Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO

Mu gihe mutabona ibintu kimwe

Mu gihe mutabona ibintu kimwe

 Kudashishikazwa n’ibintu bimwe, kudakunda ibintu bimwe na kamere zitandukanye, bishobora gutuma abashakanye batabana neza. Icyakora ibi bintu bikurikira bishobora kubabera ikibazo k’ingorabahizi:

  •   Igihe bamarana na bene wabo

  •   Imicungire y’amafaranga

  •   Guhitamo kubyara cyangwa kutabyara

     Wakora iki niba wowe n’uwo mwashakanye mutabona ibintu kimwe?

 Icyo wagombye kumenya

 Kuba umugore n’umugabo bakwiranye ntibisobanura ko bameze kimwe. Niyo umugore n’umugabo baba bakwiranye bate, ntibivuze ko igihe cyose bazajya bemeranya ku bintu byose, ndetse na bimwe bikomeye.

 “Nakuriye mu muryango w’abantu bakunze kumara igihe bari kumwe. Mu mpera z’icyumweru, twajyaga gusura ba nyogokuru na sogokuru, ba marume, ba mama wacu na babyara bacu. Umuryango umugabo wange avukamo wo si uko wari umeze. Ntitubona kimwe ibijyanye no kumarana igihe n’abo mu miryango yacu cyangwa kuganira na bene wacu bari kure.”—Tamara.

 “Ge n’umugore wange, ntitubona kimwe uburyo bwo gukoresha amafaranga, bitewe n’imiryango twakuriyemo. Tukimara gushakana, twajyaga tubipfa, kandi icyo kibazo cyamaze igihe.”—Tyler.

Abantu babiri bashobora kuba bareba ikintu kimwe ariko buri wese akakibona ukwe. Mu buryo nk’ubwo, umugore n’umugabo bashobora kuba bafite ikibazo, ariko buri wese akaba acyumva ukwe

 Hari ibibazo bidahita bikemuka kabone niyo wakwemera kuva ku izima. Urugero, byagenda bite umwe mu babyeyi banyu arwaye cyangwa akaba akeneye kwitabwaho? Byagenda bite se mu gihe umwe mu bashakanye ashaka kubyara ariko undi we akaba atabishaka? a

 “Nge n’umugore wange twaganiriye kenshi ku kibazo cyo kureba niba twabyara abana. Icyo kibazo gikomeje kumuhangayikisha cyane kandi ntitukivugaho rumwe. Si nzi niba hari icyo nakora ngo tubone ibintu kimwe.”—Alex.

 Kuba mutabona ibintu kimwe ntibivuga ko nta cyo muzageraho. Hari abashakashatsi bagaragagaje ko iyo utavuga rumwe n’uwo mwashakanye ku bibazo bikomeye, uba ugomba gukora ibishoboka byose ngo ugere ku byo wifuza, kabone n’iyo byaba bisaba gutana. Icyakora uwo mwanzuro, waba ugaragaza ko uyoborwa n’amarangamutima aho gukomera ku kemezo wafashe cyo kubana akaramata n’uwo mwashakanye, uko byagenda kose.

 Icyo wakora

 Iyemeze kubana akaramata n’uwo mwashakanye. Niwiyemeza kubana akaramata n’uwo mwashakanye, muzajya mufatanya gushaka umuti w’ibibazo mwahura na byo mu muryango wanyu.

 Ihame rya Bibiliya: “Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”—Matayo 19:6.

 Reba icyo bisaba. Reka tuvuge ko umwe mu bashakanye yifuza ko babyara ariko undi akaba atabishaka. Hari ibintu mugomba kubanza gusuzuma:

  •   Uko ubucuti ufitanye n’uwo mwashakanye bungana.

     Ese nimubyara umwana muzashobora gusohoza inshingano z’inyongera bijyana?

  •   Inshingano zijyana no kubyara.

     Kuba umubyeyi si ugutanga ibyokurya gusa, imyambaro n’aho kuba.

  •   Umutungo w’urugo.

     Ese ushobora gukora akazi, ugatunga umuryango, ugasohoza n’izindi nshingano nta kibangamiye ikindi?

 Ihame rya Bibiliya: “Ni nde muri mwe waba ashaka kubaka umunara utabanza kwicara akabara ibyo azawutangaho?”—Luka 14:28.

 Suzuma ibintu byose bifitanye isano n’ikibazo mufite. Mwiyemeze gushaka umuti w’ibibazo mutavugaho rumwe. Urugero, niba umwe muri mwe yifuza ko mubyara ariko undi we akaba atabishaka, utabishaka ashobora kwibaza ati:

  •   “Ese iyo mvuze ngo ‘sinshaka abana,’ mba nshatse kuvuga ko tutazigera tubyara cyangwa ni ubu ntabishaka?”

  •   “Ese impamvu ni uko ntekereza ko ntashobora kuba umubyeyi mwiza?”

  •   “Ese ndatinya ko uwo twashakanye atazakomeza kunyitaho?”

 Nanone ariko, umwe mu bashakanye wifuza kubyara, ashobora kwibaza ibi bibazo:

  •   “Ese koko twiteguye gusohoza inshingano za kibyeyi?”

  •   “Ese dufite amafaranga azadufasha kwita ku byo umwana akenera?”

 Ihame rya Bibiliya: ‘Ubwenge buva mu ijuru bushyira mu gaciro.’—Yakobo 3:17.

 Jya wita ku byo wemeranyaho n’uwo mwashakanye. Abantu babiri bashobora kuba bareba ikintu kimwe ariko buri wese akakibona ukwe. Mu buryo nk’ubwo, umugore n’umugabo bashobora kuba bafite ikibazo, ariko buri wese akaba acyumva ukwe, urugero nk’ikirebana n’imikoreshereze y’amafaranga. Niba hari ikibazo mushaka gukemura ariko buri wese akaba akibona ukwe, mubanze murebe ingingo mwemeranyaho.

  •   Ni iki mwembi mwifuza kugeraho?

  •   Ese hari ikintu wemeranyaho n’uwo mwashakanye?

  •   Ese niba koko mufite intego yo kubaka urugo rwanyu rugakomera, umwe muri mwe cyangwa mwembi ntiyakwemera kuva ku izima?

 Ihame rya Bibiliya: “Buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we.”—1 Abakorinto 10:24.

a Umusore n’inkumi baba bagomba kuganira ku bibazo bikomeye mbere y’ubukwe. Icyakora hari igihe imimerere ihinduka mu buryo butunguranye, cyangwa ibyiyumvo by’uwo mwashakanye bikagenda bihinduka.—Umubwiriza 9:11.