Zaburi 72:1-20

  • Ubutegetsi bw’amahoro bw’umwami washyizweho n’Imana

    • “Abakiranutsi bazaba bamerewe neza” (7)

    • Azagira abayoboke kuva ku nyanja kugeza ku yindi (8)

    • Azabakiza urugomo (14)

    • Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi (16)

    • Izina ry’Imana risingizwe iteka (19)

Ibyerekeye Salomo. 72  Mana, utume Umwami amenya guca imanza nkawe,Kandi ufashe umwana w’Umwami amenye gukiranuka kwawe.   Aburanire abantu bawe akurikije gukiranuka,Kandi aburanire abantu bawe boroheje, akurikije ubutabera bwawe.   Imisozi nizanire abantu amahoro,N’udusozi tubazanire amahoro binyuze ku gukiranuka.   Utume Umwami arenganura aboroheje,Akize abana b’umukene,Kandi ajanjagure umuntu wese uriganya.   Mana, abantu bawe bazagutinya iteka ryose,Nk’uko izuba n’ukwezi bihoraho iteka ryose.Bazakomeza kugutinya, uko ibihe bisimburana.   Ibintu Umwami azakora, bizamera nk’imvura igwa ahantu batemye ibyatsi,Bimere nk’imvura nyinshi itosa ubutaka.   Igihe azaba ategeka, abakiranutsi bazaba bamerewe neza,Kandi amahoro azahoraho, nk’uko ukwezi guhoraho.   Azagira abayoboke kuva ku nyanja kugeza ku yindi,No kuva ku Ruzi rwa Ufurate kugeza ku mpera z’isi.   Abatuye mu butayu bazunamira Umwami,Kandi azatsinda abanzi be. 10  Abami b’i Tarushishi n’abami b’ibirwa bazamuzanira amaturo. Abami b’i Sheba n’abami b’i Seba bazamuzanira impano. 11  Abami bose bazamwunamira,N’abantu bo mu bihugu byose, bazamukorera. 12  Azakiza abakene batabaza,Akize aboroheje, n’abandi bantu bose batagira kirengera. 13  Azagirira impuhwe aboroheje n’abakene,Kandi azakiza abakene. 14  Azabakiza urugomo no gukandamizwa,Kandi azabona ko ubuzima* bwabo, ari ubw’agaciro kenshi. 15  Umwami arakabaho, ahabwe kuri zahabu y’i Sheba. Baragahora basenga bamusabira.Nahabwe umugisha uko bwije n’uko bukeye. 16  Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi.Bizaba byinshi cyane hejuru mu misozi. Imirima y’Umwami izera cyane nk’iyo muri Libani.Abaturage bo mu mijyi bazaba benshi nk’ibyatsi byo ku isi. 17  Izina ry’Umwami, rizahoraho iteka.Rizamamara iteka ryose, nk’uko izuba rihoraho iteka ryose. Abantu benshi bazabona umugisha binyuze kuri we.Abantu bo ku isi bose, bazabona ko yishimye. 18  Yehova Imana, we Mana ya Isirayeli, nasingizwe.Ni we wenyine ukora ibintu bitangaje. 19  Izina rye rihebuje risingizwe iteka,Kandi isi yose yuzure icyubahiro cye. Amen! Amen! 20  Amasengesho ya Dawidi umuhungu wa Yesayi arangiriye aha.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “amaraso.”