizeraga, ntiyatereye iyo. Ahubwo yahisemo kubareka kugira ngo bibonere ukuntu ukwizera kwe kwatumaga agira ibyishimo n’amahoro. Ku rundi ruhande, yakomeje gushyigikira uwo mwana we wari indahemuka. None se yakumburaga Yesu? Ese hari igihe yumvaga yifuje ko Yesu yaba ari kumwe na we n’abandi bagize umuryango? Niba byaranabayeho, yarifataga ntibimubabaze. Yabonaga ko gushyigikira Yesu no kumutera inkunga ari inshingano ihebuje. Byaba byiza nawe ufashije abana bawe gushyira Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo.

“INKOTA NDENDE IZAGUHINGURANYA”

Ese kuba Mariya yarizeraga Yesu byamuhesheje ingororano? Yehova yaramugororeye nk’uko yagiye agororera abandi bagaragu baranzwe no kwizera (Abaheburayo 11:6). Tekereza uko yumvaga ameze igihe yiyumviraga uko umwana we yigisha, cyangwa igihe babimubwiraga.

Ingero nyinshi zo mu migani ya Yesu zerekana ko Mariya na Yozefu bari baramutoje neza

Ese mu migani Yesu yacaga, Mariya yaba yaratahuraga bimwe mu byaranze ubuzima bwa Yesu akiri umwana, igihe babaga i Nazareti? Ese igihe Yesu yavugaga ibirebana n’umugore wakubuye inzu ye ashakisha igiceri yari yataye, ibirebana no gusya ushaka ifu yo gukoramo imigati cyangwa ibirebana no gucana itara ukaritereka ku gitereko cyaryo, Mariya yaba yaributse uko byari byifashe igihe yafatanyaga na Yesu gukora iyo mirimo yo mu rugo ya buri munsi, igihe Yesu yari akiri umwana muto (Luka 11:33; 15:8, 9; 17:35)? Ese igihe Yesu yavugaga ko umugogo we utaruhije kandi ko umutwaro we utaremereye, Mariya yaba yaributse ukuntu yitegerezaga Yozefu ku gicamunsi, yigisha Yesu uko baconga igiti kandi bakagisena bitonze kigahinduka umugogo, ku buryo itungo ryawikorera bitarigoye (Matayo 11:30)? Nta gushidikanya ko Mariya yashimishijwe cyane no gutekereza ku nshingano ihebuje Yehova yamuhaye, yo kurera uwo mwana w’umuhungu wari kuzaba Mesiya no kumutoza. Ashobora kuba yarishimiye cyane kumva uko Yesu umwigisha ukomeye kurusha abandi bose ku isi yigishaga, agahera ku bintu byakundaga kubaho mu buzima busanzwe, akabikuramo amasomo y’ingenzi cyane kurusha ayandi.

Ariko kandi, Mariya yakomeje kwicisha bugufi. Ntiyigeze yemera ko umwana we amutera kwirata ashaka ko abantu bamwemera, cyangwa ngo bamufate nk’ikigirwamana. Mu gihe cy’umurimo wa Yesu, hari umugore wari kumwe n’imbaga y’abantu waranguruye ijwi, avuga ko Mariya ahirwa kuko yabyaye Yesu. Ariko Yesu yaramushubije ati “oya, ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza” (Luka 11:27, 28). Igihe abantu babwiraga Yesu ko nyina n’abavandimwe bari hafi aho, yababwiye ko umuntu wese umwizera ari we nyina akaba n’umuvandimwe we. Aho kugira ngo Mariya arakare, yahise yumva icyo Yesu yashakaga kuvuga. Kugirana isano yo mu buryo bw’umwuka n’abantu ni byo by’ingenzi kuruta kugirana na bo isano y’amaraso.—Mariko 3:32-35.

Icyakora, ntitwabona uko dusobanura agahinda Mariya yagize igihe yabonaga umuhungu we yicwa urw’agashinyaguro, ku giti cy’umubabaro. Intumwa Yohana wiboneye urupfu rwe, yaje kubara iyo nkuru maze avuga ikintu gishishikaje. Mu gihe cy’urupfu rwa Yesu, Mariya yari ahagaze “hafi y’igiti cy’umubabaro cya Yesu.” Koko rero, nta cyari kubuza uwo mubyeyi w’indahemuka kandi ukunda umwana we kuguma iruhande rwe kugeza ku iherezo. Yesu yaramubonye kandi agira icyo avuga, nubwo guhumeka byamubabazaga cyane, no kuvuga bikamugora. Yahaye intumwa Yohana inshingano yo kwita kuri nyina. Kubera ko abavandimwe ba Yesu bari batarizera, nta n’umwe yahaye iyo nshingano, ahubwo yayihaye uwo mwigishwa we wizerwa. Ku bw’ibyo, Yesu yerekanye ko abagabo b’Abakristo bagombye kwita ku bagize imiryango yabo, cyane cyane mu birebana n’ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka.—Yohana 19:25-27.

Amaherezo igihe Yesu yapfaga, Mariya yagize agahinda kenshi kagereranywa no guhinguranywa n’inkota ndende, nk’uko byari byarahanuwe. Niba tutiyumvisha agahinda yagize, kwiyumvisha ibyishimo yagize nyuma y’iminsi itatu byo byarushaho kutugora. Mariya yabonye igitangaza kiruta ibindi byose igihe yabonaga Yesu yazutse. Kandi ibyishimo bye byabaye byinshi kurushaho, kuko nyuma yaho Yesu yabonekeye umuvandimwe we Yakobo ari wenyine (1 Abakorinto 15:7). Kuba Yakobo yaravuganye na Yesu byaramushimishije, bishimisha n’abandi bavandimwe ba Yesu. Bibiliya ivuga ko nyuma yaho baje kwizera ko Yesu ari we Kristo. Bidatinze, batangiye kujya bajyana na nyina mu materaniro ya gikristo kandi ‘bakomeza gusenga’ (Ibyakozwe 1:14). Nyuma y’igihe, babiri muri bo, ari bo Yakobo na Yuda, baje kwandika ibitabo byo muri Bibiliya.

Mariya yishimiye kubona abandi bahungu be na bo baba Abakristo bizerwa

Mariya avugwa muri Bibiliya bwa nyuma ari kumwe n’abahungu be mu materaniro basenga. Mbega ukuntu inkuru ya Mariya irangira neza, kandi se mbega urugero rwiza yadusigiye! Ukwizera kwe kwatumye ashira agahinda kenshi yari afite abona ingororano ihebuje. Nitwigana ukwizera kwe, tuzarokoka ibyago byose iyi si ishobora kuduteza, kandi tuzabona ingororano tudashobora kwiyumvisha.

^ par. 8 Inkuru zo mu Mavanjiri ntizivuga ibya Yozefu nyuma y’ibyabaye igihe Yesu yari afite imyaka 12. Uvugwa nyuma yaho ni nyina wa Yesu n’abandi bana. Ndetse hari aho Yesu yiswe “umuhungu wa Mariya,” aho kwitwa umuhungu wa Yozefu.—Mariko 6:3.

^ par. 16 Kubera ko Yozefu atari yarabyaye Yesu, abo bavandimwe ba Yesu bavukanaga na we kuri nyina gusa.—Matayo 1:20.