Intangiriro 17:1-27

  • Aburahamu yari kuzakomokwaho n’abantu benshi (1-8)

    • Aburamu ahindurirwa izina akitwa Aburahamu (5)

  • Isezerano ryo gukebwa (9-14)

  • Sarayi ahindurirwa izina akitwa Sara (15-17)

  • Isezerano ry’uko Isaka yari kuzavuka (18-27)

17  Igihe Aburamu yari afite imyaka 99, Yehova yaramubonekeye aramubwira ati: “Ndi Imana Ishoborabyose. Ujye ukora ibyo nshaka* kandi ube inyangamugayo.  Nzakomeza isezerano nagiranye nawe kandi nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane.”  Nuko Aburamu arapfukama yubika umutwe, maze Imana ikomeza kuvugana na we igira iti:  “Dore nagiranye nawe isezerano kandi rwose uzakomokwaho n’abantu bo mu bihugu byinshi.  Ntuzongera kwitwa Aburamu* ahubwo uzitwa Aburahamu* kuko abantu bo mu bihugu byinshi ari wowe bazakomokaho.*  Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, bakwire mu bihugu byinshi kandi n’abami bazagukomokaho.  “Nzubahiriza isezerano nagiranye nawe. Iryo sezerano rireba n’abazagukomokaho uko bazagenda bakurikirana. Iryo sezerano rizahoraho iteka ryose kugira ngo mbe Imana yawe n’iy’abazagukomokaho.  Kandi iki gihugu cy’i Kanani utuyemo uri umunyamahanga, nzakiguha cyose wowe n’abazagukomokaho. Kizaba icyabo kugeza iteka ryose kandi nzaba Imana yabo.”  Imana yongera kubwira Aburahamu iti: “Nawe uzubahirize isezerano ryanjye, wowe n’abazagukomokaho uko bazagenda bakurikirana. 10  Dore isezerano ngiranye nawe ari na ryo sezerano wowe n’abazagukomokaho mugomba kubahiriza: Umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe agomba gukebwa.* 11  Muzajye mukebwa kandi icyo kizababere ikimenyetso cy’isezerano riri hagati yanjye namwe. 12  Mu bazagukomokaho bose, umwana w’umuhungu wese umaze iminsi umunani avutse agomba gukebwa. Ni ukuvuga umwana wese wavukiye mu rugo rwawe n’umugaragu w’umunyamahanga wese waguze utari uwo mu bagukomokaho. 13  Umugabo wese wavukiye mu rugo rwawe n’umugabo wese waguze amafaranga agomba gukebwa. Icyo kimenyetso kiri ku mubiri wanyu kizajya kigaragaza isezerano ngiranye namwe kugeza iteka ryose. 14  Umuntu wese w’igitsina gabo utazakebwa, azicwe. Azaba yishe isezerano ryanjye.” 15  Hanyuma Imana ibwira Aburahamu iti: “Naho Sarayi umugore wawe ntuzongere kumwita Sarayi, ahubwo azitwa Sara. 16  Nzamuha umugisha kandi muzabyarana umwana w’umuhungu. Nzaha umugisha Sara kandi abantu bo mu bihugu byinshi bazamukomokaho n’abami bazamukomokaho.” 17  Aburahamu abyumvise arapfukama yubika umutwe, atangira guseka no kwibwira mu mutima ati: “Ese umugabo w’imyaka 100 azabyara umwana, na Sara umugore w’imyaka 90 abyare?” 18  Hanyuma Aburahamu abwira Imana y’ukuri ati: “Ndagusabye uhe umugisha Ishimayeli!” 19  Imana iramusubiza iti: “Uzabyarana n’umugore wawe Sara umwana w’umuhungu, uzamwite Isaka. Nzagirana isezerano na we n’abazamukomokaho, ribe isezerano ry’iteka ryose. 20  Naho ku byo wasabiye Ishimayeli, nakumvise. Na we nzamuha umugisha abyare abana benshi, abazamukomokaho babe benshi cyane. Abatware 12 bazamukomokaho kandi abantu bazamukomokaho bazaba benshi cyane, bagire imbaraga. 21  Icyakora isezerano ryanjye nzarigirana na Isaka, uwo uzabyarana na Sara umwaka utaha igihe nk’iki.” 22  Nuko Imana irangije kuvugana na Aburahamu imusiga aho. 23  Hanyuma kuri uwo munsi Aburahamu afata umuhungu we Ishimayeli n’abantu bose b’igitsina gabo bo mu muryango we n’umugaragu wese yaguze, ni ukuvuga buri muntu wese w’igitsina gabo wavukiye mu rugo rwe, arabakeba nk’uko Imana yari yabimubwiye. 24  Aburahamu yari afite imyaka 99 igihe yakebwaga. 25  Naho umuhungu we Ishimayeli yari afite imyaka 13 igihe yakebwaga. 26  Uwo munsi ni bwo Aburahamu n’umuhungu we Ishimayeli bakebwe. 27  Nanone abagabo bose bo mu rugo rwe, ni ukuvuga umuntu wese wavukiye mu rugo rwe n’umugaragu w’umunyamahanga yaguze amafaranga na bo barakebwe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ujye ugendera imbere yanjye.”
Bisobanura “umubyeyi ahabwa icyubahiro.”
Bisobanura “sekuruza w’abantu benshi.”
Cyangwa “uzaba sekuruza w’amahanga menshi.”
Ni ugukata agahu ko ku gitsina cy’umugabo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.