Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | URUBYIRUKO

Uko warwanya ibishuko

Uko warwanya ibishuko

AHO IKIBAZO KIRI

“Hari igihe abakobwa bansaba nomero zanjye za telefoni, kandi bakansaba ko turyamana. Iyo bigenze bityo ndabyanga ubundi nkabahunga. Ariko muri jye nsigara nibaza nti ‘ariko ubundi nazimwimiye iki?’ Mvugishije ukuri, bamwe muri abo bakobwa baba ari beza cyane. Hari igihe umuntu yibaza ati ‘ariko ubundi mbyemeye naba iki?’” —Carlos, * 16.

Ese kimwe na Carlos, nawe ujya uhangana n’ibishuko? Niba bijya bikubaho, ushobora guhangana na byo ukabinesha.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Iyo wemeye kuneshwa n’ibishuko bikugiraho ingaruka

Buri wese ashobora kwibasirwa n’ibishuko, kabone n’iyo yaba ari mukuru. N’ubundi kandi, ibigeragezo biri ukwinshi. Intumwa Pawulo yari mukuru igihe yandikaga ati ‘mu by’ukuri nishimira amategeko y’Imana, ariko mu ngingo zanjye mbona irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye, rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha’ (Abaroma 7:22, 23). Icyakora nubwo Pawulo yahanganaga n’ibishuko, ntiyigeze yemera kuneshwa na byo, kandi nawe wabishobora. Kandi koko nta mpamvu yo gutegekwa n’irari (1 Abakorinto 9:27). Kwitoza kurwanya ibishuko ukiri muto, bizakurinda imihangayiko myinshi, kandi bikugirire akamaro cyane igihe uzaba umaze kuba mukuru.

Itangazamakuru rituma kurwanya ibishuko birushaho kugorana. Bibiliya ivuga ibyerekeye “irari rya gisore,” na ryo ubwaryo riba ritoroshye (2 Timoteyo 2:22). Ariko za filimi, televiziyo, umuzika n’ibitabo bigenewe abakiri bato, akenshi bituma iryo rari rirushaho kwiyongera, kuko biba bisa n’aho bitwereka ko kuneshwa n’ibishuko nta cyo bitwaye. Urugero, iyo abantu babiri bari muri filimi bitwa ko bakundana, biba byitezwe ko hari aho bari bugere bakaryamana. Icyakora, Bibiliya ivuga ko ubusanzwe abagabo n’abagore baba bafite ubushobozi bwo ‘gukomeza kwirinda irari ry’umubiri’ (1 Petero 2:11). Ibyo bisobanura ko ushobora guhitamo kurwanya ibishuko. Ariko se wabirwanya ute?

 ICYO WAKORA

Jya wimenya. Utabaye maso ngo urinde ahantu ufite intege nke, ntushobora kugera ku cyemezo wafashe cyo gukora ibyiza. None se wumva ari he ukeneye kuba maso kurusha ahandi?—Ihame rya Bibiliya: Yakobo 1:14.

Jya utahura ibishuko hakiri kare. Tekereza imimerere ushobora guhuriramo n’ibishuko. Noneho gerageza gutekereza uko wazabyitwaramo uramutse uhuye na byo.—Ihame rya Bibiliya: Imigani 22:3.

Jya ukomera ku mahame akugenga. Bibiliya ivuga ko igihe Yozefu yahuraga n’igishuko cy’ubusambanyi, yavuze ati “nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana” (Intangiriro 39:9)? Imvugo ngo “nabasha nte,” igaragaza ko Yozefu yari akomeye ku mahame yamugengaga arebana n’icyiza n’ikibi. Ese nawe ni uko bimeze?

Jya ushakisha incuti zigushyigikira. Kugira ngo wirinde ibishuko byinshi uhura na byo, ukwiriye guhitamo kwifatanya n’incuti muhuje amahame. Bibiliya igira iti “ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge.”—Imigani 13:20.

Jya wirinda imimerere ishobora gutuma kurwanya ibishuko bikugora. Urugero:

  • Ntukemere kugumana n’umuntu mudahuje igitsina muri mwenyine.

  • Jya wirinda gukoresha interineti mu gihe n’ahantu uba ushobora kugwa mu gishuko cyo kureba porunogarafiya.

  • Jya ugendera kure abantu bafite imvugo n’imyitwarire bishobora gutuma ubona ko gukora ibibi nta cyo bitwaye.

Ni iyihe mipaka yindi wakwishyiriraho yagufasha kwirinda kugwa mu bishuko?—Ihame rya Bibiliya: 2 Timoteyo 2:22.

Jya usenga usaba ubufasha. Yesu yabwiye abigishwa be ati “musenge ubudacogora, kugira ngo mutajya mu moshya” (Matayo 26:41). Jya uzirikana ko Yehova Imana ashaka ko unesha ibishuko, kandi ko ashobora kugufasha kubirwanya. Bibiliya igira iti “ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira.”—1 Abakorinto 10:13.

^ par. 4 Izina ryarahinduwe.