Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE IMIRYANGO | ABASHAKANYE

Uko wakwirinda gukomereza akazi mu rugo

Uko wakwirinda gukomereza akazi mu rugo

 Muri iki gihe k’iterambere mu ikoranabuhanga abakoresha bawe, abo mukorana cyangwa abakiriya bawe baba biteze ko uba uri mu kazi igihe cyose. Ibyo bituma kwita ku bindi bintu by’ingenzi mu buzima urugero nk’umuryango wawe bikugora.

 Icyo ukwiriye kumenya

  •   Ikoranabuhanga rishobora gutuma umuntu amara igihe kinini mu kazi kurusha icyo amarana n’uwo bashakanye. Ibyo biterwa nuko nyuma y’akazi iyo hagize uguhamagara, ukwandikira ubutumwa kuri terefone cyangwa se kuri imeri ibirebana n’akazi uhita ushaka kumusubiza.

     Umugore witwa Jeanette yagize ati: “Ibihe byiza umuntu yagiraga ageze mu rugo, akishimana n’abagize umuryango we, ntibikibaho kuko iyo uhageze amaterefone avuga iby’akazi atangira gucicikana.”

  •   Kwita ku kazi kawe ari nako wita ku muryango wawe bisaba gufata ingamba zikomeye. Utabaye maso akazi katuma wibagirwa umuryango wawe.

     Umugore witwa Holly yaravuze ati: “Akenshi uwo mwashakanye ni we ubanza kwirengagiza kuko uba utekereza ko akumva, kandi uba uzi ko nubona akanya ukamwitaho ahita akubabarira.”

 Icyo wakora ngo wirinde gukomereza akazi mu rugo

  •   Jya wita ku wo mwashakanye mbere y’ibindi byose. Bibiliya igira iti: “Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Matayo 19:6). Niba utakwemera ko hagira umuntu ‘ugutandukanya’ n’uwo mwashakanye kuki wakwemera ko akazi kabatandukanya?

     Umugabo witwa Mark yaravuze ati: “Hari abakiriya bumva ko igihe cyose bagukeneye ugomba kuboneka bitewe n’uko baba bari buguhe amafaranga. Umugore wange aza mu mwanya wa mbere, iyo turi kumwe abakiriya bakampamagara mpita mbabwira ko ntabonetse ndi muri konji, ko nimboneka nzababwira.”

     Ibaze uti: “Ese ibyo nkora bigaragaza ko mpa agaciro uwo twashakanye kuruta akazi?”

  •   Jya umenya guhakana. Bibiliya igira iti: “Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya” (Imigani 11:2). Kwiyoroshya bishobora gutuma ubona ko ukwiriye guhakanira abaguha akazi cyangwa ugashaka ugufasha.

     Umugabo witwa Christopher yaravuze ati: “Nkora ibijyanye n’amazi. Ubwo rero iyo umuntu ampamagaye ashaka ko mufasha byihutirwa, iyo ntabonetse, murangira undi.”

     Ibaze uti: “Ese niteguye kureka akazi k’inyongera niba gatuma uwo twashakanye yumva ko ntamwitaho? None se uwo twashakanye yumva ko nagombye kubikora?

  •   Jya umarana igihe n’uwo mwashakanye. Bibiliya igira iti: “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe” (Umubwiriza 3:1). Burya mu gihe ufite akazi kenshi ni bwo uba ugomba gushaka igihe cyo kwita ku wo mwashakanye.

     Umugore witwa Deborah yagize ati: “Iyo nge n’umugabo wange dufite akazi kenshi, dushakisha igihe tugasohoka cyangwa tugashaka aho dutemberera ku buryo nta wuturogoya.”

     Ibaze uti: “Ese njya nshaka igihe cyo kwita ku wo twashakanye? Ese uwo twashakanye abona ko mwitaho?”

  •   Jya uzimya terefone. Bibiliya igira iti: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Abafilipi 1:10). Rimwe na rimwe jya uzimya terefone cyangwa ikindi gikoresho k’ikoranabuhanga kugira ngo wirinde abagushaka ngo ukore akazi.

     Umugabo witwa Jeremy yaravuze ati: “Hari isaha nishyiriyeho ntashobora kurenza nkiri mu kazi, iyo igeze sinongera kwakira ubutumwa buvuga iby’akazi.”

     Ibaze uti: “Ese igihe cyose umukoresha wange cyangwa umukiriya ampamagaye numva ngomba guhita mwitaba? Uwo twashakanye abibona ate?”

  •    Jya ushyira mu gaciro. Bibiliya igira iti: “Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose” (Abafilipi 4:5). Birumvikana ko hari igihe uwo mwashakanye aba asabwa kumara igihe kinini mu kazi kuruta icyo mumarana. Urugero, hari ubwo aba afite akazi kamusaba kuboneka igihe cyose akenewe. Ubwo rero jya ushyira mu gaciro ntumusabe ibidashoboka.

     Umugore witwa Beverly yaravuze ati: “Umugabo wange arikorera, ubwo rero hari igihe akora amasaha y’ikirenga. Hari ubwo bindakaza ariko akenshi simbitindaho kuko ubusanzwe tumarana igihe gihagije.

     Ibaze uti: “Ese nzirikana ko uwo twashakanye agira akazi kenshi nkirinda kumusaba ibyo adashoboye? Ese na we abona ntamusaba ibyo adashoboye?”

 Ibyo mwaganiraho

 Icya mbere, buri wese asuzume ibibazo bikurikira ari wenyine, hanyuma muganire ku bisubizo mwatanze.

  •   Ese ujya wumva uwo mwashakanye avuga ko iyo ukoreye akazi mu rugo bimubangamira? None se nawe ubona koko umubangamira?

  •   Ni iki wakora ngo akazi katakubuza kumarana igihe n’umuryango wawe?

  •   Ese uwo mwashakanye ajya akorera mu rugo? None se ibyo byabaye inshuro zingahe?

  •   Ni iki wifuza ko uwo mwashakanye yahindura ku bijyanye n’akazi?