Soma ibirimo

Umuryango

Uko wagira ibyishimo mu muryango

Iyambaze Imana kugira ngo ugire ibyishimo mu ishyingiranwa ryawe

Utubazo tubiri tworoheje twagufasha kugira ishyingiranwa ryiza.

Abashakanye bakora iki ngo bagire ibyishimo?

Inama Bibiliya itanga ku birebana n’uko twagira urugo rwiza zigira akamaro bitewe n’uko ziva ku watangije umuryango, ari we Yehova Imana.

Inama zagufasha kugira umuryango wishimye

Ni iki abagabo, abagore, ababyeyi n’abana bakora kugira ngo bagire umuryango mwiza?

Umuryango mwiza—Gukorera hamwe

Ese ubona uwo mwashakanye nk’umuntu mubana mu nzu imwe, buri wese akora ibyo ashaka?

Uko mwakwitoza kwihangana

Iyo abantu bashakanye ntibabura guhura n’ibibazo kuko baba badatunganye. Ubwo rero baba bagomba kwihangana cyane kugira ngo babane neza.

Uko wagira ibyishimo mu muryango: Mujye mwubahana

Bibiliya ishobora kugufasha kubahana n’uwo mwashakanye ndetse nubwo mwaba mutabikoraga.

Uko wakubaha uwo mwashakanye

Kubaha uwo mwashakanye ni itegeko. Wakubaha ute uwo mwashakanye?

Umuryango wishimye: Garagariza uwo mwashakanye ko umwitaho

Akazi, umunaniro n’imihangayiko ya buri munsi bishobora gutuma abashakanye batagaragarizanya urukundo. Ariko se abashakanye bashobora kongera kwitanaho by’ukuri?

Uko washimira uwo mwashakanye

Iyo abashakanye bashimirana barushaho gukundana. Wakora iki ngo witoze gushimira?

Uko mwagaragarizanya urukundo

Buri wese mu bashakanye yagaragariza mugenzi we ate ko amwitaho by’ukuri? Suzuma inama enye zishingiye kuri Bibiliya.

Mukomere ku isezerano mwagiranye

Ese isezerano ryo kubana akaramata wagiranye n’uwo mwashakanye, wumva rimeze nk’amapingu cyangwa wumva rimeze nk’igitsika ubwato gishyigikira urugo rwanyu?

Mukomere ku masezerano mwagiranye mushyingiranwa

Ni iki gituma abantu bagira ishyingiranwa rikomeye? Ni iki gituma urukundo rukendera? Wakora iki ngo ukomera ku masezerano wagiranye n’uwo mwashakanye?

Mwirinde guhemukirana

Ese kugaragaza ubudahemuka mu ishyingiranwa birenze kwirinda guca inyuma uwo mwashakanye?

Uko wagira urugo rwiza mu gihe wongeye gushaka

Iyo wongeye gushaka ushobora guhura n’ibibazo utari warigeze uhura na byo ushaka bwa mbere. Mwakora iki ngo mugire urugo rwiza?

Bagabo mwakora iki ngo abagore banyu bumve batekanye?

Umuryango ushobora kuba ufite ibiwutunga ariko hakaba hari ikintu cy’ingenzi ubura.

Uko wabona ibyishimo—Urukundo

Gukunda abandi no gukundwa bituma umuntu agira ibyishimo.

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ese hari icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’abashakana bahuje igitsina?

Uwatangije ishyingiranwa ni we uzi neza uko ryarangwa n’ibyishimo kandi rikaramba.

Ese Bibiliya yemera ko umugabo agira abagore benshi?

Ese icyo gitekerezo gituruka ku Mana? Suzuma icyo Bibiliya ivuga ku bijyanye no kugira abagore benshi.

Bibiliya ivuga iki ku birebana no gushakana n’uwo mudahuje ubwoko?

Reba amwe mu mahame ya Bibiliya arebana n’amoko no gushaka.

Bibiliya ivuga iki kubirebana no gushaka?

Amahame yo muri Bibiliya ashobora gufasha abashakanye kwirinda cyangwa guhangana n’ibibazo.

Ese gushyingiranwa ni ukwibanira gusa?

Iyumvire ukuntu gusohoza inshingano Imana yahaye umugabo n’umugore bishobora gutuma umuryango ugira icyo ugeraho kandi ukagira ibyishimo

Ese ni ngombwa gushaka kugira ngo ugire ibyishimo?

Ese abakristo b’abasiribateri bashobora kwishima? Bibiliya ivuga ishyingiranywa mu buryo bukwiriye kandi igatanga n’ingero nziza z’abasiribateri.

Ibibazo n'uko byakemurwa

Icyagufasha kwishimira imico ikubangamira y’uwo mwashakanye

Aho kugira ngo imico ikubangamira y’uwo mwashakanye itume mushwana, jya ugerageza kuyibonamo ibyiza.

