Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TWIGANE UKWIZERA KWABO | REBEKA

“Ndajyana na we”

“Ndajyana na we”

UMUGOROBA urakubye. Sa n’ureba Rebeka agenda yitegereza imisozi. Amaze ibyumweru byinshi ku ngamiya, kandi amaze kumenyera kuyigendaho. Aragenda yitarura akarere ka Harani yakuriyemo, kari iyo kure mu majyaruguru y’uburasirazuba. Ese azongera kubonana n’abagize umuryango we? Kubera ko ari hafi kugera iyo ajya, agomba kuba yaribazaga byinshi ku birebana n’amaherezo ye.

Rebeka n’abo bari kumwe bari bamaze kugenda igice kinini cya Kanani, bageze mu karere ka Negebu (Intangiriro 24:62). Kari akarere gakakaye kandi kuzuye ibihuru ku buryo kuhororera amatungo bitari byoroshye. Ariko ntibari kubura ubwatsi bw’amatungo yabo. Rebeka ashobora kuba yaragendaga abona intama. Umugabo wari ugeze mu za bukuru wari urangaje imbere abo bantu bose, we yari ahamenyereye. Uwo mugabo si we wari kurota abonanye na shebuja ngo amugezeho inkuru nziza yari amuzaniye, y’uko Rebeka yari agiye kuba umugore wa Isaka! Ariko Rebeka ashobora kuba yaribazaga uko ubuzima bwe bwari kuzamera ageze muri icyo gihugu. Ashobora no kuba yaribazaga uko fiyanse we asa. Ese mama, uwo fiyanse we yari kumwishimira? Ese igihe bari kuba bamaze kubonana, Rebeka we yari kumva ameze ate? Kwibaza ibyo bibazo byari bikwiriye, kuko batari barigeze babonana.

Mu bihugu byinshi, ababyeyi bashobora kuba badahitiramo abana babo abo bazabana, ariko hari n’aho bimenyerewe. Uko byaba biri kose, zirikana ko Rebeka yari agiye gushyingirwa ahantu atazi. Yarangwaga n’ubutwari n’ukwizera gukomeye. Mu gihe hagize igihinduka mu mibereho yacu, natwe twagombye kurangwa n’ubutwari no kwizera. Ariko hari indi mico ihebuje ifitanye isano n’ukwizera Rebeka yari afite. Ni iyihe?

“INGAMIYA ZAWE NA ZO NDAZUHIRA”

Hari ibintu bikomeye byari bigiye guhindura ubuzima bwa Rebeka, nubwo byatangiye ari ibintu bisanzwe. Yakuriye mu mugi wa Harani, muri Mezopotamiya cyangwa hafi yaho, kandi ababyeyi be bari batandukanye n’abandi baturage baho hafi ya bose. Ababyeyi be basengaga Yehova, aho gusenga ikigirwamana cy’ukwezi cyitwaga Sini.—Intangiriro 24:50.

Rebeka yari umukobwa mwiza ariko ubwiza bwe ntibwari ubw’inyuma gusa. Yari umwari w’umunyamwete uzira uburara n’ubwomanzi. Nubwo iwabo bari abakire, ntibari baramureze bajeyi cyangwa ngo bamuteteshe; yari yaratojwe gukora. Kimwe n’abandi bakobwa benshi b’icyo gihe, Rebeka yari afite imirimo ya buri munsi yakoraga, urugero nko kuvoma. Buri mugoroba yafataga akabindi akajya ku iriba.—Intangiriro 24:11, 15, 16.

Umugoroba umwe amaze kuzuza ikibindi cye, hari umusaza waje amusanganira, aramubwira ati “mpa utuzi two kunywa muri icyo kibindi cyawe.” Yamusabye utuzi duke, kandi atumusaba mu kinyabupfura. Rebeka yaje kubona ko uwo mugabo yari yakoze urugendo rurerure, maze ahita atura ikibindi cye, hanyuma amuha amazi yari afutse aranywa, kugeza igihe ashiriye inyota. Yaje no kubona ko ingamiya icumi z’uwo mugabo zari zipfukamye ngo zishoke, ariko zigasanga ikibumbiro cyumye kera. Rebeka yarakebutse abona uko uwo musaza amwitegereza yitonze n’impuhwe nyinshi, na we yumva ko agomba kumufasha uko bishoboka kose. Ni ko kuvuga ati “ingamiya zawe na zo ndazuhira kugeza aho ziri burangirize kunywa.”—Intangiriro 24:17-19.

