Soma ibirimo

Ese Ubwami bw’Imana buba mu mutima wawe?

Ese Ubwami bw’Imana buba mu mutima wawe?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Oya, Ubwami bw’Imana si imimerere yo mu mitima y’Abakristo. a Bibiliya igaragaza neza aho buba, ivuga ko ari “ubwami bwo mu ijuru” (Mat 4:17, Bibiliya Yera). Reka dusuzume ukuntu Bibiliya igaragaza ko ari ubutegetsi buhamye butegekera mu ijuru.

  •   Ubwami bw’Imana bufite abategetsi, abayoboke, amategeko n’ububasha bwo gutuma ibyo Imana ishaka bikorwa mu isi no mu ijuru.​—Matayo 6:10; Ibyahishuwe 5:10.

  •   Ubutegetsi cyangwa Ubwami bw’Imana buzategeka “abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose” (Daniyeli 7:13, 14). Ububasha bw’ubwo butegetsi ntibuturuka mu bayoboke babwo, ahubwo buturuka ku Mana.​—Zaburi 2:4-6; Yesaya 9:7.

  •   Yesu yabwiye intumwa ze zizerwa ko zari ‘kwicara ku ntebe z’ubwami’ zigafatanya na we gutegeka mu Bwami bwo mu ijuru.​—Luka 22:28, 30.

  •   Ubwo Bwami bufite abanzi kandi buzabarimbura.​—Zaburi 2:1, 2, 8, 9; 110:1, 2; 1 Abakorinto 15:25, 26.

 Bibiliya ntiyigisha ko Ubwami bwo mu ijuru buba mu mutima wawe, ku buryo bwaba butegekera mu mutima w’umuntu. Icyakora, igaragaza ko “ijambo ry’ubwami” cyangwa ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ bushobora guhindura imitima yacu.​—Matayo 13:19; 24:14.

Amagambo avuga ngo “ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe” asobanura iki?

 Uko Bibiliya zimwe zagiye zihindura amagambo yo muri Luka 17:21 byatumye abantu bamwe batamenya neza aho Ubwami bw’Imana buba. Urugero, Bibiliya Ntagatifu igira iti “Ingoma y’Imana ibarimo.” Kugira ngo dusobanukirwe neza uwo murongo, tugomba gusuzuma indi iwukikije.

Ubwami bw’Imana ntibwari mu mitima y’abanzi ba Yesu bari bafite imitima yinangiye kandi b’abicanyi

 Yesu yabwiraga Abafarisayo, iryo rikaba ryari itsinda ry’abayobozi b’idini bamurwanyaga kandi bakaba barateguraga uko bazamwica (Matayo 12:14; Luka 17:20). Ubwo se byaba bihuje n’ubwenge gutekereza ko Ubwami bwari imimerere yo mu mitima yabo yari yinangiye? Yesu yarababwiye ati “imbere mwuzuye uburyarya n’ubwicamategeko.”​—Matayo 23:27, 28.

 Ubundi buhinduzi bwumvikanisha neza amagambo ya Yesu ari muri Luka 17:21 bugira buti “ubwami bw’Imana buri kumwe namwe” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo; Contemporary English Version). “Ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe” (Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya). Ubwami bwo mu ijuru bwari “kumwe” n’Abafarisayo cyangwa “hagati” muri bo mu buryo bw’uko Yesu, uwo Imana yatoranyirije kuzaba Umwami w’Ubwami bwayo, yari abahagaze imbere.​—Luka 1:32, 33.

a Amadini menshi yiyita aya gikristo yigisha ko Ubwami bw’Imana buba mu muntu cyangwa mu mutima we. Urugero, hari idini ryo muri Amerika ryavuze ko mu rugero runaka Ubwami bw’Imana “bukorera mu mutima no mu buzima bw’umuntu” (Southern Baptist Convention). Mu buryo nk’ubwo, mu gitabo Papa Benedigito wa XVI yanditse, yaravuze ati “iyo umuntu ateze [Yezu] amatwi akamwakira mu mutima we, ingoma y’Imana iba ije” (Jesus of Nazareth).