Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Eric na Amy

Bitanze babikunze muri Gana

Bitanze babikunze muri Gana

ESE waba uzi umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wimukiye mu kindi gihugu, aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane? Ese wigeze kwibaza uti “ni iki cyabateye kujya gukorera mu mahanga? Bitegura bate? Ese nanjye nshobora kwimukira aho ababwiriza bakenewe?” Uburyo bwiza bwo kubona ibisubizo by’ibyo bibazo, ni ukubaza abavandimwe na bashiki bacu bimukiye aho ababwiriza bakenewe. Reka tubabaze.

NI IKI CYABIBATEYE?

Ni iki cyatumye utekereza kujya kubwiriza mu kindi gihugu, aho ababwiriza bakenewe cyane? Mushiki wacu Amy uri mu kigero cy’imyaka 35 wo muri Amerika, yaravuze ati “namaze imyaka myinshi ntekereza gukorera umurimo mu kindi gihugu, ariko numvaga ntazabigeraho.” Ni iki cyatumye ahindura uko yabonaga ibintu? Agira ati “mu mwaka wa 2004, umugabo n’umugore we bakoreraga umurimo muri Belize barantumiye ngo marane na bo ukwezi kose dukorana umurimo w’ubupayiniya. Narabikoze kandi narabikunze cyane. Hashize umwaka, nimukiye muri Gana njya gukorerayo umurimo w’ubupayiniya.”

Aaron na Stephanie

Mu myaka runaka ishize, Stephanie uri hafi kugira imyaka 30 wo muri Amerika, yigenzuye atibereye maze aratekereza ati “mfite amagara mazima kandi nta nshingano z’umuryango mfite. Mu by’ukuri nagombye kuba nkora byinshi mu murimo wa Yehova kuruta ibyo nkora ubu.” Ibyo byatumye yimukira muri Gana, kugira ngo yagure umurimo we. Filip n’umugore we Ida ni abapayiniya bari mu kigero cy’imyaka 60 bo muri Danimarike. Bahoraga bifuza kwimukira aho ababwiriza bakenewe cyane. Bashakishije uko babigeraho. Filip yaravuze ati “igihe uburyo bwabonekaga, ni nk’aho Yehova yari atubwiye ati ‘noneho nimugende!’” Mu mwaka wa 2008 bimukiye muri Gana, bamarayo imyaka isaga itatu.

Brook na Hans

Hans n’umugore we Brook ni abapayiniya bari mu kigero cy’imyaka 30, bakorera umurimo muri Amerika. Mu mwaka wa 2005, bifatanyije mu bikorwa by’ubutabazi nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Katrina. Nyuma yaho, basabye gutanga ubufasha mu mishinga y’ubwubatsi mpuzamahanga ariko ntibatumirwa. Hans agira ati “ubwo twari mu ikoraniro, hari disikuru yagaragaje ko Umwami Dawidi amaze kumva ko atari yemerewe kubaka urusengero, yashatse ikindi yakora. Ibyo byadufashije kumva ko dushobora guhindura intego zacu” (1 Ngoma 17:1-4, 11, 12; 22:5-11). Brook yongeyeho ati “Yehova yifuzaga ko twakora umurimo mu bundi buryo.”

Hans na Brook bumvise inkuru zishishikaje z’incuti zabo zakoreye umurimo mu bindi bihugu, biyemeza kugerageza kujya gukorera umurimo w’ubupayiniya mu mahanga. Mu mwaka wa 2012 bagiye muri Gana, bahamara amezi ane bafasha itorero rikoresha ururimi rw’amarenga. Nubwo basubiye muri Amerika, umurimo bakoreye muri Gana watumye barushaho kwifuza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Nyuma yaho, bagiye kubaka ibiro by’ishami muri Micronésie.