Uko wakwirinda gukomereza akazi mu rugo

Ibintu bitanu byagufasha kwirinda kurutisha akazi umuryango wawe.

Inama zafasha abahohoterwa n’abo bashakanye

Jya wibuka ko atari ikosa ryawe kandi ko utari wenyine.

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo rizacika rite?

Amahame yo muri Bibiliya yafasha ate abantu b’abanyarugomo guhinduka?

Uko wabana neza na sobukwe na nyokobukwe

Inama eshatu zagufasha gukemura ibibazo ufitanye na sobukwe na nyokobukwe ntibiguteranye n’uwo mwashakanye.

Uko wabana amahoro na bene wanyu

Ushobora kubaha ababyeyi bawe udashyize mu kaga ishyingiranwa ryawe.

Mu gihe uwo mwashakanye akeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye

Reba inama eshatu zafasha abashakanye mu gihe umwe muri bo arwaye.

Mu gihe mutabona ibintu kimwe

Ni mu buhe buryo abashakanye bakemura ibibazo bafite bagakomeza kubana mu mahoro?

Guhosha amakimbirane mu ishyingiranwa

Amakimbirane aterwa n’iki, kandi se wakora iki kugira ngo wirinde ko asenya urugo rwawe?

Mu gihe uwo mwashakanye areba porunogarafiya

Abashakanye bakora iki kugira ngo bafashe umwe muri bo wabaswe no kureba porunogarafiya kandi bongere kwizerana?

Uko wakemura ibibazo mu muryango wawe

Amahame ya Bibiliya ashobora kufasha gukemura ibibazo mu buryo burangwa n’urukundo no kubahana. Suzuma intambwe enye z’ingenzi.

Porunogarafiya ishobora kubasenyera

Izi nama zishobora kugufasha gucika ku ngeso yo kureba porunogarafiya no kogera gukundana n’uwo mwashakanye.

Mwakora iki mu gihe hari ibyo mutabona kimwe?

Ese wigeze ubona wowe n’uwo mwashakanye mudahuje?

Uko wakwirinda kugira inzika

Ese gupfobya ikosa ryakozwe, ukarifata nk’aho ritigeze ribaho, ni byo bigaragaza ko ubabariye uwo mwashakanye?

Umuryango mwiza—Kubabarira

Ni iki cyagufasha kwirengagiza amakosa y’uwo mwashakanye?

Mu gihe abana bakuze bakava mu rugo

Abashakanye bamwe bahura n’ingorane iyo abana bakuze bakava mu rugo. Ababyeyi bakora iki ngo bazibe icyo cyuho?

Mu gihe mugize ibyago

Bona ubufasha ukeneye.

Uko abashakanye bakwirinda gufuha

Iyo abashakanye batizerana ntibashobora kugira ibyishimo. None se wakora iki ngo wirinde gufuha nta mpamvu?

Mu gihe ufitanye ubucuti budasanzwe n’uwo mutashakanye

Ese waba wibwira ko ari incuti yawe gusa? Niba ari uko bimeze, soma amahame yo muri Bibiliya yagufasha kwisuzuma.

Kwahukana no gutana

Iyo ababyeyi batanye bigira ingaruka ku bana

Nubwo hari abantu batekereza ko gutana bituma abantu bamererwa neza, ubushakashatsi bugaragaza ko byangiza abana.

Mu gihe wumva ko washatse nabi

Ese wumva uwo mwashakanye ari nka mugenzi wawe mufunganywe? Dore ibintu bitanu byagufasha kugira urugo rwiza.

Ese ushobora gukomeza kwishimira ubuzima no mu gihe uwo mwashakanye aguciye inyuma?

Abenshi mu bahemukiwe n’abo bashakanye bagiye bahumurizwa n’Ibyanditswe.

Icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ubuhehesi

Ese ubuhehesi bushobora gutanya abashakanye?

Uko mwakongera kwizerana mu ishyirangiranwa

Ntibyoroshye kongera kubana neza n’uwo mwashakanye nyuma yo kugirana ibibazo, wenda nko gucana inyuma, ariko birashoboka.

Ese Bibiliya yemera ibyo gutana kw’abashakanye?

Menya ibyo Imana yemera n’ibyo yanga urunuka.

Uko wakwirinda gatanya zigaragara mu bantu bakuze

Ni iki gituma habaho gatanya mu bantu bakuze? Ni iki wakora kugira ngo urinde ishyingiranwa ryawe?

Na nyuma yo gutana ubuzima burakomeza

Abantu bamaze gutana hafi ya bose, bahura n’ibibazo biruta ibyo bari biteze. Dore inama zo muri Bibiliya zishobora kubafasha guhangana n’icyo kibazo.

Abahamya ba Yehova babona bate ibyo gutana kw’abashakanye?

Ese Abahamya ba Yehova bafasha abashakanye bafite ibibazo? Ese Abasaza ni bo bemeza ko Umuhamya agomba gutana n’uwo bashakanye?