Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Uko wakongera kubona imirongo wigeze gusoma—Android

Uko wakongera kubona imirongo wigeze gusoma—Android

Porogaramu ya JW Library ibika urutonde rw’ingingo cyangwa ibice bya Bibiliya wigeze gufungura. Urugero, ibyo bigufasha kongera gufungura umurongo wa Bibiliya wigeze gusoma.

Ushobora gukora ibi bikurikira:

 Kureba ibyo wigeze gufungura

Kanda ahanditse ngo Ibyo wigeze gufungura kugira ngo urebe urutonde rw’imirongo ya Bibiliya n’ingingo wigeze gusoma. Noneho ukande ku murongo cyangwa ingingo runaka wifuza biri kuri urwo rutonde.

 Gusiba ibyo wigeze gufungura

Kanda ahanditse ngo Ibyo wigeze gufungura kugira ngo ufungure urutonde rw’ibyo wigeze gufungura. Kanda Siba kugira ngo ukuremo urwo rutonde.

TIbyo tumaze kuvuga haruguru, byasohotse muri Gicurasi 2014, kuri porogaramu ya JW Library verisiyo ya 1.2, ikoreshwa na iOS verisiyo ya 2.3 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba utabona ibi bintu tumaze gusobanura, ushobora gukurikiza amabwiriza ari mu ngingo ivuga ngo “Tangira gukoresha porogaramu ya JW Library—Android” munsi y’ahanditse ngo “Ibishya”.