Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bitanze babikunze muri Noruveje

Bitanze babikunze muri Noruveje

MU MYAKA runaka ishize, Roald na Elsebeth, umugabo n’umugore we bari bafite imyaka hafi 50, bari babayeho neza i Bergen, umugi wa kabiri mu bunini muri Noruveje. Bo n’abana babo Isabel na Fabian, bifatanyaga mu bikorwa by’itorero ari indahemuka. Roald yari umusaza w’itorero, Elsebeth ari umupayiniya, naho Isabel na Fabian ari ababwiriza bagira ishyaka.

Icyakora, muri Nzeri 2009, abagize uwo muryango bafashe umwanzuro wo kugira ikindi kintu bakora: biyemeje kumara icyumweru babwiriza mu gace kitaruye. Ku bw’ibyo, Roald na Elsebeth hamwe na Fabian, icyo gihe wari ufite imyaka 18, bagiye ku mwigimbakirwa witwa Nordkyn uri mu ntara ya Finnmark, mu majyaruguru y’impera y’isi. Igihe bari bageze mu mudugudu wa Kjøllefjord, bifatanyije mu murimo wo kubwiriza n’abandi bavandimwe na bashiki bacu, na bo bari baragiye muri ako gace kitaruye kubwirizayo. Roald yagize ati “icyo cyumweru kigitangira, numvise nishimye kubera ko nari nakoze ibishoboka byose kugira ngo nifatanye muri uwo murimo wihariye icyumweru cyose.” Ariko muri icyo cyumweru, Roald yatangiye kumva adatuje. Kubera iki?

IKIBAZO CYABATUNGUYE

Roald yaravuze ati “twagiye kumva twumva Mario, umupayiniya ukorera muri Finnmark, atubajije niba twakwishimira kwimukira mu mugi witwa Lakselv kugira ngo dufashe itorero ry’aho ryari rifite ababwiriza 23.” Roald yatunguwe n’icyo kibazo. Yaravuze ati “jye na Elsebeth twari twarigeze gutekereza kujya gukorera umurimo aho ubufasha bwari bukenewe kurushaho, ariko twumvaga tuzabikora abana bacu baramaze gukura, batakiba mu rugo.” Ariko kandi, mu minsi mike Roald yari amaze abwiriza muri ka gace kitaruye, yabonaga ko abantu bishimiraga kwiga ibihereranye na Yehova. Icyo gihe ni bwo bari bakeneye gufashwa. Yaravuze ati “icyo kibazo cyambujije amahwemo, ndetse mara amajoro menshi ntagoheka.” Hanyuma, Mario yajyanye Roald n’umuryango we i Lakselv, mu birometero 240 mu majyepfo ya Kjøllefjord. Yashakaga ko abo bashyitsi bibonera iryo torero rito.

Igihe bari i Lakselv, Andreas, umwe mu basaza babiri b’aho, yatambagije abo bashyitsi muri ako karere, abereka n’Inzu y’Ubwami. Abagize itorero babakiranye urugwiro kandi babwira Roald na Elsebeth ko bakwishimira ko umuryango wabo uhimukira, ukabafasha mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Andreas yababwiye amwenyura ko yari yaboneye Roald na Fabian ahantu bakora ikizamini cy’abifuza akazi. Abo bashyitsi bari gukora iki?

NI UWUHE MWANZURO BARI GUFATA?

