Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 6

Yabwiye Imana ibyari bimuri ku mutima

Yabwiye Imana ibyari bimuri ku mutima

1, 2. (a) Kuki Hana yiteguraga urugendo ababaye cyane? (b) Inkuru ya Hana itwigisha iki?

HANA ahugiye mu kwitegura urugendo, ari na ko agerageza kwirengagiza ibibazo yari afite. Birashoboka ko ari igihe gishimishije, kubera ko Elukana umugabo wa Hana amenyereye kujyana n’umuryango we wose, bagakora ingendo buri mwaka bagiye gusengera mu ihema ry’ibonaniro i Shilo. Yehova yateganyije ko icyo kiba igihe cy’ibyishimo. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 16:15.) Nta gushidikanya ko kuva Hana akiri muto, yishimiraga iyo minsi mikuru. Ariko kandi, hari hashize imyaka mike ibyo bihindutse.

2 Hana yari yaragize imigisha yo gushaka umugabo umukunda. Icyakora, Elukana yari afite undi mugore. Uwo mugore yitwaga Penina, kandi uko bigaragara yari yariyemeje kubabaza Hana. Iyo iyo minsi mikuru ya buri mwaka yageraga, Penina yaboneragaho uburyo bwo kurushaho kumubabaza. Yabigenzaga ate? Kuba Hana yarizeraga Yehova, byamufashije bite kwihanganira izo ngorane, nubwo byasaga n’aho bitoroshye? Niba uhanganye n’ibibazo bituma ubura ibyishimo, inkuru ya Hana ishobora kuguhumuriza cyane.

“Ubabajwe n’iki?”

3, 4. Ni ibihe bibazo bibiri Hana yari ahanganye na byo, kandi se kuki byose bitari byoroshye?

3 Bibiliya igaragaza ko Hana yari ahanganye n’ibibazo bibiri bikomeye. Ikibazo cya mbere yashoboraga kucyihanganira, ariko icya kabiri cyo nta cyo yashoboraga kugikoraho na mba. Icya mbere, ni uko umugabo we yari afite undi mugore, kandi mukeba we akaba yaramwangaga. Icya kabiri, ni uko yari ingumba. Ibyo ni ibintu bishobora kubabaza umugore uwo ari we wese wifuza kubyara, ariko mu gihe cya Hana byo byari ibindi bindi, kuko mu muco wabo ibyo byari ibintu byateraga agahinda kenshi. Buri muryango wifuzaga kubyara kugira ngo izina ryawo ritazimangatana. Ubwo rero, kuba ingumba cyari igisebo gikomeye.

4 Birashoboka ko Hana yari kwihanganira ingorane ze, iyo Penina aza kuba adahari. Nta na rimwe gushaka abagore benshi byigeze biba byiza, kubera ko bikurura amahari, ubushyamirane n’intimba. Uwo muco wo gushaka abagore benshi, uhabanye n’ihame ryo gushaka umugore umwe Imana yari yarashyizeho mu busitani bwa Edeni (Intang 2:24). Nguko uko Bibiliya igaragaza ingaruka zo gushaka abagore benshi, kandi ibyabaye mu rugo rwa Elukana bigaragaza neza ububi bwabyo.

5. Kuki Penina yababazaga Hana, kandi se yabikoraga ate?

5 Elukana yakundaga Hana cyane. Amateka y’Abayahudi agaragaza ko Elukana yabanje gushaka Hana, hanyuma akaza gushaka Penina mu myaka runaka yakurikiyeho. Uko byaba byaragenze kose, Penina yagiriraga Hana ishyari ryinshi, kandi agakora ibishoboka byose ngo amubabaze. Ikintu gikomeye cyatumaga Penina yirata kuri Hana, ni uko yabyaraga. Penina yabyaraga kenshi, kandi uko abana be biyongeraga, ni ko yarushagaho kumva ko afite agaciro. Aho kugira ngo agirire impuhwe Hana cyangwa ngo amuhumurize kuko yari ingumba, yaboneragaho uburyo bwo kumukina ku mubyimba. Bibiliya ivuga ko Penina yahoraga amukwena “ashaka kumubabaza” (1 Sam 1:6). Ibyo kandi Penina yabikoraga abigambiriye. Yashakaga kubabaza Hana, kandi yabigezeho.