IMYITEGURO ITUMA BAGERA KU NTEGO ZABO

Mwiteguye mute kujya gukorera aho ababwiriza bakenewe cyane? Stephanie agira ati “nakoze ubushakashatsi mu ngingo z’Umunara w’Umurinzi zivuga ibirebana no gukorera aho ababwiriza bakenewe cyane. * Nanone nabwiye abasaza b’itorero n’umugenzuzi usura amatorero n’umugore we icyifuzo nari mfite, cyo gukorera umurimo mu kindi gihugu. Ikiruta byose, nabibwiye kenshi Yehova mu isengesho.” Stephanie yakomeje koroshya ubuzima, bituma azigama amafaranga yari kumufasha igihe yari kuba ari mu kindi gihugu.

Hans agira ati “twasenze Yehova tumusaba ko atuyobora kubera ko twifuzaga kujya aho yatwohereza hose. Nanone mu masengesho yacu twamubwiraga itariki twifuzaga gutangiriraho.” Uwo muryango wandikiye ibiro by’ishami bine. Igihe ibiro by’ishami byo muri Gana byabasubizaga, bagiyeyo bateganya kumarayo amezi abiri. Hans agira ati “twishimiye cyane gukorana n’itorero ku buryo twongereye igihe twari kumarayo.”

Adria na George

George n’umugore we Adria, bari hafi kugira imyaka 40 bo muri Kanada, bazirikanye ko kugira intego nziza gusa bidahagije, ahubwo ko Yehova aha imigisha umuntu ufashe imyanzuro myiza. Ku bw’ibyo bahise bagira icyo bakora kugira ngo bagere ku ntego bari bafite. Bavuganye na mushiki wacu wakoreraga umurimo aho ababwiriza bakenewe cyane muri Gana kandi bamubaza ibibazo byinshi. Nanone bandikiye ibiro by’ishami byo muri Kanada n’ibyo muri Gana. Adria yagize ati “twashakishije uko twakoroshya ubuzima kurusha uko twari twarabikoze mbere.” Ibyo byatumye bimukira muri Gana mu mwaka wa 2004.

UKO BAHANGANA N’INGORANE

Ni izihe ngorane mwahuye na zo mumaze kwimuka, kandi se mwazitsinze mute? Amy wagiraga ikibazo cy’urukumbuzi, yaravuze ati “ibintu byose byari bitandukanye n’ibyo nari menyereye.” Ni iki cyamufashije? Yakomeje agira ati “abagize umuryango banterefonaga bambwira ukuntu bishimira umurimo nkora, bamfashije gukomeza kuzirikana impamvu nimutse. Nyuma yaho jye n’umuryango wanjye twatangiye kujya tuganira dukoresheje itumanaho rya videwo. Kubera ko twabaga turebana, numvaga batari kure cyane.” Amy avuga ko kugirana ubucuti na mushiki wacu wo muri icyo gihugu byamufashije kumenya imico yaho. Agira ati “iyo nabaga ntamenye impamvu abantu bitwaye mu buryo runaka nahitaga njya kumubaza. Yaramfashije menya uko nakwitwara n’ibyo nakwirinda, ibyo bikaba byari ngombwa kugira ngo nkore umurimo nishimye.”

George na Adria bavuga ko igihe bajyaga muri Gana ku ncuro ya mbere, bumvaga ari nk’aho basubiye mu bihe bya kera. Adria agira ati “aho gukoresha imashini zimesa, twameseraga mu ndobo. Guteka byatwaraga igihe kinini kurusha uko twari tubimenyereye. Ariko nyuma y’igihe gito, ibyo twabonaga ko ari ibintu bikomeye byatubereye nk’ibintu bishya twari twize mu buzima.” Brook na we yagize ati “nubwo abapayiniya duhura n’imbogamizi nyinshi, tubayeho twishimye. Iyo duhurije hamwe ibintu byubaka ukwizera byatubayeho, tubona ari ibintu byiza cyane by’agaciro tuzahora twibuka.”

UMURIMO UHESHA INGORORANO

Kuki wumva washishikariza abandi gukora uwo murimo? Stephanie agira ati “nta kintu gishimisha nko kubwiriza mu ifasi irimo abantu bifuza cyane kumenya ukuri, ku buryo baba bashaka ko mwigana Bibiliya buri munsi! Kujya kubwiriza aho ababwiriza bakenewe cyane ni umwe mu myanzuro myiza nafashe!” Mu mwaka wa 2014, Stephanie yashakanye na Aaron, none ubu bakorera ku biro by’ishami byo muri Gana.

