Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 12

Yahumurijwe n’Imana ye

Yahumurijwe n’Imana ye

1, 2. Ni iki cyabaye ku munsi utari kuzibagirana mu buzima bwa Eliya?

ELIYA ariruka mu mvura, ari na ko ikirere kirushaho kwijima. Aracyafite urugendo rurerure agomba gukora kugira ngo agere i Yezereli, kandi arakuze. Nyamara yirutse ubutaruhuka, kuko “ukuboko kwa Yehova” kwari kumuriho. Nta kindi gihe yari yarigeze agira imbaraga nk’izo yari afite icyo gihe. Nawe tekereza umuntu wirutse agasiga amafarashi yakururaga Umwami Ahabu, wari mu igare rye.​Soma mu 1 Abami 18:46.

2 Eliya yari ashigaje urugendo rurerure. Sa n’umureba arimo yiruka, yihanagura ibitonyanga by’imvura, ari na ko atekereza kuri uwo munsi atari kuzibagirwa mu buzima bwe. Nta gushidikanya ko ibyari bimaze kuba byari byagaragaje ko Yehova, Imana Eliya yasengaga, ari we Mana y’ukuri kandi ko ari we ukwiriye gusengwa. Eliya ntiyashoboraga kubona umusozi wa Karumeli wari inyuma ye, kuko wari kure ye kandi imvura nyinshi n’ibicu bikaba byaratumaga utagaragara. Aho ni ho Yehova yaneshereje Bayali mu buryo budasubirwaho akoresheje Eliya. Icyo gihe byaragaragaye ko abahanuzi ba Bayali babarirwaga mu magana bari abahanuzi b’ibinyoma, maze bakanirwa urubakwiriye. Hanyuma Eliya yasenze Yehova amusaba kuvanaho amapfa yari amaze imyaka itatu n’igice yarazahaje icyo gihugu, maze imvura irashyira iragwa.​—1 Abami 18:18-45.

3, 4. (a) Kuki icyizere cya Eliya cyari cyose igihe yajyaga i Yezereli? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

3 Igihe Eliya yari amaze kugenda ibirometero 30 akagera i Yezereli, icyizere cyari cyose. Ashobora kuba yaratekerezaga ko noneho ibintu byari bigiye guhinduka. Yumvaga ko Ahabu yagombaga guhindura imitekerereze. Akurikije ibyo yari yiboneye, nta kindi yagombaga gukora uretse kureka gusenga Bayali, akabibuza n’umwamikazi Yezebeli, kandi akareka gutoteza abagaragu ba Yehova.

“Eliya, . . . agenda yiruka atanga Ahabu i Yezereli”

4 Iyo ibintu bigenze uko twabyifuzaga, ni ibisanzwe ko twumva tugize icyizere. Dushobora gutekereza ko ibintu bizakomeza kutugendekera neza, tukaba dushobora no kwibwira ko ibibazo bikomeye twari dufite byarangiye. Iyo Eliya aza gutekereza atyo, ntibyari kuba bitangaje kuko “yari umuntu umeze nkatwe” (Yak 5:17). Icyakora ibibazo bya Eliya nta ho byari byagiye. Nyuma y’amasaha make, yatangiye kugira ubwoba kandi arahangayika, ku buryo yifuje gupfa. Byaje kugenda bite? Yehova yafashije ate umuhanuzi we kongera kugira ukwizera n’ubutwari? Reka tubisuzume.

Ibintu byahindutse mu buryo butunguranye

5. Ese ibyabereye ku musozi wa Karumeli byaba byaratumye Ahabu yubaha Yehova, kandi se tubibwirwa n’iki?

5 Ese igihe Ahabu yari ageze mu ngoro ye i Yezereli, hari ikintu kigaragaza ko yahindutse? Bibiliya igira iti “Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose n’ukuntu yicishije inkota abahanuzi bose” (1 Abami 19:1). Zirikana ko muri iyo nkuru, Ahabu atigeze avugamo iby’Imana ya Eliya, ari yo Yehova. Ahabu ntiyahaga agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Yabonaga ko ibitangaza byabaye uwo munsi ari ‘Eliya wabikoze.’ Biragaragara ko ibyo yari yabonye bitatumye atinya Yehova Imana. None se umugore we washakaga kwihorera, yakoze iki?

