Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Tangira gukoresha JW Library​—iOS

Tangira gukoresha JW Library​—iOS

Murakaza neza kuri JW Library. Iyi porogaramu izagufasha gusoma no kwiga Bibiliya. Kugira ngo ugere ku bintu by’ingenzi biri muri iyi porogaramu, kanda ku tumenyetso turi ku murongo wo hasi.

 Bibiliya

Aha ni ho wasanga za Bibiliya zihinduye mu ndimi nyinshi. Kanda ku izina ry’igitabo cya Bibiliya ukande ku gice cyo muri icyo gitabo, hanyuma utangire gusoma. Mu gihe usoma, ushobora no kubona ibindi bisobanuro, impuzamirongo, n’uko uwo murongo runaka wahinduwe mu zindi Bibiliya, ibyo byose wabisanga mu nkingi yo Kwiyigishirizamo.

Niba ushaka kureba undi murongo, kanda kuri Bibiliya kugira ngo usubire ku rutonde rw’ibitabo bya Bibiliya.

 Ibyasohotse

Aha haboneka inyandiko, ibyafashwe amajwi na videwo mu ndimi nyinshi. Kanda ku gitabo, hanyuma ukande ku ngingo kugira ngo utangire kuyisoma. Mu gihe usoma, ushobora no gusoma imirongo ya Bibiliya. Kanda ku murongo kugira ngo uwubone mu nkingi yo Kwiyigishirizamo. Kanda ku murongo uri muri iyo nkingi maze uwusomere muri Bibiliya.

Niba ushaka gusoma ikindi gitabo, kanda Ibyasohotse kugira ngo usubire ku rutonde rw’ibitabo.

 Isomo ry’umunsi

Kanda ku Isomo ry’umunsi kugira ngo ubone isomo ry’uyu munsi.

 Amateraniro

Kanda ahanditse ngo Amateraniro kugira ngo urebe ibitabo biri bukoreshwe mu materaniro.

 Interineti

Kanda kuri Interineti kugira ngo ubone imiyoboro ikujyana ku mbuga zacu zemewe.

 Ibishya

Kugira ngo ube ufite ibintu byose biboneka muri porogaramu ya JW Library, bisaba ko ujya uyihuza n’igihe kenshi.

Ni byiza ko ukoresha verisiyo ya iOS ihuje n’igihe. Niba ushaka ibindi bisobanuro, jya kuri uyu muyoboro: https://support.apple.com/en-us/HT204204.

Kugira ngo bikorohere ushobora kujya muri setingi z’igikoresho cyawe, ukagena ko kizajya cyihuza n’igihe utarinze kubyikorera. Ku bindi bisobanuro jya kuri: https://support.apple.com/en-us/HT202180.