Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Uko washyira JW Library mu gikoresho cyawe mu gihe udashobora kugera App Store—Windows

Uko washyira JW Library mu gikoresho cyawe mu gihe udashobora kugera App Store—Windows

Niba udashobora gushyira JW Library mu gikoresho cyawe unyuze muri Windows Store, ushobora kuyishyiramo ukoresheje uburyo busanzwe, wifashishije ifayili ya JW Library Windows installer.

Ugomba guhindura setingi y’igikoresho cyawe, kugira ngo wakire porogaramu ziturutse ahandi. Koresha setingi y‘iyo porogramu kugira ngo ubone ahanditse settings for developers. Hanyuma, fungura uburyo bwo gushyiramo izo porogaramu ziturutse ahandi. Icyitonderwa: Bitewe na verisiyo ya Windows ufite, koresha ahanditse ngo “Developer Mode” cyangwa “Sideload apps.”

Vanaho kandi ushyire mu gikoresho cyawe JW Library Windows installer files:

  1. Hitamo Vanaho kugira ngo ubike installer files ku gikoresho cyawe.

  2. Kanda kuri buto y’iburyo ku ifayili ifunze kugira ngo uyifungure.

  3. Fungura ifayili, kanda kuri buto y’iburyo ku ifayili ya Install.ps1, maze uhitemo Run with PowerShell.

  4. Niba ari ngombwa sinya ku cyemezo kugira ngo wemeze ko uyishyira mu gikoresho cyawe.

  5. Uzabona ubutumwa bwemeza ko gushyira porogaramu mu gikoresho cyawe birangiye.

Ujye uhora ureba niba nta verisiyo nshya y’iyo porogaramu yabonetse.

  1. Fungura Settings ya JW Library kugira ngo urebe verisiyo yayo iri mu gikoresho cyawe.

  2. Niba verisiyo iri muri Settings ari nto ugereranyije n’iyo uri kubona aho, vanaho porogaramu kandi uyishyire mu gikoresho cyawe ukoresheje intambwe tumaze kuvuga haruguru.

Verisiyo 14.3.45 (429479)