6. Ni ubuhe butumwa Yezebeli yoherereje Eliya, kandi se yashakaga kuvuga iki?

6 Yezebeli yahise azabiranywa n’uburakari, maze atuma kuri Eliya ati “nibigera ejo nk’iki gihe ntarakugenza nk’uko wagenje buri wese muri bo, imana zanjye zizampane, ndetse bikomeye” (1 Abami 19:2). Yamukangishaga ko yari kumwica urupfu rubi. Yezebeli yarahiriye ko natica Eliya uwo munsi kugira ngo ahorere abahanuzi ba Bayali, we ubwe yari kwemera gupfa. Ngaho sa n’ureba Eliya bamukanguye muri iryo joro ari ahantu haciriritse yari yaraye i Yezereli kandi imvura igwa, akumva ubutumwa buteye ubwoba bwari buzanywe n’intumwa yari yoherejwe n’uwo mwamikazi. Yabyifashemo ate?

Yagize ubwoba kandi acika intege

7. Eliya yumvise ameze ate nyuma yo kumva iterabwoba rya Yezebeli, kandi se yakoze iki?

7 Niba Eliya yaribwiraga ko intambara yarwanaga n’abasengaga Bayali yari irangiye, yahise abona ko yibeshyaga. Yezebeli yari akiri wa wundi. Abenshi muri bagenzi ba Eliya b’indahemuka bari barishwe bitegetswe na Yezebeli, kandi bisa n’aho ari we wari utahiwe. None se Eliya yumvise ameze ate nyuma yo kumva iterabwoba rya Yezebeli? Bibiliya igira iti “Eliya agira ubwoba.” Ese Eliya yaba yariyumvishaga neza urupfu rubabaje Yezebeli yari agiye kumwica? Kuba yaracitse intege ntibyaba bitangaje, niba yarakomeje kubitekerezaho. Uko byaba biri kose, Eliya ‘yarahunze kugira ngo akize ubugingo bwe,’ cyangwa mu yandi magambo kugira ngo akize amagara ye.​—1 Abami 18:4; 19:3.

Niba twifuza gukomeza kugira ubutwari, ntitwagombye gukomeza gutekereza cyane ku kaga katwugarije

8. (a) Ikibazo Petero yagize gihuriye he n’icya Eliya? (b) Ni irihe somo dukura kuri Eliya no kuri Petero?

8 Eliya si we muntu wenyine wari ufite ukwizera wahiye ubwoba. Hashize igihe kirekire Eliya abayeho, intumwa Petero na we yahuye n’icyo kibazo. Urugero, igihe Yesu yamuhaga ubushobozi bwo kugendera hejuru y’amazi, ‘yabonye ko umuyaga ari mwinshi,’ maze ashya ubwoba atangira kurohama. (Soma muri Matayo 14:30.) Ibyabaye kuri Eliya no kuri Petero bitwigisha isomo ry’ingenzi cyane. Niba twifuza gukomeza kugira ubutwari, ntitwagombye gukomeza gutekereza cyane ku kaga katwugarije. Ahubwo twagombye guhanga amaso Imana, yo Soko y’ibyiringiro n’imbaraga zacu.

“Ndarambiwe!”

9. Vuga uko urugendo rwa Eliya rwagenze n’uko yumvaga ameze igihe yahungaga.

9 Eliya amaze kugira ubwoba, yakoze urugendo rw’ibirometero 150 agana mu majyepfo y’uburengerazuba, ahungira mu mugi wa Berisheba uri hafi y’umupaka w’amajyepfo y’u Buyuda. Aho ni ho yasize umugaragu we, maze ajya mu butayu wenyine. Inkuru yo muri Bibiliya ivuga ko yagenze “urugendo rw’umunsi wose.” Sa n’umureba atangiye urugendo rwe mu gitondo izuba rirashe, nta n’impamba yitwaje. Yafashe urugendo ubwoba ari bwose kandi ahangayitse, anyura ahantu habi hadatuwe kandi hava izuba ry’igikatu. Uko izuba ryagendaga rirenga, ni ko Eliya yagendaga atentebuka ku buryo umugoroba wakubye nta gatege asigaranye. Amaze kugwa agacuho, yicaye munsi y’igiti cyitwa umurotemu, aho akaba ari ho yashoboraga kwikinga muri ubwo butayu.​—1 Abami 19:4.

