Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 8

Mu gihe mugize ibyago

Mu gihe mugize ibyago

“Ibyo ni byo bituma mwishima cyane nubwo muri iki gihe hari ubwo biba ngombwa ko mumara igihe gito mubabazwa n’ibigeragezo binyuranye.”​—1 Petero 1:6

Niyo wakora ibyo ushoboye byose kugira ngo ishyingiranwa ryawe n’umuryango wawe birangwe n’ibyishimo, mushobora kugwiririrwa n’ibintu bitari byitezwe bigatuma gukomeza kwishima bitakorohera (Umubwiriza 9:11). Iyo duhanganye n’ingorane, Imana idufasha mu buryo bwuje urukundo. Iyo ushyize mu bikorwa amahame yo mu Byanditswe, wowe n’umuryango wawe mushobora guhangana n’ingorane, niyo zaba zikomeye zite.

1 JYA WISHINGIKIRIZA KURI YEHOVA

ICYO BIBILIYA IVUGA: ‘Mumwikoreze imihangayiko yanyu yose kuko abitaho’ (1 Petero 5:7). Buri gihe ujye wibuka ko Imana atari yo iguteza ibigeragezo (Yakobo 1:13). Nukomeza kwegera Imana izagufasha uko bishoboka kose (Yesaya 41:10). “Mujye musuka imbere yayo ibiri mu mitima yanyu.”​—Zaburi 62:8.

Nanone uzabona ihumure nusoma kandi ukiga Bibiliya buri munsi. Ibyo bizatuma wibonera ukuntu Yehova ‘aduhumuriza mu makuba yacu yose’ (2 Abakorinto 1:3, 4; Abaroma 15:4). Agusezeranya ko azaguha “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.”​—Abafilipi 4:6, 7, 13.

ICYO WAKORA:

  • Senga Yehova umusaba kugufasha gutuza no gutekereza neza

  • Suzuma ibintu byose ushobora gukora, hanyuma uhitemo ibyiza kurusha ibindi byose

2 IYITEHO KANDI WITE NO KU MURYANGO WAWE

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Umutima w’umuntu ujijutse wunguka ubumenyi, kandi ugutwi kw’abanyabwenge gushakisha ubumenyi” (Imigani 18:15). Genzura uko ibintu byose byifashe. Tahura ibyo buri wese mu bagize umuryango wawe akeneye. Bavugishe. Batege amatwi.​—Imigani 20:5.

Byagenda bite se mu gihe mupfushije umuntu mwakundaga? Ntugatinye kugaragaza ibyiyumvo byawe. Ibuka ko na Yesu ‘yarize’ (Yohana 11:35; Umubwiriza 3:4). Kuruhuka no gusinzira bihagije, na byo ni ingirakamaro (Umubwiriza 4:⁠6). Ibyo bizagufasha guhangana n’imimerere ibabaje.

ICYO WAKORA:

  • Mwitoze kugira akamenyero ko gushyikirana neza mu muryango mbere y’uko mugira ibyago. Mu gihe ibibazo bizaba byavutse, bazakuganiriza nta cyo bishisha

  • Ganira n’abandi bashobora kuba barahuye n’ikibazo nk’icyo

3 SHAKA INKUNGA UKENEYE

ICYO BIBILIBIYA IVUGA: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba” (Imigani 17:17). Incuti zawe zifuza kugufasha, ariko zishobora kuba zitazi icyo zakora. Ntukabure kubabwira ibyo ukeneye (Imigani 12:25). Nanone shakira ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka ku bantu basobanukiwe Bibiliya. Ubuyobozi buturuka muri Bibiliya bashobora kuguha, buzagufasha. ​—Yakobo 5:14.

Uzabona inkunga ukeneye niwifatanya buri gihe n’abantu bizera Imana by’ukuri kandi biringira amasezerano yayo. Nanone uzabona ihumure rikomeye nufasha abandi bakeneye guterwa inkunga. Bafashe kwizera Yehova kandi ubabwire amasezerano ye. Komeza guhugira mu bikorwa byo gufasha abakeneye ubufasha kandi ntukitarure abantu bagukunda kandi bakwitaho.​—Imigani 18:1; 1 Abakorinto 15:58.

ICYO WAKORA:

  • Ganira n’incuti yawe magara kandi wemere ko igufasha

  • Vuga ibyo ukeneye ugusha ku ngingo kandi nta buryarya