Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Mu gihe umwana akunda kwirakaza

Mu gihe umwana akunda kwirakaza

AHO IKIBAZO KIRI

Iyo umwana wawe w’imyaka ibiri arakaye, ararira, agasakuza, akikurunga cyangwa akarashya imigeri. Ugeraho ukibaza uti “uyu mwana ni muzima, cyangwa? Ese hari ikibi namukoreye? Ese bizageraho bishire?”

Gufasha umwana wawe w’imyaka ibiri guhindura imyifatire, birashoboka. Reka tubanze dusuzume igishobora kubitera.

IKIBITERA

Umwana muto ntamenya kwifata ngo ategeke ibyiyumvo bye. Ibyo ubwabyo bishobora gutuma yirakaza rimwe na rimwe. Ariko hari ibindi bishobora gutuma yirakaza.

Tekereza ibintu bihinduka ku mwana iyo ari hafi kugira imyaka ibiri. Kuva akivuka, ababyeyi be baba baragiye bamukorera byose. Urugero, yarariraga bakaza biruka, bibaza bati “ese ararwaye? Ese arashonje? Akeneye uwo kumuhoza se, cyangwa akeneye guhindurirwa?” Ababyeyi bamukoreraga byose kugira ngo agubwe neza. Kandi ibyo byari bikwiriye kubera ko ubuzima bwe bwose buba buri mu maboko yabo.

Icyakora iyo umwana ari hafi kugira imyaka ibiri, atangira kubona ko ibyo ababyeyi be bamukorera bigenda bigabanuka. Aho kugira ngo bite ku byo akeneye, bamusaba gukurikiza ibyo bifuza. Kubera ko uwo mwana aba atacyitabwaho nka mbere, abona ko nta kundi yabigenza atigaragambije, wenda akabikora yirakaza.

Amaherezo, umwana ageraho akamenya ko ababyeyi be bashinzwe kumuha amabwiriza, ko badashinzwe kumwitaho kuri buri kantu kose. Igishimishije ni uko ageraho akamenya ko agomba ‘kumvira ababyeyi be’ (Abakolosayi 3:20). Hagati aho ariko, umwana ashobora kujya yirakaza buri gihe agira ngo agerageze ababyeyi be, arebe aho bageza bihangana.

 ICYO WAKORA

Jya wishyira mu mwanya we. Umwana wawe si umuntu mukuru. Kubera ko aba atazi kwiyumanganya, ashobora kwitwara nabi mu gihe hari ikimurakaje. Ku bw’ibyo, jya ugerageza kwishyira mu mwanya we.—Ihame rya Bibiliya: 1 Abakorinto 13:11.

Jya utuza. Umwana wawe niyirakaza nawe ukamurakarira, nta cyo bizamara. Kora uko ushoboye ubyirengagize, umere nk’aho nta cyabaye. Kumenya impamvu yirakaza, bizagufasha gukomeza gutuza.—Ihame rya Bibiliya: Imigani 19:11.

Jya ukomera ku mwanzuro wafashe. Nujya uha umwana wawe icyo agusabye cyose, buri gihe azajya yirakaza kugira ngo abone icyo ashaka. Jya umwereka ko icyo uvuze uba ukivuze, ariko ubikore utuje.—Ihame rya Bibiliya: Matayo 5:37.

Kumenya impamvu yirakaza bizagufasha gukomeza gutuza

Jya wihangana. Ntukibwire ko kwirakaza bizahita bishira, cyane cyane mu gihe wamumenyereje ko niyirakaza azajya abona icyo ashaka cyose. Ariko niyirakaza ugakora ibyo ukwiriye gukora kandi ugahora ubigenza utyo, kwirakaza bizagenda bigabanuka, amaherezo bishire burundu. Bibiliya igira iti “urukundo rurihangana.”—1 Abakorinto 13:4.

Nanone gerageza ibi bikurikira:

  • Mu gihe umwana atangiye kwirakaza, ujye umuterura umufate (niba bishoboka), ariko wirinde kumuhutaza, ubundi umubuze kwikurunga. Aho kumukankamira, jya umwihanganira kugeza igihe uburakari bwe bushiriye. Amaherezo, umwana azabona ko kwirakaza nta ho byamugeza.

  • Jya ugena ahantu ushobora kujya ushyira umwana wawe mu gihe yirakaje maze uhamusige, umubwire ko ari buhasohoke ari uko amaze gutuza.

  • Niba umwana wawe atangiye kwirakaza muri mu bandi, ujye umufata umujyane aho batamureba. Ntukemere ibyo agusaba bitewe n’uko gusa yabujije abantu amahoro. Ibyo nta kindi byamara uretse gutuma yumva ko azajya abona icyo ashaka cyose ari uko yirakaje.