Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Burnett, Simone, Eston na Caleb

Bitanze babikunze muri Oseyaniya

Bitanze babikunze muri Oseyaniya

MUSHIKI WACU witwa Reneé uri mu kigero cy’imyaka 35, yakuriye mu muryango w’Abahamya barangwa n’ishyaka muri Ositaraliya. Yaravuze ati “incuro nyinshi twagiye twimuka, tukajya gufasha aho ababwiriza b’Ubwami babaga bakenewe cyane. Mama na papa batumaga twishimira ubuzima. Maze kubyara abana babiri, nifuje ko na bo bagira ubuzima nk’ubwo.”

Umugabo wa Reneé witwa Shane, uri hafi kugira imyaka 40, na we yari afite intego zo mu buryo bw’umwuka nk’izo. Yaravuze ati “tumaze kubyara umwana wacu wa kabiri, twasomye mu Munara w’Umurinzi inkuru y’umuryango w’Abahamya bafashe ubwato bwabo bajya mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Pasifika, kubwiriza mu birwa bya Tonga. * Iyo nkuru yatumye twandikira ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Ositaraliya no muri Nouvelle-Zélande, tubasaba ko batubwira aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane. * Batubwiye ko twakwimukira mu birwa bya Tonga, ha handi twari twasomye mu igazeti.”

Jacob, Reneé, Skye na Shane

Igihe Shane, Reneé n’abana babo, ari bo Jacob na Skye, bari bamaze hafi umwaka baba muri Tonga, imyigaragambyo yahoraga iba yatumye basubira muri Ositaraliya, ariko bakomeje kuzirikana intego bari bafite yo kwagura umurimo. Mu mwaka wa 2011, bimukiye ku kirwa cya Norfolk, ikirwa gito cyane cyo mu nyanja ya Pasifika, kiri ku birometero 1.500 mu burasirazuba bwa Ositaraliya. Bamaze kwimuka byagenze bite? Jacob, ubu ufite imyaka 14, yaravuze ati “Yehova yatwitayeho cyane kandi atuma umurimo udushimisha.”

IMIRYANGO YIFUZA GUKORA UMURIMO

Kimwe na Shane, Reneé n’abana babo, hari indi miryango myinshi y’Abahamya yitanze ibikunze ijya gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza b’Ubwami. Babitewe n’iki?

“Abantu benshi bari bashimishijwe n’ubutumwa bwiza. Twifuzaga ko buri muntu ku giti cye yiga Bibiliya mu buryo buhoraho.”​—Burnett

Burnett na Simone, umugabo n’umugore we bari mu kigero cy’imyaka 35, n’abana babo, Eston ufite imyaka 12 na Caleb ufite imyaka 9, bimukiye mu mugi witaruye wa Burketown wo muri leta ya Queensland, muri Ositaraliya. Burnett yaravuze ati “Abahamya bajyaga kuhabwiriza nka rimwe mu myaka itatu cyangwa ine. Abantu benshi bari bashimishijwe n’ubutumwa bwiza. Twifuzaga ko buri muntu ku giti cye yiga Bibiliya mu buryo buhoraho.”

Jim, Jack, Mark na Karen

Mark na Karen bari mu kigero cy’imyaka 50, bafashije amatorero menshi ari hafi y’umugi wa Sydney, muri Ositaraliya, mbere y’uko bo n’abana babo batatu, ari bo Jessica, Jim na Jack, bimukira i Nhulunbuy, agace kitaruye gacukurwamo amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyaruguru. Mark yaravuze ati “kubera ko nkunda abantu, nifuzaga kujya ahantu nashoboraga gukora byinshi mu itorero no mu murimo wo kubwiriza.” Icyakora Karen we yatinyaga kwimuka. Yaravuze ati “ariko Mark n’abandi bamaze kuntera inkunga, niyemeje kugerageza. Ubu nishimira ko nafashe uwo mwanzuro.”

Benjamin, Jade, Bria na Carolyn

Mu mwaka wa 2011, Benjamin na Carolyn n’abakobwa babo babiri Jade na Bria bari bataratangira amashuri abanza, bavuye muri leta ya Queensland muri Ositaraliya, basubira muri Timoru y’Iburasirazuba, igihugu gito cyo mu birwa bya Indoneziya. Ben yaravuze ati “jye na Carolyn twari twarakoreye umurimo w’ubupayiniya bwa bwite muri Timoru y’Iburasirazuba. Kuhabwiriza byari bishimishije cyane kandi abavandimwe baradushyigikiraga. Kuhava byaratubabaje cyane, twiyemeza kuzahagaruka. Tumaze kubyara, twasubitse gahunda twari dufite ariko ntitwayihindura.” Carolyn yongeyeho ati “twifuzaga ko abana bacu bakurira hafi y’abamisiyonari, abakozi ba Beteli n’abapayiniya ba bwite, maze bakishimira gukorera Yehova.”

UKO BITEGURA KWIMUKA

Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘ni nde muri mwe waba ushaka kubaka umunara utabanza kwicara akabara ibyo azawutangaho?’ (Luka 14:28). Mu buryo nk’ubwo, mu gihe abagize umuryango batekereza kwimukira ahandi hantu, bagomba kubitekerezaho bitonze. Ni ibiki bashobora gutekerezaho?

