Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Ibibazo abantu bakunze kwibaza​—JW Library (Windows)

Ibibazo abantu bakunze kwibaza​—JW Library (Windows)

JW Library ikorana n’ibikoresho bifite porogaramu zikurikira:

  • Android 4.1 cyangwa kuzamura

  • iOS 9 cyangwa kuzamura

  • Windows 10 verisiyo 1709 cyangwa kuzamura

Mu rwego rwo kugira ngo JW Library igire umutekano kandi ikomeze gukora neza, ntizongera gukorana n’ibikoresho bifite porogaramu zishaje. Hari igihe twongera ibisabwa kugira ngo porogaramu ya JW Library ikore neza. Ku bw’ibyo turabatera inkunga yo guhuza n’igihe ibikoresho byanyu, mugashyiramo porogaramu zifite verisiyo igezweho. Niba udashoboye guhuza n’igihe igikoresho cyawe ngo kigemo porogaramu ifite verisiyo yanyuma ikorana na JW Library, ushobora gukomeza kuyikoresha mu gihe runaka. Icyakora ntuzongera kubona ibishya kuri porogaramu ya JW Library.

 

Indimi nshya zigenda zijyamo buhoro buhoro. Kugira ngo urebe urutonde rw’indimi ibitabo birimo, kanda ahanditse ngo Indimi.

Ayo mabara ahuje n’amatsinda umunani ibitabo bya Bibiliya byashyizwemo nk’uko bisobanurwa mu Kibazo cya 19 cyo mu Nyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana.

 

JW Library ikora kimwe ku bikoresho byose bifite porogaramu zitandukanye. Icyakora, hari ibintu bigize JW Library n’ibindi bigenda binonosorwa kuri yo, maze bigashyirwa kuri izo porogaramu mu bihe bitandukanye.

 

Yego. Ushobora kubika ibyo wanditse, ibyo washyize mu matsinda, mu mabara, ibyo ukunze gukoresha n’utumenyetso washyize ku mafayili wabitse. Ifayili wabitse ushobora kongera kuyibona ku gikoresho ukoresha cyangwa ku kindi gikoresho.

 

Oya. Kugeza ubu, ibyo wanditse, ibyo washyize mu matsinda, aho washyize amabara, ibyo ukunda gukoresha n’aho washyize utumenyetso ntibihita byijyana mu bindi bikoresho byawe.

 

Ikibazo: Hari igihe umara gushyira verisiyo nshya ya JW Library mu gikoresho cyawe, ukabwirwa ko ibyo wanditse n’aho wateguye byagiye. Ntushobora kubona ibyo wanditse, ibyo washyize mu matsinda, ibyo washyize mu ibara, ibyo ukunda n’aho washyize utumenyetso.

Igisubizo: Gushyiramo verisiyo nshya bishobora gukemura icyo kibazo. Shyira verisiyo nshya mu gikoresho cyawe, ubundi ukurikize amabwiriza agaragara kuri ekara arebana no kugarura ibyo wanditse n’ibyo washyize mu ibara.

 

Niba udashobora kuvanaho amajwi cyangwa amashusho, kurikiza izi ntambwe, kugira ngo mu gikoresho cyawe cya windows haboneke ububiko bwa videwo n’umuzika byo muri JW Library.

  1. Fungura File Explorer yo mu gikoresho cyawe cya Windows, maze ukande kuri View, wongere ukande kuri meni ya Navigation pane kugira ngo uhitemo uburyo bwa Show libraries.

  2. Ku ruhande rw’ibumoso, shaka kandi wongere Libraries.

  3. Uzahabona fayiro irimo Umuzika n’irimo Videwo. Niba izo fayiro zidahari, kanda kuri Libraries ukoresheje buto y’iburyo, maze ukande kuri Restore default libraries.

  4. Kanda kuri fayiro ya Videwo ukoresheje buto y’iburyo, wongere ukande kuri Properties, urebe fayiro iri munsi ya Library locations. Hanyuma uzabigenzure neza unyuze muri setingi ya JW Library. Maze ukande kuri Restore Defaults.

  5. Kanda kuri fayiro y’Umuzika ukoresheje buto y’iburyo, wongere ukande kuri Properties, urebe fayiro iri munsi ya Library locations. Hanyuma uzabigenzure neza unyuze muri setingi ya JW Library. Maze ukande kuri Restore Defaults.

Hanyuma kugira ngo urebe ko ahaboneka videwo n’umuzika habonetse, jya muri setingi ya JW Library. Kora ibi bikurikira:

  1. Fungura JW Library, maze ukande kuri buto ya Setingi.

  2. Muri Setingi, reba niba kuri Download audio programs to, hagiyemo ububiko bw’indirimbo wahisemo unyuze kuri File Explorer. Kuri Download videos to, urebe ko naho hagiyemo ububiko bwa videwo wahisemo unyuze kuri File Explorer.

Niba gukuraho amafayiro y’amajwi cyangwa aya videwo bikomeje kukugora banza urebe niba ufite uruhushya rwo kubika amafayiro y’indirimbo na videwo ku gikoresho cyawe. Ibyo wabikora ukora indi fayiro muri buri fayiro. Niba ukeneye kumenya byinshi kurushaho ushobora kureba ahatangirwa ubufasha kuri Microsoft cyangwa ukabaza inshuti yawe imenyereye gukoresha ibikoresho bya Windows.

 

Inshuti yawe imenyereye gukoresha JW Library ishobora kugufasha. Niba ntayo ufite reba kuri contact our nearest branch office.