Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Uko wakwirinda gatanya zigaragara mu bantu bakuze

Uko wakwirinda gatanya zigaragara mu bantu bakuze

 Hagati y’umwaka wa 1990 n’uwa 2015, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umubare w’abatana bari mu kigero cy’imyaka 50 gusubiza hejuru wikubye kabiri, naho ku barengeje imyaka 65, wikubye gatatu. Ni iki gituma habaho gatanya mu bantu bakuze? Warinda ute ishyingiranwa ryawe, kugira ngo utazigera utana n’uwo mwashakanye, n’igihe muzaba mugeze mu zabukuru?

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Ni iki gituma habaho gatanya mu bantu bakuze?

  •    Akenshi iyo umugabo n’umugore batanye bakuze, usanga ubucuti bwabo buba bwaragiye bugabanuka gahoro gahoro, bitewe n’ibintu batumvikanagaho. Nyuma y’igihe, abagabo n’abagore bamwe na bamwe usanga buri wese yarashyize imbere inyungu ze, ibintu bahuriyeho bigasigara ari bike cyane. Nanone iyo abana babo bamaze gukura maze bakava mu rugo, usanga baba baribagiwe inshingano zo kuba umugabo n’umugore kuko baba barahugiye mu nshingano zo kuba ababyeyi.

  •    Mu myaka ishize, abiyita inzobere mu birebana n’ishyingiranwa babwiye abashakanye ko buri wese yajya yibanda ku byo akeneye ku giti cye. Bagiriye inama abagabo n’abagore kujya bibaza ibibazo bikurikira: “Ese ishyingiranwa ryanjye rituma nishima? Ese rituma ndushaho kuba umuntu mwiza? Ese uwo twashakanye atuma numva nkunzwe kandi ndi uw’agaciro, nk’uko mbyifuza? Abantu batekereza ko niba igisubizo cya kimwe muri ibyo bibazo ari oya, wagombye gukora ikintu ubona ko ari cyiza kuri wowe, ni ukuvuga gushaka gatanya ugatangira ubuzima bushya.

  •   Abantu ntibakibona gatanya nk’ikintu kibi. Umuhanga mu by’imibanire y’abantu witwa Antonio Eric Klinenber, yaranditse ati: “Mu myaka mike ishize, umuntu wabaga atishimiye uwo bashakanye kandi akaba yifuza ko batana, yagombaga gutanga impamvu zumvikana zituma yifuza gutana n’uwo bashakanye. Muri iki gihe binyuranye n’ibyo. Niba utishimiye uwo mwashakanye, ugomba gutanga impamvu zumvikana zituma ugomba gukomeza kubana na we. Ibi biterwa n’uko muri iki gihe abantu benshi bemera ko ikintu gikomeye kuruta ibindi, ari ugukora ikintu ubona ko ari cyiza kuri wowe.” a

 Birumvikana, akenshi gatanya ikemura ibibazo bimwe na bimwe, ariko nanone ituma havuka n’ibindi. Urugero, hari ubushakashatsi bwagaragaje ko gatanya mu bantu bakuze, inshuro nyinshi itera ibibazo by’ubukungu ku batanye, by’umwihariko ku bagore.

 Nanone hari ikindi kintu cyo gutekerezaho. Hari igitabo cyavuze kiti: “Niyo wagerageza guhindura uko ubayeho mu buzima, ukomeza kuba uwo uri we. Ubwo rero ujye wibaza uti: ‘Ni iki nakoze kugira ngo ndusheho gushyikirana neza n’uwo twashakanye? Ni iki nakoze kugira ngo mpindure uko nitwara mu gihe hari ibibazo tutumvikanyeho?” b

 Icyo wakora

  •   Jya wemera ihinduka. Ubucuti abantu bagirana buba bushobora guhinduka. Birashoboka ko ubucuti hagati yawe n’uwo mwashakanye bwahindutse bitewe n’uko abana banyu bavuye mu rugo cyangwa se buri wese muri mwe akaba yarashyize imbere inyungu ze. Aho kwibanda ku bihe byahise, jya utekereza icyo wakora kugira ngo ibintu birusheho kuba byiza muri iki gihe.

     Ihame rya Bibiliya: “Ntukavuge uti: “Kuki iminsi ya kera yari myiza kurusha iy’ubu?” Ubwenge si bwo buba buguteye kubaza utyo.”—Umubwiriza 7:10.

  •   Jya urushaho kuba incuti y’uwo mwashakanye. Ese ushobora guhindura uko wabonaga ibintu, nawe ugashimishwa n’ibintu uwo mwashakanye akunda cyangwa se ukamufasha gutuma yishimira ibyo ukunda? Ese ushobora gutekereza ku bintu bishya mwajya mukora kandi byabashimisha mwembi? Intego yawe yagombye kuba iyo kumarana igihe n’uwo mwashakanye, ku buryo mwembi mwiyumva nk’abashakanye bakorera hamwe aho kwiyumva nk’abantu bibanira mu nzu buri wese akora ibye.

     Ihame rya Bibiliya: “Buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we.”—1 Abakorinto 10:24.

  •   Jya ukomeza kugaragariza ikinyabupfura uwo mwashakanye. Kuba mumaze igihe kirekire mubana ntibyagombye gutuma mudakomeza kugaragarizanya ikinyabupfura. Igihe uganira n’uwo mwashakanye, jya ugaragaza ko umwubaha, kandi ugerageze gukomeza kugaragaza imico myiza yakurangaga igihe mwarambagizanyaga. Jya umubwira amagambo nk’aya ngo: “Ese byagushobokera ko...,” cyangwa ngo: “Urakoze.” Buri gihe ujye umugaragariza urukundo, kandi umushimire ibintu yagukoreye.

     Ihame rya Bibiliya: “Mugirirane neza, mugirirane impuhwe.”—Abefeso 4:32.

  •   Jya wibuka ibihe byiza mwagiranye. Mujye murebera hamwe amafoto y’ubukwe bwanyu, cyangwa amafoto y’izindi gahunda mwagiyemo muri kumwe. Ibi nimubikora, bizabafasha gutuma mwongera gukundana no kubahana nka mbere, kandi mukomeze gukundana.

     Ihame rya Bibiliya: “Umuntu wese muri mwe abe ari ko akunda umugore we nk’uko yikunda; ku rundi ruhande, umugore agomba kubaha cyane umugabo we.”—Abefeso 5:33.

a Byavanywe mu gitabo Going Solo—The Extraordinary Rise and Surprising Appeal of Living Alone.

b Impamvu yemewe n’Ibyanditswe ishobora gutuma abantu batana ni ubusambanyi (Matayo 19:5, 6, 9). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese Bibiliya yemera ibyo gutana kw’abashakanye?