Zirikana ko Rebeka atuhiye ingamiya gusa, ahubwo yavuze ko yari buzuhire kugeza zihaze. Ingamiya imwe ifite inyota ishobora kunywa amazi angana na litiro 95 (hafi amajerekani 5)! Tekereza amasaha agomba kuba yaramaze avoma, kugira ngo zose uko ari icumi azuhire kugeza zihaze! Byaje kugaragara ko izo ngamiya zitari zifite inyota nyinshi. * Ariko se Rebeka yari abizi igihe yavugaga ko agiye kuzuhira? Oya. Icyo yifuzaga ni ukwakira neza uwo musaza batari baziranye, kandi uwo musaza yishimiye uko uwo mukobwa yamwakiriye. Uwo musaza yakomeje kwitegereza uko uwo mwari yavomaga amazi akaza kuyasuka mu kibumbiro, akongera agasubirayo, gutyo gutyo.—Intangiriro 24:20, 21.

Rebeka yari umunyamwete kandi yagiraga urugwiro

Rebeka yadusigiye urugero rwiza. Muri iki gihe ubwikunde burogeye. Byari byarahanuwe ko abantu bari kuzaba “bikunda,” batita ku bandi (2 Timoteyo 3:1-5). Abakristo bifuza kurwanya iyo ngeso bashobora kuvana isomo kuri uyu mukobwa wahatanye akavomera ingamiya icumi zose!

Nta gushidikanya ko Rebeka yabonaga uko uwo musaza yamwitegerezaga. Icyakora nta kintu kibi cyari kibyihishe inyuma, ahubwo yamwitegerezaga atangaye, amwibazaho byinshi kandi amwishimiye. Rebeka arangije, wa musaza yamuhaye impano z’imirimbo ikoze mu mabuye y’agaciro. Hanyuma yaramubajije ati “uri umukobwa wa nde? Ndakwinginze, mbwira. Ese mu nzu ya so twabonayo icumbi?” Uwo mukobwa amaze kumusubiza, wa musaza yasabwe n’ibyishimo. Rebeka na we yaramubwiye ati “dufite ubwatsi n’ibiryo by’amatungo byinshi, kandi n’aho kurara harahari.” Icyo gisubizo cyari cyiza cyane, kuko uwo musaza yari kumwe n’abandi bantu. Hanyuma Rebeka yamugiye imbere ariruka, maze abwira nyina uko byagenze.—Intangiriro 24:22-28, 32.

Rebeka yari yaratojwe kwakira abashyitsi. Muri iki gihe uwo muco na wo uragenda ukendera. Nguwo undi muco twakwigira kuri Rebeka. Kwizera Imana byagombye gutuma twakirana abashyitsi urugwiro. Yehova yita ku bantu kuko agirira bose ubuntu, kandi yifuza ko abagaragu be bamwigana. Iyo twakira abantu tutiteze ko bazatwitura, dushimisha Data wo mu ijuru.—Matayo 5:44-46; 1 Petero 4:9.

“UZASHAKIRE UMUHUNGU WANJYE UMUGORE”

Ese ubundi uwo musaza twakomeje kuvuga ni nde? Yari umugaragu wa Aburahamu, Aburahamu uwo akaba yaravaga inda imwe na sekuru wa Rebeka. Ni yo mpamvu yakiriwe neza mu rugo rwa Betuweli ari we se wa Rebeka. Uwo mugaragu ashobora kuba yaritwaga Eliyezeri. * Bamwakiriye neza baramuzimanira, ariko yanga kurya ataravuga ikimugenza (Intangiriro 24:31-33). Ngaho sa n’uwiyumvisha ukuntu yavuganaga ibyishimo, kuko yari yiboneye ibimenyetso byerekana ko Yehova Imana ye yari yamufashije kugera ku mugambi we wari ukomeye. Yamufashije ate?

