Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bitanze babikunze muri Miyanimari

Bitanze babikunze muri Miyanimari

BIBILIYA igira iti: “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Nuko rero musabe cyane Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Luka 10:2). Ayo magambo Yesu yavuze, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.000, agaragaza neza uko ibintu byifashe muri Miyanimari muri iki gihe. Kubera iki? Ni ukubera ko muri Miyanimari hari ababwiriza 4.200 gusa, kandi bakaba bagomba kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bagera kuri miriyoni 55.

Icyakora “Nyir’ibisarurwa” ari we Yehova, yatumye ababwiriza babarirwa mu magana bo mu bihugu bitandukanye biyemeza kujya muri icyo gihugu cyo mu magepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, bagashyigikira umurimo w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka. Ni iki cyatumye bemera kuva mu bihugu byabo? Abandi babafashije bate? Ni iyihe migisha babonye? Reka tubirebe.

“MUZE, DUKENEYE ABAPAYINIYA BENSHI!”

Mu myaka ishize, umupayiniya wo mu Buyapani witwa Kazuhiro yaguye igicuri ata ubwenge, hanyuma bamujyana kwa muganga. Umuganga yamubwiye ko agomba kumara imyaka ibiri adatwara imodoka. Kazuhiro yarababaye cyane. Yaribajije ati: “Ubu se koko nzakomeza gukora umurimo nkunda cyane w’ubupayiniya?” Yasenze Yehova amwinginga ngo amwereke uko yakomeza kuwukora.

Kazuhiro na Mari

Kazuhiro agira ati: “Hashize ukwezi, inshuti yange yakoreraga umurimo muri Miyanimari, yumvise ingorane nahuye na zo. Yarampamagaye maze arambwira ati: ‘Muri Miyanimari haba bisi zitwara abagenzi. Uramutse uje ino aha wakomeza kubwiriza bitabaye ngombwa ko utwara imodoka!’ Nabajije umuganga wamvuraga niba uburwayi bwange bwanyemerera kuba muri Miyanimari. Natunguwe cyane n’uko yambwiye ati: ‘Hari umuganga w’umuhanga mu kuvura ubwonko wo muri Miyanimari uri ino aha. Nzabahuza mumenyane. Nuramuka wongeye kugwa igicuri, azakwitaho.’ Nabonye ko igisubizo cy’uwo muganga cyari giturutse kuri Yehova.”

Kazuhiro yahise yandikira ibiro by’ishami byo muri Miyanimari, abamenyesha ko we n’umugore we bifuzaga kuba abapayiniya muri icyo gihugu. Nyuma y’iminsi itanu gusa, ibiro by’ishami byarabashubije biti: “Muze, dukeneye abapayiniya benshi!” Kazuhiro n’umugore we witwa Mari bagurishije imodoka zabo, basaba uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu, hanyuma burira indege baragenda. Ubu bari mu itsinda rikoresha ururimi rw’amarenga mu mugi wa Mandalay, kandi barishimye. Kazuhiro agira ati: “Ibyo byose byatumye turushaho kwizera isezerano ry’Imana riboneka muri Zaburi ya 37:5, rigira riti: ‘Iragize Yehova mu nzira yawe; umwishingikirizeho na we azagira icyo akora.’”

YEHOVA YUGURURA AMAREMBO

Mu mwaka wa 2014, Abahamya ba Yehova bo muri Miyanimari bagize ikoraniro ridasanzwe. Abantu benshi bo mu bindi bihugu barigiyemo. Umwe muri bo ni Monique wo muri Amerika, ufite imyaka 34. Agira ati: “Mvuye muri iryo koraniro, nasenze Yehova musaba kunyereka icyo nari nkwiriye gukora. Nanone naganiriye n’ababyeyi bange ku ntego zange zo mu buryo bw’umwuka. Twese twabonye ko nagombaga gusubira muri Miyanimari. Ariko kugira ngo mfate umwanzuro wa nyuma, byansabye igihe n’amasengesho menshi.” Monique akomeza asobanura impamvu.

Monique na Li

Agira ati: “Yesu yagiriye inama abigishwa be ko mbere yo gufata umwanzuro, bagomba ‘kwicara bakabara icyo’ uzabasaba. Ubwo rero naribajije nti: ‘Ese birakwiriye ko nimuka? Ese nzashobora kwibeshaho bitabaye ngombwa ko nshaka akazi kantwara igihe kirekire?’” Akomeza agira ati: “Nahise mbona ko ntari mfite amafaranga ahagije kugira ngo nimukire muri icyo gihugu.” None se yashoboye ate kwimuka?—Luka 14:28.

Monique agira ati: “Umunsi umwe, umukoresha wange yansabye kujya kumureba. Nagize ubwoba, ntekereza ko agiye kunyirukana. Icyakora si ko byagenze. Ahubwo yanshimiye ko nkora akazi kange neza. Hanyuma yambwiye ko yari agiye kumpa agahimbazamusyi. Nagiye kubona mbona amafaranga ampaye ni yo nari nkeneye kugira ngo nkemure utubazo nari mfite!”