Fabian yabanje gutekereza ati “sinifuza kwimukira ino.” Gusiga incuti ze bakuranye mu itorero no kuba mu mugi muto ntibyari bimushishikaje. Nanone kandi, yari atararangiza kwiga ibijyanye n’amashanyarazi. Icyakora, igihe babazaga Isabel (icyo gihe wari ufite imyaka 21) icyo yatekerezaga ku birebana no kwimuka, yaravuze ati “ibyo ni byo nashatse kuva kera.” Ariko nyuma yaho, Isabel yaravuze ati “iyo nabitekerezagaho cyane, naribazaga nti ‘ese uyu mwanzuro urakwiriye? Ese sinzakumbura incuti zanjye? Ese nigumire mu itorero ryanjye aho ubuzima bworoshye?’” Elsebeth we yabyakiriye ate? Yaravuze ati “numvise ari nk’aho Yehova ari we wohereje umuryango wacu kubwiriza muri ako gace, ariko nanatekereje ku nzu yacu twari tukimara kuvugurura ndetse n’ibintu byose byari biyirimo twari twarashoboye kugeraho mu myaka 25.”

Elsebeth na Isabel

Igihe icyo cyumweru cyari kirangiye, Roald n’umuryango we basubiye i Bergen, ariko bakomezaga gutekereza ku bavandimwe na bashiki babo b’i Lakselv, ku birometero 2.100. Elsebeth yaravuze ati “nasenze Yehova amasengesho menshi, kandi nkomeza gushyikirana n’incuti twamenyanye twohererezanya amafoto kandi tukabwirana inkuru ziteye inkunga.” Roald yaravuze ati “nari nkeneye igihe kugira ngo igitekerezo cyo kwimuka kincengeremo neza. Nanone kandi, nagombaga gusuzuma nkareba niba kubona ibyo dukenera byari kutworohera. Twari kubaho dute? Nasenze Yehova incuro nyinshi kandi mbiganiraho n’abagize umuryango wanjye ndetse n’abavandimwe b’inararibonye.” Fabian agira ati “uko narushagaho kubitekerezaho, ni na ko narushagaho kubona ko nta mpamvu nari mfite yo kubyanga. Nasenze Yehova kenshi, maze icyifuzo cyo kwimuka kigenda kirushaho gukomera.” Isabel se we bite? Kugira ngo yitegure kwimuka, yatangiye gukorera umurimo w’ubupayiniya mu mugi w’iwabo. Amaze amezi atandatu akora umurimo w’ubupayiniya, kandi muri icyo gihe akaba yaramaraga igihe kinini yiyigisha Bibiliya, yumvise yiteguye kwimuka.

BATERA INTAMBWE ZARI GUTUMA BAGERA KU NTEGO YABO

Uko abagize uwo muryango bagendaga barushaho kugira icyifuzo cyo gukorera umurimo ahari hakenewe ababwiriza kurusha ahandi, bateye intambwe zari gutuma bagera ku ntego yabo. Roald yari afite akazi kamuhembaga neza kandi yakundaga cyane. Ariko yasabye konji y’umwaka wose. Icyakora, umukoresha we yamusabye ko yajya akora igihe gito, mbese agakora ibyumweru bibiri, akaruhuka ibindi bitandatu, bityo bityo. Roald yagize ati “umushahara wanjye waragabanutse cyane, ariko iyo gahunda yangiriye akamaro.”

Elsebeth yagize ati “umugabo wanjye yansabye gushaka inzu i Lakselv maze tugakodesha iyacu y’i Bergen. Byadutwaye igihe kinini kandi dushyiraho imihati myinshi, ariko byagenze neza. Nyuma y’igihe gito abana na bo babonye akazi bakoraga igihe gito, maze bakajya badufasha kugura ibyokurya no kubona amafaranga y’ingendo.”

Isabel yagize ati “kubera ko umugi twimukiyemo ari muto, kubona akazi kari kumfasha mu gihe nari kuba nkora umurimo w’ubupayiniya byambereye ikibazo gikomeye. Hari igihe numvaga ntazigera nkabona.” Icyakora, yemeraga gukora akazi ako ari ko kose kamara igihe gito yashoboraga kubona, mu mwaka wa mbere akaba yarakoze ahantu icyenda. Ibyo byatumaga abona amafaranga yo kugura ibyo yakeneraga. Fabian we se bite? Yagize ati “kugira ngo ndangize kwiga amasomo yanjye arebana n’amashanyarazi, nagombaga gukora akazi kari kumfasha kwimenyereza uwo mwuga. Uko ni ko nabigenje i Lakselv. Hanyuma, nakoze ikizamini, maze mbona akazi mu by’amashanyarazi nari kujya nkora igihe gito.”