Sa n’ureba Eliyezeri arimo abara inkuru, Betuweli ari we se wa Rebeka na Labani musaza we bamuteze amatwi. Yababwiye ko Yehova yari yarahereye Aburahamu umugisha i Kanani, kandi ko we na Sara bari barabyaye umuhungu witwa Isaka wari kuzaragwa ibyabo byose. Aburahamu yari yamuhaye ubutumwa bw’ingenzi yagombaga gusohoza. Yagombaga gushakira Isaka umugore muri bene wabo ba Aburahamu bari i Harani.—Intangiriro 24:34-38.

Aburahamu yarahije umugaragu we ngo amwemerere ko atari kuzashakira umuhungu we Isaka umugore mu Banyakanani, kuko batubahaga Yehova Imana kandi ntibamusenge. Aburahamu yari azi ko Yehova yari kuzahana Abanyakanani mu gihe gikwiriye, abahora ibyaha byabo. Ntiyifuzaga ko Isaka yifatanya n’abo bantu mu bwiyandarike bwabo. Nanone yari azi ko umwana we yari kuzagira uruhare rukomeye mu isohozwa ry’amasezerano y’Imana.—Intangiriro 15:16; 17:19; 24:2-4.

Eliyezeri yakomeje abwira abari bamucumbikiye ko igihe yari hafi kugera i Harani, yasenze Yehova Imana, amusaba kumutoranyiriza uwari kuzaba umugore wa Isaka. Yari kumubwirwa n’iki? Yasabye Imana ko uwari kuzaba umugore wa Isaka yaza ku iriba, kandi ko Eliyezeri namusaba amazi, uwo mukobwa yazayamuha, akuhira n’ingamiya ze (Intangiriro 24:12-14). Ni nde waje ku iriba agakora ibyo byose? Nta wundi uretse Rebeka. Tekereza uko yumvise ameze niba yarumvaga ibyo Eliyezeri yabwiraga abo mu muryango we!

Inkuru ya Eliyezeri yashimishije cyane Betuweli na Labani. Baravuze bati “ibyo byaturutse kuri Yehova.” Ni bwo bemeye gutanga Rebeka bakamushyingira Isaka, bakurikije umuco wabo (Intangiriro 24:50-54). Ese ibyo bisobanura ko Rebeka yari kubakurikira gusa nta cyo abivuzeho?

Ibyumweru bike mbere yaho, Eliyezeri yari yarabajije Aburahamu ati “uwo mukobwa niyanga kuzana nanjye bizagenda bite?” Aburahamu yaramushubije ati “ntuzaba ukiboshywe n’indahiro wandahiye” (Intangiriro 24:39, 41). Rebeka yari afite uburenganzira bwo kubyemera cyangwa akabyanga. Eliyezeri yishimiye cyane ko yageze ku mugambi we, ku buryo bukeye bwaho yahise asaba ko bamusezerera agahita ajyana na Rebeka. Icyakora abagize umuryango wa Rebeka bifuzaga ko yagumana na bo nibura indi minsi icumi. Hanyuma baravuze bati “reka duhamagare umukobwa tumubaze, twumve irimuva mu kanwa.”—Intangiriro 24:57.

Rebeka yagombaga gufata umwanzuro ukomeye mu buzima bwe. Uwuhe? Ese yari guhera ku mpuhwe za se na musaza we, maze akabasaba kutajya ahantu atazi, cyangwa yabonaga ko kugira uruhare mu mugambi wari uyobowe na Yehova, ari byo by’ingenzi? Igisubizo yatanze cyagaragaje uko yabonaga ibyari bigiye kumubaho. Yaravuze ati “ndajyana na we.”—Intangiriro 24:58.

Rebeka yadusigiye urugero rwiza. Nubwo umuco wacu ushobora kuba utandukanye cyane n’uw’iwabo, hari isomo dushobora kumwigiraho ku bijyanye no gushaka. Icyo yashyiraga imbere si ibyo yashakaga, ahubwo ni ibyo Imana ye Yehova yashakaga. Ijambo ry’Imana ritanga inama ku birebana no gushaka, hakubiyemo uko wahitamo uwo muzabana cyangwa uko wakubaka urugo (2 Abakorinto 6:14, 15; Abefeso 5:28-33). Nimucyo twigane Rebeka dukora ibyo Imana ishaka.

“URIYA MUGABO NI NDE?”