10, 11. (a) Ni iki Eliya yasabye mu isengesho? (b) Wifashishije imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe, vuga uko abandi bagaragu ba Yehova biyumvaga igihe babaga bacitse intege.

10 Eliya yarihebye, maze asenga Imana ayisaba kwipfira. Yagize ati “nta cyo ndusha ba sogokuruza.” Yari azi neza ko icyo gihe ba sekuruza bari mu mva, ari umukungugu n’amagufwa gusa kandi ko nta cyo bashoboraga kumarira umuntu (Umubw 9:10). Eliya yumvaga nta cyo akimaze. Ntibitangaje rero kuba yaravuze ati “ndarambiwe!” Mbese, yumvaga kubaho nta cyo bikimumariye.

11 Ese kumva ko hari umugaragu w’Imana wigeze gucika intege bigeze aho, byagombye kuduca intege? Oya rwose. Bibiliya igaragaza ko hari abagabo n’abagore b’indahemuka batari bake bagize agahinda kenshi, bakagera n’ubwo bifuje gupfa. Muri bo harimo Rebeka, Yakobo, Mose na Yobu.​—Intang 25:22; 37:35; Kub 11:13-15; Yobu 14:13.

12. Niba warigeze kumva ucitse intege, wakwigana ute urugero rwa Eliya?

12 Kubera ko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira,’ ntibitangaje kuba hari igihe abantu benshi ndetse n’abagaragu b’Imana b’indahemuka bumva bacitse intege (2 Tim 3:1). Nawe niwumva umeze utyo, uzakurikize urugero rwa Eliya, maze usuke ibiguhangayikishije byose imbere ya Yehova, kuko ari “Imana nyir’ihumure ryose.” (Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4.) None se Yehova yaba yarahumurije Eliya?

Yehova yagaburiye umuhanuzi we

13, 14. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yakoresheje umumarayika agafasha umuhanuzi we wari uhangayitse? (b) Kuki duhumurizwa no kumenya ko Yehova azi ibyacu byose n’intege nke tugira?

13 Ese utekereza ko Yehova yumvise ameze ate, igihe yarebaga ku isi ari mu ijuru, akabona umuhanuzi we yakundaga arambaraye munsi y’igiti mu butayu yisabira gupfa? Si ngombwa ko twirirwa dukekeranya. Igihe Eliya yari asinziriye, Yehova yamwoherereje umumarayika. Umumarayika yakanguye Eliya mu bugwaneza, agira ati “byuka urye.” Eliya yahise abyuka ararya kuko umumarayika yari yamuteguriye ifunguro ryoroheje, rigizwe n’umugati n’amazi. Ese nibura yaba yarashimiye uwo mumarayika? Iyo nkuru ivuga gusa ko uwo muhanuzi yariye akanywa, hanyuma akongera akiryamira. Ese yari yihebye cyane ku buryo atashoboraga kuvuga? Uko byaba byaragenze kose, umumarayika yongeye kumukangura, bikaba bishoboka ko yabikoze mu rukerera. Yongeye kubwira Eliya ati “byuka urye,” maze yongeraho amagambo ashishikaje agira ati “kuko urugendo ufite ari rurerure cyane.”​—1 Abami 19:5-7.

14 Uwo mumarayika yari azi aho Eliya yari agiye kujya, kubera ko Imana yari yabimumenyesheje. Nanone yari azi ko Eliya we ubwe atari kubona imbaraga zo gukora urugendo rungana rutyo. Kuba dukorera Imana izi intego zacu, ikaba izi n’aho ubushobozi bwacu bugarukira kurusha uko tubizi, biraduhumuriza. (Soma muri Zaburi ya 103:13, 14.) Ese iryo funguro Eliya yahawe hari icyo ryamumariye?