IBINTU BY’UMWUKA: Ben yaravuze ati “twifuzaga gukorera abandi, aho kubabera umutwaro. Ku bw’ibyo mbere y’uko twimuka, twakoze ibishoboka byose kugira ngo tube abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka. Nanone twongereye igihe twamaraga mu murimo wo kubwiriza no mu bindi bikorwa by’itorero.”

Jacob twigeze kuvuga yaravuze ati “mbere y’uko twimukira ku kirwa cya Norfolk, twasomye mu Munara w’Umurinzi na Nimukanguke! inkuru nyinshi z’ibyabaye mu mibereho, zivuga iby’imiryango yagiye ikorera ahantu hari hakenewe ababwiriza b’Ubwami. Twaganiraga ku bibazo bagiye bahura na byo n’ukuntu Yehova yabitayeho.” Mushiki we ufite imyaka 11 witwa Skye, yongeyeho ati “ku giti cyanjye nasenze amasengesho menshi, kandi nsengera hamwe na mama na papa.”

IBYIYUMVO: Reneé yaravuze ati “kubera ko twabaga hafi y’umuryango wacu n’incuti zacu kandi tuba mu karere nakundaga, byari byoroshye ko mpaguma. Ariko aho kugira ngo nkomeze gutekereza ku byo nari ngiye gusiga, natekereje ukuntu kwimuka byari kugirira akamaro umuryango wacu.”

UMUCO: Imiryango myinshi ikora ubushakashatsi kugira ngo imenye neza ibiranga agace izimukiramo. Mark yaravuze ati “twasomye inyandiko nyinshi uko bishoboka kose zivuga iby’akarere ka Nhulunbuy. Abavandimwe bahaba batwohererezaga kopi z’ikinyamakuru kihandikirwa, bigatuma tugira ibyo tumenya ku bantu baho n’umuco wabo.”

Shane wimukiye ku kirwa cya Norfolk yongeyeho ati “ikiruta byose, nihatiye kugaragaza imico ya gikristo. Nari nzi ko kuba umuntu uvugisha ukuri, wiyoroshya, w’inyangamugayo kandi ukorana umwete, byari gutuma mba ahantu aho ari ho hose ku isi.”

UKO BAHANGANA N’IBIBAZO

Abakorera aho ababwiriza b’Ubwami baba bakenewe cyane, bagira icyo bageraho ari uko bihatiye guhuza n’imimerere kandi bakarangwa n’icyizere mu gihe bahuye n’ingorane batari biteze. Reka turebe ingero zibigaragaza:

Reneé yaravuze ati “nitoje gukora ibintu mu buryo butandukanye. Urugero, iyo inyanja yarubiye, amato azana ibiribwa ku kirwa cya Norfolk ntagera ku cyambu. Ibyo bituma ibiribwa biba ingume kandi bigahenda. Ku bw’ibyo, nitoje gukoresha ibyo nshobora kubona mu gihe ntegura amafunguro.” Umugabo we Shane yongeyeho ati “nanone tugira icyo duhindura ku birebana n’uko dukoresha amafaranga, kugira ngo tutarenza ayo tuba twateganyije gukoresha mu cyumweru.”

Umuhungu wabo Jacob yagaragaje ikindi kibazo. Yaravuze ati “itorero twimukiyemo ryari rigizwe n’abantu barindwi gusa, kandi bose bari bakuze. Ubwo rero, sinari mfite incuti tungana. Ariko najyanaga n’abantu bakuze mu murimo, bidatinze tuba incuti.”

Jim ubu ufite imyaka 21 na we yahuye n’ikibazo nk’icyo. Yaravuze ati “itorero riri hafi y’iryacu riri ku birometero 725. Bityo, nta handi hantu duhurira n’abandi Bahamya uretse mu makoraniro. Tugenda hakiri kare maze tukishimana n’abavandimwe na bashiki bacu. Amakoraniro aba ari ibihe byihariye buri mwaka.”

“NISHIMIRA CYANE KO TWAJE INO AHA!”

Bibiliya igira iti “umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire” (Imig 10:22). Abahamya bo hirya no hino ku isi bakorera aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane, biboneye ukuri kw’ayo magambo yahumetswe.

Mark yaravuze ati “kwimuka hari icyo byamariye abana bacu. Uwo ni wo mugisha uruta iyindi twabonye. Babiri bakuru bizera badashidikanya ko Yehova yita ku bantu bashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Icyizere nk’icyo nta handi wakivana.”

Shane yaravuze ati “jye n’umugore wanjye n’abana, twarushijeho kunga ubumwe. Iyo bavuga ibyo Yehova yabakoreye, numva nyuzwe rwose.” Umuhungu we Jacob na we ni uko abibona. Yaravuze ati “nta kindi gihe cyiza nagize nk’iki. Nishimira cyane ko twaje ino aha!”

^ par. 3 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Incuti z’Imana mu birwa bya Tonga,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 2004, ku ipaji ya 8-11.

^ par. 3 Mu mwaka wa 2012, ibiro by’ishami bya Ositaraliya n’ibya Nouvelle-Zélande byahurijwe hamwe.