Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ubwami bw’Imana

Ubwami bw’Imana

Ese Ubwami bw’Imana buba mu mutima?

“Nturi kure y’ubwami bw’Imana.”Mariko 12:34.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO

. Abantu benshi bizera ko Ubwami bw’Imana “buba mu mutima no mu buzima bw’umuntu,” nk’uko rimwe mu madini akomeye yiyita aya gikristo ribyigisha.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Ubwami ni ubutegetsi nk’ubundi bwose, si imvugo y’ikigereranyo ishaka kumvikanisha umuntu ugandukira Imana mu mutima we. Ubwami bw’Imana buzategeka isi yose.—Zaburi 72:8; Daniyeli 7:14.

Ariko se, twavuga iki ku magambo Yesu yavuze agira ati ‘ubwami bw’Imana buri muri mwe’ (Luka 17:21, Bibiliya Ijambo ry’Imana)? Yesu ntiyashakaga kuvuga ko Ubwami buri mu mitima y’abari bamuteze amatwi. Kubera iki? Ni ukubera ko abo yabwiraga icyo gihe bari Abafarisayo. Yesu yavuze ko batari kwemererwa kwinjira mu Bwami bitewe n’uko Imana itemeraga ukuntu bayisengaga babigiranye uburyarya (Matayo 23:13). Icyakora, yashoboraga kuvuga ati “ubwami bw’Imana buri muri mwe,” cyangwa nk’uko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ibivuga, akavuga ati “buri hagati muri mwe.” Kubera iki? Ni uko we ubwe, ari na we wari kuzaba Umwami w’ubwo Bwami, yari kumwe na bo icyo gihe.—Luka 17:21.

 Ubwami bw’Imana ni iki?

Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.”—Matayo 6:10.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Ubwo Bwami ni ubutegetsi bw’Imana, umwami wabwo akaba ari Yesu Kristo (Matayo 28:18; 1 Timoteyo 6:14, 15). Bugamije gusohoza ibyo Imana ishaka mu ijuru no ku isi (Matayo 6:10). Ku bw’ibyo Imana izakemura ibibazo by’abantu binyuze ku Bwami bwayo. Ubwo Bwami buzakora ibyo ubutegetsi bw’abantu budashobora kugeraho.

Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, abantu bazagira amahoro, umutekano n’uburumbuke muri paradizo ku isi (Zaburi 46:9; Yesaya 35:1; Mika 4:4). Nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa, kandi indwara zizavaho burundu (Yesaya 33:24; Ibyahishuwe 21:4). Yewe no gusaza ntibizongera kubaho. Bibiliya igira iti “reka umubiri we ugwe itoto riruta iryo mu busore bwe, asubirane imbaraga zo mu minsi y’ubusore bwe.”—Yobu 33:25.

ICYO WAKORA

. Ushobora kuba umuyoboke w’Ubwami bw’Imana, aho waba waravukiye hose cyangwa umuryango waba waravukiyemo wose. Icy’ingenzi ni ugukora ibyo Imana ishaka. Bibiliya igira iti ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’—Ibyakozwe 10:34, 35.

Ese abantu ni bo bazashyiraho Ubwami bw’Imana?

Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa.”—Daniyeli 2:44.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO

. Hari abatekereza ko abantu ari bo bazimika Ubwami bw’Imana ku isi, bakabigeraho binyuze mu guhindura imyizerere y’abantu, cyangwa mu guharanira amahoro ku isi n’urukundo rwa kivandimwe.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Imana ni yo izimika Ubwami; si abantu (Daniyeli 2:44). Igihe Imana yashyiragaho ubwo Bwami, yaravuze iti “ni jye wiyimikiye umwami” (Zaburi 2:6). Abantu si bo bazashyiraho Ubwami bw’Imana, kandi ntibashobora kubangamira ibikorwa byabwo, kuko buzaba butegeka isi buri mu ijuru.—Matayo 4:17.

IMPAMVU BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA

. Twese twifuza ko abantu bunga ubumwe kandi bakagira amahoro. Birashoboka ko ugerageza gushakisha uko wabigeraho ariko ukaba waramanjiriwe bitewe n’uko utageze ku cyo wifuza. Kumenya ko Imana izakoresha imbaraga zayo igashyiraho Ubwami bwayo, bizagufasha gukora icyatuma ugera ku cyo wifuza, ni ukuvuga kuba umuyoboke w’ubwo Bwami.