Intangiriro 3:1-24

  • Uko icyaha cyaje (1-13)

    • Ikinyoma cya mbere (4, 5)

  • Yehova acira urubanza abigometse (14-24)

    • Isezerano ry’urubyaro rw’umugore (15)

    • Birukanwa muri Edeni (23, 24)

3  Inzoka yari izi ubwenge kurusha izindi nyamaswa zose Yehova Imana yari yararemye. Nuko ibaza uwo mugore iti: “Ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku mbuto z’ibiti byose byo muri ubu busitani?”  Uwo mugore asubiza iyo nzoka ati: “Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemerewe kuzirya.  Ariko imbuto z’igiti kiri hagati muri ubu busitani zo, Imana yaravuze iti: ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’”  Inzoka na yo ibwira uwo mugore iti: “Ntimuzigera mupfa.  Kuko Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”  Nuko uwo mugore abona ko icyo giti gifite imbuto ziryoshye kandi ko ari cyiza cyane* kandi koko kureba icyo giti byari bishimishije. Nuko asoroma imbuto zacyo arazirya. Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, amuhaho na we arazirya.  Amaso yabo amera nk’ahumutse maze babona ko bambaye ubusa. Nuko badoda ibibabi by’imitini barabikenyera.  Nyuma yaho, uwo mugabo n’umugore we bumva ijwi rya Yehova Imana agendagenda mu busitani ahagana nimugoroba, maze bajya kwihisha Yehova Imana hagati y’ibiti byo muri ubwo busitani.  Yehova Imana akomeza guhamagara uwo mugabo ati: “Uri he?” 10  Amaherezo uwo mugabo aramusubiza ati: “Numvise ijwi ryawe nuko ngira ubwoba ndihisha kuko nambaye ubusa.” 11  Aramubaza ati: “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Ubwo se ntiwariye kuri za mbuto z’igiti nakubujije kuryaho?” 12  Nuko uwo mugabo aramusubiza ati: “Wa mugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye imbuto z’icyo giti maze ndazirya.” 13  Yehova Imana abyumvise abaza uwo mugore ati: “Kuki wakoze ibyo bintu?” Uwo mugore arasubiza ati: “Inzoka ni yo yanshutse maze ndazirya.” 14  Yehova Imana abwira iyo nzoka ati: “Ucishijwe bugufi* mu matungo yose no mu nyamaswa zose kubera ibyo bintu wakoze. Uzajya ugenda ukurura inda kandi uzajya urya umukungugu igihe cyose uzaba ukiriho. 15  Nzatuma wowe n’umugore muba abanzi kandi urubyaro rwawe rwangane n’urubyaro rwe. Ruzakumena umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.” 16  Abwira uwo mugore ati: “Ububabare uzagira utwite buzagenda bwiyongera. Uzabyara abana ubabara cyane. Uzifuza cyane ko umugabo wawe akuba hafi kandi na we azagutegeka.” 17  Abwira na Adamu* ati: “Kubera ko wumviye umugore wawe ukarya imbuto z’igiti nakubujije kuryaho, utumye ubutaka buvumwa.* Igihe cyose uzaba ukiriho, uzajya urya ibiva mu butaka ubanje kuruha. 18  Ubutaka uhingamo buzajya bumeramo amahwa n’ibitovu,* kandi uzajya urya ibimera byo mu murima. 19  Uzajya uvunika cyane* kugira ngo ubone ibyokurya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe. Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.” 20  Nyuma y’ibyo Adamu yita umugore we Eva,* kuko ari we wagombaga kuzaba nyina w’abariho bose. 21  Nuko Yehova Imana akorera Adamu n’umugore we imyambaro miremire y’impu ngo bayambare. 22  Yehova Imana aravuga ati: “Dore uyu muntu abaye nkatwe ku birebana no kumenya icyiza n’ikibi. None rero, ngiye kugira icyo nkora kugira ngo adasoroma no ku mbuto z’igiti cy’ubuzima akazirya maze akabaho iteka.” 23  Nuko Yehova Imana amwirukana mu busitani bwa Edeni kugira ngo ajye guhinga ubutaka yakuwemo. 24  Nuko yirukana uwo muntu kandi mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni, ahashyira abakerubi n’inkota yaka umuriro yahoraga yikaraga. Ibyo yabikoze kugira ngo afunge inzira ijya kuri cya giti cy’ubuzima.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kinogeye ijisho.”
Cyangwa “ubaye ikivume.”
Bisobanura “umuntu wakuwe mu mukungugu.”
Kuvuma ni “ukwifuriza ibintu bibi umuntu cyangwa ikintu.”
Ni ubwoko bw’ibimera bifite amahwa.
Cyangwa “ubanje gututubikana.”
Bisobanura “umuntu muzima.”