Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Gutegura ukoresheje amabara—Android

Gutegura ukoresheje amabara—Android

Igihe urimo usoma cyangwa wiyigisha igitabo runaka, ushobora guca akarongo kw’ijambo cyangwa interuro.

Ushobora gukora ibi bikurikira:

 Gushyiramo ibara

Hari uburyo bubiri bwo guca akarongo ku ijambo.

Kugira ngo utoranye ijambo, rikandeho ugumisheho urutoki. Urabona Amabara, maze uhitemo ibara ushaka.

Kugira ngo uce akarongo ku ijambo cyangwa ku nteruro mu buryo bworoshye, bikandeho ugumisheho urutoki, maze ugende urwimura. Iyo urangije uhita ubona akamenyetso kagufasha kuba wahindura ibara cyangwa ukarisiba.

 Guhindura ibara

Niba ushaka guhindura ibara, kanda ku ijambo ririmo ibara maze uhitemo irindi bara. Niba ushaka gusiba ibara, kanda ku ijambo ririmo ibara, maze ukande ku kamenyetso ka Siba.

Ibyo tumaze kuvuga haruguru, byasohotse muri Ugushyingo 2015, kuri porogaramu ya JW Library verisiyo ya 1.6, ikoreshwa na Android verisiyo ya 4.0 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba utabona ibi bintu tumaze gusobanura, ushobora gukurikiza amabwiriza ari mu ngingo ivuga ngo “Tangira gukoresha porogaramu ya JW Library—Android” munsi y’ahanditse ngo “Ibishya”.