15, 16. (a) Ibyokurya Yehova yahaye Eliya byatumye akora iki? (b) Kuki dukwiriye kwishimira uko Yehova yita ku bagaragu be muri iki gihe?

15 Bibiliya igira iti “arahaguruka ararya aranywa, ayo mafunguro atuma agira imbaraga ku buryo yagenze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, agera ku musozi w’Imana y’ukuri witwa Horebu” (1 Abami 19:8). Eliya yamaze iminsi 40 n’amajoro 40 atarya atanywa. Icyo gihe hari hashize imyaka igera kuri magana atandatu ibyo bibaye kuri Mose. Nanone hashize indi myaka igera hafi ku gihumbi, Yesu na we yamaze iminsi 40 n’amajoro 40 atarya atanywa (Kuva 34:28; Luka 4:1, 2). Nubwo iryo funguro ubwaryo ritigeze rivanaho ibibazo byose yari afite, ryamwongereye imbaraga mu buryo bw’igitangaza. Sa n’ureba uwo musaza atambuka bimugoye muri ubwo butayu, bukira bugacya, icyumweru kigashira ikindi kigataha, akamara hafi ukwezi n’igice muri urwo rugendo!

16 Yehova agaburira abagaragu be no muri iki gihe. Ntabaha amafunguro asanzwe mu buryo bw’igitangaza, ahubwo abaha andi mafunguro y’ingenzi cyane. Aha abagaragu be amafunguro yo mu buryo bw’umwuka (Mat 4:4). Iyo twize ibyerekeye Imana twifashishije Ijambo ryayo n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, turushaho kugira ukwizera gukomeye. Nubwo gufata ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka bidashobora kutuvaniraho ibibazo dufite, bishobora gutuma twihanganira ibibazo tutari kwihanganira. Nanone kandi, bizaduhesha ‘ubuzima bw’iteka.’​—Yoh 17:3.

17. Ni he Eliya yagiye, kandi se kuki ari ho yahisemo kujya?

17 Eliya yakoze urugendo rw’ibirometero bigera hafi kuri 320 kugira ngo agere ku musozi wa Horebu. Aho hantu hari hafite amateka yihariye, kuko ari ho Yehova Imana yari yarabonekeye Mose mu gihuru cyaka umuriro akoresheje umumarayika. Nanone aho hantu ni ho Yehova yagiraniye n’Abisirayeli isezerano ry’Amategeko. Eliya ahageze yihishe mu buvumo.

Uko Yehova yahumurije umuhanuzi we akanamukomeza

18, 19. (a) Ni ikihe kibazo umumarayika wa Yehova yabajije Eliya, kandi se yamushubije iki? (b) Ni izihe mpamvu eshatu Eliya yatanze zatumye acika intege?

18 Eliya ageze kuri Horebu, Yehova yamubajije binyuriye ku mumarayika ati “Eliya we, urakora iki aha?” Eliya ashobora kuba yarabajijwe icyo kibazo mu bugwaneza kuko cyatumye asuka imbere ya Yehova ibyari ku mutima we, maze na we si ukubivuga ntiyagira na kimwe asiga. Yaravuze ati “narwaniye ishyaka ryinshi Yehova Imana nyir’ingabo kuko Abisirayeli bishe isezerano mwagiranye, ibicaniro byawe barabisenya, bicisha inkota abahanuzi bawe ku buryo ari jye jyenyine wasigaye. None batangiye guhiga ubugingo bwanjye ngo banyice” (1 Abami 19:9, 10). Ayo magambo Eliya yavuze agaragaza ibintu nibura bitatu byari byamuciye intege.