Umuryango wa Betuweli wasabiye Rebeka imigisha, hanyuma we na Debora wamwitagaho kuva akiri muto hamwe n’abandi baja, bashyira nzira bakurikira Eliyezeri (Intangiriro 24:59-61; 35:8). Mu gihe gito, Harani bari bamaze kuyita kure. Bari bagiye gukora urugendo rw’ibirometero 800 cyangwa birenga, rwari kuzamara ibyumweru bitatu. Urwo rugendo ntirwari rworoshye! Nubwo Rebeka yari asanzwe abona ingamiya, ntitwakwemeza ko yari amenyereye kuzigendaho. Bibiliya ivuga ko iwabo bari aborozi, batari abacuruzi bagendaga ku ngamiya (Intangiriro 29:10). Abantu batari bamenyereye kugendera ku ngamiya bayinubiraga bataragera na kure.

Ariko Rebeka yakomeje guhanga amaso imbere, agerageza kubaza Eliyezeri ibirebana na Isaka n’umuryango we. Sa n’ureba uwo musaza amuganiriza mu mugoroba barimo bota, amubwira ibyo Imana yari yarasezeranije incuti yayo Aburahamu. Imana yari kuzatuma mu rubyaro rwa Aburahamu havuka uwari kuzahesha imigisha abantu bose. Tekereza uko Rebeka yumvise ameze, igihe yamenyaga ko isezerano rya Yehova ryari kuzasohora binyuze kuri Isaka wari ugiye kuba umugabo we!—Intangiriro 22:15-18.

Rebeka yagaragaje umuco uhebuje wo kwicisha bugufi

Amaherezo, igihe cyarageze nk’uko twabivuze mu ntangiriro y’iyi ngingo. Umunsi umwe ari nimugoroba, igihe bari mu rugendo bamaze kurenga i Negebu, Rebeka yabonye umugabo agendagenda mu mirima, ari na ko abitegereza cyane yibaza byinshi. Bibiliya igira iti “arururuka ava ku ngamiya.” Agomba kuba atarategereje ko ingamiya yunama ngo abone kururuka. Ni bwo yabajije uwari umuzanye ati “uriya mugabo ugenda mu gasozi uje adusanganira ni nde?” Amaze kumenya ko ari Isaka, yahise yitwikira igitambaro ku mutwe (Intangiriro 24:62-65). Kubera iki? Cyari ikimenyetso cy’uko yubashye uwari ugiye kumubera umugabo. Nubwo hari abashobora gutekereza ko kuganduka bitagihuje n’igihe, twese twagombye kuvana isomo kuri Rebeka wicishaga bugufi kuko ari iby’ingenzi.

Isaka wari umaze kugira imyaka igera kuri 40, yari akibabajwe na nyina ari we Sara wari umaze imyaka itatu apfuye. Ibyo bigaragaza ko yari umugabo wari ufite urukundo rurangwa n’ubwuzu. Yari agize imigisha kuko yari abonye umugore w’umunyamwete, ugira urugwiro kandi wicisha bugufi. Byagenze bite nyuma y’aho? Bibiliya igira iti Isaka “aramukunda cyane.”—Intangiriro 24:67; 26:8.

Muri iki gihe, natwe dushobora kumva dukunze Rebeka, nubwo hashize imyaka igera hafi ku bihumbi bine abayeho. Ese ntitwishimira imico yagaragaje urugero nk’ubutwari, kugira urugwiro no kwicisha bugufi? Nimucyo twese, abato n’abakuru, abagabo n’abagore, abashatse n’ingaragu, twigane ukwizera kwe.

^ par. 10 Hari ku mugoroba, kandi iyo nkuru ntivuga ko Rebeka yatinze ku iriba. Nanone ntivuga ko yageze iwabo abandi baryamye cyangwa ko hari uwaje kureba impamvu yari yatinze gutaha.

^ par. 15 Nubwo muri iyi nkuru hatavugwamo izina rya Eliyezeri, agomba kuba ari we. Aburahamu yateganyaga kuzaraga Eliyezeri ibye byose, kuko yari ataragira umuragwa. Ubwo rero agomba kuba ari we wari mukuru kandi wizerwaga mu bagaragu ba Aburahamu. N’ubundi kandi, umugaragu uvugwa muri iyi nkuru ni umwe na Eliyezeri.—Intangiriro 15:2; 24:2-4.