UKO ABANDI BAGUYE UMURIMO WABO

Marelius na Kesia babwiriza umugore wo mu bwoko bw’Abasami muri Noruveje

Marelius n’umugore we Kesia, na bo bifuzaga gukorera umurimo aho ababwiriza bari bakenewe kurusha ahandi. Marelius, ubu ufite imyaka 29, agira ati “disikuru n’ibyerekanwa byo mu ikoraniro byavugaga ibirebana n’umurimo w’ubupayiniya, byatumye ntekereza kwagura umurimo wanjye.” Icyakora, Kesia, ubu ufite imyaka 26, we yumvaga atakwimuka ngo asige umuryango we. Yagize ati “numvaga kuba kure y’umuryango wanjye binteye ubwoba.” Byongeye kandi, Marelius yakoraga igihe cyose kugira ngo bashobore kwishyura umwenda w’inzu barimo. Yagize ati “amasengesho menshi twasenze Yehova tumusaba ko yadufasha tukagira icyo duhindura, hamwe n’ubufasha bwe, byatumye dushobora kwimuka.” Uwo mugabo n’umugore we babanje kujya bamara igihe kinini biyigisha Bibiliya. Hanyuma, bagurishije inzu yabo, bareka akazi, maze muri Kanama 2011 bimukira mu mugi wa Alta mu majyaruguru ya Noruveje. Kugira ngo babone ikibatunga ari abapayiniya, Marelius akora akazi k’ubucungamari, naho Kesia agakora mu iduka.

Knut n’umugore we Lisbeth, ubu bari mu kigero cy’imyaka 35, bakozwe ku mutima n’inkuru zo mu Gitabo nyamwaka zivuga iby’abantu bakorera ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho. Lisbeth yaravuze ati “izo nkuru zatumye dutekereza ibyo kujya gukorera mu kindi gihugu, ariko nabanje gushidikanya kuko natekerezaga ko ibyo atari iby’umuntu nkanjye.” Ariko kandi, bateye intambwe zari gutuma bagera ku ntego yabo. Knut yaravuze ati “twagurishije inzu yacu, maze tujya kubana na mama kugira ngo tuzigame amafaranga yacu. Nyuma yaho, kugira ngo dusogongere tumenye uko gukorera mu kindi gihugu bimera, twamaze umwaka mu itorero rikoresha ururimi rw’icyongereza ry’i Bergen, tubana na mama wa Lisbeth.” Bidatinze, Knut na Lisbeth bumvise biteguye kwimuka, kandi rwose bimukiye kure, mu gihugu cy’u Bugande. Buri mwaka basubira muri Noruveje bakamara amezi abiri bakora. Ibyo bituma bashobora kubona amafaranga ahagije yo kubatunga mu mezi asigaye, bityo bagashobora gukora umurimo w’ubupayiniya mu Bugande.

“NIMUSOGONGERE MWIBONERE UKUNTU YEHOVA ARI MWIZA”

“Twarushijeho kunga ubumwe.”​—Roald

Byagendekeye bite abo babwiriza bitanze babikunze? Roald yaravuze ati “muri iyi fasi yitaruye, tumarana igihe kinini kurusha icyo twamaranaga tukiri i Bergen. Twarushijeho kunga ubumwe. Kuba abana bacu baragize amajyambere mu buryo bw’umwuka ni umugisha rwose.” Yongeyeho ati “ikindi kandi, ubu ntitugihangayikishwa cyane n’ubutunzi. Twabonye ko budafite agaciro kenshi nk’uko twabitekerezaga.”

