Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Ibyo wigeze gufungura​ iOS

Ibyo wigeze gufungura​ iOS

Porogaramu ya JW Library ibika urutonde rw’ingingo cyangwa ibice bya Bibiliya wigeze gufungura. Urugero, ibyo bigufasha kongera gufungura umurongo wa Bibiliya wigeze gusoma.

Ushobora gukora ibi bikurikira:

 Kureba ibyo wigeze gufungura

Kanda ku kamenyetso ka Bibiliya kandi ugumisheho urutoki kugira ngo urebe urutonde rw’imirongo ya Bibiliya wigeze gusoma. Noneho ukande ku murongo runaka wifuza uri kuri urwo rutonde.

Kanda ku kamenyetso k’Ibyasohotse kandi ugumisheho urutoki kugira ngo urebe urutonde rw’ingingo uheruka gusoma mu bitabo byose. Noneho ukande ku ngingo runaka wifuza iri kuri urwo rutonde.

 Gusiba ibyo wigeze gufungura

Kanda ku kamenyetso ka Bibiliya cyangwa Ibyasohotse, kugira ngo ufungure urutonde rw’ibyo wigeze gufungura. Kanda Siba kugira ngo ukuremo urwo rutonde.

Ibyo tumaze kuvuga haruguru, byasohotse muri Gicurasi 2014, kuri porogaramu ya JW Library verisiyo ya 1.2, ikoreshwa na iOS verisiyo ya 6.0 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba utabona ibi bintu tumaze gusobanura, ushobora gukurikiza amabwiriza ari mu ngingo ivuga ngo “Tangira gukoresha porogaramu ya JW Library—iOS” munsi y’ahanditse ngo “Ibishya”.