Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ishyingiranwa

Ishyingiranwa

Ese gushyingiranwa ni ukwibanira gusa?

“Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”—Matayo 19:6.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Imana ibona ko gushyingiranwa birenze kwibanira gusa. Ishyingiranwa ni iryera. Bibiliya igira iti “kuva mu ntangiriro y’irema, ‘Imana yabaremye ari umugabo n’umugore. Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, maze bombi bakaba umubiri umwe.’ . . . Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.” *Mariko 10:6-9; Intangiriro 2:24.

Amagambo ngo “icyo Imana yateranyirije hamwe” ntashatse kuvuga ko Imana ari yo ihuza umugabo n’umugore. Ahubwo ayo magambo yo muri Bibiliya yumvikanisha ko Umuremyi wacu ari we watangije ishyingiranwa, bityo ishyingiranwa akaba ari ikintu kigomba gufatanwa uburemere. Iyo umugabo n’umugore babona ishyingiranwa batyo, barifata nk’iryera, bakumva ko ridapfa guseswa bityo bagakomera ku mwanzuro bafashe wo gushimangira ishyingiranwa ryabo. Nanone iyo umugabo n’umugore bisunze Bibiliya ngo ibafashe gusohoza inshingano zabo, bibongerera uburyo bwo kugira icyo bageraho mu ishyingiranwa ryabo.

 Inshingano y’umugabo

‘Umugabo ni umutware w’umugore we.’—Abefeso 5:23.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza mu muryango, bisaba ko habaho umuntu wo kujya afata umwanzuro wa nyuma. Bibiliya ivuga ko iyo nshingano ari iy’umugabo. Icyakora ibyo ntibimuha uburenganzira bwo gutwaza igitugu. Ariko nanone ntibikwiriye ko umugabo yihunza inshingano, ku buryo byatuma umugore we kumwubaha bimugora, cyangwa akavunisha umugore we. Ahubwo Imana iba yiteze ko akora uko ashoboye kose ngo yite ku mugore we kandi akamwubaha, yumva ko ari incuti ye magara na mugenzi we wizerwa (1 Timoteyo 5:8; 1 Petero 3:7). Mu Befeso 5:28 havuga ko “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite.”

Umugabo ukunda umugore we by’ukuri aha agaciro ubushobozi bwe n’ubuhanga bwe, kandi akubaha ibitekerezo bye, cyane cyane mu bibazo bireba umuryango. Ntiyagombye gutsimbarara ku bitekerezo bye, yitwaje gusa ko ari we mutware w’umuryango. Igihe umugabo wubahaga Imana witwa Aburahamu yangaga inama nziza umugore we yari amugiriye ku kibazo cyari cyavutse mu muryango, Yehova Imana yaramubwiye ati “ibyo akubwira umwumvire” (Intangiriro 21:9-12). Aburahamu yicishije bugufi yumvira umugore we kandi byatumye umuryango we urangwa n’ubumwe, amahoro n’imigisha.

Inshingano y’umugore

“Bagore, mugandukire abagabo banyu.”1 Petero 3:1.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Mbere y’uko Imana iremera umugabo wa mbere umugore, yaravuze iti “si byiza ko uyu muntu akomeza kuba wenyine. Ngiye kumuha umufasha wo kumubera icyuzuzo” (Intangiriro 2:18). Icyuzuzo ni cyo gituma ibyaburaga byuzura, mbese ibintu bikagenda neza. Bityo rero, igihe Imana yaremaga umugore ntiyashakaga ko aba ameze kimwe n’umugabo cyangwa ngo ahangane na we, ahubwo yashakaga ko aba mugenzi we buzuzanya. Bombi basohoza inshingano Imana yabahaye yo kubyara abana, bakuzuza isi urubyaro rwabo.—Intangiriro 1:28.

Kugira ngo umugore asohoze neza iyo nshingano, Imana yamuhaye imiterere yihariye, haba ku mubiri, mu bwenge no mu byiyumvo. Iyo ibyo byose abikoresheje neza kandi abigiranye urukundo, atuma umuryango we urushaho kumererwa neza, umugabo we akumva anyuzwe kandi aguwe neza. Uwo ni we mugore ubonwa ko ari uw’agaciro mu maso y’Imana. *Imigani 31:28, 31.

^ par. 5 Bibiliya yemera ko abashakanye batana ari uko gusa umwe yaciye inyuma mugenzi we.—Matayo 19:9.

^ par. 14 Abagabo n’abagore bashobora kubona inama nyinshi zirebana n’ishyingiranwa hamwe n’umuryango mu ngingo ivuga ngo “Inama zigenewe umuryango,” isohoka muri Nimukanguke!