Monique yatangiye gukorera umurimo muri Miyanimari mu Kuboza 2014. None se, kuba yaragiye gukorera umurimo aho ababwiriza bakenewe cyane, bituma yiyumva ate? Agira ati: “Kuba ino aha biranshimisha cyane. Ubu nigisha Bibiliya abantu batatu. Umwe muri bo afite imyaka 67. Buri gihe ansuhuza aseka kandi akampobera cyane. Igihe yamenyaga ko izina ry’Imana ari Yehova, yararize. Yarambwiye ati: ‘Kuva nabaho, ni ubwa mbere numvise ko Imana yitwa Yehova. Uracyari muto ariko unyigishije ikintu k’ingenzi cyane kuruta ibindi byose namenye.’ Nange nahise ndira. Iyo ibintu nk’ibyo bikubayeho, bituma urushaho kwishimira gukorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane.” Monique aherutse no kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami.

Ikindi kintu cyatumye ababwiriza bamwe bajya muri Miyanimari, ni inkuru ivuga iby’icyo gihugu yasohotse mu Gitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu mwaka wa 2013. Hari mushiki wacu wo muri Aziya witwa Li, uri mu kigero k’imyaka 30 wari ufite akazi yakoraga iminsi yose. Iyo nkuru yatumye yifuza gukorera umurimo muri Miyanimari. Agira ati: “Igihe najyaga mu ikoraniro ryihariye ryabereye i Yangon mu mwaka wa 2014, nahuye n’umugabo n’umugore we babwirizaga mu Gishinwa muri Miyanimari. Kubera ko nzi Igishinwa, niyemeje kujya muri Miyanimari gufasha itsinda rikoresha Igishinwa. Nge na Monique twagiye gukorera umurimo i Mandalay. Yehova yaradufashije tubona akazi dukora iminsi mike ko kwigisha. Twigisha ku kigo kimwe, kandi twabonye icumbi hafi aho. Nubwo ino aha hashyuha kandi rimwe na rimwe tukaba duhura n’utubazo, nishimira kuhakorera umurimo. Abantu bo muri Miyanimari babaho mu buzima bworoheje, ariko bagira ikinyabupfura kandi bishimira gutega amatwi ubutumwa bwiza. Kubona ukuntu Yehova yihutisha umurimo, birashishikaje cyane. Nemera ntashidikanya ko ari Yehova washatse ko nza i Mandalay.”

YEHOVA YUMVA AMASENGESHO

Abakorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane, bibonera ko isengesho ari ingirakamaro. Reka dufate urugero rwa Jumpei n’umugore we Nao, bari mu kigero k’imyaka 35. Bari basanzwe mu itorero rikoresha ururimi rw’amarenga mu Buyapani. Ni iki cyatumye bimukira muri Miyanimari? Jumpei agira ati: “Nge n’umugore wange twari dufite intego yo gukorera umurimo mu kindi gihugu. Hari umuvandimwe twateraniraga hamwe mu Buyapani wimukiye muri Miyanimari. Nubwo twari twarizigamiye amafaranga make, muri Gicurasi 2010 natwe twagiyeyo. Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Miyanimari batwakiranye urugwiro.” None se kuba Jumpei asigaye abwiriza mu rurimi rw’amarenga muri Miyanimari, bituma yiyumva ate? Agira ati: “Abantu baho bashimishwa n’inyigisho z’ukuri. Iyo tweretse abantu bafite ubumuga bwo kutumva videwo zo mu rurimi rw’amarenga, baratangara cyane. Twishimira cyane ko twafashe umwanzuro wo kuza gukorera Yehova ino aha.”

Nao na Jumpei

None se ko Jumpei na Nao bari barizigamiye amafaranga make, byabagendekeye bite? Jumpei agira ati: “Nyuma y’imyaka itatu, twari dusigaranye udufaranga duke, kandi ntitwashoboraga kwishyura inzu mu mwaka ukurikiyeho. Nge n’umugore wange twarasenze cyane. Twatunguwe no kubona ibaruwa ibiro by’ishami byari byatwandikiye, bidusaba kuba abapayiniya ba bwite b’igihe gito. Twiringiye Yehova, kandi twiboneye ko atadutereranye. Yatwitayeho muri byose.” Jumpei na Nao na bo baherutse kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami.

