Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bitanze babikunze​—Muri Madagasikari

Bitanze babikunze​—Muri Madagasikari

UMUPAYINIYA ufite imyaka 27 witwa Sylviana, yaravuze ati: “Igihe numvaga ibyo inshuti zange zagezeho ubwo zari zaragiye gukorera umurimo aho abapayiniya bari bakenewe cyane, nange nifuje gusogongera kuri ibyo byishimo.” Yongeyeho ati: “Icyakora numvaga kujya gukorera aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane ntabishobora.”

Ese nawe wumva ufite impungenge nk’iza Sylviana? Ese wifuza kujya kubwiriza aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane, ariko ukaba wibaza niba uzabishobora? Niba ari uko bimeze, humura! Yehova yafashije abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi, batsinda inzitizi zababuzaga kwagura umurimo wabo. Nimucyo tuge muri Madagasikari, ikirwa cya kane kinini ku isi, kugira ngo tumenye uko Yehova yafashije bamwe muri bo.

Mu myaka isaga icumi ishize, ababwiriza barangwa n’ishyaka n’abapayiniya basaga 70 bakomoka mu bihugu 11, * bagiye kubwiriza muri iyo fasi irumbuka yo muri Afurika, irimo abantu benshi bubaha Bibiliya. Nanone, ababwiriza benshi baho bakunda kwimukira mu tundi duce two kuri icyo kirwa kinini, kugira ngo babwirize ubutumwa bw’Ubwami. Reka tuganire na bamwe muri bo.

BATSINZE UBWOBA N’IBYABACAGA INTEGE

Perrine na Louis

Louis n’umugore we Perrine bari mu kigero k’imyaka isaga 30, bavuye mu Bufaransa bajya muri Madagasikari. Bari bamaze imyaka myinshi batekereza kwagura umurimo, ariko Perrine yari afite impungenge. Agira ati: “Natinyaga kujya ahantu ntazi. Nari mpangayikishijwe no gusiga umuryango wacu, itorero ryacu n’inzu yacu. Natinyaga kwimuka aho twari dutuye no kureka imibereho twari tumenyereye. Mu by’ukuri ibyo byambereye inzitizi ikomeye.” Mu mwaka wa 2012, Perrine yagize ubutwari, maze we n’umugabo we Louis barimuka. Perrine abona ate uwo mwanzuro bafashe? Agira ati: “Iyo nshubije amaso inyuma nkibonera ukuntu Yehova yadufashije, bikomeza ukwizera kwange.” Louis yongeraho ati: “Tekereza ko mu Rwibutso rwa mbere twagiriye muri Madagasikari, abantu icumi mu bo twigishaga Bibiliya bateranye!”

Ni iki cyafashije Louis na Perrine kuguma mu ifasi igihe bahuraga n’ibibazo? Basenze Yehova bashyizeho umwete, bamusaba ko abaha imbaraga zo kwihangana (Fili 4:13). Louis agira ati: “Twiboneye ukuntu Yehova yashubije amasengesho yacu, akaduha ‘amahoro y’Imana.’ Twakomeje kuzirikana ibyishimo twaboneraga mu murimo. Nanone hari inshuti zacu zo mu Bufaransa zatwandikiraga, zikadutera inkunga kugira ngo tudacika intege.”—Fili 4:6, 7; 2 Kor 4:7.

Yehova yahaye imigisha Louis na Perrine kubera ko bihanganye. Louis agira ati: “Mu Kwakira 2014, twize Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye, * mu Bufaransa. Iyo yari impano itazibagirana twahawe na Yehova.” Igihe bari barangije iryo shuri, bishimiye ko boherejwe gukorera umurimo muri Madagasikari.

“TUZUMVA MUDUTEYE ISHEMA!”

Nadine na Didier

Igihe Didier n’umugore we Nadine bo mu Bufaransa bajyaga muri Madagasikari mu mwaka wa 2010, bari mu kigero k’imyaka isaga 50. Didier agira ati: “Tukiri bato twari abapayiniya, hanyuma tubyara abana batatu. Bamaze gukura, twatekereje ukuntu twakorera umurimo mu kindi gihugu.” Nadine agira ati: “Natekerezaga ukuntu ngiye gusiga abana bange, nkumva ndashize. Ariko baratubwiye bati: ‘Nimujya gufasha aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane mu kindi gihugu, tuzumva muduteye ishema!’ Ayo magambo yaduteye inkunga, turimuka. Nubwo turi kure y’abana bacu, twishimira ko dushobora kuvugana na bo kenshi.”

