Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Uko mwakwitoza kwihangana

Uko mwakwitoza kwihangana

 Umugabo witwa John yaravuze ati: “Abashakanye bahura n’ibintu bibasaba kwihangana buri munsi. Umuntu utarashaka ashobora kubona ko kwihangana nta cyo bimaze cyane nyamara icyo ni ikintu k’ingenzi kugira ngo umuntu agire urugo rwiza.”

 Kuki ukwiriye kwihangana?

  •   Iyo umaze gushaka ni bwo umenya neza amakosa y’uwo mwashakanye.

     Jessena yaravuze ati: “Iyo umaze igihe gito ushatse, biba byoroshye kwibanda ku makosa y’uwo mwashakanye. Iyo ukomeje kwibanda kuri ayo makosa, birakugora kumwihanganira.”

  •   Kutihangana bishobora gutuma uvuga ibintu utatekerejeho.

     Carmen yaravuze ati: “Iyo mbabaye ndahubuka nkavuga ibintu ntatekerejeho. Ngiye nihangana, najya mbanza gutekereza nkamenya ibyo ngomba kuvuga n’ibyo ntakwiriye kuvuga.”

     Bibiliya igira iti: “Urukundo rurihangana” (1 Abakorinto 13:4). Ubundi abantu babiri bakundana bagombye kwihanganirana. Ariko hari igihe biba bitoroshye. John twigeze kuvuga yaravuze ati: “Kutihangana ni byo bitubangukira kuruta kwihangana kimwe n’uko bigenda ku yindi mico yose myiza. Ni yo mpamvu bisaba imihati kugira ngo umuntu akomeze kugira umuco wo kwihangana.”

 Wagaragaza ute uwo muco?

  •   Mu gihe habaye ikintu kigutunguye kigatuma unanirwa kwihangana.

     Urugero: Uwo mwashakanye ashobora kukubwira nabi. Iyo bigenze bityo, nawe uba wumva wahita umusubiza nabi.

     Ihame rya Bibiliya: “Ntukihutire kurakara mu mutima wawe, kuko kurakara biba mu mutima w’abapfapfa.”—Umubwiriza 7:9.

     Uko wagaragaza umuco wo kwihangana: Jya utuza. Niba uwo mwashakanye akubwiye nabi, mbere yo kumusubiza uge wirinda kubiremereza, ubone ko atari agamije kukubabaza. Hari igitabo cyavuze ko “akenshi ibintu bitubabaza atari ibyo abo twashakanye batubwira, ahubwo ko ari ibyo dutekereza ko bashakaga kuvuga.”—Fighting for Your Marriage.

     Nubwo uwo mwashakanye yaba agamije kukurakaza, uramutse wihanganye ntumwuke inabi, bishobora koroshya ibibazo. Wibuke ko Bibiliya igira iti: “Ahatari inkwi umuriro urazima.”—Imigani 26:20.

     Ethan yaravuze ati: “Niba wumva utangiye gufata uwo mwashakanye nk’umwanzi, uge wongera utekereze icyo wamukundiye, maze uhite umukorera ikintu kiza.”

     Bitekerezeho:

    •  Iyo uwo mwashakanye agukoreye ikintu kibi cyangwa akakubwira nabi witwara ute?

    •  Ubutaha uwo mwashakanye nakurakaza, uzakora iki ngo ugaragaze umuco wo kwihangana?

  •   Mu gihe uwo mwashakanye ahora akora ikintu kikubabaza.

     Urugero: Uwo mwashakanye ahora akererwa maze uko umara igihe kirekire umutegereje, umujinya ukarushaho kwiyongera.

     Ihame rya Bibiliya: “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose.”—Abakolosayi 3:13.

     Uko wagaragaza umuco wo kwihangana: Jya wita ku nyungu z’uwo mwashakanye kuruta uko wita ku zawe. Ibaze uti: “Nindemereza iki kibazo biragira icyo bimarira umuryango wacu cyangwa ibintu birarushaho kuzamba?” Nanone uge uzirikana ko “twese ducumura kenshi” (Yakobo 3:2). Ibyo bizajya bikwibutsa ko nawe utari shyashya.

     Nia yaravuze ati: “Hari igihe nihanganira inshuti zange kuruta uko nihanganira umugabo wange. Ntekereza ko biterwa n’uko akenshi mba ndi kumwe na we bigatuma mbona amakosa ye. Ariko iyo nihanganye bigaragaza ko mukunda kandi ko mwubaha. Ibyo bituma tubana neza.”

     Bitekerezeho:

    •  Ese wihanganira uwo mwashakanye?

    •  Wakora iki ngo urusheho kwihangana?