Hana yari ahangayikishijwe cyane no kuba yari ingumba, kandi Penina yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo amutere agahinda

6, 7. (a) Nubwo Elukana yagerageje guhumuriza Hana, kuki Hana atamubwiye ibimubabaza byose? (b) Ese kuba Hana yari ingumba bigaragaza ko Yehova atamwemeraga? Sobanura. (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

6 Uko bigaragara, Penina yarushagaho kubabaza Hana, igihe ba­baga bagiye mu ngendo bakoraga buri mwaka bajya i ­Shilo. Elukana yahaga ‘abahungu n’abakobwa’ ba Penina imigabane ku bitambo bagombaga gutura Yehova, kandi buri mwana akamuha uwe. Icyakora, yahaga Hana umugabane wihariye kubera ko yamukundaga. Icyo gihe rero, Penina wamugiriraga ishyari yaboneragaho uburyo bwo kumwibutsa ko yari ingumba, ku buryo byatumaga uwo mugore wari waragowe aturika akarira, kandi akananirwa kurya. Elukana yahitaga abona ko Hana ahangayitse cyane kandi ko kurya byamunaniye, maze akagerageza kumuhumuriza. Yigeze kumubaza ati “Hana, urarizwa n’iki? Ni iki gituma utarya? Ubabajwe n’iki? Ese sinkurutira abahungu icumi?”​—1 Sam 1:4-8.

7 Elukana yari azi neza ko Hana ababazwa n’uko yari ingumba, kandi nta gushidikanya ko Hana na we yishimiraga urukundo umugabo we yamukundaga. * Ariko kandi, Elukana ntiyajyaga avuga iby’ubugome bwa Penina kandi Bibiliya ntigaragaza ko Hana yigeze abimubwira. Birashoboka ko Hana yabonaga ko iyo aramuka avuze ibyo Penina yamukoreraga, byari gutuma ibintu birushaho kuzamba. Ese mu by’ukuri hari icyo Elukana yari kubikoraho? Ese aho ntibyari gutuma Penina arushaho kubabaza Hana, kandi bigatuma abana b’uwo mugore mubi n’abaja be barushaho kumwanga? Nta gushidikanya ko ibyo byari gutuma Hana arushaho kumva ko nta jambo afite mu rugo rwe.

Nubwo Hana yagirirwaga nabi na mukeba we, yashakiye ihumure kuri Yehova

8. Igihe umuntu akubabaje cyangwa ukarenganywa, kuki kwibuka ko Yehova ari Imana itabera bishobora kuguhumuriza?

8 Elukana ashobora kuba yaramenyaga ibintu byose Penina yakoreraga Hana cyangwa se ntabimenye. Icyakora, Yehova we yarabibonaga byose. Ijambo rye ritwereka uko ibintu byose byagenze, ibyo bikaba biduha umuburo ukomeye wo kwirinda ishyari n’inzangano, kabone niyo byaba ari mu tuntu duto. Nanone, abantu barenganywa kandi b’abanyamahoro nka Hana bashobora guhumurizwa no kumenya ko Imana itabera izabarenganura mu gihe ibona ko gikwiriye, kandi ikabikora mu buryo buhuje n’uko ishaka. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 32:4.) Birashoboka ko Hana yari abizi neza, akaba ari yo mpamvu yasabye Yehova ko yamufasha.

“Ntiyongera kugaragaza umubabaro ukundi”

9. Kuba Hana yaremeraga kujya i Shilo kandi azi ibyo mukeba we ari bumukorere bitwigisha iki?

9 Icyo gihe bwari bumaze gucya, kandi ubona abagize umuryango bose, hakubiyemo n’abana, bahugiye mu kwitegura urugendo. Bari kugenda ibirometero birenga 30 bazamuka imisozi yo mu gihugu cya Efurayimu, kugira ngo bagere i Shilo. * Urwo rugendo bagendaga n’amaguru rwashoboraga kumara umunsi umwe cyangwa ibiri. Nubwo Hana yari azi neza ibyo mukeba we w’umunyeshyari yari bumukorere, ntiyigeze asigara mu rugo. Bityo rero, yahaye urugero rwiza abantu bose basenga Imana muri iki gihe. Ntitwagombye na rimwe kwemera ko imyifatire mibi y’abandi, itubuza gusenga Imana. Turamutse tubyemeye, ntitwabona imigisha ituma tubona imbaraga zo gukomeza kwihangana.

