Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Uko wakubaha uwo mwashakanye

Uko wakubaha uwo mwashakanye

AHO IKIBAZO KIRI

Umugabo yaravuze ati “ngishakana n’umugore wanjye, ibyo kubahana ntitwabibonaga kimwe. Sinavuga ko muri twe hari uwabonaga ibintu nabi. Gusa, twabonaga ibintu mu buryo buhabanye. Nabonaga ko umugore wanjye atanyubahaga nk’uko mbishaka igihe yabaga amvugisha.

Umugore yaravuze ati “mu muco w’iwacu twivugiraga dusakuza, ari na ko dukora ibimenyetso by’umubiri. Guca umuntu mu ijambo twumvaga nta cyo bitwaye; ntitwabonaga ko ari agasuzuguro. Icyakora umuco wacu wari utandukanye cyane n’uw’umugabo wanjye.”

Kubahana ni ngombwa mu muryango. Si ikintu gikorwa ku bushake. None se wakubaha ute uwo mwashakanye?

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Abagabo bakunda kubahwa cyane. Bibiliya ibwira abagabo iti “umuntu wese muri mwe abe ari ko akunda umugore we nk’uko yikunda.” Ariko yongeraho iti “umugore agomba kubaha cyane umugabo we” (Abefeso 5:33). Nubwo abagabo n’abagore bifuza gukundwa no kubahwa, abagabo ni bo bakunda kubahwa cyane. Umugabo witwa Carlos yagize ati “abagabo bumva ko bashoboye gukemura ibibazo, kugira abandi inama no gutunga imiryango yabo.” * Iyo umugore yubahira umugabo we ubwo bushobozi afite, umugabo bimutera ishema kandi bikagirira umugore akamaro. Umugore witwa Corrine yaravuze ati “iyo nubashye umugabo wanjye, na we arushaho kunkunda.”

Abagore na bo bifuza kubahwa. Ibyo ni ukuri, kuko iyo umugabo atubaha umugore we, ntaba amukunda. Daniel yaravuze ati “nubaha ibitekerezo by’umugore wanjye, ibyifuzo bye n’ibyiyumvo bye. Nubwo naba ntasobanukiwe ikibazo afite ngerageza kumwumva.”

Buri wese afite uko abona ibirebana n’icyubahiro. Icy’ingenzi si uko wowe ubona ibintu, ahubwo ni uko uwo mwashakanye abibona. Ibyo ni byo umugore twavuze tugitangira ahanditse ngo “Aho ikibazo kiri,” yaje gusobanukirwa. Yaravuze ati “nubwo ntumvaga ko nsuzugura umugabo wanjye, nagombaga kugira ibyo mpindura kuko we yabonaga ko musuzugura.”

ICYO WAKORA

  • Andika imico myiza itatu ukundira uwo mwashakanye. Iyo umaze kumenya iyo mico bituma urushaho kumwubaha.

  • Mu cyumweru kimwe uzasuzume uko witwaye ku wo mwashakanye mu bintu bikurikira:

Mu magambo. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko “umuntu ugira urugo rwiza kandi ruhamye, ari ushimira uwo bashakanye ibintu bitanu, akamugaya kimwe mu gihe baganira ku bibazo bafitanye. Ku rundi ruhande, umuntu unenga uwo bashakanye ikintu kimwe, akamushimira akantu katanafashije (0,8), amaherezo baratana.” *Ihame rya Bibiliya: Imigani 12:18.

Ibaze uti “ese nganira n’uwo twashakanye mwubashye? Ese ndamunenga kurusha uko mushimira? None se iyo hari ikintu kitanshimishije, nkimubwira mu ijwi rimeze rite?” Ese ibyo ushubije, ubyemeranyaho n’uwo mwashakanye?Ihame rya Bibiliya: Abakolosayi 3:13.

Gerageza gukora ibi: Ishyirireho intego yo gushimira uwo mwashakanye, nibura ikintu kimwe ku munsi. Kugira ngo ubigereho, ongera utekereze kuri ya mico myiza umukundira. Jya uhora umubwira ibyo bintu umukundira.Ihame rya Bibiliya: 1 Abakorinto 8:1.

Mu bikorwa. Umugore witwa Alicia yaravuze ati “gukora imirimo yo mu rugo bintwara igihe kirekire. Iyo umugabo wanjye anyeretse ko abiha agaciro, wenda yandurura ibintu cyangwa akoza amasahani yaririyeho, numva ko ntaruhira ubusa kandi ibyo bituma tubana neza.”

Ibaze uti “ese ibyo nkorera uwo twashakanye, bigaragaza ko mwubaha? Ese mugenera igihe gihagije kandi nkamwitaho uko bikwiriye?” Ese ibisubizo utanze ubyemeranyaho n’uwo mwashakanye?

Gerageza gukora ibi: Andika ibintu bitatu wifuza ko uwo mwashakanye yagukorera, ukumva ko akubashye. Bwira uwo mwashakanye na we abigenze atyo. Noneho mugurane ibyo mwanditse, kugira ngo mumenye icyo buri wese akeneye. Ibande ku byo ugomba kunonosora. Nufata iya mbere ukamukorera ibyo yifuza, na we azakwigana.

^ par. 8 Muri iyi ngingo amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

^ par. 14 Byavuye mu gitabo Ten Lessons to Transform Your Marriage.