YEHOVA NI WE UTUMA BENSHI BIMUKA

Ni iki cyatumye Simone wo mu Butaliyani ufite imyaka 43 n’umugore we Anna ufite imyaka 37, ukomoka muri Nouvelle-Zélande, bimukira muri Miyanimari? Anna agira ati: “Byatewe n’inkuru yasohotse mu Gitabo nyamwaka cyo mu mwaka wa 2013.” Simone agira ati: “Kuba muri Miyanimari nta cyo twabinganya. Ubuzima bw’ino buroroshye, kandi nshobora kumara igihe kinini nkorera Yehova. Kubona ukuntu Yehova atwitaho iyo dukorera aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe, birashishikaje cyane” (Zab 121:5). Anna agira ati: “Nubwo dufite ubuzima bworoheje, ndishimye kuruta mbere. Nge n’umugabo wange tumarana igihe kinini, kandi twarushijeho kuba inshuti. Nanone twungutse inshuti. Abantu b’ino ntibagirira urwikekwe Abahamya, kandi abenshi bashimishwa cyane n’inyigisho z’ukuri.” Bigaragazwa n’iki?

Simone na Anna

Anna agira ati: “Umunsi umwe, nabwirije umukobwa wigaga muri kaminuza duhuriye ku isoko, maze duhana gahunda yo kuzongera kubonana. Igihe twongeraga guhura, yari kumwe n’undi mukobwa w’inshuti ye. Ku nshuro yakurikiyeho, yazanye n’izindi nshuti ze. Nyuma yaho yazanye n’abandi benshi. Ubu nigisha Bibiliya batanu muri bo.” Simone agira ati: “Abantu b’ino bagira urugwiro kandi bagira amatsiko. Abenshi bashimishwa n’inyigisho z’ukuri. Ikibazo ni uko tutabona umwanya wo kubitaho bose.”

Sachio na Mizuho

Ariko se abandi bo bakoze iki kugira ngo bimukire muri Miyanimari? Mizuho wo mu Buyapani agira ati: “Nge n’umugabo wange Sachio, twifuzaga gukorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane. Ariko se twari kujya he? Tumaze gusoma inkuru yo muri Miyanimari yasohotse mu Gitabo nyamwaka cyo mu mwaka wa 2013, yadukoze ku mutima, dutangira kwibaza niba natwe twajya kubwirizayo.” Sachio yongeraho ati: “Twiyemeje kujya i Yangon mu murwa mukuru wa Miyanimari, tukamarayo icyumweru, tukareba uko hateye. Icyo gihe gito twamazeyo cyatumye dufata umwanzuro wo kwimukirayo.”

ESE NAWE WAKWEMERA KWIMUKA?

Jane, Danica, Rodney na Jordan

Rodney n’umugore we Jane bo muri Ositaraliya, bari mu kigero k’imyaka 50. Bo n’umuhungu wabo Jordan n’umukobwa wabo Danica, batangiye gukorera umurimo muri Miyanimari mu mwaka wa 2010. Rodney agira ati: “Twakozwe ku mutima n’ukuntu abantu b’ino aha bafite inyota yo kumenya ukuri. Ndagira indi miryango inama yo kugerageza gukorera umurimo mu duce dufite ababwiriza bake nka Miyanimari.” Kubera iki? Akomeza agira ati: “Ni ukubera ko byafashije umuryango wacu kurushaho kwegera Yehova. Abakiri bato benshi baba bashishikajwe no kugira terefoni nziza, imodoka nziza, akazi keza n’ibindi. Ariko abana bacu bo baba bashishikajwe no kwiga amagambo mashya bazakoresha mu murimo wo kubwiriza. Baba biga uko baganira n’abantu batamenyereye Bibiliya, uko basubiza mu materaniro, kandi baba bahugiye mu bindi bikorwa bya gikristo.”

Oliver na Anna

Umuvandimwe witwa Oliver wo muri Amerika ufite imyaka 37, yavuze impamvu akunda gushishikariza abandi gukorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane. Agira ati: “Gukorera umurimo ahantu ntamenyereye byaramfashije cyane. Kwimuka byanyigishije kwizera Yehova no kumwiringira, uko imimerere naba ndimo yaba iri kose. Nkorana umurimo n’Abahamya ntari nzi, ariko twunze ubumwe bitewe n’uko duhuje ukwizera. Ibyo nta handi wabibona uretse mu muryango wa Yehova.” Ubu Oliver n’umugore we Anna, bakomeje kubwirizanya ishyaka mu itorero ry’Igishinwa.

Trazel

Mushiki wacu witwa Trazel wo muri Ositaraliya ufite imyaka 52, yatangiye kubwiriza muri Miyanimari mu mwaka wa 2004. Agira ati: “Abantu bose byashobokera, nabagira inama yo kujya gukorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane. Niboneye ko iyo wifuza gukorera Yehova, aguha imigisha ukabigeraho. Sinari narigeze ntekereza ko nabishobora. Ni bwo buzima bwiza kandi bushimishije nifuzaga kugira.”

Twifuza ko ayo magambo akora ku mutima yavuzwe n’abagiye kubwiriza muri Miyanimari, yagutera inkunga, ukareba niba nawe wajya gufasha abantu b’imitima itaryarya bo mu mafasi atarabwirizwamo. Abo babwiriza bakomeza kuvuga bati: “Mwambuke muze muri Miyanimari mudufashe!”