10, 11. (a) Kuki Hana yihutiye kujya mu ihema ry’ibonaniro? (b) Ni mu buhe buryo Hana yasutse imbere y’Imana ibimuri ku mutima?

10 Abagize uwo muryango bamaze umunsi wose banyura mu nzira z’imisozi kandi zirimo imiyaga, maze baza kugera hafi y’i Shilo. Bahageze bicaye mu mpinga y’agasozi gakikijwe n’utundi dusozi tureture, maze bararuhuka. Birashoboka ko igihe bari hafi kuhagera, Hana we yagendaga atekereza icyo yari kubwira Yehova mu isengesho. Bageze i Shilo, umuryango wose wicaye hamwe maze usangira amafunguro. Hana yahise abasiga, maze yerekeza ahari ihema rya Yehova. Yahasanze Umutambyi Mukuru Eli, yicaye ku muryango. Icyakora, icyo Hana we yishakiraga ni ukuvugana n’Imana ye. Yari yiringiye ko nibura aho ku ihema rya Yehova, hari uri bumutege amatwi. Nubwo nta muntu n’umwe washoboraga kwiyumvisha neza akababaro ke, yari yizeye ko Se wo mu ijuru we yari kumwumva. Yagaragaje agahinda kenshi yari afite, maze araturika ararira.

11 Hana yararize, maze asuka ibyari mu mutima we imbere ya Yehova atsikimba. Iminwa ye yatangiye kunyeganyega, igihe yavugiraga mu mutima we agaragaza agahinda ke. Yakomeje gusenga, maze abwira Se ibyari bimuhangayikishije byose. Icyakora ntiyasabye Imana kumuha umwana gusa. Kubera ko yashakaga ko Imana imuha imigisha, kandi na we akayitura icyo yashoboraga kubona, yahize umuhigo w’uko nabyara umwana w’umuhungu, yari kuzamwegurira Yehova iminsi yose y’ubuzima bwe.​—1 Sam 1:9-11.

12. Nk’uko inkuru ya Hana ibigaragaza, ni iki dukwiriye kuzirikana mu birebana n’isengesho?

12 Hana yasigiye abagaragu b’Imana bose urugero rwiza, ku birebana no gusenga. Yehova atumirira abagaragu be kumubwira ibibari ku mutima nta cyo bamukinze, bakavuga ibibahangayikishije, nk’uko umwana wizera ko se amukunda abigenza. (Soma muri Zaburi ya 62:8; 1 Abatesalonike 5:17.) Intumwa Petero yarahumekewe maze yandika amagambo aduhumuriza mu gihe dusenga Yehova, agira ati ‘mumwikoreze imihangayiko yanyu yose kuko abitaho.’​—1 Pet 5:7.

13, 14. (a) Ni iki Eli yatekereje kuri Hana, kandi se kuki yibeshyaga? (b) Uko Hana yashubije Eli bigaragaza bite ko yari afite ukwizera gukomeye?

13 Icyakora, kwiyumvisha akababaro k’abandi no kwishyira mu mwanya wabo nk’uko Yehova abigenza, biratugora. Igihe Hana yasengaga arira, yagize atya yumva ijwi rimutunguye. Iryo jwi ryari irya Eli umutambyi mukuru wari umaze akanya amwitegereza. Yaramubwiye ati “uzakomeza gusinda ugeze ryari?” Eli yari yamaze kubona ko iminwa ya Hana yanyeganyegaga, ko yariraga kandi ko hari ikibazo yari afite. Aho kugira ngo abanze amenye ikibazo Hana yari afite, yahise afata umwanzuro w’uko yari yasinze.​—1 Sam 1:12-14.

14 Mbega ukuntu icyo gihe Hana yumvise arushijeho gushengurwa n’agahinda, igihe yashinjwaga ibinyoma, kandi abeshyewe n’umuntu nk’uwo ufite umwanya w’icyubahiro! Nubwo byari bimeze bityo ariko, Hana yongeye gutanga urugero rwiza rwo kwizera. Ntiyigeze yemera ko amakosa y’umuntu udatunganye amubuza gusenga Yehova. Yashubije Eli mu kinyabupfura maze amusobanurira neza ikibazo yari afite. Eli na we amaze kubona ko yibeshye, birashoboka ko yamushubije mu ijwi rituje agira ati “igendere amahoro; Imana ya Isirayeli iguhe ibyo uyisabye.”​—1 Sam 1:15-17.