Kwiga ururimi rw’Ikimaligashi byagoye Didier na Nadine. Nadine avuga amwenyura ati: “Erega turakuze.” None se ni iki cyatumye babishobora? Babanje kujya mu itorero ry’Igifaransa, bamaze kumenyera ururimi rw’Ikimaligashi, bahindura itorero. Nadine yongeyeho ati: “Abantu benshi duhura na bo mu murimo wo kubwiriza bakunda kwiga Bibiliya. Inshuro nyinshi badushimira ko twabasuye. Nabanje kugira ngo ndarota. Nkunda gukorera umurimo w’ubupayiniya muri iyi fasi. Iyo mbyutse mu gitondo, ndibwira nti: ‘Uyu munsi ndajya kubwiriza. Mbega ibintu byiza weee!’”

Iyo Didier yibutse igihe yatangiraga kwiga Ikimaligashi, araseka. Agira ati: “Nayoboraga amateraniro, ariko iyo abavandimwe na bashiki bacu batangaga ibitekerezo, nta kintu na kimwe numvaga. Nari nzi kuvuga gusa ngo: ‘Murakoze.’ Igihe kimwe nashimiye mushiki wacu wari umaze gusubiza, maze abari bicaye inyuma batangira kunshira amarenga bambwira ko igisubizo atanze atari cyo. Nahise mbaza undi muvandimwe maze atanga igisubizo gikwiriye, nubwo na cyo ntacyumvaga.”

YARABYISHIMIYE CYANE

Mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 2005, Thierry n’umugore we Nadia babonye darame yari ifite umutwe uvuga ngo: “Kurikirana intego zihesha Imana icyubahiro.” Iyo darame yavugaga ibya Timoteyo yabakoze ku mutima, ituma barushaho kugira ikifuzo cyo gukorera aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane. Thierry agira ati: “Iyo darame irangiye, mu gihe twarimo dukoma amashyi, negereye umugore wange ndamubaza nti: ‘Tuzajya he se?’ Umugore wange yambwiye ko na we ari byo yatekerezaga.” Bidatinze, batangiye kwitegura kugira ngo bazagere ku ntego yabo. Nadia agira ati: “Twatangiye kugenda tugabanya ibintu twari dutunze, amaherezo dusigarana ibyashoboraga kujya mu mavarisi ane gusa!”

Ibumoso: Nadia na Marie-Madeleine; Iburyo: Thierry

Bageze muri Madagasikari mu mwaka wa 2006 kandi bahise bishimira kuhakorera umurimo. Nadia agira ati: “Abantu duhura na bo baradushimisha cyane.”

Icyakora bamazeyo imyaka itandatu, bahuye n’ikibazo. Nyina wa Nadia wabaga mu Bufaransa witwa Marie-Madeleine, yaraguye avunika ukuboko, akomereka no ku mutwe. Nadia n’umugabo we bavuganye n’umuganga wavuraga Marie-Madeleine, hanyuma basaba uwo mukecuru kuza bakabana muri Madagasikari. Nubwo yari afite imyaka 80, yarabyishimiye cyane. Kuba mu gihugu cy’amahanga abyumva ate? Agira ati: “Rimwe na rimwe kumenyera iby’ahandi ntibiba byoroshye. Ariko nubwo ntashobora gukora byinshi, numva mfitiye itorero akamaro. Mu by’ukuri ikinshimisha cyane, ni uko kuba ino aha bituma abana bange bakomeza gukorera umurimo muri iyi fasi irumbuka.”

“NUMVA YEHOVA YARAMFASHIJE MU GIHE GIKWIRIYE”

Riana atanga disikuru mu rurimi rw’Igitanduroyi

Riana ni umuvandimwe ufite imyaka 22. Yakuriye mu karere karumbuka ko mu burasirazuba bwa Madagasikari kitwa Alaotra Mangoro. Yari umuhanga mu ishuri kandi yifuzaga kwiga kaminuza. Icyakora igihe yigaga Bibiliya, yahinduye ibitekerezo. Agira ati: “Narangije amashuri yisumbuye maze nsezeranya Yehova nti: ‘Numfasha ngatsinda, nzahita mba umupayiniya.’” Riana amaze kurangiza amashuri yisumbuye, yashohoje isezerano rye. Yagiye kubana n’undi muvandimwe w’umupayiniya, ashaka akazi katamutwaraga igihe kinini, atangira gukora umurimo w’ubupayiniya. Agira ati: “Ni wo mwanzuro mwiza nafashe mu buzima bwange.”

Icyakora abagize umuryango wa Riana ntibiyumvishaga impamvu atakomeje kwiga. Agira ati: “Papa, marume na masenge, bose banshishikarizaga kwiga kaminuza. Ariko sinifuzaga ko hagira ikintu kimbuza kuba umupayiniya.” Nyuma y’igihe gito, Riana yifuje kujya gukorera aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe cyane. Ni iki cyatumye agira icyo kifuzo? Agira ati: “Abajura baje mu nzu twabagamo, biba ibintu byinshi nari mfite. Ibyo byatumye ntekereza ku nama ya Yesu yo kwibikira ‘ubutunzi mu ijuru.’ Niyemeje gushakisha ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka” (Mat 6:19, 20). Yimukiye mu karere ko mu magepfo y’igihugu kayogojwe n’amapfa kari mu birometero 1.300. Ako karere gatuyemo abantu bo mu bwoko bw’Abatanduroyi. Kuki ari ho yagiye?