Elsebeth yabonye ko yari akeneye kwiga urundi rurimi. Kubera iki? Mu ifasi itorero rya Lakselv ribwirizamo, harimo umudugudu witwa Karasjok, uri mu gace gatuwe n’abantu bo mu bwoko bw’Abasami, ni ukuvuga abasangwabutaka bo mu majyaruguru ya Noruveje, Suwede, Finilande n’u Burusiya. Kugira ngo Elsebeth ashobore gushyikirana n’abo basangwabutaka mu buryo bworoshye, yize ururimi rw’igisami. Ubu ashobora kugerageza kuganira n’umuntu uvuga urwo rurimi. Ese yishimira iyo fasi? Yavuze yishimye cyane ati “nigisha Bibiliya abantu batandatu. Ubwo se, ni hehe handi nakwishimira kuba haruta hano?”

Fabian, ubu akaba ari umupayiniya n’umukozi w’itorero, avuga ko we na Isabel bafashije abakiri bato batatu bo mu itorero bimukiyemo, bari bakeneye guterwa inkunga kugira ngo barusheho kwifatanya mu bikorwa by’itorero. Ubu abo bose uko ari batatu babwirizanya umwete. Babiri muri bo barabatijwe kandi bakoze umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe 2012. Umwe muri bo wari waratangiye gucika intege yashimiye Fabian na Isabel ko bamufashije akongera gukomera mu buryo bw’umwuka. Fabian agira ati “igihe yabitubwiraga, numvise binkoze ku mutima cyane. Mbega ukuntu gufasha umuntu bitera ibyishimo!” Isabel agira ati “tugeze aha hantu twaje gukorera umurimo, ‘narasogongeye nibonera ukuntu Yehova ari mwiza’” (Zab 34:8). Yongeyeho ati “ikirenze ibyo byose, gukorera hano birashimishije cyane.”

Marelius na Kesia ubu babaho mu buryo buciriritse, ariko barishimye. Itorero ry’i Alta bimukiyemo, ubu rifite ababwiriza 41. Marelius agira ati “iyo nshubije amaso inyuma nkabona ukuntu ubuzima bwacu bwahindutse, bintera inkunga cyane. Dushimira Yehova ko tumukorera turi abapayiniya. Nta kintu cyashimisha kuruta icyo.” Kesia yongeyeho ati “nitoje kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, kandi yatwitayeho cyane. Nanone kandi, naje kubona ko kuba kure ya bene wacu bituma ndushaho guha agaciro ibihe tumarana. Sinigeze nicuza ko twafashe uwo mwanzuro.”

Knut na Lisbeth bigisha Bibiliya umuryango wo mu Bugande

Bite se ku birebana na Knut na Lisbeth bakorera umurimo mu Bugande? Knut yaravuze ati “kuhamenyera no kumenyera umuco waho byadufashe igihe kinini. Rimwe na rimwe tugira ibibazo by’amazi, amashanyarazi, no kuribwa mu nda, ariko dushobora kwigisha abantu benshi Bibiliya.” Lisbeth yagize ati “ahantu ushobora kugenda igice cy’isaha uturutse aho tuba, hari amafasi atarigeze abwirizwamo ubutumwa bwiza. Ariko kandi, iyo tugiyeyo tuhasanga abantu barimo basoma Bibiliya bakadusaba kubigisha. Kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu nk’abo bicisha bugufi, bituma umuntu agira ibyishimo bisaze.”

Umuyobozi wacu Kristo Yesu, agomba kuba yishima iyo yitegereje ari mu ijuru, akabona ukuntu umurimo wo kubwiriza yatangije urimo ukorerwa mu turere twinshi two ku isi. Koko rero, abagize ubwoko bw’Imana bose bishimira cyane kwitanga babikunze, kugira ngo bumvire itegeko rya Yesu ryo ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose.’—Mat 28:19, 20.