Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Uko washakisha muri Bibiliya cyangwa mu gitabo—Windows

Uko washakisha muri Bibiliya cyangwa mu gitabo—Windows

Ishakiro ryo muri Porogaramu JW Library rituma ushobora kubona ijambo cyangwa interuro runaka ushaka muri Bibiliya cyangwa mu kindi gitabo.

Ushobora gukora ibi bikurikira:

 Gushakisha muri Bibiliya

Ushobora gushakisha ijambo cyangwa interuro runaka muri Bibiliya urimo usoma.

Igihe wageze muri Bibiliya, kanda mu kadirishya ka Shakisha maze wandikemo ijambo ushaka. Uko ugenda uryandikamo ugenda ubona amagambo menshi yandikwa atyo maze ukande ku ryo ushaka.

Ushobora gushyira ibyabonetse byose mu byiciro. Imirongo y’ibanze ni imirongo yagiye ikoreshwa cyane mu bitabo byacu irimo iryo jambo. Imirongo yose ni imirongo yose yo muri Bibiliya irimo iryo jambo itondetse hakurikijwe uko ibitabo bya Bibiliya bikurikirana. Ingingo yerekana ingingo zose iryo jambo ribonekamo, mu ngingo zibanza zo muri Bibiliya no mu migereka.

Niba washakishije amagambo menshi, reba ahanditse ngo Interuro bisa neza neza kugira ngo ubone interuro yanditse kimwe n’iyo neza gusa.

 Gushakisha mu gitabo

Ushobora gushakisha ijambo cyangwa interuro mu gitabo urimo usoma.

Igihe wageze mu Bitabo, kanda ku kamenyetso ko Gushakisha maze wandikemo ijambo ushaka. Uko ugenda wandika ugenda ubona amagambo menshi yandikwa gutyo maze ukande ku ryo ushaka.

Niba washakishije amagambo menshi, reba kuri Shaka interuro bisa kugira ngo ubone interuro yanditse kimwe ni yo neza gusa.

 Gushakisha ingingo runaka

Niba waravanyeho igitabo Étude perspicace des Écritures, ushobora gushakisha ingingo yo muri icyo gitabo. Ibyo ubibona iyo urimo usoma Bibiliya cyangwa igitabo.

Kanda kuri Shakisha utangire wandike ingingo ushaka kureba. Uko wandika ugenda ubona ingingo nyinshi zo muri Étude perspicace des Écritures zandikwa zityo maze ukande ku yo ushaka ifunguke.

Ibyo tumaze kuvuga byasohotse mu kwezi k’Ukwakira 2015, bisohokana na porogaramu ya JW Library verisiyo ya 1.3.4 ikorana na Windows verisiyo ya 8.0 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba utabona ibi bintu tumaze gusobanura, ushobora gukurikiza amabwiriza ari mu ngingo ivuga ngo “Tangira gukoresha porogaramu ya JW Library—Windows,” munsi y’ahanditse ngo “Ibishya.”