15, 16. (a) Hana yumvise ameze ate amaze kubwira Yehova ibyari bimuri ku mutima ari mu ihema ry’ibonaniro? (b) Ni mu buhe buryo twakwigana Hana mu gihe twumva duhangayitse?

15 Ese kuba Hana yarasutse ibyari bimuri ku mutima imbere ya Yehova, kandi agasengera mu ihema ry’ibonaniro, hari icyo byamumariye? Iyo nkuru ikomeza igira iti “uwo mugore aragenda ararya, ntiyongera kugaragaza umubabaro ukundi” (1 Sam 1:18). Hana yumvise aruhutse, kuko yari ameze nk’aho atuye umutwaro w’ibyari bimuhangayikishije, maze akawikoreza Se wo mu ijuru, we ufite imbaraga nyinshi kumurusha. (Soma muri Zaburi ya 55:22.) Kandi se koko hari ikibazo icyo ari cyo cyose cyananira Yehova? Oya rwose, nta cyigeze kibaho, nta kiriho kandi nta n’ikizabaho.

16 Mu gihe twumva turemerewe n’ibibazo, duhangayitse cyane kandi dushenguwe n’agahinda, byaba byiza dukurikije urugero rwa Hana, maze tugasuka imbere y’Imana ibiri mu mutima wacu kuko ‘yumva amasengesho’ (Zab 65:2). Nitubikora twizeye, natwe tuzibonera ko agahinda twari dufite kazashira, maze tukagira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.”​—Fili 4:6, 7.

“Nta gitare kiruta Imana yacu”

17, 18. (a) Elukana yagaragaje ate ko ashyigikiye umuhigo Hana yahize? (b) Ni iki kigaragaza ko Penina atakomeje kubabaza Hana?

17 Bukeye bwaho, Hana yasubiye ku ihema ry’ibonaniro ari kumwe na Elukana. Birashoboka ko yari yamubwiye ibyo yari yasabye Yehova mu isengesho, akamubwira n’umuhigo yari yahize, kubera ko Amategeko ya Mose yavugaga ko umugabo yari afite uburenganzira bwo gutesha agaciro umuhigo umugore we yabaga yahize atabimwemereye (Kub 30:10-15). Icyakora, uwo mugabo w’indahemuka ntiyigeze asesa umuhigo w’umugore we. Ahubwo, we na Hana basengeye Yehova mu ihema ry’ibonaniro mbere y’uko basubira iwabo.

18 Ese ni ryari Penina yabonye ko atari agishoboye kubabaza Hana nk’uko yari asanzwe abigenza? Nta cyo iyo nkuru ibivugaho, uretse ko imvugo ngo “ntiyongera kugaragaza umubabaro ukundi,” yumvikanisha ko kuva icyo gihe Hana yaranzwe n’ibyishimo. Uko byaba byaragenze kose, Penina ntiyatinze kubona ko ibikorwa bye bibi nta cyo byatwaraga Hana. Bibiliya ntiyongeye kuvuga ibya Penina ukundi.

19. Ni iyihe migisha Hana yabonye, kandi se yagaragaje ate ko yari azi uwayimuhaye?

19 Uko amezi yagendaga ashira, amahoro yo mu mutima Hana yari afite yatumye asabwa n’ibyishimo, kuko yari yarasamye! Icyakora nubwo yari yishimye, ntiyigeze yibagirwa uwari waramuhaye iyo migisha. Igihe umuhungu we yavukaga, yamwise Samweli risobanurwa ngo “izina ry’Imana,” kandi nta gushidikanya ko rifitanye isano no kwambaza izina ry’Imana nk’uko yari yarabigenje. Muri uwo mwaka Hana ntiyongeye kujyana na Elukana hamwe n’umuryango we i Shilo. Yagumye mu rugo imyaka itatu kugeza igihe umwana yacukiye. Hanyuma yatangiye kwitegura ukuntu yari agiye gutandukana n’umuhungu we yakundaga.

