Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Mukomere ku isezerano mwagiranye

Mukomere ku isezerano mwagiranye

AHO IKIBAZO KIRI

Ku munsi w’ubukwe bwanyu wowe n’uwo mwashakanye, mwasezeranye ko muzabana akaramata, mwiyemeza ko nihagira ibibazo bivuka muzafatanya kubikemura.

Icyakora uko imyaka yagiye ihita indi igataha, bya bibazo byaravutse aho kubikemura birabateranya. Ese koko uracyakomeye kuri rya sezerano?

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Isezerano ni nk’igitsika ubwato cyangwa inkingi ya mwamba ishyigikira urugo rwanyu

Kwiyemeza kubana iteka si byo bibateza ibibazo. Muri iki gihe abantu benshi basigaye batinya gusezerana. Bamwe babigereranya no kwizirika amapingu cyangwa kwizirikaho igisasu. Aho kubibona utyo, wagombye kumva ko isezerano ari nk’igitsika ubwato cyangwa inkingi ya mwamba ishyigikira urugo rwanyu. Umugore witwa Megan yaravuze ati “mu gihe ugiranye amakimbirane n’uwo mwashakanye, isezerano mwagiranye ribafasha kumva ko gutandukana atari wo muti. * Kuba mwarasezeranye birinda urugo rwanyu, kandi n’iyo havutse ibibazo indahiro mwagiranye ituma mwiyemeza kubikemura.—Reba ingingo igira iti “ Iyemeze kudahemukira uwo mwashakanye.”

Umwanzuro: Niba ufitanye ibibazo n’uwo mwashakanye, iki ni cyo gihe cyo gukomera ku isezerano mwagiranye aho kwicuza impamvu mwasezeranye. Ni iki wakora?

ICYO WAKORA

Jya usuzuma imitekerereze yawe. Ese iyo wibutse ko ugomba kubana akaramata n’uwo mwashakanye, bikubuza amahwemo cyangwa bituma utuza? Ese iyo mugiranye ibibazo, buri gihe utekereza ko umuti ari ukwigendera? Kugira ngo ukomere ku isezerano wagiranye n’uwo mwashakanye, wagombye kumva ko muzabana iteka.—Ihame rya Bibiliya: Matayo 19:6.

Jya usuzuma ibyagiye bikubaho. Uko ubona ibirebana no kubana iteka, bishobora kuba biterwa n’ibyo wabonanye ababyeyi bawe. Urugero, umugore witwa Lea yaravuze ati “ababyeyi banjye batanye nkiri muto. Ubwo rero, ibyababayeho bishobora kuba ari byo byangizeho ingaruka, bigatuma ibyo kubana akaramata ntabishira amakenga.” Icyakora ujye wizera ko ushobora gukora ibitandukanye n’ibyo ababyeyi bawe bakoze. Ntukumve ko amakosa ababyeyi bawe bakoze nawe uzayakora.—Ihame rya Bibiliya: Abagalatiya 6:4, 5.

Jya uvuga uziga. Mu gihe urakaranyije n’uwo mwashakanye mugatongana, ujye wirinda kuvuga amagambo uzicuza, urugero nko kuvuga uti “nzaguta nigendere,” cyangwa ngo “n’i Nyagasambu rirarema.” Amagambo nk’ayo atesha agaciro isezerano mwagiranye. Aho kugira ngo akemure ikibazo mufitanye atuma mutongana. Aho kuvuga amagambo yicana nk’inkota, ushobora wenda kuvuga uti “yego nakubabaje, ariko twembi twabigizemo uruhare. None se twakora iki ngo dukemure iki kibazo?”—Ihame rya Bibiliya: Imigani 12:18.

Jya wereka abandi ko wiyemeje kudahemukira uwo mwashakanye. Aho ukorera ujye uhashyira ifoto ye, kandi ujye umuvuga neza. Ujye umuterefona buri munsi mu gihe mutari kumwe. Jya ukunda kuvuga uti “twebwe” kandi ukoreshe amagambo nk’aya ngo “jye n’umugore wanjye” cyangwa “jye n’umugabo wanjye.” Nubigenza utyo, uzaba wereka abandi ko mwembi mwiyemeje gukomera ku isezerano mwagiranye.

Jya wigira ku bandi. Jya urebera ku bashakanye bamaranye igihe kandi bakaba babanye neza nubwo bagiye bahura n’ibibazo. Ujye ubabaza uti “isezerano mwagiranye ryo kubana akaramata muribona mute, kandi se ni mu buhe buryo ryabafashije kubana neza?” Bibiliya igira iti “nk’uko icyuma gityaza ikindi, ni ko n’umuntu atyaza mugenzi we” (Imigani 27:17). Niba rero uzirikana akamaro k’iryo hame, jya ugisha inama abafite ingo nziza.

^ par. 7 Bibiliya ntibuzanya ibyo gutana mu gihe hari uwaciye inyuma uwo bashakanye. Reba ingingo igira iti “Icyo Bibiliya ibivugaho—Ubuhehesi” iri muri iyi gazeti.