Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ubuhehesi

Ubuhehesi

Nubwo abantu bahora babwirwa ko batagomba guca inyuma abo bashakanye, icyo kibazo gikomeje guteza amakimbirane mu miryango myinshi.

Ubuhehesi ni iki?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Mu mico imwe n’imwe, abantu bumva ko ubuhehesi cyangwa guca inyuma uwo mwashakanye atari ikosa, cyane cyane iyo bikozwe n’abagabo. Hari n’abumva ko kubana akaramata atari ngombwa.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Muri Bibiliya, ubuhehesi ahanini bwerekeza ku mugabo cyangwa umugore washatse, uca inyuma uwo bashakanye (Yobu 24:15; Imigani 30:20). Ubuhehesi ni ikizira imbere y’Imana. Muri Isirayeli ya kera uwakoraga icyaha nk’icyo yaricwaga (Abalewi 18:20, 22, 29). Yesu yigishije abigishwa be ko bagomba kwirinda ubusambanyi.—Matayo 5:27, 28; Luka 18:18-20.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI.

Kwirinda ubuhehesi ni iby’ingenzi kuko abahehesi barenga ku ndahiro baba baragiranye n’abo bashakanye igihe basezeranaga. Nanone kandi guheheta ni ‘ugucumura ku Mana’ (Intangiriro 39:7-9). Ubuhehesi bushobora gutuma ababyeyi batandukana n’abana babo kandi burababaza. Uretse n’ibyo, Bibiliya ivuga ko “Imana izacira urubanza . . . abahehesi.”—Abaheburayo 13:4.

“Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya.”Abaheburayo 13:4.

Ese ubuhehesi bushobora gutanya abashakanye?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya yemerera umugabo cyangwa umugore gutana n’uwo bashakanye amuhoye gusambana (Matayo 19:9). Ibyo bisobanura ko uwahemukiwe ashobora kugumana n’uwo bashakanye wamuciye inyuma cyangwa gusaba ubutane. Uwo ni umwanzuro ureba umuntu ku giti cye.—Abagalatiya 6:5.

Ariko kandi, Imana ibona ko abashakanye bagombye kubana akaramata (1 Abakorinto 7:39). Yanga umuntu utana n’uwo bashakanye abitewe n’impamvu zidafashije, urugero nko kumva atamwishimiye gusa. Ni yo mpamvu gutana ari ikintu umuntu yagombye kubanza gutekerezaho yitonze.—Malaki 2:16; Matayo 19:3-6.

“Ndababwira ko umuntu wese utana n’umugore we atamuhoye gusambana, aba amutegeje ubusambanyi.”Matayo 5:32.

Ese ubuhehesi ni icyaha kitababarirwa?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Oya. Bibiliya ivuga ko Imana ibabarira abantu bihana bakareka ibyaha byabo, harimo n’icy’ubuhehesi (Ibyakozwe 3:19; Abagalatiya 5:19-21). Koko rero, Bibiliya ivuga iby’abagabo n’abagore baretse ubuhehesi maze bakaba incuti z’Imana.—1 Abakorinto 6:9-11.

Imana yababariye Dawidi wari umwami wa Isirayeli wari wakoze icyo cyaha. Dawidi yasambanye n’umugore w’umwe mu basirikare be bakuru (2 Samweli 11:2-4). Bibiliya ivuga ko ‘ibyo Dawidi yakoze byababaje’ Imana (2 Samweli 11:27). Dawidi amaze gucyahwa yarihannye maze Imana iramubabarira. Icyakora Dawidi yagombaga kwirengera ingaruka z’ibyo yari yakoze (2 Samweli 12:13, 14). Umwami Salomo wari umunyabwenge yaravuze ati “umuntu wese usambana . . . ntagira umutima.”—Imigani 6:32.

ICYO WAKORA.

Niba waraciye inyuma uwo mwashakanye, wagombye gusaba Imana imbabazi ukazisaba n’uwo mwashakanye (Zaburi 51:1-5). Jya wanga ubuhehesi nk’uko Imana ibwanga (Zaburi 97:10). Iyemeze kwirinda porunogarafiya, ibitekerezo biganisha ku busambanyi, agakungu cyangwa ikindi kintu cyose cyatuma urarikira uwo mutashakanye.—Matayo 5:27, 28; Yakobo 1:14, 15.

Niba uwo mwashakanye yarigeze kuguca inyuma, izere ko Imana yiyumvisha uko umerewe (Malaki 2:13, 14). Jya uyisenga uyisaba kuguhumuriza no kukuyobora, na yo ‘izagushyigikira’ (Zaburi 55:22). Niba uhisemo kubabarira uwo mwashakanye ukiyemeza kugumana na we, uzirikane ko mwembi mugomba guhatana kugira ngo mwongere kubana neza.—Abefeso 4:32.

Dawidi amaze kwihana icyaha cy’ubuhehesi, umuhanuzi Natani yaramubwiye ati “Yehova na we akubabariye icyaha cyawe.” 2 Samweli 12:13.