Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gahunda yateguwe neza yageze ku bintu bishimishije

Gahunda yateguwe neza yageze ku bintu bishimishije

María Isabel ni umubwiriza ukiri muto urangwa n’ishyaka utuye mu mugi wa San Bernardo mu gihugu cya Shili, muri Amerika y’Epfo. We n’umuryango we ni abasangwabutaka bo mu bwoko bw’Abamapuce. Uwo muryango wose wishimiye kugira uruhare mu gutangiza itorero rikoresha ururimi rw’Abamapuce rw’ikimapudunguni.

Igihe hatangwaga itangazo rivuga ko Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo rwari kuba no mu rurimi rw’ikimapudunguni, kandi ko hacapwe impapuro z’itumira 2.000 muri urwo rurimi, byateye María Isabel kubitekerezaho. Ni iki yari gukora kugira ngo afashe abandi? Yibutse ingero z’abandi Bahamya bakiri bato bagiye babwiriza abanyeshuri bagenzi babo n’abarimu, kandi bakagera ku bintu bishimishije. Yabiganiriyeho n’ababyeyi be, maze bemeranya ko María Isabel yari gutekereza uko yari kuzatanga izo mpapuro z’itumira ku kigo yigagaho. Yatekereje ko yari kubigenza ate?

Mbere na mbere, María Isabel yatse abayobozi b’ikigo uruhushya rwo kumanika urupapuro rw’itumira ku marembo y’ikigo. Bararumuhaye kandi bamushimira icyo gikorwa yari yiyemeje gukora. Umunsi umwe ubwo abanyeshuri bose bari bateraniye hamwe mu gitondo, umukuru w’ishuri yatanze itangazo rirebana n’urwo rupapuro rw’itumira akoresheje indangururamajwi.

Hanyuma María Isabel yasabye uburenganzira bwo kujya mu mashuri yose. Abarimu bamaze kumwemerera, yagiye muri buri shuri akabaza niba harimo umunyeshuri w’Umumapuce. Yagize ati “natekerezaga ko wenda mu banyeshuri bose nari kubona Abamapuce 10 cyangwa 15 gusa, ariko nabonye abarenze abo. Natanze impapuro z’itumira 150!”

“YARI YITEZE KUBONA UMUNTU MUKURU”

Hari umugore umwe wabonye rwa rupapuro rw’itumira rwari ku marembo y’ikigo washatse kumenya uwo yashoboraga kubaza ibirebana n’uwo munsi mukuru. Tekereza ukuntu yatangaye igihe bamwerekaga umwana w’umukobwa w’imyaka icumi! María Isabel yabivuze amwenyura ati “yari yiteze kubona umuntu mukuru.” María Isabel amaze kumuha urupapuro rw’itumira no kumusobanurira muri make iby’uwo munsi mukuru, yasabye uwo mugore aderesi ze kugira ngo we n’ababyeyi be bazamusure, bamubwire byinshi kurushaho ku birebana n’Ubwami bw’Imana. Ababwiriza 20 babwiriza mu ifasi ivugwamo ururimi rw’ikimapudunguni bishimiye kubona uwo mugore n’abandi bantu 26 b’Abamapuce bari bashimishijwe baza mu Rwibutso. Ubu iryo tsinda ryabaye itorero rifite ababwiriza benshi.

Ese uko waba ungana kose, nawe ushobora gufata iya mbere maze ugatumirira abanyeshuri cyangwa abakozi bagenzi bawe kuza mu Rwibutso, muri disikuru, cyangwa mu ikoraniro ry’intara? Kuki utakora ubushakashatsi mu bitabo byacu ukareba inkuru z’ibyabaye zagufasha kubigeraho? Byongeye kandi, jya usenga Yehova umusaba kuguha umwuka wera wagufasha kugira ubutwari bwo kuvuga ibihereranye na we (Luka 11:13). Nubikora, nawe ushobora kuzashimishwa cyane n’ibyiza gahunda uzaba wateguye neza izageraho, kandi bizagutera inkunga.