Mbere y’uko abajura baza kubiba, Riana yari amaze ukwezi yigisha Bibiliya abagabo babiri b’Abatanduroyi. Yize amagambo make yo mu rurimi rwabo, maze atekereza ku Batanduroyi benshi bari bataragezwaho ubutumwa bw’Ubwami. Agira ati: “Nasenze Yehova musaba ngo amfashe kwimukira mu karere karimo abantu bavuga urwo rurimi.”

Riana yimukiyeyo, ariko yahise ahura n’ikibazo. Ntiyashoboye kubona akazi. Hari umugabo wamubajije ati: “Waje gukora iki ino aha? Abantu b’ino iyo bashaka akazi bajya aho waturutse!” Nyuma y’ibyumweru bibiri, Riana yavuye muri ako karere ajya mu ikoraniro ry’iminsi itatu, akaba yari asigaranye udufaranga duke cyane yibaza uko azabigenza. Ku munsi wa nyuma w’ikoraniro, umuvandimwe yashyize ikintu mu mufuka w’ikoti rya Riana. Yari amafaranga yari ahagije kugira ngo asubire mu karere ka Antandroy, kandi ashobore gutangira ubucuruzi buciriritse. Riana agira ati: “Numva Yehova yaramfashije mu gihe gikwiriye. Nakomeje gufasha abantu batari barabonye uburyo bwo kumenya Yehova!” Nanone hari ibintu byinshi byagombaga gukorwa mu itorero. Riana yongeraho ati: “Buri byumweru bibiri natangaga disikuru. Yehova yarimo antoza akoresheje umuryango we.” Riana akomeje kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami Abatanduroyi bifuza kumenya Yehova.

‘IMANA YO KWIZERWA YABAHAYE UMUGISHA’

Yehova atwizeza ko ‘umuntu wese ushaka kwihesha umugisha mu isi azajya awuhabwa n’Imana yo kwizerwa’ (Yes 65:16). Iyo dushyizeho umwete tugatsinda inzitizi zitubuza kwagura umurimo, Yehova aduha umugisha. Reka turebe ibyabaye kuri Sylviana twavuze tugitangira. Yatinyaga ko atazashobora kubwiriza aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane. Yari ahangayikishijwe n’iki? Agira ati: “Ukuguru kwange kw’iburyo gusumba ukw’ibumoso ho santimetero 9. Ibyo bituma nshumbagira kandi nkananirwa vuba.”

Sylviana (ibumoso) na Sylvie Ann (iburyo) bari hamwe na Doratine yabatijwe

Nubwo bimeze bityo ariko, mu mwaka wa 2014 Sylviana n’undi mushiki wacu w’umupayiniya ukiri muto wo mu itorero rye witwa Sylvie Ann, bimukiye mu mudugudu muto uri ku birometero 85. Nubwo Sylviana yari afite inzitizi, yageze ku ntego ye, kandi yabonye imigisha myinshi! Agira ati: “Igihe nari maze umwaka umwe muri iyo fasi, umugore ukiri muto nigishije Bibiliya witwa Doratine, yabatirijwe mu ikoraniro ry’akarere.”

“NZAGUFASHA”

Nk’uko ibyavuzwe n’abo bavandimwe na bashiki bacu bagiye gukorera aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane bibigaragaza, iyo twihatiye gutsinda inzitizi tukagura umurimo, twibonera ko ibyo Yehova asezeranya abagaragu be ari ukuri. Agira ati: “Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri” (Yes 41:10). Iyo twitanze tubikunze, tukajya gukorera umurimo mu kandi karere cyangwa mu kindi gihugu, ubucuti dufitanye na Yehova burushaho gukomera. Nanone bidufasha kwitegura kuzasohoza inshingano zidutegereje mu isi nshya. Didier twavuze tugitangira agira ati: “Gukorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane, bidutoza kuzakora byinshi mu gihe kizaza!” Twifuza ko n’abandi babwiriza benshi bakwishimira gutangira iyo myitozo hakiri kare!

^ par. 4 Ibyo bihugu bakomokamo ni Amerika, Gwadelupe, Kanada, Luxembourg, Nouvelle-Calédonie, Repubulika ya Tchèque, Suwede, u Budage, u Bufaransa, u Busuwisi n’u Bwongereza.

^ par. 8 Muri iki gihe, iryo shuri ryasimbuwe n’Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Ababwiriza b’igihe cyose bujuje ibisabwa bakorera umurimo mu bihugu by’amahanga, bashobora gusaba kwigira iryo shuri mu bihugu bakomokamo, cyangwa mu kindi gihugu iryo shuri riba mu rurimi rwabo kavukire.