19 Icya mbere, yumvaga yararuhiye ubusa. Nubwo yari amaze imyaka myinshi ‘arwana ishyaka ryinshi’ mu murimo wa Yehova, ashyira izina ryera ry’Imana na gahunda yo kuyisenga mu mwanya wa mbere, yabonaga ko ibintu byarushijeho kuzamba. Abari bagize ubwoko bw’Imana bakomeje kuba abahemu no kwigomeka, maze gusenga ibigirwamana bifata indi ntera. Icya kabiri, ni uko Eliya yumvaga ko yari wenyine. Yaravuze ati ‘ni jye jyenyine wasigaye,’ nk’aho ari we wenyine wari usigaye akorera Yehova muri icyo gihugu. Icya gatatu, ni uko Eliya yari afite ubwoba. Abenshi mu bahanuzi bagenzi be bari barishwe, kandi yari azi ko ari we wari utahiwe. Nubwo kugaragaza ibyo byiyumvo bitari kumworohera, ntiyemeye ko ubwibone cyangwa isoni bimubuza kubigaragaza. Kuba yarasenze Imana akayibwira ibyari ku mutima we, byabereye urugero rwiza abagaragu b’Imana bose b’indahemuka.​—Zab 62:8.

20, 21. (a) Vuga ibintu Eliya yabonye igihe yari ku mwinjiro w’ubuvumo ku musozi wa Horebu. (b) Kuba Yehova yareretse Eliya imbaraga ze byamwigishije iki?

20 Yehova yakoze iki kugira ngo amare Eliya ubwoba n’impungenge? Umumarayika yabwiye Eliya ngo ahagarare ku mwinjiro w’ubuvumo. Nubwo Eliya atari azi ibyari bigiye kuba, yarumviye. Hahise haza inkubi y’umuyaga ikomeye ifite urusaku rwinshi, isatura imisozi kandi imenagura ibitare. Sa n’ureba umuyaga urimo uhuha, maze Eliya akikinga mu maso umwenda w’ubwoya uremereye wamwizingiyeho. Nanone yagombaga gukora uko ashoboye kugira ngo atagwa, kuko n’ubutaka bwari bwatangiye gutigita no gusaduka, kubera umutingito wari wibasiye ako karere. Igihe hazaga umuriro, yahise awikinga bimugoye, asubira mu buvumo kugira ngo ahunge ubushyuhe bukabije bwari buhari.​—1 Abami 19:11, 12.

Yehova yakoresheje imbaraga ze ziteye ubwoba kugira ngo ahumurize Eliya kandi amutere inkunga

21 Iyo nkuru itwibutsa ko Yehova atabaga ari muri izo mbaraga kamere yeretse Eliya. Eliya yari azi ko Yehova atandukanye n’imana z’amayobera abantu basengaga, urugero nka Bayali, bumvaga ko ari we mugenga w’ibicu cyangwa umuvubyi. Yehova ni we Soko y’izo mbaraga kamere zose ziteye ubwoba, kandi arakomeye cyane kuruta ibindi byose yaremye. Yewe n’isanzure ry’ikirere ntiyarikwirwamo (1 Abami 8:27). Ariko se ibyo bintu byose byafashije Eliya bite? Wibuke ko yari afite ubwoba. Eliya ntiyagombaga gutinya Ahabu na Yezebeli kuko Yehova, we ufite imbaraga nyinshi kandi ziteye ubwoba, yari amushyigikiye.​Soma muri Zaburi ya 118:6.

22. (a) Ni mu buhe buryo “ijwi ryo hasi rituje” ryijeje Eliya ko afite agaciro? (b) Iryo ‘jwi ryo hasi rituje’ ryari riturutse kuri nde? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

22 Nyuma y’umuriro, hahise haba umutuzo, maze Eliya yumva “ijwi ryo hasi rituje.” Iryo jwi ryatumye Eliya yongera kuvuga ibyari bimuhangayikishije. * Birashoboka ko ibyo na byo byamuhumurije. Nanone Eliya yarushijeho guhumurizwa n’ibyo yabwiwe nyuma yaho muri iryo ‘jwi ryo hasi rituje.’ Yehova yijeje Eliya ko yari agifite agaciro. Mu buhe buryo? Imana yamuhishuriye umugambi yari ifite wo kurwanya abasengaga Bayali muri Isirayeli. Ku bw’ibyo, Eliya ntiyari yararuhiye ubusa, kuko umugambi w’Imana warimo usohora, nta kiwukoma imbere. Uretse n’ibyo, Eliya yari agifite uruhare muri uwo mugambi, kubera ko Yehova yamusabye gusubira aho yari avuye, akamubwira n’ibintu byihariye yagombaga gukora.​—1 Abami 19:12-17.