20. Hana na Elukana bahiguye bate umuhigo bari barahigiye Yehova?

20 Birumvikana ko gutandukana bitari byoroshye. Yego Hana yari azi ko Samweli yari kujya yitabwaho i Shilo, wenda akitabwaho n’abagore bakoraga mu ihema ry’ibonaniro. Ariko kandi, Samweli yari akiri muto kandi yari agikeneye kuba hafi ya nyina. Nubwo byari bimeze bityo, Hana na Elukana bajyanye uwo muhungu wabo ku bushake kandi batagononwa. Batambye ibitambo mu nzu y’Imana, bereka Eli uwo muhungu wabo maze bamwibutsa umuhigo Hana yari yarahize mbere yaho.

Hana yabereye Samweli umubyeyi mwiza

21. Ni mu buhe buryo isengesho Hana yatuye Yehova rigaragaza ko yari afite ukwizera gukomeye? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Amasengesho abiri y’ingenzi.”)

21 Hanyuma Hana yavuze isengesho, ku buryo Yehova yabonye ko bikwiriye ko ryandikwa mu Ijambo rye ryahumetswe. Nusoma amagambo yanditse muri 1 Samweli 2:1-10, uzibonera ko buri murongo ugaragaza ko Hana yari afite ukwizera gukomeye. Yasingije Yehova kubera ko akoresha imbaraga ze mu buryo buhebuje, amushimira ubushobozi afite bwo gucisha bugufi abibone, gukiza abakandamizwa no kuba ashobora kwica agakiza. Nanone yasingije Yehova kuko ari we wenyine wera, ukiranuka kandi w’indahemuka. Hana yari afite impamvu zumvikana zo kuvuga ati “nta gitare kiruta Imana yacu.” Yehova ariringirwa mu buryo bwuzuye, ntahinduka kandi ni ubuhungiro bw’abantu bose bakandamizwa n’abasuzugurwa, bamutakira bamusaba kubafasha.

22, 23. (a) Ni iki kigaragaza ko Samweli yakuze azi ko ababyeyi be bamukunda? (b) Ni iyihe migisha yindi Yehova yahaye Hana?

22 Nta gushidikanya ko Samweli wari ukiri muto yari afite imigisha yo kugira umubyeyi nk’uwo wizera Yehova. Nubwo yakuze atamubona, nta na rimwe yigeze yumva ari mu bwigunge. Buri mwaka Hana yajyaga i Shilo, amushyiriye ikanzu itagira amaboko yo gukorana mu ihema ry’ibonaniro. Kumushyira uwo mwambaro, byamugaragarizaga ko amukunda kandi ko amwitaho. (Soma muri 1 Samweli 2:19.) Sa n’ureba Hana arimo yambika umuhungu we iyo kanzu, areba ko imukwiriye, ari na ko amurebana ubwuzu, amubwira amagambo meza amutera inkunga. Samweli yari afite imigisha yo kugira umubyeyi nk’uwo kandi yabereye umugisha ababyeyi be ndetse n’ishyanga rya Isirayeli.

23 Icyakora Imana ntiyigeze yibagirwa Hana. Yamuhaye imigisha yo kororoka, maze we na Elukana babyarana abandi bana batanu (1 Sam 2:21). Birashoboka ko imigisha ihebuje Hana yagize ari ukugirana imishyikirano ya bugufi na Se Yehova, dore ko iyo mishyikirano yarushagaho gukomera, uko umwaka washiraga undi ugataha. Turifuza ko nawe ari uko byakugendekera mu gihe wigana ukwizera kwa Hana.

^ par. 7 Nubwo iyo nkuru yo muri Bibiliya ivuga ko Yehova yari “yaramuzibye inda ibyara,” nta gihamya igaragaza ko Imana yangaga uwo mugore wari indahemuka, kandi wicishaga bugufi (1 Sam 1:5). Hari igihe Bibiliya ivuga ko Imana ari yo yateje ibintu runaka, ishaka kumvikanisha gusa ko yabiretse bikabaho.

^ par. 9 Iyo ntera bayibaze bashingiye ku gitekerezo cy’uko umugi Elukana yari atuyemo wa Rama ushobora kuba ari wo Arimataya yo mu gihe cya Yesu.