Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Tangira gukoresha JW Library—Windows

Tangira gukoresha JW Library—Windows

Murakaza neza kuri JW Library. Iyi porogaramu izagufasha gusoma no kwiga Bibiliya. Kugira ngo ugere ku bintu by’ingenzi biri muri iyi porogaramu, kanda ku tumenyetso turi ku murongo wo hejuru. Kugira ngo ubone utumenyetso wifuza, kanda hejuru kuri ekara.

 Ahabanza

Ahabanza hagufasha guhita ugera kuri Bibiliya no ku bitabo ukunze gusoma. Ushobora no kuhabona ibitabo biherutse gushyirwamo hamwe n’isomo ry’umunsi.

 Bibiliya

Ahanditse ngo Bibiliya harimo ubuhinduzi butandukanye bwa Bibiliya mu ndimi zitandukanye. Kanda ku gitabo cya Bibiliya no ku murongo utangire usome. Iyo usoma ubona ubusobanuro bw’inyongera, impuzamirongo, n’uko umurongo uvugwa mu zindi Bibiliya mu nkingi yo Kwiyigishirizamo.

Ushaka kureba undi murongo, kanda ahanditse ngo Bibiliya maze ukande ahanditse Ibitabo kugira ngo usubire kuri lisiti y’ibitabo.

 Ibitabo

Ahanditse Ibitabo usangamo inyandiko, ibyafashwe amajwi, na videwo z’ibitabo mu ndimi nyinshi. Kanda ku gitabo ujye ku ngingo runaka ushaka gusoma. Mu gihe usoma ushobora no kureba imirongo ya Bibiliya yatanzwe. Kanda kuri uwo murongo kugira ngo uwusomere nkingi yo Kwiyigishirizamo. Wongere ukande kuri uwo murongo mu nkingi yo Kwiyigishirizamo, kugira ngo uwusomere muri Bibiliya.

Niba wifuza gufungura ikindi gitabo, kanda ahanditse ngo Ibitabo maze ukande ahanditse ngo Ubwoko, kugira ngo usubire ku rutonde rw’ibitabo.

 Isomo ry’umunsi

Kanda ku Isomo ry’umunsi kugira ngo ubone isomo ry’uyu munsi.

 Interineti

Kanda kuri Interineti kugira ngo ubone urutonde rw’imbuga zacu zemewe.

 Ibishya

Jya ukora uko ushoboye umenye neza niba porogaramu JW Library ihuje n’igihe.

Ni byiza ko ukoresha Windows ihuje n’igihe. Niba ushaka ibindi bisobanuro, jya kuri iyi miyoboro:

Kugira ngo bikorohere ushobora kujya muri setingi z’igikoresho cyawe, ukagena ko kizajya cyihuza n’igihe utarinze kubyikorera. Ku bindi bisobanuro jya kuri: http://windows.microsoft.com/en-gb/windows-8/automatic-app-updates-help.