23. Vuga ibintu bibiri Yehova yakoze kugira ngo afashe Eliya kumva ko atari wenyine.

23 Byagenze bite se igihe Eliya yumvaga ari wenyine? Hari ibintu bibiri Yehova yakoze kugira ngo amuhumurize. Mbere na mbere, yasabye Eliya gusuka amavuta kuri Elisa kugira ngo abe umuhanuzi wari kuzamusimbura. Uwo musore yari kuzamara imyaka runaka aherekeza Eliya kandi amufasha. Ibyo byaramuhumurije cyane rwose! Icya kabiri, ni uko Yehova yamuhishuriye inkuru ishimishije agira ati “nasize muri Isirayeli abantu ibihumbi birindwi batigeze bunamira Bayali cyangwa ngo bamusome” (1 Abami 19:18). Eliya ntiyari wenyine. Agomba kuba yarahumurijwe no kumva ko hari abantu babarirwa mu bihumbi b’indahemuka banze gusenga Bayali. Bari bakeneye ko Eliya ababera icyitegererezo akomeza gusohoza umurimo we mu budahemuka, kugira ngo bibatere inkunga yo gukorera Yehova ubutanamuka muri ibyo bihe bibi. Ayo magambo yavuzwe n’intumwa ya Yehova mu “ijwi ryo hasi rituje,” agomba kuba yarakoze Eliya ku mutima.

Muri iki gihe, Bibiliya ishobora kumera nk’“ijwi ryo hasi rituje,” turamutse twemeye ko ituyobora

24, 25. (a) Muri iki gihe, ni mu buhe buryo dushobora kumva “ijwi ryo hasi rituje” rya Yehova? (b) Ni iki kitwemeza ko Eliya yemeye ko Yehova amuhumuriza?

24 Kimwe na Eliya, dushobora gutangazwa n’imbaraga zitagereranywa zigaragarira mu byaremwe, kandi birakwiriye. Ibyaremwe bigaragaza neza ko Umuremyi afite imbaraga (Rom 1:20). Yehova akoresha imbaraga ze zitagira akagero kugira ngo afashe abagaragu be b’indahemuka (2 Ngoma 16:9). Icyakora, Imana ituvugisha mu buryo bugaragara kurushaho ikoresheje Ijambo ryayo ari ryo Bibiliya. (Soma muri Yesaya 30:21.) Muri iki gihe, Bibiliya ishobora kumera nk’“ijwi ryo hasi rituje,” turamutse twemeye ko ituyobora. Yehova adukosora binyuze ku bintu by’agaciro byanditsemo, akadutera inkunga kandi akatwizeza ko adukunda.

25 Ese kuba Yehova yarahumurije Eliya igihe yari ku musozi wa Horebu, hari icyo byamumariye? Yego rwose. Nyuma yaho gato, yahise yongera gukora umurimo we awukorana umwete, akomeza kuba umuhanuzi w’indahemuka arwanya ibikorwa bibi by’abantu basengaga ibigirwamana. Natwe nituzirikana ibiri mu magambo yahumetswe n’Imana, ari ryo ‘humure rituruka mu Byanditswe,’ tuzagira ukwizera nk’ukwa Eliya.​—Rom 15:4.

^ par. 22 Uwavuze iryo ‘jwi ryo hasi rituje,’ ashobora kuba ari na we mumarayika Yehova yakoresheje akavuga amagambo yo mu 1 Abami 19:9. Umurongo wa 15 ugaragaza ko uwavuze ayo magambo ari “Yehova.” Ibyo bishobora kutwibutsa umumarayika Yehova yakoresheje kugira ngo ayobore ishyanga rya Isirayeli mu butayu, ari na we Imana yavuze ko yari ‘yaraje mu izina ryayo’ (Kuva 23:21). Nubwo tudashobora kubihamya, birashishikaje kumenya ko igihe Yesu yari ataraza ku isi, yari “Jambo,” ni ukuvuga Umuvugizi wihariye Yehova yatumaga ku bagaragu be.​—Yoh 1:1.