Christine ni umupayiniya wo mu Budage uri mu kigero cy’imyaka 30. Agira ati “ni ibintu byiza cyane.” Christine yabanje gukorera muri Boliviya nyuma yaho ajya muri Gana. Yongeyeho ati “kuba kure y’umuryango byatumaga nsenga Yehova buri gihe ngo amfashe. Byatumye ndushaho kubona ko ariho koko. Ikindi kandi niboneye ubumwe buranga abagize ubwoko bwa Yehova. Uwo murimo watumye ndushaho kugira ubuzima bwiza.” Christine aherutse gushakana na Gideon, kandi bakomeje gukorera muri Gana.

Christine na Gideon

Filip na Ida basobanura uko bafashije abantu bigisha Bibiliya kugira ngo bagire amajyambere. Bagira bati “twabaga dufite abantu 15 cyangwa barenga twigisha Bibiliya. Ariko twarabagabanyije, twirinda kurenza 10 kugira ngo turusheho kubigisha neza.” Ese ibyo hari icyo byagezeho? Filip agira ati “hari umusore witwa Michael twigishaga Bibiliya. Twigaga buri munsi kandi yateguye neza, ku buryo mu kwezi kumwe twari turangije igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Nyuma yaho, Michael yabaye umubwiriza utarabatizwa. Igihe yajyaga mu murimo wo kubwiriza ku ncuro ya mbere, yarambajije ati ‘ese ushobora kumfasha ko mfite abantu nigisha Bibiliya?’ Namwitegereje ntangaye. Michael yansobanuriye ko yari yaratangiye kwigisha Bibiliya abantu batatu, kandi ko yari akeneye ubufasha kugira ngo abigishe.” Ibaze nawe! Hakenewe ababwiriza benshi cyane ku buryo n’abiga Bibiliya baba bigisha abandi!

Ida na Filip

Amy avuga ukuntu yahise yibonera ko hari hakenewe ababwiriza benshi. Yaravuze ati “nyuma gato y’aho ngereye muri Gana, twabwirije mu mudugudu muto dushaka abantu bafite ubumuga bwo kutumva. Muri uwo mudugudu wonyine, twabonye abantu umunani bose!” Hagati aho, Amy yaje gushakana na Eric, kandi bose ni abapayiniya ba bwite. Bafasha itorero rikoresha ururimi rw’amarenga, bakagira uruhare mu kwita ku babwiriza bafite ubumuga bwo kutumva basaga 300 bo muri icyo gihugu, n’abandi bafite ubwo bumuga bashimishijwe. Igihe George na Adria bakoreraga muri Gana, byabafashije kumenya icyo kuba umumisiyonari bisaba. Ubwo batumirirwaga kwiga ishuri rya 126 rya Gileyadi, barishimye cyane. Ubu ni abamisiyonari muri Mozambike.

BABITERWA N’URUKUNDO

Kubona abantu benshi baturutse mu bindi bihugu bakorana umwete bafatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu b’abenegihugu mu murimo w’isarura, birashimisha cyane (Yoh 4:35). Ugereranyije, buri cyumweru muri Gana habatizwa abantu bagera ku 120. Kimwe n’ababwiriza 17 bagiye gukorera aho ubufasha bukenewe muri Gana, hirya no hino ku isi hari ababwiriza babarirwa mu bihumbi ‘bitanga babikunze,’ babitewe n’urukundo bakunda Yehova. Bakorera mu duce dukeneye ababwiriza benshi. Abo bakozi bitanga babikunze bashimisha umutima wa Yehova rwose!—Zab 110:3; Imig 27:11.

^ par. 9 Urugero, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese ushobora kwimukira ahantu hakenewe ababwiriza b’Ubwami kurusha ahandi?” n’indi ivuga ngo “Ese ushobora kwambuka ukajya i Makedoniya?”—Umunara w’Umurinzi wo ku ya 15 Mata n’uwo ku ya 15 Ukuboza 2009.