Zaburi 37:1-40
Zaburi ya Dawidi.
א [Alefu]
37 Ntukarakazwe n’abakora ibibi,Kandi ntukagirire ishyari abanyabyaha,
2 Kuko bamara igihe gito nk’ibyatsi,Bakuma nk’ibyatsi bibisi bagashiraho.
ב [Beti]
3 Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza,Uture mu isi kandi ube indahemuka mu byo ukora.
4 Nanone ujye ukorera Yehova wishimye cyane,Na we azaguha ibyo umutima wawe wifuza.
ג [Gimeli]
5 Jya ureka Yehova akuyobore mu byo uteganya gukora byose.Ujye umwishingikirizaho na we azagufasha.
6 Azatuma abantu bibonera neza ko uri umukiranutsi,*Kandi ibikorwa byawe byiza bigaragarire bose.
ד [Daleti]
7 Ujye wituriza uri imbere ya Yehova,Utegerezanye amatsiko ibyo azagukorera.
Ntukababazwe n’umuntuUgeze ku migambi ye mibi.
ה [He]
8 Reka umujinya kandi wirinde uburakari.Ntukarakare kuko byatuma ukora ibibi.
9 Abakora ibibi bazakurwaho,Ariko abiringira Yehova bo bazaragwa isi.
ו [Wawu]
10 Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho.Uzitegereza aho yabaga,Umubure.
11 Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi.Bazishima cyane kuko bazaba bafite amahoro menshi.
ז [Zayini]
12 Umuntu mubi agambanira umukiranutsi.Aramurakarira akamuhekenyera amenyo.
13 Ariko Yehova azamuseka,Kuko azi ko uwo muntu mubi ashigaje igihe gito.
ח [Heti]
14 Abantu babi batunganya inkota n’imiheto yabo,Kugira ngo bagirire nabi abakandamizwa n’abakene,Kandi bice abakiranutsi.
15 Ariko inkota zabo ni bo zizica,*Kandi imiheto yabo izavunagurika.
ט [Teti]
16 Ibintu bike by’umukiranutsi,Ni byiza kuruta ibintu byinshi by’umuntu mubi.
17 Yehova ntazemera ko ababi bagira imbaraga.Ahubwo azashyigikira abakiranutsi.
י [Yodi]
18 Yehova aba azi ibyo abakiranutsi bahanganye na byo byose.Umurage wabo uzahoraho iteka ryose.
19 Ntibazakorwa n’isoni igihe bazaba bahanganye n’ibibazo.Mu gihe cy’inzara bazaba bafite ibyokurya bihagije.
כ [Kafu]
20 Ariko ababi bo bazarimbuka.Abanzi ba Yehova bazashiraho nk’uko ubwatsi butoshye bwuma vuba.Bazashira nk’umwotsi.
ל [Lamedi]
21 Umuntu mubi araguza ntiyishyure.Ariko umukiranutsi agira ubuntu kandi akagaragaza impuhwe.
22 Abo Imana iha umugisha ni bo bazaragwa isi.Ariko abo yagize ibicibwa* bazarimbuka.
מ [Memu]
23 Iyo Yehova yishimira ibyo umuntu akora,Aramuyobora.
24 Nubwo yasitara ntazagwa,Kuko Yehova amufashe ukuboko.
נ [Nuni]
25 Nabaye umusore none ndashaje,Nyamara sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa,Cyangwa ngo abana be basabirize ibyokurya.
26 Ahora aguriza abandi nta nyungu abatse,Kandi abana be Imana izabaha umugisha.
ס [Sameki]
27 Reka ibibi kandi ukore ibyiza,Kugira ngo uzabeho iteka.
28 Yehova akunda ubutabera.Ntazatererana abamubera indahemuka.
ע [Ayini]
Azabarinda iteka ryose.Ariko abakomoka ku babi bo bazarimbuka.
29 Abakiranutsi bazaragwa isi,Kandi bazayituraho iteka ryose.
פ [Pe]
30 Ibyo umukiranutsi avuga bituma abandi bagira ubwenge,*Kandi ibyo avuga biba ari ukuri.
31 Amategeko y’Imana ye aba ari mu mutima we,Kandi buri gihe arayakurikiza.
צ [Tsade]
32 Umuntu mubi acunga umukiranutsi,Ashakisha uko yamwica.
33 Ariko Yehova ntazemera ko uwo muntu mubi amugirira nabi,Kandi igihe azaba ari mu rubanza, Imana ntizamubaraho icyaha.
ק [Kofu]
34 Jya wiringira Yehova kandi wumvire amategeko ye,Na we azaguha umugisha uragwe isi.
Ababi bazarimbuka ureba.
ר [Reshi]
35 Nabonye umuntu mubi w’umugome,Amererwa neza nk’igiti gitoshye kiri mu butaka.
36 Ariko yarapfuye, ntiyongera kuboneka.Nakomeje kumushaka ariko ndamubura.
ש [Shini]
37 Witegereze inyangamugayo*Kandi ukomeze urebe umukiranutsi,Kuko bene uwo azagira amahoro.
38 Ariko abanyabyaha bose bazarimbuka.Abantu babi bazakurwaho.
ת [Tawu]
39 Yehova ni we ukiza abakiranutsi.Ni we bahungiraho mu gihe cy’amakuba.
40 Yehova azabatabara abakize.
Azabakiza ababi maze abarokore,Kuko bamuhungiyeho.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “azatuma gukiranuka kwawe kumurika nk’urumuri.”
^ Cyangwa “zizabahinguranya imitima.”
^ Cyangwa “abo ivuma.”
^ Cyangwa “abakiranutsi bavuga amagambo y’ubwenge.”
^ Cyangwa “umuntu ukomeza kuba indahemuka.”