Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Utumenyetso tugaragaza aho ugeze usoma n’uko wadukoresha​—iOS

Utumenyetso tugaragaza aho ugeze usoma n’uko wadukoresha​—iOS

Gushyira akamenyetso ahantu ugeze usoma bigufasha kubona aho wagejeje usoma, mbese nk’uko ushobora gushyira akagozi mu gitabo runaka urimo usoma, kugira ngo nugaruka uhite uhabona. Buri gitabo cyo muri porogaramu ya JW Library kiba gifite utumenyetso nk’utwo 10.

Ushobora gukora ibi bikurikira:

 Gushyiraho akamenyetso

Ushobora gushyira akamenyetso ku ngingo, igice, paragarafu cyangwa ku murongo runaka wa Bibiliya.

Kugira ngo ushyire akamenyetso ku gice cyangwa ku ngingo runaka, kanda ku kamenyetso karanga utwo tumenyetso. Uzahita ubona urutonde rwerekana utumenyetso twose turi muri icyo gitabo. Kanda ku kamenyetso kariho ubusa kugira ngo ugashyire ku ngingo cyangwa ku gice urimo usoma.

Niba ushaka gushyira akamenyetso kuri paragarafu cyangwa ku murongo runaka wa Bibiliya, banza ukande kuri uwo murongo, hanyuma ukande ku kamenyetso karanga utwo tumenyetso.

 Kujya aho washyize akamenyetso

Kugira ngo ubone aho washyize akamenyetso, fungura igitabo washyizemo akamenyetso, maze ukande ku kamenyetso karanga utwo tumenyetso. Noneho ukande ku kamenyetso ushaka.

 Gukoresha utwo tumenyetso

Iyo wamaze gushyiraho akamenyetso, uba ushobora no kugasiba cyangwa kugasimbuza akandi.

  • Niba ushaka kugasiba, kanda ku kamenyetso karanga utwo tumenyetso, maze ukande ku kamenyetso ushaka gusiba unyereze ujyana ibumoso, hanyuma ukande ku kamenyetso ko Gusiba.

  • Niba ushaka kukimura, kanda ku kamenyetso karanga utwo tumenyetso, ukande ku kamenyetso ushaka kwimura unyereze ujyana ibumoso, maze ukande ku kamenyetso ko Kwimura. Akamenyetso gahita kishyira aho urimo usoma. Ibyo bigufasha kumenya aho wagarukiye usoma igitabo, urugero nk’aho ugeze usoma Bibiliya.

Ibyo tumaze kuvuga haruguru, byasohotse muri Gicurasi 2014, kuri porogaramu ya JW Library verisiyo ya 1.2, ikoreshwa na iOS verisiyo ya 6.0 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba utabona ibi bintu tumaze gusobanura, ushobora gukurikiza amabwiriza ari mu ngingo ivuga ngo “Tangira gukoresha porogaramu ya JW Library—iOS” munsi y’ahanditse ngo “Ibishya”.