Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Uko washakisha muri Bibiliya cyangwa mu gitabo—iOS

Uko washakisha muri Bibiliya cyangwa mu gitabo—iOS

Umwanya wo gushakiramo muri porogaramu ya JW Library ugufasha kubona ijambo cyangwa interuro runaka ushaka muri Bibiliya cyangwa mu Gitabo.

Ushobora gukora ibi bikurikira:

 Gushakisha muri Bibiliya

Ushobora gushakisha ijambo cyangwa interuro muri Bibiliya urimo usoma.

Igihe wageze muri Bibiliya, kanda ku kamenyetso ko Gushakisha maze wandikemo ijambo ushaka. Uko ugenda uryandikamo ugenda ubona amagambo menshi yandikwa gutyo maze ukande ku ryo ushaka. Ushobora no gukanda ahanditse ngo Shakisha.

Ushobora gushyira ibyabonetse byose mu byiciro. Imirongo y’ibanze ni imirongo yagiye ikoreshwa cyane mu bitabo byacu irimo iryo jambo. Imirongo yose ni imirongo yose yo muri Bibiliya irimo iryo jambo itondetse hakurikijwe uko ibitabo bya Bibiliya bikurikirana. Ingingo yerekana ingingo zose zihura n’iryo jambo mu ngingo zibanza zo muri Bibiliya no mu migereka.

Niba washakishije amagambo menshi, reba kuri Shaka interuro bisa neza neza kugira ngo ubone interuro yanditse kimwe n’iyo neza gusa.

 Gushakisha mu Gitabo

Ushobora gushakisha ijambo cyangwa interuro mu gitabo urimo usoma.

Igihe wageze mu Bitabo, kanda ku kamenyetso ko Gushakisha maze wandikemo ijambo ushaka. Uko ugenda wandika ugenda ubona amagambo menshi yandikwa gutyo maze ukande ku ryo ushaka. Ushobora no gukanda ahanditse ngo Shakisha

Niba washakishije amagambo menshi, reba kuri Shaka interuro bisa neza neza kugira ngo ubone interuro yanditse kimwe n’iyo neza gusa.

 Gushakisha ingingo runaka

Niba waravanyeho igitabo Étude perspicace des Écritures, ushobora gushakisha ingingo yo muri icyo gitabo. Ibyo ubibona iyo urimo usoma Bibiliya cyangwa igitabo.

Kanda Shakisha utangire wandike ingingo ushaka kureba. Uko wandika ugenda ubona ingingo nyinshi zo mu gitabo Étude perspicace des Écritures zandikwa zityo maze ugakanda ku yo ushaka igahita ifunguka.

Ibyo tumaze kuvuga byasohotse mu Kwakira 2014, bisohokana na porogaramu ya JW Library verisiyo ya 1.3.4 ikorana na iOS verisiyo 6.0 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba utabona ibi bintu tumaze gusobanura, ushobora gukurikiza amabwiriza ari mu ngingo ivuga ngo “Tangira gukoresha porogaramu ya JW Library—iOS” munsi y’ahanditse ngo “Ibishya”.